Iyerekwa ry'i Patimosi.
Yohana i Patimo.
William Branham.Soma konti yuzuye muri...
Iyerekwa ry'i Patimosi.Ibyahishuwe 1:9-10
9 Ngewe Yohana, mwene So, musangiye amakuba n'ubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari ku kirwa kitwa Patimo, bampora Ijambo ry'Imana no guhamya kwa Yesu.
10 Ku munsi w'Umwami wacu nari ndi mu Mwuka, inyuma yange numva ijwi rirenga nk'iry'impanda,Urwo ruhererekane rw'amayerekwa y'Uguhishurirwa k'Umuntu Yesu Kristo kwahawe Yohana ubwo yari yaraciriwe ku kirwa cya Patimo. Icyo kirwa gito giherereye mu Nyanja ya “Egee”, kuri 50 kilometero [30 mayiro] uvuye ku bice byo hafi y'inyanja y'Aziya Ntoya. Icyo kirwa k'ibitare by'amabuye kandi cyuzuye inzoka, imiserebanya na za sikorupiyo. Icyo kirwa nta gaciro kanini cyari gifite mu by'ubucuruzi; ni yo mpamvu Ubwami bw'Abaroma bwari bwarahagihinduye aho abanyabyaha ba ruharwa bajyaga gukorera imirimo y'uburetwa, imfungwa za politiki n'ibindi...
Murabona ko Yohana abwira Abakristo nka mwene Se mu mibabaro. Byari igihe Itorero rya mbere ryakorerwaga itotezwa riteye ubwoba. Atari uko gusa Itorero ryabo “ryabonwaga nabi ahantu hose,” ahubwo abantu ubwabo bashyirwaga mu nzu z'imbohe kandi bakanicwa. Yohana, kimwe n'abandi bakristo batabarika, icyo gihe yari yarashyizwe mu nzu y'imbohe kubera Ijambo ry'Imana no guhamya Yesu Kristo. Nyuma yo gufatwa kwe, bari baragerageje kumwica bamushyira mu ngunguru y'amavuta yaseruye mu gihe cy'amasaha makumyabiri n'ane biba iby'ubusa. Bihebye kandi batagishoboye kugera ku ntego yabo, abategetsi icyo gihe bamuregaga ubukonikoni nuko bamuciraho iteka ryo kumucira i Patimo ngo abe ari ho aba. Nyamara, Imana yari iri kumwe na we, kandi ashobora kuva ku kirwa asubira muri Efeso aho yakomereje umurimo we w'ubushumba kugeza aho apfiriye.
Ibintu birindwi by'Icyubahiro bimuranga.
Ibyahishuwe 1:14-16,
“Umutwe We n'umusatsi We byeraga nk'ubwoya bw'intama bwera, cyangwa nka shelegi (urubura), n'amaso Ye yasaga n'ibirimi by'umuriro, ibirenge Bye byasaga n'umuringa w'umuteke utunganyijwe n'umuriro wo mu ruganda, n'ijwi Rye ryari rimeze nk'iry'amazi menshi asuma. Mu kuboko Kwe kw'iburyo Yari afashe inyenyeri ndwi, mu kanwa Ke havagamo Inkota ityaye ifite ubugi impande zombi. Mu maso He hari hameze nk'izuba iyo rityaye.”Mbega uko ukugaragara kwa Yesu, kwari isoko y'amarangamutima yimbitse no guhumekerwa kuri Yohana, wari waraciwe kubera Ijambo ry'Imana, none dore uko IJAMBO Rizima rimuhagaze imbere! Mbega iyerekwa ryuje umucyo! Ku bw'ibyo, ikimuranga cyavuzwe cyose, kigiye gifite icyo kivuga. Mbega uguhishurwa k'Uwo Ari We mu ikuzo!
1.Imisatsi yera nk'urubura.
