Urukurikirane Izuka.
<< ibanjirije
rukurikira >>
Izuka - Ibyanditswe. Rupfu. Hanyuma?. Kiriya gihe i Kaluvari.
Izuka - Ibyanditswe.
David Shearer.Ubuhanuzi bw'izuka.
Ibyakozwe n’intumwa 2:25-27.
25 Kuko Dawidi yavuze iby’uwo ati ‘Nabonye Umwami ari imbere yanjye iteka ryose, Kuko ari iburyo bwanjye ngo ntanyeganyezwa.
26 Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa, Ururimi rwanjye rukishima, Kandi n’umubiri wanjye uzaruhuka wiringiye ibizaba.
27 Kuko utazarekera ubugingo bwanjye ikuzimu, Cyangwa ngo uhane Uwera wawe abone kubora.Ibyakozwe n’intumwa 2:31.
yavugaga ibyo kuzuka kwa Kristo abibonye bitari byaba. Ni cyo cyatumye avuga ko atarekewe ikuzimu, kandi ngo n’umubiri we nturakabora.Yesu yahanuye kuzuka kwe bwite.
Matayo 16:21
Yesu aherako yigisha abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa uburyo bwinshi n’abakuru n’abatambyi bakuru n’abanditsi, akicwa, akazazurwa ku munsi wa gatatu.Matayo 17:22-23
22 Bakigenda i Galilaya, Yesu arababwira ati “Umwana w’umuntu arenda kuzagambanirwa afatwe n’abantu,
23 bazamwica maze ku munsi wa gatatu azurwe.” Barababara cyane.Luka 9:22
ati “Umwana w’umuntu akwiriye kubabazwa uburyo bwinshi, akazangwa n’abakuru n’abatambyi bakuru n’abanditsi, akicwa, akazurwa ku munsi wa gatatu.”Mariko 9:9
Bakimanuka umusozi arabihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibyo babonye, keretse Umwana w’umuntu amaze kuzuka.Abatizera babaza Yesu...
Matayo 22:23,28.
23 Uwo munsi Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati... 28 Mbese mu izuka, azaba ari muka nde muri bose uko ari barindwi, ko bose bari bamufite?Yesu yishura bo...
Matayo 22:30-32.
30 Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru.
31 Ariko se ibyerekeye ku kuzuka kw’abapfuye, ntimwari mwasoma icyo Imana yababwiye ngo
32 ‘Ni jye Mana ya Aburahamu n’Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo?’ Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima.Luka 20:37.
Ariko ibyemeza yuko abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragarije ku byabereye kuri cya Gihuru, ubwo yitaga Uwiteka Imana ya Aburahamu n’Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo.Ingaruka zo Kutizera.
Luka 16:31.
Aramubwira ati ‘Nibatumvira Mose n’abahanuzi, ntibakwemera naho umuntu yazuka.’Abigishwa ni abahamya b'izuka.
Ibyakozwe n’intumwa 1:22.
uhereye ku kubatiza kwa Yohana ukageza ku munsi Yesu yadukuriwemo azamuwe, bikwiriye ko umwe aba umugabo hamwe natwe wo guhamya kuzuka kwe.Ibyakozwe n’intumwa 2:30-33.
30 Nuko rero, kuko yari umuhanuzi akamenya ko Imana yamurahiye indahiro, yuko izamuha umwe mu buzukuruza be ngo abe ari we usubira ku ngoma ye,
31 yavugaga ibyo kuzuka kwa Kristo abibonye bitari byaba. Ni cyo cyatumye avuga ko atarekewe ikuzimu, kandi ngo n’umubiri we nturakabora.
32 Imana yazuye Yesu uwo, natwe twese turi abagabo bo guhamya ibyo.
33 Nuko amaze kuzamurwa n’ukuboko kw’iburyo kw’Imana, no guhabwa na Se ibyo yasezeranije ari byo Mwuka Wera, none asutse icyo mureba kandi mwumva.Ibyakozwe n’intumwa 17:32.
