Ugushyingirwa no Gutana.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Bagendera Umukristo.

Mu itangiriro, siko byari bimeze.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ugushyingirwa no Gutana.

Matayo 19:8,
8 Arabasubiza ati: Ni ku bwo kwinangira kw'imitima yanyu ko Mose yabemereye gusenda abagore banyu, mu itangiriro si uko byari biri.

Yesu yageragereshejwe uyu murongo w'Ibyanditswe, icyo kibazo agitangira umurimo we. Mose na we yarawugeragereshejwe mu ntangirio y'umurimo we. Ni ikibazo cy'ingenzi mu mitima y'abizera. Umunyabyaha kuri we ntacyo bimubwiye. Ibiri amambu, ku bizera birakibabwiye, kuko umwizera akora iyo bwabaga kugira ngo abeho mu buryo butunganye imbere y'Imana. Ku bw'ibyo iyo ikibazo kibonetse mu myizerere, ikibazo cyo gushaka no gutana kw'abashakanye na cyo ntikibura (kuki?), kuko ari yo ntandaro y'icyaha cy'inkomoko. Ni hariya icyaha cyatangiriye. Kandi ni yo mpamvu bihora bigaruka buri gihe, kuko ari yo nkomoko bwite y'icyaha.

Neza, sindibubone igihe cyo gusobanura buri kantu kose, ariko ndasubizanya ubushake inzandiko zanyu cyangwa ibyo nshobora byose. Cyangwa, dufite ibitabo bibisubiza, n'ibibazo byinshi, n'uduce tw'ibinyamakuru n 'ibindi hariya, kugira ngo tubihamye. Tuzi ko ari Eva, ruriya rubuto yitirirwa ko yariye, kitari no muri Bibiliya, noneho ubu babifata ko rwaba ari urubuto, ntirwari rumwe cyangwa urundi. Yarasambanye, ari byo byavuyemo umwana wa mbere, ni ukuvuga Kayini, umwana bwite wa Satani, kuko muri we hari ikibi. Ntiyaje anyuze muri Abeli. Umwana wa Satani, yari Kayini.

----
Ni nk'uko navugaga: niba nashakaga kujya i burasirazuba iki gitondo, kandi mu buryo bwiza bushoboka, hariya, hari ikintu ngomba kubona mu gasozi, kandi icyo kintu kiri neza iBurasirazuba. Umuntu yavuze ati: “Mwene Data Branham, i burasirazuba, ni ahangaha.” Byashoboye neza ku ab'iburasirazuba, ariko ni amajyaruguru ashyira i burasirazuba. Nanaciye iruhande rw'ikintu nashakaga, ngarutse, namenye ko atari byo. Kandi hanyuma, niba hariho uvuze: ''Mwene Data Branham, jya hariya iburyo bwawe''. Neza hariya nanone, hashoboye neza kuba iburasirazuba, ariko ni amajyepfo ashyira uburasirazuba. Natakaje icyo nashakaga, kuko narenze imbago z'inzira itunganye kandi iboneye.

Neza, rero, niba ariko byari bimeze, hariho amashuli abiri ku bitekerezo muri twe ku ugushingiranwa no gutana kw'abashakanye. Rimwe muri yo , rero, rihamya ko ''umugabo ashobora kurongora inshuro imwe gusa, keretse umugore ni apfa''. Kandi ibyo, ni kimwe mu bibazo. Ariko iyo umuntu abyubahirije, turenga imbago. Naho irindi shuri ryo rihamya: ''Oh niba umugore cyangwa umugabo, yarasambanye, uwo ari we wese muri bo, ashobora gusendwa no kongera gushaka.'' Hamwe n'ibyo Mwisanga mwarenze imbago.

Rero, murabona, ntabwo ari amajyepfo ashyira uburasirazuba, nta n'ubwo ari amajyaruguru ashyira uburasirazuba, tugiye bitaziguye kujya i burasirazuba. Tujya muri iki cyerekezo, mwabuze ibyishingikirizo byo muri Bibiliya, tujya muri kiriya cyerecyezo, mubuze ibyishingikirizo byo muri Bibiliya. Icyo dushaka kumenya, ni ahantu icyanditswe gihura n'kindi, no kumenya ukuri kuri byo. Buri wese muri bo afata icyerekezo kidahuye n'icy'undi kandi ntibagira ubwo ubwo batanga igisubizo nyacyo, ariko birakwiye ko habaho igisubizo.

