Igihe cya Nyuma urukurikirane.

  Igihe cya Nyuma urukurikirane.

Abasigwa b'Igihe cya Nyuma.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Abasigwa b'Igihe cya Nyuma.

Matayo 24:23-24,
23 Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, n’undi ati ‘Ari hano’, ntimuzabyemere.
24 Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.

Nifuzaga ko mwitegereza neza hano, muri Matayo 24, Yesu yakoresheje ijambo «abasigwa», a-ba-sigwa, «abasigwa» si Kristo ahubwo yakoresheje a-b-a-k-r-i-s-t-o, mu bwinshi si mu buke. «abasigwa.» Kuko ijambo Kristo rishatse kuvuga «Umusigwa», noneho rero niba hariho «umusigwa», birumvikana ko hatazabaho umwe gusa, ahubwo bazaba ari benshi pe kandi basizwe, «abasigwa». Murabona? Mu yandi magambo, iyo Ashaka kubisobanura neza ngo turusheho kubisobanukirwa neza, Yari kuvuga ati: «Mu minsi yanyuma hazaduka abasigwa b'ibinyoma.» Kandi, ibyo nanone ntibishoboka, murabona aya magambo akoreshwa ngo «abasigwa» ngaho mundebere kandi irindi jambo rikurikira ayo twabonye haruguru, Yesu ati: «Abahanuzi b'ibinyoma», a-b-a-h-a-n-u-z-i, ni mu bwinshi.

Noneho, umusigwa ni «umuntu ufite ubutumwa». Kandi uburyo bumwe bushoboka kugira ngo ubwo butumwa busakāre, ni ngombwa ngo habeho uwasizwe, mbese, ni ukuvuga umuhanuzi, umusigwa. Ati hazaduka abigisha b'ibinyoma kandi basizwe. Umuhanuzi yigisha ubutumwa bwe. Abigisha basizwe, abantu basizwe, ariko bigisha inyigisho z'ibinyoma. Abasigwa, «abasigwa», mu bwinshi; «abahanuzi», naho ni mu bwinshi. Naho niba u-Umusigwa, mu buke, uwo nawe abaho, noneho abo na bo, ni ngombwa ko babaho, «abasigwa», kuko ari ubuhanuzi ko ibyo bigisha ari byo biba ibizagaragaza itandukaniro, erega ni abasigwa, barasizwe.

Nshingiye ku kuba ari isomo ry'ishuri ryo kucyumweru, turifuza twese ko mu by'ukuri twavuga kuri iki kintu kandi tukagisesengura neza kandi dukoresheje Ibyanditswe Byera, tutitwaje abandi nk'uko babivuze, reka twe dukoreshe Ibyanditswe, dusome Ibyanditswe. Mushobora kuvuga muti: «Bishoboka bite? Koko ni abasigwa...?» Ese bari abaki? «Abasigwa», c-h-r-i-s-t-s bivuze abasigwa. «abasigwa n'abahanuzi b'ibinyoma. » Barasizwe, ariko ni abahanuzi b'ibinyoma! Yesu yavuze ati: «Imvura igwa ku beza no ku babi». Ubu rero, hari ushobora kuvuga ati: Mwizera ko ugusigwa tubona kuri bariya bantu, ari ugusigwa kwa Mwuka Wera? Yego muvandimwe, ni Mwuka Wera w'ukuri w'Imana ujya ku muntu, kabone n'ubwo yaba ari uw'ibinyoma. Ubu noneho rero ngaho munkurikire neza kugira ngo turebere hamwe icyo Yabivuzeho. «Bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n'ibitangaza, kugeza ubwo byakayobeje n'intore iyo aba byashobokaga.» Kandi basizwe na Mwuka Wera nyakuri. Nzi ko bisa n'aho bitumvikana, ariko tugiye gufata igihe cyo kubisobanuza Ijambo, ntagushidikanya ni NIKO UWITEKA AVUZE, ni Ukuri.

-----
Matayo 5:45,
45 ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba Rye kurasira ababi n'abeza, kandi abakiranuka n'abakiranirwa abavubira imvura.
(imvura igwa ku beza no ku babi.)

Baheburayo 6:7-8,
7 Kuko dore iyo ubutaka bwanyoye imvura yabuguyeho kenshi, bukameramo imyaka igirira akamaro ababuhingirwa, buhabwa n'Imana umugisha;
8 Ariko niba bumeramo amahwa n'ibitovu, buba buhinyutse bugeze hafi yo kuvumwa kandi amaherezo yabwo ni ugutwikwa.

