Mugabo, ese iki ni ikimenyetso cy'Imperuka?

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Igihe cya Nyuma urukurikirane.

Piramide iryo tsinda Bamarayika.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Mugabo, ese iki ni ikimenyetso cy'Imperuka?

Ibyahishuwe 10:7,
7 Ahubwo mu minsi y'ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw'Imana buzaba busohoye nk'uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.

Nyamara, mu gihe cy'urugendo cyose, ibintu byarabaye kandi sinashoboraga kumva. Kimwe mu bintu ntumvaga byari uko, igihe nari umwana muto, nakiraga ayo mayerekwa. Nagiraga amayerekwa, kandi nabwiraga ababyeyi banjye ibizaba. Batekerezaga ko nari mfite ibibazo mu mutwe. Ariko igitangaje, ni uko ibyo byabaga nk'uko byatangajwe. Muzavuga muti “Byari mbere yo guhinduka kwanyu?” Yego. “Impano n'umuhamagaro ntibijya byicuzwa”, ni ko Bibiliya ivuga. Mwaje ku isi ku bw'impamvu runaka. Kandi ntimu... Si ukwihana kwanyu kuzana impano; mwarazigenewe. Nyamara, mu muhanda wose. . . Kandi igihe nari nkiri umuhungu muto, nifuzaga mu buryo bwaka. . . Sinari nyuzwe mu gace aho nari ntuye. Sinzi impamvu, ariko nifuzaga mu buryo bwaka kujya mu burengerazuba.

-----
Ibyo byagombaga kuba saa yine za mu gitondo igihe umugore wanjye yashakaga kwinjira mu cyumva, kandi byarabaye. Ninjiye mu iyerekwa icyo gitondo, kandi na... Mu buryo bumwe cyangwa ubundi... Noneho, mwibuke, ntibyari inzozi. Hari itandukaniro hagati y'inzozi n'iyerekwa. Inzozi ziza mu gihe muri mu bitotsi. Amayerekwa aba igihe mudasinziriye. Ni gutyo twavutse. Ikiremwa muntu gisanzwe, igihe kirota, ibyo bibera mu ntekerezo. Kandi intekerezo ze ziri kure cyane ye. Imyumvire ye ikora igihe kirekire igihe iri mu mutima nama we wa mbere. Muri uwo mutima nama, muba musanzwe: murabona, muraryoherwa, murakorakora, mugira ibyumviro cyangwa mukumva. Ariko, iyo muri mu ntekerezo zanyu kandi mukaba musinziriye, ntimubona, cyangwa ngo muryoherwe, cyangwa ngo mukorakore, cyangwa ngo mugire ibyiyumviro cyangwa ngo mwumve. Ariko hari ikintu runaka, iyo murimo kurota, gituma mugaruka muri uwo mutima nama. Hari igice gituma mwibuka ikintu runaka mwarose mu myaka myinshi ishize. Ikiremwa muntu gisanzwe ni gutyo kimeze. Ariko, igihe Imana iteganyije ikintu runaka, icyo gice cy'intekerezo ntikiri kure cyane y'aha ku muntu ubona, ariko imitima nama ibiri iri hamwe. Ureba, mu iyerekwa, ntasinzira; imyumviro ye yose iba ihari kandi akabibona.