Bumvise ibyo kuzuka bamwe barabinegura, abandi bati “Uzabitubwira ubundi.”Pawulo yizeraga izuka.
Ibyakozwe n’intumwa 23:6.
Maze Pawulo amenye yuko igice kimwe cyabo ari icy’Abasadukayo, ikindi akaba ari icy’Abafarisayo, avuga cyane mu rukiko ati “Bagabo bene Data, ndi Umufarisayo, ndi umwana w’Abafarisayo. Ibyanzanye muri izi manza ni byo niringira kuzabona, ari byo kuzuka kw’abapfuye.”Ibyakozwe n’intumwa 23:8.
kuko Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, cyangwa ko habaho marayika n’umwuka, ariko Abafarisayo babyemeraga byose.Ubuhamya bwa Pawulo kuri Feligisi.
Ibyakozwe n’intumwa 24:21.
uretse ijambo rimwe navuze mpagaze muri bo nti ‘Kuzuka kw’abapfuye ni ko kunzanye muri izi manza zanyu uyu munsi.’Ni igice cy'Ubutumwa Bwiza.
Luka 7:15.
Uwari upfuye arabaduka atangira kuvuga, Yesu amusubiza nyina.Matayo 11:5.
Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.Luka 7:22.
Arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n’ibyo mwumvise. Impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.”Ibyakozwe n’intumwa 4:2.
bababajwe cyane n’uko bigisha abantu, bababwira yuko kuzuka kw’abapfuye kwabonetse kuri Yesu.Ibyakozwe n’intumwa 4:33.
Kandi intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k’Umwami Yesu, nuko rero ubuntu bw’Imana bwinshi bukaba kuri bo bose.Ibyakozwe n’intumwa 17:18-19.
18 Bamwe mu banyabwenge bitwa Abepikureyo, n’abandi bitwa Abasitoyiko bahura na we. Bamwe muri bo barabazanya bati “ Uyu munyamagambo arashaka kuvuga iki?” Abandi bati “Ubanza ari uwigisha abantu imana z’inzaduka.” (Babivugiye batyo kuko yavugaga ubutumwa bwiza bwa Yesu n’ubwo kuzuka.)
19 Baramufata bamujyana muri Areyopago baramubaza bati “Mbese twashobora kumenya izo nyigisho nshya uvuga izo ari zo?”Nibimenyetso byubumana bwa Yesu.
Abaroma 1:4.
kandi werekanywe n’ubushobozi ko ari Umwana w’Imana mu buryo bw’Umwuka Wera bigahamywa no kuzuka kwe, ni we Yesu Kristo Umwami wacu.Ibyakozwe n’intumwa 2:24.
Ariko Imana yaramuzuye ibohoye umubabaro uterwa n’urupfu, kuko bitashobotse ko akomezwa na rwo.Ni ibyiringiro byacu...
Abaroma 6:5.
Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk’urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk’ukwe.Ibyakozwe n’intumwa 24:15.
Kandi niringiye Imana, ntegereje icyo aba na bo bategereza, yuko hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.1 Petero 1:3.
Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk’uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo,1 Abatesalonike 4:13-14.
13 Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro.
14 Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we.Niba nta muzuko uhari noneho kwizera ni ubusa.
1 Abakorinto 15:12-13.
12 Ariko ubwo abantu babwiriza ibya Kristo yuko yazutse, bamwe muri mwe bavuga bate yuko nta wuzuka?
13 Niba nta wuzuka na Kristo ntarakazuka,1 Abakorinto 15:16-19.
16. Niba abapfuye batazuka na Kristo ntarakazuka,
17. kandi niba Kristo atazutse kwizera kwanyu ntikugira umumaro, ahubwo muracyari mu byaha byanyu.
18. Kandi niba bimeze bityo, n’abasinziriye muri Kristo bararimbutse.
19. Niba muri ubu bugingo Kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose.Icyaha cy'umwimerere niyo mpamvu yatumye Kristo yazuka.