Ni nk'uko ubu habaho amashuri akomeye y'imyigishirize mu itorero rimwe,'ubukaluvinisiti, irindi n'imyigishirize y'ubwarumini... ubwaruminiyani. Rimwe ni irinya mategeko, irindi rishingiye ku buntu kandi tubonako abantu bizera ubuntu, abakaluvinisiti bavuga bati: Imana ishimwe, nywa itabi, nta kibazo bintera. Nywa inzoga nta kibazo bintera. Nshobora gukora ibyo, mfite umutekano w'iteka.“Hanyuma turabona ko mu rundi ruhande, mu ruhande rw'abanyamategeko, baravuga bati:”Oh, nakwifuje kumwihaniza, nakwifuje kumubwiza ukuri kose, ariko ndi umukristo, kandi nkwiye kuguma ntuje“. Murabona, mwisanze mu mihanda ibiri ihabanye, kandi muri yombi nta mwiza n'umwe uyirimo. Ubu birakomeye kubivuga ariko ni ukuri. Turi mu mihanda ibiri ihabanye umwe ujya mu cyerekezo kimwe, undi ujya mu kindi. Ubu turebe icyo ukuri ari cyo.

----
Tunafite imibonere ibiri ku bijyanye n'ugushingiranwa no Gutana kw'abashakanye. Ubu ubwo Umwami wacu yaduhishuriye ubwiru bufatanishijwe ibimenyetso birindwi bw'Ijambo Rye, muri iyi minsi y'imperuka... Neza wenda ni igishinwa kuri benshi muri mwe, ariko itorero, ryanjye rirasobanukiwe. Ni iki? Mwumvise bavuga ku mayerekwa no ku byabaye. Kandi ikibazo ni ikibazo gishingiye kuri Bibiliya, duhatiwe hano kwizera ko hagomba kubaho igisubizo kuri buri banga ryose rihishwe, ryahishwe uhereye ku gushyirwaho k'urufatiro rw'isi. Kandi Bibniliya irahanura maze ikavuga ni ko muri iyi minsi amabanga yose azahishurwa. Ibyahishuwe 10: “Kandi iki nicyo gihe cyanyuma, ari cyo cya Lawodikiya.

----
Yesu, mu nyandiko yacu aduhamagarira gusubira mu itangiriro; kugira ngo tubone igisubizo nyakuri gishingiye kuri Bibiliya. Nyamara, igihe yageragereshwaga ibi, hariho ingingo ebyiri zo kwitondera. Umutambyi aramubwira ati: “Mbese umugabo ashobora gusenda umugore we, akarongora undi, ku mpamvu runaka?” Yesu aravuga ati: “Mu itangiriro si uko byari bimeze.” Hanyuma baravuga bati:“ Mose yatwemereye urwandiko rwo gutana, no kumwirukana ku mpamvu iyo ari yo yose.” Aravuga ati: “Ibyo Mose yabikoreye”, ndacecetse, ahangaha, kugirango mbishimangire,“yabikoreye kwinangira kw'umutima wanyu, ariko, uhereye mbere, cyangwa mu itangiriro, si uko byari biri.” Ikibazo!...

Niba Yesu yaravuze ati: “Musubire mu itangiriro”, hariho ikigabo n'ikigore kimwe kimwe cya buri bwoko ku isi. Hariho Adamu umwe, Eva umwe. Bari barahujwe n'Imana yonyine. Ifarashi y'ingore, ni iy' ingabo; gasuku y'ingore ni y'ingabo. “Mu itangiriro”, - nk'uko yatubwiye ngo dusubireyo,- hariho ikigabo n'ikigore kimwe kimwe kuri buri bwoko. Ni byo? Hanyuma, turabona hariya, ko “mu itangiriro”, byose byari muri gahunda itunganye n'ubusabane butunganye n'Imana, nta na kimwe cyari gifutanye. Ibiri mu ijuru byose biracyari muri gahunda: inyenyenyari zose, urucucike rw'inyenyeri, imibumbe igaragiye izuba, byose biri muri gahunda itunganye. Niba imwe mu nyenyeri ivuye aho yari iri, byahinduye gahunda yose.