-----
Noneho, muri iryo yerekwa, cyangwa mu gihe navugaga, nararebye noneho mbona ikintu kidasanzwe. Noneho, byagaragaraga ko umuhungu wanjye muto Yozefu yari iruhande rwanjye. Naramuvugishije. Noneho, nimwitegereza iyerekwa mwitonze cyane, muzabona impamvu Yozefu yari ahagaze aho. Nararebye, noneho hari igihuru kinini cyaka. Kandi kuri icyo gihuru hari - itsinda ry'inyoni - inyoni ntoya cyane zifite hafi santimetero imwe y'uburebure na santimetero imwe y'ubujyejuru. Zari indwanyi zajyiye mu zabukuru ntoya. Amababa yazo matoya yari yamanutse. Hari hafi ebyiri cyangwa eshatu ku ishami ry'agasongero k'igiti, esheshatu cyangwa umunani ku ishami rikurikira, na cumi n'eshanu cyangwa makumyabiri ku irikurikiyeho na none; ibyo byamanukaga gutyo mu ishusho ya piramide. Izo nyoni ntoya, izo ntumwa ntoya... Kandi zasaga nk'izacitse intege. Zarebaga mu cyerekezo cy'uburasirazuba kandi, mu iyerekwa, nari ndi i Tucson, muri Arizona. Kuko Atashakaga ko nahomba kubona ahariho, Yakoze ku buryo mba ndimo kwishikuzaho ihwa ryo mu butayu. Noneho ndavuga nti “Ubu, nzi ko ari iyerekwa, kandi nzi ko ndi i Tucson. Nzi ko izo nyoni ntoya, ziri aho, zihagarariye ikintu runaka.” Kandi zarebaga mu cyerekezo cy'iburasirazuba. Uwo mwanya, zifata icyemezo cyo kugenda noneho zigurikira mu cyerekezo cy'iburasirazuba.

Zikimara kugenda, itsinda ry'inyoni nini cyane riraza. Zasaga nk'inuma zifite amababa maremare kandi atyaye, zifite ibara ryenda kwirabura (ikijuju) ariko ricyeye cyane kurusha izo ntumwa ntoya za mbere. Zagendaga zihuta cyane mu cyerekezo cy'iburasirazuba. Nkimara kuzibura, narongeye ndahindukira kugira ngo ndebe iburengerazuba, noneho icyo kintu kiraba. Habayehp guturika kwanyeganyeje mu by'ukuri isi yose! Noneho, ntimubihombe! Kandi namwe, mwumva bande, muhamye ko mubyumva neza. Bwa mbere, guturika! Nibwiye ko ari uguturika gutewe n'indege, igihe yambukaga urukuta rw'ijwi cyanwa sinzi ukuntu mubyita, noneho ijwi rikagaruka riza ku isi. Ibyo byanyeganyeje ibintu byose nk'urusaku rw'inkuba n'ibindi bisigaye byose! Ibyo biba rwose byarashoboye gusa na - nko guhinda kw'inkuba gukomeye kujyanye n'umurabyo. Sinabonye umurabyo. Numvise gusa uko guturika gukomeye kwabaye, kandi kwasaga nk'ukuri mu cyerekezo cy'amajyepfo bijyanye n'aho nanjye nari mpagaze; ugana muri Mexique.

Ariko ibyo byanyeganyije isi kandi, icyo gihe (nari nkiri kureba mu burengerazuba), kure cyane mu iteka, mbona itsinda ry'ikintu runaka cyazaga. Byasaga n'utudomo duto. Ntibyashoboraga kuba hasi ya dutanu cyangwa hejuru ya turindwi. Ariko twari dufite ishusho ya piramide, nk'intumwa ziheruka. Kandi, icyo gihe, imbaraga y'Imana Ishobora Byose inzamura guhura na two. Kandi nshobora kubibona. Na... Ibyo ntibyigeze binsiga na rimwe; iminsi umunani yarashize, kandi sinshobora kongera kubyibagirwa. Sinigeze ngira ikintu nk'icyo, cyantesheje umutwe kuri urwo rwego. Umuryango wanjye uzabibabwira.

