Ikimenyetso.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Bagendera Umukristo.

Ikimenyetso.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri... Ikimenyetso.

Kuva 12:12-13.
12 “Kuko muri iryo joro nzanyura mu gihugu cya Egiputa nkica abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, imfura z’abantu n’uburiza bw’amatungo. N’imana z’Abanyegiputa zose nzasohoza amateka nziciriye ho. Ndi Uwiteka.
13 Ayo maraso azababere ikimenyetso ku mazu murimo, nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure, ubwo nzatera igihugu cya Egiputa.

Noneho, dutangira, ikimenyetso ni iki? Ni ijambo twebwe, abavuga icyongereza, dukunze gukoresha cyane, kandi by'umwihariko muri hano Amerika. Ikimenyetsoni... Mu by'ukuri, inkoranyamagambo ivuga ko ikimenyetso [mu cyongereza: token ari ikirango. Icyo cyerekana ko ikiguzi cy'urugendo cyishyuwe, murabona, ko urugendo, cyangwa ikiguzi (ikiguzi gisabwa,) cyishyuwe. Urugero, ikiguzi cy'itike muri gariyamoshi cyangwa muri bisi. Uragenda ukagura… umwanya wawe, maze bakaguha itike; ariko iyo tike ntushobora kugira ahandi wayijyana uretse aho nyine aho wayiguriye. Ni ikimenyetso, kuri iyo kampuni (sosiyete) ya gariyamoshi, ko wishyuye ikiguzi cy'urugendo. Ni ikimenyetso, kandi nta kindi wagikoresha. Nta yindi gariyamoshi wajyanamo iyo tike. Izakoreshwa muri iyo gariyamoshi gusa. Ni iki-… ni ikimenyetso.

Noneho, hano, icyo tuvuga, aho dutangirira, ni Imana, ibwira Isirayeli iti: “Amaraso y'umwana w'intama azababere ikimenyetso.” Umwana w'intama watambwe wa Isirayeli wari ikimenyetso cyasabwaga na Yehova. Yagombaga kuba amaraso. Imana yakoze ikimenyetso maze Igiha Isirayeli; nta kindi kimenyetso cyajyaga gukora, murabona, nta kindi cyajyaga kwemerwa.

Ku bw'isi, ni ikirundo cy'ubugoryi. Ariko ku Mana, ni bwo buryo rukumbi. Ikintu kimwe rukumbi Isaba ni icyo Kimenyetso. Kigomba kuba aho. Kandi ntushobora kubona Ikimenyetso igihe cyose ikiguzi kiba kitari cyishyurwa; ni bwo uba uri umutunzi wa cya Kimenyetso, kiguha uburenganzira bwo guhita ku buntu. “Ni Mbona Amaraso, nta cyo nzabatwara.” Mbega igihe… Mbega isumbwe ryo kumenya ko wifitemo ubwo Burenganzira! “Ni Mbona Amaraso, nta cyo Nzabatwara.” Ni cyo kintu cyonyine Izamenya. Nta kindi na gito cyashobora kugisimbura - nta gisimbura na kimwe, nta dini na rimwe, nta kindi. Ugomba kukigira. Imana yavuze iti: “Nta kindi Nzabona uretse Icyo.” Uko bari abakiranutsi kose, uko bari barize, uko bambaraga - ikimenyetso ni cyo cyasabwaga cyonyine. “Ubwo Nzabona ikimenyetso, nta cyo Nzabatwara.” Amaraso yari ikimenyetso ko icyo Imana yasabaga cyabonetse; ko cyabaga cyakozwe. Amaraso yari ikimenyetso. Amaraso yari ikimenyetso. Murabona? Ubuzima...

Imana yari yaravuze iti: “Umunsi mwakiriye, no gupfa muzapfa.” Kandi ubuzima bwari bwasimbuye ubuzima bw'umwizera. Imana, mu mpuhwe Zayo, yemeye igisimbura cy'ubuzima bw'umuntu wahumanye. Ubwo umwana Wayo yiyandurishaga icyaha, - mu kutizera Ijambo, - ni bwo Imana, umutunzi w'imbabazi, yatangaga igisimbura, kandi ni uko hari icyagombaga gupfa mu cyimbo cye. Nta kindi cyajyaga gushobora gukora.

