Umugani wa Bibiliya.


  Igitabo cy'Ibyahishuwe urukurikirane.

Intangiriro.

Ijambo “Genesis” risobanura “Intangiriro”. Ibintu byose birashobora gukurikiranwa inyuma ku gitabo cy'Intangiriro. Mu ntango isi yari imwe (Monotheistic) idini. Gusenga imana nyinshi byatangiye mu Itangiriro 11, mu gihe cyo kubaka Babuloni.


  Umugani.

Umugani. Inkomoko - Babuloni.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Perugamo.

Babel, ni ryo zina ry'inkomoko ya Babuloni. Risobanura: “urwijiji”. Nubwo mu bigaragara, Kushi, mwene Hamu akaba ari we wawubatse bwa mbere, ni umuhungu we Nimurodi, umuhigi w'intwari, wawugize ubwami bukomeye kandi bwagutse cyane. Nk'uko umurongo wo mu Itangiriro 11 ubivuga, nk'uko amateka abivuga, Nimurodi yari ashishikajwe no gukora ibintu bitatu:
a. Yashakaga kubaka ishyanga rikomeye, ari byo akora;
b. Yashakaga ko idini rye bwite rikwira hose, ni byo akora;
c. Yashakaga ko izina rye ryamamara rikamenyekana hose, ibyo na none abigeraho.
Ibyo yagezeho biba ibintu bikomeye cyane bitabasha kwibagirana, ku buryo ubwami bwa Babuloni babuhimbye izina rya: “umutwe wa zahabu” muri za Leta zose zo mu isi. Kuba Ibyanditswe bimusanisha neza neza na Satani muri Yesaya, igice cya 14, no mu Byahishuwe, igice cya 17 na 18, hagaragaza ko idini ya Nimurodi yafashe umwanya ukomeye. Kandi dushobora kugaragaza twifashije amateka ko ryigaruriye isi yose uko yakabaye kandi ko ari yo nkomoko y'imigenzereze yose yo gusenga ibigirwamana n'ishingiro ry'ikitegererezo cy'ubwiru bwa Satani, nubwo imana zifite amazina atandukanye mu bice bitandukanye by'isi, bishingiye ku ndimi abantu bakoresha. Agenda atavuga ko yihaye izina rikomeye rye ubwe n'ay'abambari be: rero, mu gihe cyose iki gisekuruza turimo kizaba kikiriho (kugeza igihe Yesu azihishurira bene Se), azaramywa kandi ahabwe icyubahiro gikomeye, nubwo asengwa mu rindi zina nk'irya Nimurodi, kandi agasengerwa mu rusengero rutandukanye n'urwo bamusengeragamo kera bigitangira.

Kubera ko Bibiliya itagaragaza ibyabayeho byose mu mateka y'andi mahanga, tuzagomba kwiga inyandiko za kera ziri aho zo mu isi kugira ngo turebe uburyo Perugamo yahindutse ikicaro gikuru k'idini ya Satani yakomotse i Babuloni. Ku bw'ibyo, inyandiko z'ingirakamaro kurusha izindi zizaboneka ziturutse ku byanditswe ku bihe Egiputa yari iyoboye iterambere ry'isi n'iby'Ubugiriki. Impamvu ni uko siyansi n'imibare byari byarahererekanijwe n'Abakarudaya bigera muri Egiputa, mbere yuko Egiputa na yo ibihererekanya bikagera mu Bugiriki.

Nyamara, kubera ko abayobozi b'idini ari bo babaga ari bo bafite gusa ubumenyi bwo kwigisha ayo masiyansi, kandi ayo masiyansi akaba yarabaga afite uruhare mu iyobokamana, aho turabona rero irembo idini yakomotse i Babulono yanyuzemo kugira ngo izamuke mu mbaraga muri ibyo bihugu bibiri. Kandi na none ni iby'ukuri ko iteka ryose igihe ishyanga ryaneshaga irindi, iyobokamana ry'iryanesheje ryashoje rihindutse iry'iryaneshejwe. Tuzi ko Abagiriki bakoreshaga ibimenyetso bimwe by'ubuhanga bwo kugenzura inyenyeri bakamenya ibizabaho (zodiaque) kimwe n'Abanyababiloni; n'inyandiko zakomotse muri Egiputa za kera zigaragaza ko Abanyegiputa bahererekanije ubumenyi bwabo babukomoye ku banyamahanga basengaga imana nyinshi bakabuha Abagiriki. Ku bw'ibyo, ubwiru bw'i Babuloni bwarakwirikwiriye bukava mu ishyanga bukajya mu rindi, ku buryo ubusanga i Roma, mu Bushinwa, mu Buhinde, kandi ku buryo, ndetse no muri Amerika y'Amajyaruguru n'iy'Amagepfo, ibintu by'ishingiro by'ibanze bakora ari bimwe.