Nashoboraga kubona abo Bamarayika, bafite amababa yarebaga inyuma, yihutaga cyane kurusha ijwi. Baturutse mu iteka, mu kanya gato, nko guhumbya kw'ijisho. Ntibihagije guhumbya igishishwa cy'ijisho, rwose guhumbya kw'ijisho. Bari aho. Sinabonye igihe cyo kubara. Sinabonye igihe. Nashoboraga gusa kureba. Bari Abamariyika banini kandi bakomeye, bera nka sherege! Amababa yabo, igihe bayakubitaga, yaravugaga ati “fiyu, fiyu” kandi, icyo gihe, njyanwa muri iyo piramide, iryo tsinda. Naratekerezaga nti “Ubu, ni ko bimeze.” Umubiri wanjye wose wari wabaye ikinya, noneho ndavuga nti “Yoo! yoo yoo! Ibyo bishatse kuvuga ko hazabaho guturika kuzanyica. Ubu ndi ku iherezo ry'urugendo. Igihe iri yerekwa rizashira, singomba kubibwira abantu. Sinshaka ko babimenya, ariko Data wo mu ijuru ubu yamenyesheje ko igihe cyanjye kirangiye. Sinzabibwira umuryango wanjye kugira ngo udahangayika ku bwa njye, kubera ko Yiteguye kwigendera, kandi abo Bamarayika baje kunshaka, kandi mu gihe gito nzicirwa mu kintu kimeze nko guturika.”

Nyuma icyo gitekerezo kinzamo, mu gihe nari ndi muri iryo tsinda kiti “Oya, si ibyo. Iyo ibyo biza kukwica, ibyo biba byaranishe Yozefu”, kandi nashoboraga kumva Yozefu wampamagaraga. Byiza, nyuma narahindukiye kandi ndatekereza nti “Mwami Mana, iri yerekwa risobanuye iki?” Narabyibajije, noneho nyuma ibyo byaransanze. Si ijwi, ibyo byaransanze gusa. Yoo! ni Abamarayika b'Umwami baje kumpa umurimo wanjye mushya! Kandi, igihe icyo gitekerezo cyanzagamo, nazamuye ibiganza noneho ndavuga nti “Yoo! Mwami Yesu, ni iki Ushaka ko nkora?” Noneho iyerekwa rimvaho. Mu gihe hafi cy'isaha imwe, umubiri wanjye ntiwongera kumva.

Nyamara, muzi icyo imigisha y'Umwami ari cyo. Ariko imbaraga y'Umwami iratandukanye cyane. Imbaraga y'Umwami, ahantu h'ubwo bwoko, nayumvishije inshuro nyinshi mbere mu mayerekwa, ariko ntibyigeze na rimwe biba nk'ibyo. Ibyo birasa no gutinya ko kubaha. Nari mfite ubwoba cyane ko nari naremariye imbere y'ibyo Biremwa. Ndavuga ukuri. Nk'uko Pawulo yabivuze ati “Simbeshya.” Mwigeze mumfata ndimo kuvuga ikintu gipfuye ku bijyanye n'ikintu nk'icyo? Ikintu runaka kirenda kuba! Nyuma y'umwanya, ndavuga nti “Mwami Yesu, niba ngiye kwicwa, uzabimenyeshe kugira ngo ntabibwira indahemuka zanjye; ariko, niba ari ikindi kintu, uzabimenyeshe.” I... Nta gisubizo na kimwe gihari.

Nyuma yuko Umwuka umvuyeho, mu gihe hafi cy'igice cy'isaha, ndatekereza, cyangwa hejuru, ndavuga nti “Mwami, niba ibyo bisobanura ko ngiye kwicwa, ko warangizanyije nanjye ku isi, kandi - kandi ko ngiye kugarurwa mu Rugo ubu, niba ari ibyo, ni byiza, biri mu mwanya.” Noneho naravuze nti “Niba ari ko bimeze, uzabimenyeshe. Uzongere unyoherereze imbaraga Yawe. Ubwo noneho nzamenya ko ntagomba kubibwira indahimuka zanjye, cyangwa uwo ari we wese, kubera ko Wenda kongera kuntwara.” Noneho na... Kandi nta kintu cyabaye. Nategereje umwanya, nyuma ndavuga nti “Mwami Yesu, niba ibyo atari byo gisobanuro cyabyo, ahubwo Ukaba ufite ikintu runaka cyo kunkoresha ngomba guhishurirwa nyuma, noneho ohereza imbaraga Yawe.” Noneho ibyo binjyana urebye hanze y'icyumba.