Yohana mbere na mbere abona kandi akagaragaza ukwera kw'imisatsi Ye. Yareraga kandi ikarabagirana nk'urubura. Si ku bw'imyaka Ye. Yoo, oya! Imisatsi y'umweru irabagirana si ikimenyetso cy'ubusaza ahubwo ni icy'ubunararibonye, cy'ubukure n'icy'ubwenge. Uhoraho iteka ryose ntagira ikigero. Igihe kigaragaza iki, ku Mana? Ku Mana, igihe gifite agaciro gake, ariko ubwenge bufite agaciro gakomeye. Ni nk'igihe Salomo yasabaga Imana ubwenge, kugira ngo acire imanza ubwoko bwa Isirayeli. None, nguyu Araje, Umucamanza w'isi yose. Azambikwa ikamba ry'ubwenge. Dore ibisobanura kwera no kurabagirana kw'imisatsi Ye.
Yari Umucamanza wabumburaga ibitabo kandi Agaca imanza ashingiye kuri ibyo bitabo. Daniyeli yamubonye Aje ku bicu by'ubwiza. Ni byo neza neza Yohana yabonye. Bose uko ari babiri bamubonye neza neza mu buryo bumwe. Babonye umucamanza yambaye umukandara w'ubucamanza mu gituza, yari ahagaze atunganye kandi ari Uwera, Yuzuye ubwenge, afite ubushobozi bwa ngombwa bwose ku bwo gucira isi imanza zitabera. Haleluya!
2. Amaso ye ameze nk'umuriro.
Mubitekerezeho! Amaso Ye yari yarijimishijwe n'amarira n'imibabaro n'impuhwe. Amaso Ye yari yarijijwe n'impuhwe ku mva ya Lazaro. Amaso Ye atari yarabonye ubugome bw'abamamwishe bamubambye ku musaraba, ariko Yari yatatse yuzuye agahinda ati “Data, Ubababarire.” Amaso Ye ubu ni ibirimi by'Umuriro, amaso y'Umucamanza ugiye kwitura abamwanze ibikwiriye ibyo bakoze. Mu marangamutima yose ya kimuntu, ayo yagaragaje kurusha andi mu gihe cy'ukugaragara Kwe nk'Umwana w'umuntu yari ayangaya: Yarariraga akenshi na kenshi. Nyamara, inyuma y'ayo marira n'iyo mibabaro, Imana uko biri kose Yari ihari.
Ayo maso amwe yagiraga amayerekwa. Yararengaga akareba mu mitima y'abantu, Akarondora ibitekerezo byabo kandi Akamenya inzira zabo zose zinyuranye. Muri ayo maso apfa, habonekagamo Imana, Yatakishwaga. N'abatari baramenye Icyo Yari cyo: “…Ni mutizera ko ndi We, muzapfira mu byaha byanyu.”
Yohana 8:24,
“Niba Ntakora imirimo ya Data, ntimunyizere. Ariko niba Nyikora (imirimo ya Data), nubwo mutanyizera, mwizere iyo mirimo ubwayo...” Yohana 10:37-38 Nk'uko Yeremiya yari ari, yari umuhanuzi wariraga, kuko abantu batakiraga Ijambo ry'Imana maze bakanga ihishurirwa.Ayo maso y'Umucamanza agurumana ubu rwose ariho arandika imibereho ya buri muntu. Arazenguruka isi yose, kandi ntakimwihisha. Azi ibyifuzo by'umutima, n'ibyo umuntu agambirira gukora. Ntagihishwe kitazahishurwa, kuko byose byambaye ubusa imbere y'Izatubaza ibyo twakoze. Mubitekerezeho: ubu rwose, Azi ibyo mutekereza.
Ni byo, Ahagaze hariya, nk'Umucamanza ufite amaso y'ibirimi by'Umuriro ku bwo gucira abantu imanza. Igihe k'imbabazi cyararangiye. Yoo, icyampa abantu bakihana bagashaka mu maso He mu gukiranuka igihe kikiriho. Icyampa bakegama mu gituza Ke nk' umusego wo kwisegura mbere y'uko isi ikongorwa n'umuriro.
3. Ibirenge by'umuringa.
“Ibirenge bye byasaga n'umuringa w'umuteke, nk'aho waba wacaniriwe mu itanura.” Umuringa uzwiho gukomera kudasanzwe. Nta kintu kizwi gishobora kuwongerwamo ngo kiworoshye. Ariko umuringa ugereranywa n'ibirenge Bye urushijeho kuba udasanzwe ku bwo kuba warihanganiye ikigeragezo k'itanura rigurumana, ikigeragezo kitigeze kinyurwamo n'undi muntu uwo ari we wese. Ni iby'ukuri rwose. Mu bifatika umuringa werekana urubanza rw'Imana, urubanza Imana yaciye kandi rwashyizwe mu bikorwa.