Amateka ya kera hamwe na Bibiliya bihamya ko iryo dini ryakomotse i Babuloni rwose ritari idini rya kimezamiryango ry'umwimerere, ry'amoko ya mbere yari atuye isi. Ni ryo ryabaye irya mbere mu kujya kure y'ukwizera k'umwimerere; ariko nta bwo ari idini y'umwimerere nyirizina. Abanyamateka nka Wilkinson na Mallett bazanye ibihamya ndakuka, bashingiye ku nyandiko za kera, zihamya ko kera amoko yose yari atuye isi yizeraga IMANA IMWE RUKUMBI, isumba byose, ihoraho, itagaragara, yaremye ibintu byose ibiremesheje Ijambo riturutse mu kanwa kayo, kandi ikaba ifite kamere yuzuye urukundo, ukugira neza no gukiranuka. Ariko, kubera ko Satani iteka yonona icyo ashoboye cyose konona, tubona ko yonona ibitekerezo n'umutima by'abantu kugira ngo atume banga ukuri. Ku bw'uko igihe cyose yashatse gusengwa nkaho ari we Mana, - kandi atari umugaragu n'ikiremwa cyaremwe n'Imana, yihaye gusengwa kwagombaga kwerekezwa ku Mana, kugira ngo akwiyerekezeho we ubwe maze ku bw'ibyo, abe ari we ushyirwa hejuru. Nta gushidikanya, intego ye rwose yayigezeho, ari yo yari iyo gukwirakwiza idini ye ku isi yose. Ibi byahamijwe n'Imana mu rwandiko rwandikiwe Abaroma aho igira iti:
“Nubwo bamenye Imana ntibayihaye icyubahiro nk'Imana, ku bw'ibyo barayobye mu bitekerezo byabo, kandi, kubera umwijima wo mu mitima yabo bemeye idini yononekaye ku buryo basenga ibyaremwe, kandi atari Umuremyi.”

Nimwibuke, Satani yari ikiremwa k'Imana (umwana w'Umuseke).Turabona na none ko niba ukuri kwari kwarakwirakwije mu bantu mbere ku itangiriro, niba bose bari biziritse kuri uko kuri kumwe rukumbi, nyuma yaho bitinze umunsi ukagera aho itsinda rinini ritera umugongo Imana kugira ngo bakwirakwize uburyo bwo gusenga Satani mu isi yose. Amateka agaragaza neza yeruye ko abo mu muryango wa Shemu, bari bahagaze neza bashyigikiye ukuri gushikamye, bari bahanganye bikomeye n'abakomoka kuri Hamu, bari barateye umugongo ukuri maze bahindukirira ikinyoma cy'umubi. Igihe cyatubana gito kugira ngo tuvuge birambuye kuri icyo kibazo, bibaye ngombwa ko tukivugaho kugira ngo dutume mubona kubona ko hariho amadini abiri, abiri yonyine gusa, kandi ko iy'umubi yakwiriye hose ku isi.

I Baburoni ni ho imyizerere ishingiye ku kwizera Imana imwe yahindutse bibyara kwizera imana nyinshi. Muri uwo murwa ni ho ikinyoma cya Satani n'ubwiru bwa Satani byahagurukiye kurwanya ukuri kw'Imana n'ubwiru bw'Imana. Satani mu by'ukuri yahindutse imana y'iyi si, kandi yihinduye uwo gusengwa n'abo yari yayobeje, atuma bizera ko ari we wari mu by'ukuri Umwami.

Idini yizera imana nyinshi yakomotse ku mwanzi yatangiranye inyigisho y'ubutatu. Muri icyo gihe cyo mu bihe bya kera cyane ni bwo igitekerezo cya “Imana mu baperisona batatu” cyavutse. Ikintu gitangaje, abahanga mu by'iyobokamana bo muri iki gihe batabibonye; nyamara, mu bigaragara, na bo bayobejwe na Satani nk'uko byari bimeze ku bakurambere babo: bizera igihe cyose abaperisona batatu mu Bumana. Nibatwereke igice kimwe k'Ibyanditswe aho baba bafite ubuhamya ubwo ari bwo bwose bw'iyo nyigisho.