Ni yo mpamvu imbuto za pome za Kayini, za peshe, n'ibindi, bitagize icyo bimara. Byagombaga kuba ubuzima bufite amaraso, kandi ubuzima bwagombaga kuba bwakuwe mu gitambo. Kandi, icyo gihe, amaraso yari ikimenyetso ko itegeko ry'Imana ryari ryashyizwe mu bikorwa. Noneho, ni iki Imana yasabaga? Ubuzima. Kandi amaraso yerekanaga ko ubuzima bwavuyemo. Amaraso rero yari ikimenyetso ko ubuzima bwari bwatanzwe, ko hari icyari cyapfuye - igisabwa n'Imana. Ubuzima bwari bwatanzwe, amaraso yari yamenwe; kandi amaraso yari ikimenyetso ko ubuzima bwari bwavuyemo. Ubuzima bw'inyamaswa... Imana yari yavuze ko ubuzima bwagombaga kuyikurwamo kandi amaraso yari ikimenyetso. ko ibyo byabaga byakozwe. Murabona?

Umwizera, mu miramirize ye, yashushanywaga n'igitambo cye binyuze mu kimenyetso. Sinshaka gutinda kuri iyo mirongo mito - twashobora guharira amateraniro yose umwe muri yo - ah'ubwo ndashaka kuba mpagarikiye aha agihe gito, kugira ngo mbabwire neza ko umwizera yagombaga gusa n'igitambo cye. Murabona, nta bwo cyari igitambo yabaga yatanze kikaba cyatambwe ahantu hamwe: yagombaga kucyibonamo. Mu by'ukuri, yagombaga kubanza gushyira ibiganza bye ku gitambo cye, kugira ngo yumve ko kiri mu mwanya we, hanyuma, amaraso yashyirwaga ahantu ku buryo yagombaga guhagarara munsi y'amaraso. Amaraso yagombaga kuba ari hejuru ye. Kandi icyo ni cyo kimenyetso ko yimenyaga nk'umunyabyaha, hanyuma akerekana ikimenyetso ko igisimbura kitagira inenge cyagiye mu mwanya we.

Mbega ishusho itagira uko isa! Yoo, uwacunguwe! Murabona? Ubutabera bwari bwatanzwe, icyasabwaga n'ubutabera bwera bw'Imana cyari cyabonetse. Imana yari yavuze iti: “Ndasaba ubuzima bwawe.” Ubwo ubuzima bwacumuraga, igisimbura kitagira inenge cyahise gifata umwanya wabwo. Ryari itungo rifite amaraso - si ipome habe na peshe. Ibyo byakagombye gushyira urubyaro rw'inzoka aho rugaragarira buri wese: Yari amaraso, kandi ayo maraso, atarashoboraga kuva mbuto, yavuye mu gisimbura kitagira inenge. Hanyuma ubuzima buvamo... mu cyimbo cye, kandi amaraso yari ikimenyetso ko itungo ryabaga ryapfuye, hanyuma amaraso akarivamo.

Kandi umuramyi, yishyizeho amaraso ubwe, yerekanaga ko yari ahagarariwe mu icungurwa, kuko yishushanyaga ubwe n'icyo gitambo, yifatanya ubwe n'igitambo; kandi amaraso ni yo yari ikimenyetso. Mbega... mbega ngo biraba agahebuzo! Mbega ishusho itagira uko isa! Ni ishusho itunganye ya Kristo. Neza neza! Umwizera, none, ahagaze munsi y'Amaraso yamenetse, yishushanije n'Igitambo - nta gihebuje wagereranya na cyo.n'uburyo Kristo utari itungo... Murabona, itungo ryarapfaga, ariko byari... Inyamaswa ihebuje izindi ubugwaneza mu zo tuzi, ni umwana w'intama, ni ko mbizi. Ubwo Imana yashakaga gushushanya Yesu Kristo, Yamushushanije n'umwana w'intama. Kandi ubwo Yashakaga kwishushanya Ubwayo, Yishushanije n'inyoni, inuma. Nyamara, inuma ni yo ihebuje izindi nyamaswa zose kutagira inenge no kwera. Rero, murabona, ubwo...