Noneho mutege amatwi. Murabibona? Ikintu kimwe gihindutse, cyangiza gahunda yose! Ubu, iyo abantu bakomeza kugendana n'Imana, umugabo n' umugore, dore ko umugore yakoze icyaha, ari cyo cyakuye gahunda yose y'isi mu gukomezanya n'Imana. Ku bw'ibyo, ijambo rimwe gusa ryongewe kuri iki Gitabo, cyangwa Ijambo rimwe gusa rikuwe kuri Iki , risohora umukristo mu gukomezanya N'Imana, risohora umukristo mu gukomezanya n'Imana, risohora itorero mu gukomezanya n'Imana, risohora itorero mu gukomezanya n'Imana, risohora umuryango mu gukomezanya n'Imana. Abizera bose bashobora kuva mu gukomezanya n'Imana, mu kutakira buri jambo ry'Imana.

----
Neza, n'ubwo umugabo yahawe gutegeka umugore, binyuze mu ijambo, ntabwo bari bakiringaniye. Mu busanzwe, bari baringaniye, murabizi, ariko ubwo yaciye mu ijambo ry'Imana, Imana yahaye umugabo kumutegeka. Itangiriro 3.16, niba mushaka kubyandika. Ntiyari akiringaniye n'umugabo. Niwe wari waciye mu ijambo ry'Imana. Murabibona, si byo, ''ryo'', ''ryo'', itorero hano? Ryari ryaraciye mu ijambo ry'Imana, nicyo cyarisohoye burundu mu gukomezanya nayo. Dore icyo itorero ryakoze ubwo ryajyanaga byose mu rupfu rw'uburyo bw'umwuka. Ubu mugite gusobanukirwa impamvu ngaba igitero ubudatuza kuri biriya bintu nk'uko mbikora. Ni ukuri! Ibyo, ni ibikorwa bishingiye kuri Bibiliya.

Mwitegereze, ni kuki yakoze ikintu nka kiriya, ni gute uriya uteye ubwuzu, bw'igikundiro, utunganye, yashoboye? Nizeye kubona igishushanyo, ndakeka ko ari icyo mu Bugiriki, cy'umunyabugeni wari yashushanijwe Ava. Cyari ikiremwa kirusha ibindi kuba cyiza twigeze kubona. Turabona. Ariko si ko yari ari, yari mwiza cyane, kuko yari umugore utunganye, umugore w'uburanga.

Mwitegereze, kuki yakoze ikintu nk'icyo, we wari muri ruriya rwego rwo hejuru? Yari ari hariya, hamwe yari afitanye n'umugabo ubwo yacumuraga, maze Imana igaragaraza ko we n'umugabo we bari baringaniye. Ariko tuzi twese ko ubu, ko yatakaje uburinganire bwe kuko Imana yavuze iti: “Umugabo azagutegeka uhereye none.” Nyamara, ibyo, ni ibyanditswe. Niba mubishaka twabisoma.

Ndabaha imirongo ya Bibiliya kugira ngo tudatakaza igihe, nk'uko hari abantu benshi, hose mu gihugu, badukurikiye kuri telephone, kandi gutyo mushobora kubyisomera ubwanyu. Mwitegereze impamvu yamuteye kubikora, Satani yashoboye ate kumugeraho? Mwaba muziko Satani yigeze kuba icyegera cy'IMANA IGIHE KIMWE? Bidashidikanywaho, muri byose keretse kuba atari umuremyi, yari byose, yahagararaga n'iburyo bw'Imana mu Majuru, umukerubi ukomeye wafataga umwanya wa mbere.