Kubara 21:8-9,
“Uwiteka abwira Mose ati: cura inzoka isa n'izo, uyimanike ku giti k'ibendera, maze uwariwe n'inzoka wese nayireba, arakira. Mose acura inzoka mu muringa, ayimanika ku giti k'ibendera, uwo inzoka yariye wese yareba iyo nzoka y'umuringa, agakira.” Isirayeli yari yaracumuye. Icyaha cyagombaga gucirwa urubanza. Imana yari yategetse Mose kumanika inzoka y'umuringa ku giti, kandi uwayirebaga wese yabaga arokotse igihano k'icyaha ke.Ariko igihe kimwe, ibyo birenge Bye by'umuringa bizahagarara ku isi. Icyo gihe Azaba ari Umucamanza w'isi yose, kandi Azacira imanza inyoko muntu mu butabera n'ubutungane. Kandi nta we uzashobora gusimbuka ubwo bucamanza. Nta n'umwe uzashobora guhunga ubwo butabera. Nta na kimwe kizashobora kubworoshya. Ukiranirwa azakomeze akiranirwe; uwanduye umutima azakomeza yandure. Icyo gihe, ushikamye ntazahinduka, kuko atigeze na rimwe ahinduka kandi Adateze guhinduka na rimwe. Ibirenge Bye by'umuringa bizavungavunga umwanzi. Bizarimbura antikristo, inyamaswa, igishushanyo, n'ibyangwa n'amaso Yayo byose. Azarimbura imikorere y'idini ryafatiye ubusa Izina Rye riryangiriza ubwiza, ni uko Azabavungavungana na antikristo. Abagome bose, abahakanamana, abatemera iby'Umwuka, abikundira ibigezweho, ibyigenge, ni ho bazaba bose. Urupfu, ikuzimu n'imva aho ni ho bizaba biri. Ni byo, nta gushidikanya. Kuko, igihe Azazira, ibitabo bizabumburwa. Ni na ho itorero ry'akazuyazi n'abari batanu b'abapfu bazaboneka. Azarobanura intama mu ihene. Igihe Azazira, Azima ingoma, kuko ari Iye, kandi ibihumbi by'uduhumbagiza bazaba bari kumwe na We, Umugeni We, uzaza kumukorera. Icyubahiro kibe ik'Imana! Yoo! Ni ubu cyangwa ntibiteze kubaho. Nimwihane bigishoboka. Nimuzuke mu bapfuye maze mushake Imana kugira ngo mwuzuzwe Umwuka Wayo, bitabaye ibyo muzabura ubugingo buhoraho. Nimubikore none aha, bigishoboka.
4. Ijwi Rye ryari rimeze nko gusuma kw'amazi menshi.
Amazi yerekana iki? Nimwumve icyo asobanuye, mu Byahishuwe 17:15,
“…ya mazi wabonye, ni yo moko n'amateraniro y'abantu n'amahanga n'indimi.” Ijwi Rye ryari rimeze nk'urusaku rw'ikivunge cy'abantu bavugaga. Ese ni iki? Ni urubanza. Kuko, ayo ari amajwi y'abantu benshi b'abahamya ari bo, ku bw'Umwuka Wera, bahamije Kristo kandi babwirije Ubutumwa Bwe bwiza mu bisekuru byose. Bizaba ari ijwi rya buri muntu uzahagurukira gushinja umunyabyaha uzaba yaranze imiburo. Amajwi y'intumwa ndwi azumvikana, aranguruye kandi asobanutse neza. Abo babwirizabutumwa b'abiringirwa babwirije Imbaraga z'agakiza za Yesu, babwirije umubatizo mu Izina Rya Yesu, babwirijwe kuzuzwa Imbaraga z'Umwuka Wera, bakomeye ku Ijambo kuruta uko bakomera ku buzima bwabo bwite. abo bose bari Ijwi rya Yesu Kristo bakoreshwa n'Umwuka Wera mu bisekuru byose.