Yesu yabatijwe na Yohana, kandi Bibiliya ivuga iti: “Hanyuma... hanyuma abona Mwuka w'Imana, mu ishusho y'inuma, amanukira kuri We.” Ku bw'ibyo, iyo ijya kuba... Iyo ijya kuba ikirura (cyangwa indi nyamaswa yose), kamere y'inuma ntiyajyaga guhuza na kamere y'ikirura. Kamere y'inuma ntiyajyaga guhuza na kamere y'indi nyamaswa yose uretse umwana w'intama. Maze izi kamere zombi zirivanga ziba ikintu kimwe.

Noneho, waba mubona ugutoranywa? Yari umwana w'intama ubwo yazaga hariya. Murabona? Murabona, yari umwana w'intama ubwo... ubwo yazanwaga, yari umwana w'intama. Yavutse ari umwana w'intama. Yarezwe nk'umwana w'intama. Murabona? Ku bw'ibyo, ngubwo uburyo bwa Mwuka w'ukuri, ushobora kwakira Ijambo, ushobora kwakira Kristo. Abandi bazagerageza. Bagerageza kumuronka, gushyira Mwuka w'Imana ku kirura, murabona, umunyaburakari, umunyabugugu. Ntazahaguma, - Mwuka Wera ahita aguruka, - nta byo azakora. Ni iki cyajyaga kuba iyo iyo Numa ijya kumanuka, maze aho gusanga Umwana w'intama, Ikahasanga indi nyamaswa? Yajyaga guhita yigurukira maze Ikisubirira aho Yari iturutse. Murabona? Ah'ubwo, aho Imariye kubona iyo kamere byashoboraga kwivanga, Byahise bihinduka Ikintu Kimwe. Rero, Inuma yayoboye Umwana w'intama; maze, mwitegereze neza, Yajyanye Umwana w'intama mu ibagiro. Nyamara, Umwana w'intama wumviraga Inuma. Murabona? Aho Yawujyanaga hose, Wari witeguye kujyayo.

Ndibaza, none, mu gihe Imana itujyana mu... buzima bwo kuyiyegurira byuzuye n'ubwo kuyikorera, ndibaza niba imyuka yacu itajya yigomeka rimwe na rimwe, yerekana ko... ndibaza niba turi abana b'intama. Murabona? Murabona? Umwana w'intama urumvira. Umwana w'intama witangaho igitambo. Ntu-... ntu-... ntuburana ibyawo bwite. Ushobora kuwugarika hariya maze ukawogosha ubwoya bwawo (ni cyo cyonyine ufite), nta na gito uteze kuzabivugaho; ibyo utunze byose ubitangaho igitambo gusa. Ngicyo icyo umwana w'intama uri cyo. Utanga byose... ugabura byose: witanga ubwawo n'ibyo utunze byose. Ngibyo ibiranga Umukristo w'ukuri. Bi-... bitangaho igitambo ubwabo, barateye iyi si umugongo, ah'ubwo baha Imana ibyo bafite byose. Murumva?

Nyamara, wari Umwana w'intama utunganye - ni Wo Kristo yari ari. Hanyuma, binyuze mu maraso yamenwe ya wa mwana w'intama, y'umwana w'intama usanzwe mmu Egiputa, amaraso yari yashyizwe ahabugenewe, kandi, icyo gihe, yari ikimenyetso; none, Amaraso y'uyu Mwana w'intama, ashushanya iki? Ikimenyetso ko twapfuye muri kamere maze tugasa n'Igitambo cyacu. Murabona? Rero, Umwana w'intama na... Amaraso n'umuntu barasa; Igitambo n'umwizera. Murabona, ushushanywa mu bizima bwawe n'Igitambo cyawe. Ni cyo kikugira icyo uri cyo.