Ntibitangaje ko, mu gihe abakomoka kuri Hamu bakomezaga inzira yabo yo kuramya Satani, yatangijwe ishingiye ku gitekerezo k'imana eshatu, ariko nta kintu na kimwe kigaragara ku bakomoka kuri Shemu k'imyizerere nk'iyo, cyangwa umuhango w'imisengere waba ufitanye isano na yo? Ese ntibitangaje ko Abaheburayo baba barizeye ibi: “Umva, Isirayeli we! Uwiteka, Imana yawe, ni yo MANA YONYINE RUKUMBI”, iyo haza kuba hari abaperisona batatu mu Bumana? Mu Itangiriro 18, Aburahamu, ukomoka kuri Shemu, yabonye gusa Imana IMWE RUKUMBI iri kumwe n'abamarayika babiri.

Nyamara, ni buryo ki bagaragazaga ubwo butatu? Babugaragazaga bakoresheje ishusho ya mpande eshatu ndinganire, nk'uko Roma ibugaragaza uyu munsi. Ikintu gitangaje, Abaheburayo ntibari bafite na rimwe igitekere nk'icyo. Ni nde ufite ukuri, icyo gihe? Ni Abaheburayo cyangwa ni Abanyababuloni? Muri Aziya, bagaragaza igitekerezo cyo kwizera imana nyinshi bemeza ko hariho imana eshatu muri imwe bakabyerekana bakoresheje ishusho y'ikibumbano ifite imitwe itatu iteye ku gihimba kimwe. Babigaragaza nk'ubushobozi bw'ubuhanga butatu. Mu Buhinde, abantu bagize umutima wo kuyigaragaza nk'imana mu mashusho atatu. Nyamara, ubwo rwose ni bwo buhanga mu kumenya buriho uyu munsi. Mu Buyapani uhasanga igishushanyo cya Buda kinini gifite imitwe itatu, gisa n'icyavuzwe haruguru.

Ariko igishushanyo kibihishura kurusha ibindi ni ik'igitekerezo cy'ubutatu bw'Imana bigaragazwa n'amashusho atatu akurikira: 1. Umutwe w'umusaza, ushushanya Imana Data; 2. Uruziga, ubwiru muri rwo butanga igisobanuro cya “urubyaro,” urubyaro bishatse gusonura Umwana w'umuhungu; 3. Amababa n'umurizo by'inyoni (inuma). Aho yari inyigisho ya Data, Umwana n'Umwuka Wera, abaperisona batatu mu Bumana, ubutatu nyakuri. Ubasha kubona ibintu nk'ibyo i Roma.

Ndacyabaza na none ikibazo: Ntibyaba ari ibintu bitangaje ko Satani n'abamuramya baba bari bafite uguhishurirwa gukomeye kuruta ukwari gufitwe na sogokuruza mu kwizera (Aburahamu) n'abamukomokaho? Ntibyaba ari ibintu bitangaje ko abaramya Satani baba baramenye Imana mu burebure bwayo kurusha abana b'Imana? Nyamara ni ibyo abahanga mu by'iyobokamana bo muri iki gihe bagerageza kutubwira ku byerekeye ubutatu. Uhereye ubu, mugumane ibi mu bitekerezo: ni ibintu by'ukuri byabayeho tumaze gushyira ahagaragara: kandi ngiki ikintu cy'ukuri kiriho: Satani ni se w'ikinyoma, kandi igihe azanye umucyo, uko biri kose aba ari ikinyoma. Ni umwicanyi. Kandi inyigisho ye y'ubutatu yarimbuye abantu benshi batabarika, kandi izakomeza kurimbura kugeza igihe Yesu azagarukira.

Amateka atwereka ko icyo gitekerezo cya Data, icy'Umwana n'icy'Umwuka Wera nticyatinze guhindurwa. Satani yatwaraga abantu, buhoro buhoro, kure cyane y'ukuri. Igitekerezo cy'Ubumana cyari cyarakomeje gutera imbere kugira ngo gihinduke: 1. Data uhoraho iteka ryose. 2. Umwuka w'Imana wahindutse umubiri mu mubyeyi w'umumama w'UMUNTU. (Ese ibyo birabaha gutekereza?) 3. Umwana ufite Ubumana, imbuto yakomotse kuri uko kwambara umubiri (urubyaro rw'umugore).