1 Abakorinto 15:21.
kuko ubwo urupfu rwazanywe n’umuntu, ni ko no kuzuka kw’abapfuye kwazanywe n’umuntu.1 Abakorinto 15:42-43.
42 No kuzuka kw’abapfuye ni ko kuri: umubiri ubibwa ari uwo kubora ukazazurwa ari uwo kutazabora,
43 ubibwa ufite igisuzuguriro ukazazurwa ufite ubwiza, ubibwa utagira intege ukazazurwa ufite imbaraga,Icyifuzo cya Pawulo...
Abafilipi 3:10-11.
10 kugira ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe
11 ngo ahari ngere ku muzuko w’abapfuye.Inyigisho y'ibanze yo kwizera.
Abaheburayo 6:1-3.
1 Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana,
2 cyangwa ngo twongere kubigisha ibyo kubatizwa no kurambikwaho ibiganza, no kuzuka kw’abapfuye n’iby’urubanza rw’iteka.
3 Icyakora Imana nibikunda tuzabikora.Umuzuko wabayeho kera.
Abaheburayo 11:35.
Abagore bahabwaga abo bapfushije bazutse. Abandi bakicishwa inkoni ntibemere kurokorwa, kugira ngo bahabwe kuzuka kurushaho kuba kwiza.Matayo 27:52-53.
52 ibituro birakinguka, intumbi nyinshi z’abera bari barasinziriye zirazurwa,
53 bava mu bituro, maze amaze kuzuka binjira mu murwa wera, babonekera benshi.Marita yizeraga izuka.
Yohana 11:24-27.
24 Marita aramubwira ati “ Nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka.”
25 Yesu aramubwira ati “ Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho,
26 kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?” s
27 Aramusubiza ati “Yee, Databuja, nizeye yuko uri Kristo Umwana w’Imana ukwiriye kuza mu isi.”Lazaro yazuye imbere y'abatangabuhamya...
Yohana 12:1.
Nuko hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba Yesu ajya i Betaniya, aho Lazaro, uwo Yesu yazuye yabaga.Yohana 12:9.
Abantu benshi b’Abayuda bamenye ko ahari baraza, icyakora si ku bwa Yesu gusa, ahubwo ni ukugira ngo barebe na Lazaro yazuye.Yohana 12:17.
Nuko ba bantu bari kumwe na we, ubwo yahamagaraga Lazaro ngo ave mu gituro akamuzura, bamubera abahamya.Umubatizo ugereranya izuka.
1 Petero 3:21.
Na n’ubu amazi ni yo akibakiza namwe mu buryo bw’igishushanyo cyo kubatizwa, icyakora si uko akuraho ico ryo ku mubiri, ahubwo ni isezerano ku Mana ry’umutima uticīra urubanza, ribakirisha kuzuka kwa Yesu Kristo.Umuzuko - ibirori bizaza.
2 Timoteyo 2:18.
kuko bayobye bakava mu kuri bavuga ko umuzuko wamaze kubaho, bakubika kwizera kwa bamwe.Ingororano ku Izuka.
Luka 14:14.
ni bwo uzahirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranuka bazutse.Luka 20:35-36.
35 ariko abemerewe kuzagera muri ya si yindi, bakaba bakwiriye no kugera ku kuzuka mu bapfuye, ntibazarongora kandi ntibazashyingirwa,
36 kandi ntibazaba bagishobora gupfa kuko bazamera nk’abamarayika, bakaba ari abana b’Imana kuko ari abana b’umuzuko.Yohana 5:29.
bakavamo, abakoze ibyiza bakazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka.2 Izuka Rusange.
Ibyahishuwe 20:5-6.
5 Uwo ni wo muzuko wa mbere. Abapfuye basigaye ntibazuka, iyo myaka igihumbi itarashira.
6 Ufite umugabane wo kuzuka kwa mbere arahirwa kandi ni uwera. Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugira icyo rutwara abameze batyo, ahubwo bazaba abatambyi b’Imana na Kristo kandi bazimana na yo iyo myaka igihumbi.