-----
Ubu, kubijyanye n'ugushyingiranwa no gutana , murabona, bikwiye guhishurwa. Igihe cyose bitarahishurwa, ntimuzi uko bimeze. Gusa yadusezeranije ko muri iyi minsi y'imperuka, ko muri iki gihe, ubwiru bwose buhishwe bwa Bibiriya buzahishurwa. Ni bangahe babizi? Ibyahishuwe, igice cya 10! Yesu yarabisezeranije, ko ubwo bwiru buhishwe bwose, ku birebana_ kubirebana n'ugushingiranwa no gutana, n'ubundi bwiru buhishwe bwose bwabayeho, buzahishurwa mu gihe cya nyuma. Ubu, muribuka, ijwi ryaravuze riti: “Jya I Tucson.” Muribuka iby'urumuri rutangaje rwagaragaye mu kirere; ibya malayika wa karindwi wari uri hariya; naragarutse, habaho kumenwa kw'ibimenyetso birindwi? Mwitegereze neza ibyabaye. Ni ukuri.

-----
Ni ikintu gishishikaje cyane bikomeye, sinari nzi uko nabyifatamo ngo mbibagezeho. Ni iki nakora, rero hari abagabo n'abagore bicaye mu iteraniro ryanjye, bamwe bamaze gushaka inshuro ebyiri cyangwa eshatu abagabo b'intwari, abagore b'intwari, mu buyobe bwuzuye! ku mpamvu ki? kubera inyigisho mbi, neza, ntabwo bategereje Umwami.

“Icyo Imana yafatanije, ntihakagire umuntu n'umwe ugitanya.” Atari icyafatanijwe n'umuntu; icyo “Imana” yafatanije! Igihe ufite iyerekwa riturutse ku Mana, ko uwo ariwe mugore wawe, ku mpande zombi, niwe wawe w'ubuzima bwawe bwose busigaye. Murabona? Ibiri amambu, icyo umuntu afatanije, uwo ariwe wese yagitanya. Ariko icyo Imana yafatanije, ntihakagire umuntu wiyemeza kugikoraho. “icyo Imana ifatanije,” yavuze iti, “ntihakagire ugitanya n'umwe.” Atari icyo umucamanza yasinye buhoro cyangwa undi wese yafatanije, cyangwa umuvugabutumwa waguye, witwaje amahame atagira ingano, mu gitabo, amuha uburenganzira busesuye bwo gukoa icyo yishakiye cyose, kandi ijambo ry'imana riri hariya imbere ye. Murabona? Ndavuga icyo Imana yafatanije.

-----
Undi munsi, nk'uko nzi ko iyo mbabwiye ikintu kimwe, kigomba kuba UKO, UWITEKA AVUZE, rero, nari mfite imirongo y'ibyanditswe nk'uko yabimpishuriye. Ariko: “Mwami Mana, mbwira iki iri teraniro? Nzabona kwitandukanya. Abagabo bazaba bicaye mu birongozi, no mumbuga, n'ahandi: 'Ese ngomba kurisiga?' abagore: 'Ese ngomba guta umugabo wanjye?' 'ese ngomba gukora iki?'” navugaga nti: “Mwami, ese nashobora gukora iki?”

Hari icyambwiye kiti: “jya hariya, ku musozi, hanyuma ndaza kukuvugisha.” Igihe nari ndi hariya, ku musozi, sinari nzi ko epfo, I Tucson, bibonaga. Ariko n'abarimu basohoye abanyeshuri ba... agakobwa kanjye n'abandi, bigana na ko, bavuze bati: “mwitegereze hariya, ku musozi! Hari igicu gisa n'umuhondo, nk'umuriro, kizamuka kandi kikamanuka mu kirere, kizamuka mu kirere kandi kikongera kikamanuka.”

Mugore wa Evans, uri hano? Ronnie, uri hano? Mu kugaruka, nanyuze kuri sitasiyo, uriya musore yakoraga ku Ipompo ya Lisansi, Ipompo ya Lisansi ya ba Evans, hariya. Sinari nzi icyo uriya musore yari agiye kuvuga, maze aza kumfata antunguye, aravuga ati: “mwene Data Branham, wari uri ku musozi, hariya, sibyo?” Ndavuga nti: “urashaka kuvuga iki, Ronnie? Oya”, murabona, kugira ngo numve icyo abivugaho. Kenshi, iyo hari ibibaye, si_, ntawe ubibwira abantu. Biba... ibiriho, ni uko mubona ibintu byinshi biba bikababera ibitabafitiye akamaro. Murabona? Simbibwira abantu byonyine. Ndavuga nti: “Ronnie, ni iki u...”