Ariko umubi nta bwo anyuzwe, nta bwo arageza aho bamusenga, we, asengwa gusa ku buryo buteruye. Akomeje rero kwigiza abantu kure y'ukuri. Yifashishije ubwiru bwe, ahishurira abantu ko, kubera ko Imana Ikomeye, itaboneka, Data, ngo ntiyita ku bibazo by'abantu ahubwo irakomeza ikicecekera ntigire icyo ikora ku bibareba, ushobora rwose kuyiramya wicecekeye. Mu bigaragara ni ukuyisuzugura ku buryo bwose bushoboka, bitari ibyo ni ukuyisuzugura burundu. Iyi nyigisho, na yo, yazengurutse isi, kandi uyu munsi ushobora kubona ko Buhinde ingoro zeguriwe umuremyi ukomeye, Imana yicecekeye, mu bigaragara bisa n'aho ari nkeya.

Kubera ko bitari ngombwa kuramya data-umuremyi, ni uko mu bisanzwe ukuramya kwahindukiye kukerekezwa ku “Umubyeyi n'Umwana”, bahindutse abantu byo kuramya. Muri Egiputa, ubumwe nk'ubwo bw'umubyeyi-umwana babwitaga Isis (Izisi) na Osiris (Ozirisi). Mu Buhinde, bari Isi na Iswara. (Murebe uburyo ayo mazina ubwayo ajya gusa.) Muri Aziya bari Cybele (Sibele) na Deoius (Dewoyiyusi). Roma n'Ubugereki bakomeza ibibe byose uwo muhango wo kuramya. Ubushinwa na bwo ni uko. Mutekereze na none ugutungurwa kw'abamisiyoneri bamwe b'abanyagaturika y'i Roma, bageze mu Bushinwa, bakabona Madona ahagatiye Umwana azengurutswe n'imirasire y'umucyo yaturukaga ku mutwe w'umwana. Icyo gishushanyo k'ishusho y'umugore rwose cyajyaga gushobora kuguranwa icyo wasangaga i Vatikani, usibye utuntu tumwe tw'umwihariko ku isura twari turi mu maso.

Twebwe biradusaba noneho gutahura umwana na nyina ba mbere b'umwimerere abo ari bo. Ikigirwamana kazi-cy'umumama cy'umwimerere k'i Babuloni, cyari Semiramis, ari cyo bitaga Rhea Iburasirazuba. Cyari gihagatiye umwana w'umuhungu. Nubwo gusa uwo aba ari umwana w'uruhinja, bavugaga ko uwo akomeye, ari umunyembaraga, afite uburanga by'umwihariko bukurura abagore. Muri Ezekiyeli 8:14, yitwa Tamuzi. Abanditsi ba kera bamwitaga Bacchus. Ku Banyababuloni yari Ninus. Ari ibyo bisonura yuko bamugaragazaga nk'umwana w'uruhinja bahagatiye mu maboko, na none bakamugaragaza nk'umuntu ukomeye w'umunyembaraga, ni cyo gituma baramwitaga: “Umwana w'umuhungu - w'Umugabo.” Rimwe mu mazina ye bamwita y'icyubahiro ryari: “Umugabo w'Umubyeyi.” Mu Buhinde, aho bazwi ku mazina ya Iswara na Isi, we (umugabo) agaragazwa nk'umwana w'uruhinja uhagatiwe n'umugore we bwite.

Soma konti yuzuye muri...
Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Perugamo.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Kandi Kushi yabyaye Nimurodi, atangira kuba umunyamaboko mu isi.

Yari umuhigi w’umunyamaboko imbere y’Uwiteka, ni cyo gituma bavuga bati “Nka Nimurodi, wa muhigi w’umunyamaboko imbere y’Uwiteka.”

Igihugu yimyemo ubwa mbere ni Babeli na Ereki, na Akadi n’i Kalune mu gihugu cy’i Shinari.

Itangiriro 10:8-10


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet.

(PDF Icyongereza)

The Two Babylons

by Rev Alexander Hislop.
(PDF Icyongereza)

Mbere...

Nyuma...

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.