Yohana 17:20,
“Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n'abazanyizezwa n'ijambo ryabo.”Yoo! Iyo aba gusa mwashoboraga kubibona. Ni amazi yarimbuye isi, ariko ni ayo mazi yarokoye Nowa, kandi na none yarokoye isi yose ku bwa Nowa. Mutegere amatwi Ijwi Rye, ijwi ry'abagaragu Be babahamagarira kwihana no kubona ubugingo.
5. Yari afite mu kuboko Kwe kw'iburyo inyenyeri ndwi.
“Yari afite mu kuboko Kwe kw'iburyo inyenyeri ndwi.” Nta gushidikanya, umurongo wa 20 utubwira rwose icyo izo nyenyeri ndwi ari cyo. “Kandi ubwiru bw'inyenyeri ndwi ni abamarayika (intumwa) b'ayo Matorero arindwi.” Aha, ntitwashobora rwose kwibeshya na gato, kuko Ibidusobanurira. Izo nyenyeri zirindwi ni intumwa z'ibihe birindwi by'Itorero uko byagiye bikurikirana. Amazina yabo ntiyanditswe. Gusa haravugwa ko ari barindwi, umwe kuri buri gisekuru. Kuva ku gisekuru cya Efeso ukagera ku gisekuru cya Lawodikiya buri ntumwa yazaniye abantu ubutumwa bw'ukuri, nta na rimwe habuze uguhagarara ku Ijambo ry'Imana ryagenewe igisekuru runaka k'Itorero. Bose barihagazemo. Bakomeje gushikama mu kwiringirwa kwabo mu mucyo w'umwimerere. Mu gihe buri gisekuru cyajyaga kure y'Imana, intumwa yacyo yo kwiringirwa yagaruraga igisekuru ku Ijambo. Imbaraga zabo zaturukaga ku Mwami; bitabaye ibyo, ntibajyaga gushobora gukumira umuraba. Bari bari mu mutekano, barinzwe na We, kuko nta cyashoboraga kubakura mu kiganza Ke, kandi nta cyashoboraga kubatandukanya n'urukundo rw'Imana, yaba indwara, amakuba, kwambara ubusa, inzara, inkota, ubuzima cyangwa urupfu. Bari baramwiyeguriye mu by'ukuri, kandi barinzwe n'imbaraga Ze zikomeye. Ntibari bitaye ku gutotezwa bagirirwaga. Imibabaro no gukobwa byatumaga gusa bahimbaza Imana kubera ko bari barasanzwe bakwiye kubabazwa ku Bwe. Kandi barashimaga ku bw'agakiza Ke, bagurumanishwa n'umucyo w'ubugingo Bwe, kandi bakagaragaza urukundo Rwe, kwihangana Kwe, ugucisha make Kwe, kwirinda Kwe, ubugwaneza Bwe, ukwiringirwa Kwe. Kandi Imana Yarabashyigikiraga ikoresheje imirimo ikomeye, ibimenyetso n'ibitangaza. Bashinjwaga kuba abantu bakundirira n'abera bibarangura. Bamaganwaga n'amadini bagashungerwa, ariko bakomeje kuba abiringirwa ku Ijambo.
Kandi izo mbaraga ntizagenewe gusa intumwa z'ibisekuru birindwi by'Itorero. Umwizera nyakuri wese ari mu kiganza k'Imana kandi abasha kubona ku rukundo Rwayo no ku mbaraga Zayo, no kugabana ku buryo bwuzuye ku by' Imana igaragaza ku mwizera. Ibyo Imana iha intumwa, n'uburyo Itanga umugisha ikanakoresha intumwa, ku bizera bose ni urugero rw'ukugira neza Kwayo, rw'uko Yita ku ngingo ZOSE z'Umubiri Wayo. Amina.
6. Inkota y'amugi abiri.
“Mu kanwa ke havaga Inkota ityaye, ifite ubugi impande zombi.”