Rero amaraso yari ikimenyetso, cyangwa ikirango. Amaraso yashushanyaga umuramyi nk'uwabaga yishe umwana w'intama, nk'uwabaga yakiriye umwana w'intama, maze akisiga icyo kimenyetso, ntikimutere isoni. Uwamubonaga wese; yashakaga ko bose bamubona. Kandi amaraso yashyirwaga ahantu ku buryo abanyuraga aho bose bashoboraga kubona icyo kimenyetso. Murabona, abantu benshi bashaka kuba Abakristo, kandi bakunda kubikora mu ibanga, kugira ngo hatagira umenya ko ari Abakristo (abao bakorana cyangwa abo bigana). Bamwe muri bo batekereza bati: “Mu by'ukuri, nimurebe, ndashaka kuba Umukristo, ariko sinshaka ko hari ubimenya.” Murabona? Mu by'ukuri, murabona, ubwo, si ubukristo. Ubukristo bugomba kwerekana Ikimenyetso cyabwo ku karubanda: mu buzima rusange, mu biro, mu muhanda, iyo ibibazo bije, ibyo ari byo byose, mu rusengero, n'ahandi hose. Amaraso ni Yo Kimenyetso, kandi Ikimenyetso kigomba gushyirwa ahabugenewe, murabona, cyangwa rero bikareka kuba... nta n'ubwo isezerano riba rikomejwe.

Amaraso ni ikimenyetso, cyangwa ikirango, kiranga uwo muntu nk'uwacunguwe. Noneho, mwitegereze, bari baracunguwe, mbere y'uko hagira ikibaho. Binyuze mu kwizera, bashyiraga amaraso ahabugenewe. Murabona, mbere y'uko ibyo biba, amaraso yabaga yashyizweho no kwizera, bizera ko ibyo byajyaga gusohora. Murabona? Mbere y'uko uburakari bw'Imana buzenguruka igihugu, amaraso yagombaga kubanza gushyirwa ahabugenewe. Byabaga ari impitagihe iyo uburakari bwabaga bwamaze gusukwa.

Noneho, dufite hano icyigisho twashobora by'ukuri... wenda cyagutera gutekereza akanya gato. Murebe: mbere y'uko ibyo biba; kuko hazaba igihe bitazaba bigishoboka kwiyambaza ya Maraso. Umwana w'intama watambwaga igihe cya nimugoroba, nyuma yo kuragirwa iminsi cumi n'ine. Hanyuma, umwana w'intama wabaga watambwe, kandi amaraso yabaga yatambwe igihe cya nimugoroba. Mwaba mubyumva? Nta kindi gihe ikimenyetso cyagaragaye uretse igihe cya nimugoroba.

Kandi ni igihe cya nimugoroba cy'igihe turimo. Ni igihe cya nimugoroba ku Itorero. Ni igihe cyanjye cya nimugoroba. Ni igihe cya nimugoroba ku Butumwa bwanjye. Ndiho ndapfa. Ndagiye. Mvanyemo akanjye karenge, mu gihe cya nimugoroba cy'Ubutumwa Bwiza. Twanyuze mu gutsindishirizwa, n'ibindi, ariko iki ni cyo gihe Ikimenyetso kigomba gushyirwa aho cyagenewe. Nababwiye kucyumweru ushize ko hari icyo nashakaga kubabwira; ni ho turi! Igihe tutagishobora guha Ibyo agaciro gake. Ibyo bigomba gukorwa! Ni cyo gihe cyangwa bikaba bitagikozwe ukundi. Kuko tubona ko uburakari buri hafi yo kuzenguruka igihugu, kandi ikizaba kitari munsi y'icyo Kimenyetso cyose, kizarimbuka. Amaraso, ni cyo kikuranga.

Soma konti yuzuye muri... Ikimenyetso.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby’abari mu isi bose.

1 Yohana 2:2


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Chapter 9 - The Third Pull

(PDF Icyongereza)

Mbere...

Nyuma...

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)


Umukristo ugende series.
Komeza kurupapuro rukurikira.
(Mazi Kubatiza)



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.