-----
Noneho, mubigereranye na Matayo 5:45 bundi bushya. Murebe, Yesu yavuze ko imvura n'izuba biza ku butaka, ko Imana ibituma gutunganya ibitunga abantu bo muri iyi si. Kandi imvura nayo yatumwe gutunga imyaka mu murima, ibyatsi. Ariko icyatsi kibi, kiri mu murima, nacyo kibona imvura nk'ubundi bwatsi bwose. Ya mvura imeza ingano, ni nayo kandi imeza icyatsi kibi.

-----
Byiza cyane, noneho rero, murebe imvura igwa ku mashyamba ya cyimeza ni urugero rw'imvura yo mu buryo bw'Umwuka itanga Ubugingo bw'Iteka, mu gihe igwa ku Itorero, mu by'ukuri, twayita imvura y'umuhindo n'imvura y'itumba. Kandi ni imvura, isukwa na Mwuka w'Imana ku Itorero Ryayo.

Mubyitegereze neza, mu by'ukuri ni ibintu bitangaje, aho. Murabona? Ubwo izo mbuto zabibwaga mu butaka, utitaye kuburyo zisanze aho ngaho, zari amahwa uhereye mu ntangiriro. Ariko aho, ingano yabibwe mu butaka, n'ibindi byatsi, byari ibyatsi uhereye mu ntangiriro. Hanyuma buri cyatsi, mukororoka kwacyo, cyagaragaje ko cyahozeho mu ntangiriro. “Bajyaga kuzayobya n'Intore, iyo aba byashobokaga.” Kuko bose babona imvura imwe, umugisha umwe, bakora ibimenyetso bikomeye kandi bimwe n'ibitangaza byose bimeze kimwe. Murabona? “Bajyaga kuzagusha cyangwa kuzayobya n'Intore, iyo aba byashobokaga.” Kandi ihwa ntirishobora kwibuza kuba ihwa, n'ingano ntiyakwibuza kuba ingano; NI KO Umuremyi wabyose yabishatse uhereye mu ntangiriro. Murebe Intore. Imvura imwe...

-----
Kandi izuba riva ku mbuto rikanatuma zera. Kandi ntirishobora kuzeza mu kanya gato. Mu kwera, zikura buhoro buhoro kugeza ubwo ihundo ryuma. Ni bimwe, n'Itorero ubu. Ryatangiye, mu gutangira Kwaryo, mu gihe cy'umwijima, ubwo ryari munsi y'ubutaka. Ryarakuze none ubu riri mu gihe Cyaryo cy'ubukure. Ubu dushobora kuribona, mu butungane, mbega ukuntu Imana, buri gihe, muri kamere... Si byiza kwangizaimiterere y'isi. Ni byo biriho ubu. Batera ibisasu bya kirimbuzi, iyo, mu nyanja, hirya no hino basandaza ibisasu bya kirimbuzi. Icyo mukora ni ukumanyagura iyi si uko mujugunyamo ibyo bisasu. Nimuteme ibiti, imiyaga ivanze n'imvura irimo n'inkuba nyinshi bizabatungura. Mugomere inzuzi, kuko zizabateza imyuzure. Mushake uburyo bw'Imana bwo gukora ibyo bintu hanyuma mubishikamemo. Mu madini, binjiza abantu mu matorero, aho bagira ubuyobozi n'amategeko yabo bwite; ngaho murebe ibyo basarura! Mugume mu buryo bwateganijwe n'Imana.

Ariko, murebe, “imvura iragwa” mu kugaruka ku cyigisho cyacu, “ku babi n'abeza”. Yesu arababwira hano, muri Matayo 24, aho, bizaba ari ikimenyetso cy'imperuka. None, niba icyo kimenyetso, tuzakibona mu bihebya nyuma gusa, ni ngombwa rero ko biba nyuma yo kumenwa kw'Ibimenyetso. Murabona? Ni ikimenyetso cy'imperuka. Ni byo bizaba mu bihe by'imperuka, nibitangira gusohora muzamenye ko isi iri ku ndunduro yayo. Hazabaho, ikimenyetso, kugira ngo Intore z'Imana zidahuzagurika muri ubwo buyobe. Murabona? Noneho rero, ni ngombwa ko bihishurwa, bikamenyekana.