Abaheburayo 4:12,
“Kuko Ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokoro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.” Mu kanwa Ke havagamo Inkota ityaye, ifite ubugi impande zombi, ari yo JAMBO RY'IMANA.Nyamara, Pawulo yavuze ko Ijambo ryaje nk'ijwi ariko na none rifite Imbaraga. Ijambo ribwirijwe ryarihamirizaga mu by'ukuri Ubwaryo. Nk'inkota irabagirana nk'ibirimi by'umuriro kandi ityaye, yarahinguranyaga ikagera ku mutimanama w'abantu, kandi, nk'icyuma cy'umuganga ubaga, ryakuragaho uburwayi kandi ryabohoraga imbohe. Aho abo bakristo ba mbere bajyaga hose, “bagendaga babwiriza Ubutumwa Bwiza (Ijambo), kandi Imana yahamirizaga iryo Jambo ikoresheje ibimenyetso byariherekezaga.” Abarwayi barakiraga, abadayimoni barirukanwaga kandi bavugaga indimi nshya. Ryari Ijambo ryashyizwe mu bikorwa. Iryo Jambo ntiryigeze na rimwe ritsindwa mu kanwa k'Abakristo bizera. Kandi, muri iki gisekuru cya nyuma, rifite imbaraga cyane kandi rifite ubwiza buhebuje cyane kurusha uko byaba byarigeze kubaho, mu mugeni-Jambo nyakuri. Yoo! Mukumbi muto, mwebwe, ba nyamuke bangana urwara, nimwihambire ku Ijambo; akanwa kanyu n'umutima wanyu bibe biryuzuye, maze igihe kimwe, Imana izabaha ubwami.
7. Mu maso he hasa n'izuba.
Mu Byahishuwe 21:23,
“Kandi urwo rurembo ntirugomba kuvirwa n'izuba cyangwa n'ukwezi, kuko ubwiza bw'Imana ari bwo buruvira, kandi Umwana w'intama akaba ari We tabaza ryarwo.”
Ni Yerusalemu nshya. Umwana w'intama azaba ari muri urwo rurembo, kandi ku bwo kuhaba Kwe nta mucyo uzaba uhakenewe. Aho, izuba ntirizarasa ngo rive, kuko muri rwo We Ubwe ari We Zuba n'Umucyo. Amahanga azarwinjiramo azagendera mu mucyo We. Ntimunejejwe n'uko uwo munsi uri kuri twe? Yohana yabonye isohora ry'uwo munsi. Yego, Mwami Yesu, ngwino vuba bidatinze!Malaki 4:1-3,
“Dore hazaba umunsi utwika nk'itanura ry'umuriro, abibone bose n'inkozi z'ibibi bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami. Ariko mwebweho abubaha Izina Ryange, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa Yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk'inyana zo mu kiraro. Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y'ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.” Na none ngibyo. IZUBA, riva mu mbaraga zaryo zose. Yoo! Imbaraga z'Umwana w'Imana, zimurika hagati y'ibitereko birindwi by'amatabaza by'izahabu. Ahagaze aho, Umucamanza, Uwababajwe akanadupfira. Yishyizeho uburakari bw'urubanza rw'Imana. Yengesheje wenyine ibirenge mu muvure w'uburakari bugurumana bw'Imana. Nk'uko twari tumaze kubivuga, ijwi Rye ku munyabyaha ni nk'urusaku rw'amasumo y'amazi cyangwa uguhorera gukomeye kandi kwica kw'imiraba ikubita ku nkombe z' amabuye y'ibitare. Ariko ku wera, ijwi Rye ni nk'indirimbo ituje y'umugezi aho turyama ku nkombe turuhuka, tunyuzwe turi muri Kristo. Avushiriza kuri twe imirasire y'ubushyuhe y'urukundo Rwe kandi Aratubwira ati: “Mwitinya na hato, Ndi Uwahozeho, Uriho kandi Uje, Ndi Ushobora-byose. Nta yindi Mana ibaho itari Nge. Ndi Alufa na Omega, UMWUZURO WA BYOSE.” Ni Umwangange wo mu kibaya, Inyenyeri irabagirana yo mu ruturuturu. Ni We mwiza bihebuje mu bihumbi icumi ku bugingo bwange. Ni byo, uwo munsi mwiza bihebuje uri hafi kwitamurura; Izuba ryo Gukiranuka rizaboneka rifite gukiza mu mababa Yaryo.Soma konti yuzuye muri... Iyerekwa ry'i Patimosi.