Nibonye mu nguni ahantu runaka. Nashoboraga kumva umugore wanjye, arimo kuzunguza urugi. Urugi rw'icyumba cyo kuryamamo cyari gifunze. Bibiliya yanjye yari ifunguye, kandi nari ndimo nsoma. . . Sinzi, ariko byari, ndizera, mu Baroma, igice cya 9, umurongo wa nyuma “Dore, ndashyira muri Siyoni Ibuye risitaza, Urutare rugusha, Ariko urwizera ntazakorwa n'isoni.” Kandi naratekerezaga nti “Mwami Mana, sinumva. Ni umunsi udasanzwe ku bwa njye ”Ntibisanzwe ko nabisoma (Umwuka ukomeza kunjyana mu cyumba).“

Nafunze Bibiliya noneho mpagarara aho. Nyuma nagiye ku idirishya (byari hafi saa yine za mu gitondo cyangwa kurenga), nazamuye ibiganza noneho ndavuga nti “Mwami Mana, simbyumva. Ni umunsi udasanzwe ku bwanjye. Kandi urebye nari nataye ubwenge.” Noneho ndavuga nti “Mwami, ibyo bisobanura iki? Ndeka mbisoma na none, niba ari Wowe.” Noneho, ibyo bimeze nk'ibya cyana. Mfata Bibiliya noneho ndayifungura. Ibyo byari na none ahantu hamwe - Pawulo abwira Abayuda ko bageragezaga ku... aho yabwiraga Abaroma ko Abayuda bageragezaga kumwemezwa n'imirimo, ariko ko tumwemezwa no kwizera.

-----
Nizera ko marayika wa karindwi w'Ibyahishuwe 10 ari intumwa y'igisekuru cya karindwi cy'Itorero, ry'Ibyahishuwe 3:14. Mwibuke... Noneho, mundeke nsome (murebe), aho nshobora gusoma... Nyamara, yari marayika wa karindwi. Ahubwo mu minsi y'ijwi rya marayika wa karindwi (umurongo wa 7), ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw'Imana buzaba busohoye nk'uko yabwiye imbata Zayo ari zo bahanuzi. Noneho, mushobora kubona ko yari marayika; kandi ni marayika w'igisekuru cya karindwi cy'Itorero, kubera ko aha havuga ko ari marayika wa karindwi w'igisekuru cya karindwi cy'Itorero. Mubirebe... Niba mushaka kureba aha uwo ari - aho marayika ari, ni mu Byahishuwe 3.14. Ni marayika ku Itorero rya Lawodekiya.

-----
Murebe, marayika wa karindwi yagombaga guciraho iteka Itorero rikize rya Lawodekiya. “Ndakize, narakize, kandi nta kintu nkeneye.” Yaravuze ati “Urababaje, umutindi, umukene, impumyi kandi wambaye ubusa, kandi ntubizi.” Bwari ubwo, ubutumwa bwe. O Mana! twoherereze umuhanuzi ufite umwete, ufite NI KO UWITEKA AVUZE, Ijambo ry'Imana rihamirije rizigaragarizamo kandi rikagaragaza ko yoherejwe n'Imana! Kandi, igihe azaza, azaciraho iteka ibyo bisekuru. Nta gushidikanya. Azagarura iryo Torero rya Lawodekiya kumurwanya; nta gushidikanya azabikora. Babikoze mu bisekuru byose. Ibyo ntibizahinduka muri iki gisekuru. Ibyo bigomba gusa.

Soma konti yuzuye muri...
Mugabo, ese iki ni ikimenyetso cy'Imperuka?

Reba... Igicu ndengakamere.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi.

Matayo 24:30


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Mugabo, ese iki ni
ikimenyetso
cy'Imperuka?

(PDF) - Mt Sunset.
Aho igicu cyagaragaye.

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)

Chapter 11
- The Cloud

(PDF Icyongereza)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.