Mubyitegereze neza, byombi, ingano n'icyatsi kibi biba mu Mwuka umwe w'Ijuru. Byose bimeze neza kubera uwo Mwuka. Ndibuka neza, reka ngaruke gato kubyabaye uriya munsi hariya i Green's Mill. Na-nabonye mu iyerekwa. Nabonye ubutaka bwinshi, kandi bwose bwari buhinze. Ni uko mbona n'Umubibyi avamo bwa mbere. Ndifuza ko mubireba neza. Murebe neza uvamo bwa mbere, n'uvamo nyuma. Uwo Mugabo kandi yari yambaye imyambaro yera ahagaze ahirengeye umurima atangira kubiba imbuto, nyuma Ye, mbona undi mugabo wari wambaye imyenda yijimye, kandi yihishe inyuma agenda abebera inyuma Ye, nawe abiba imbuto z'icyatsi kibi. Ni uko muri uwo mwanya, mbona ibyo bihingwa byombi bimera. Bimaze gukura, kimwe, cyari ingano, naho ikindi, kikaba icyatsi kibi. Noneho mu gihe cy'impeshyi, aho rero, twari kuvuga ko byombi byubitse imitwe, birarirabisaba ngo imvura igwe. Hanyuma ibicu byinshi byijimye bitwikira isi, ni uko imvura iragwa. Ni uko ingano ziramera neza maze zivuga ziti: ''Icyubahiro ni icy'Uwiteka! Icyubahiro ni icy'Uwiteka!'' N'icyatsi kibi nacyo cyiyamirira kiti: “'Icyubahiro ni icy'Uwiteka!” “'Icyubahiro ni icy'Uwiteka!” Byombi bivuga kimwe. Byombi byari bigiye gushiraho, byombi byariho bipfa. Hanyuma ingano iza ifite inyota. Noneho rero kubera ko byose byabaga ahantu hamwe munsi y'ubutaka bumwe, ingano yarameze irera n'icyatsi kibi kiramera kandi kirera kubera ikintu kimwe mu by'ukuri. Mwitegereze, amazi y'umwukaamwe niyo yejeje ingano, yeza n'icyatsi kibi.

Mwuka Wera umwe, asiga Itorero, akariha iryo shyaka ryo gukiza ubugingo, ni Weubaha imbaraga zibashoboza gukora ibitangaza, aza ku beza nk'ukoaza no ku babi. Neza neza ni Mwuka umwe! Ni ukuri nta bundi buryo twasobanura Matayo 24:24. Yavuze ati: “'kuko hazaduka abakristo b'ibinyoma”, abasigwa, b'ibinyoma. Abasigwa b'Ikintu cy'ukuri pe, ariko bazaba ari abahanuzi b'ibinyoma, abigisha b'ibinyoma. Ni iki gituma umuntu yifuza kubaumwigisha w'ibinyoma ku kintu cy'ukuri? Aho rero, mu minota mike turagera ku kimenyetso cy'inyamaswa, muri bubone icyo idini ari cyo. Murabona? Abigisha b'ibinyoma; abasigwa b'ibinyoma. Abakristo basizwe, ariko bakaba abigisha b'ibinyoma. Ntakundi wabibona.

-----
Mubyitegereze, ahubwomuzabatandukaniriza kubyo bakora. “Ni ku mbuto zabo”, Yesu yavuze ati, “muzabamenya.” Nta usarura inzabibu ku gitovu“, kabone n'iyo igitovu cyaba giteye ku muzabibu. Ibyo birashoboka, ariko muzabamenyera ku mbuto. Imbuto, ni iki? Ijambo, imbuto y'igihe. Murabona, ni cyo bishatse kuvuga, inyigisho zabo. Inyigisho z'iki? Inyigisho z'igihe, igihe tugezemo. Inyigisho z'amadini, inyigisho z'abantu, cyangwa, ah'ubwo, Ijambo ry'Imana ry'igihe? Noneho, igihe kiriho kiradusiga kuburyo tudashobora kubitindaho cyane. Ariko ndabizi neza ko mwebwe muri hano, kandi ndizera neza ko namwe, mwe muri hirya no hino mu gihugu, mushobora kureba, ibyo mbabwira, kubera ko tudashobora kubitindaho umwanya muremure.

Ahubwomurebe uko Ugusigwa kuza ku babi, ku bigisha b'ibinyoma, kandi dore bakora neza neza ibyo Imana yababujije gukora, ariko bakanga bakabikora. Kubera iki? Ntabwo bashobora kubyirinda. Ni gute igitovu cyaba ikindi kintu kitari igitovu? N'ubwo hagwa imvura nyinshi yo kuhira, nta kabuza kizaguma ari igitovu. Niyo mpamvu Yesu yavuze ati: “Bibaye ibishoboka bazayobya Intore,” aba ari mu mizi, “bibayeibishoboka”, ariko ntibishoboka. Ntakindi ingano yakwera, uretse kwera ingano, ni ibyo, nta kindi ingano yakwera.

Soma konti yuzuye muri...
Abasigwa b'Igihe cya Nyuma.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo “Ubwami bw’isi bubaye ubw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.”

Ibyahishuwe 11:15


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Abasigwa b'Igihe
cya Nyuma.
(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

As the Eagle
Stireth her nest.

(PDF Icyongereza)

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.