Aravuga ati: “ngiye kukwereka neza aho wari uri.” aravuga ati: “nahamagaye mama, hanyuma tuguma aho twitegereza icyo gicu, hariya, cyazamukaga kinamanuka. Ndavuga nti: 'ntawundi mwene Data Branham, uri hariya hejuru, ahantu hamwe. Ni Imana iriho imuvugisha.'” Maze abantu bo mu mujyi barakibonye wari umunsi ukeye, nta gicu na kimwe cyari kiri na hamwe, hanyuma icyo gicu kinini gisa n'umuhondo cyari kiri hariya, cyamanukaga nk'umubirikira kikazamuka cyaguka.

-----
Ubu turacyari muri ako kajagari kubera Teworojiya zo ziyobya. Si byo? Ni ku mpamvu y'ibyo mwebwe, abagore, mwarongowe inshuro ya kabiri, kandi namwe, abagabo: kubera teworojiya zo ziyobya. Ubu ngiye kubagezaho icyo yambwiye. Kandi iyo aba hari uwari abajije Imana ikibazo, umuremyi wacu, ubwo yari akiri hano mu isi, Yesu Kristo; kandi igihe umuhanuzi mucunguzi wayo yazaga, Mose, mu Egiputa, kugira ngo avane abana mu_mu Egiputa, abajyane mu gihugu cy'isezerano; kandi hano Yesu yavuze ko Mose yari yarabonye abantu muri iyo miterere, kandi yari yabemereye urwandiko rwo gutana, kuko ibihe byari biri uko. Mose yaje kwisanga atyo, rero: “aramwemerera...” Imana yemereye Mose, uriya Imana yohereje abantu, ngo abahe ruriya rwandiko rwo gutana.

Nk'uko, mu 1 abakorinto, mu_mu gice cya 7 imirongo 12 na 15, ni umuhanuzi w'isezerano rishya, Pawulo, wisanze ari mu bibazo bimwe n'ibyo mu itorero, kandi yavuze ibi: “Si Uwiteka, ni njye.” Sibyo? Kubera ikibazo cyo gutana. “Mu itangiriro, si uko byari biri.” Ariko Mose yahawe urwo ruhushya, maze Imana ibyemera nk'aho ari ukuri. Pawulo nawe yahawe ubwo burenganzira, igihe yasangaga itorero muri iyo miterere.

Ubu, mwizera ko ibi ari ukuri, kandi mwizera ko bituruka ku Mana! Kandi dufatiye ku gihamya cy'igicu cyayo n'ubutumwa bwayo bwangejeje aha, n'ibyo Imana, Imana, ku musozi, itampa uruhushya, uruhushya rwo kubareka ngo mukomeze uko muri, ngo mutazongera gusubira mu bibi! Mutahane n'abagore banyu mubane amahoro, kuko igihe cyarangiye. Kuza k'Umwami kuregereje. Nta gihe dusigaranye cyo gukosora ibyo bintu. Ntimukagambirire na rimwe kubisubiramo! Ndabwira gusa iteraniro ryanjye. Ariko, niba mwarashakanye... Imana yampaye ubuhamya, ku musozi, ko nashobora kuvuga ibi, ni ihishurirwa ry'uburyo bw'Umwuka , kuko ibimenyetso birindwi byamenwe, kandi ko ikibazwa kibazwa mu ijambo ry'Imana. “bareke bakomeze uko bari, kandi ntibakongere gucumura.”

Mu itangiriro, siko byari bimeze, siko bizaba bimeze ku mperuka. Ariko mu miterere y'ubuzima bwa none, nk'umukozi w'Imana... sinziyita umuhanuzi wayo; ariko nizera ko, niba Atari cyo natumiwe, wenda ndiho ndategurira inzira uwo nguwo uzaza. Rero, mu miterere y'ubuzima bwa none, ndabategetse ngo mutahe mu ngo zanyu, n'abagore banyu ubu. Niba unezeranywe nawe, bana na we, murere abana banyu mubigisha nk'uko Imana ishaka. Ariko ibagirire impuhwe niba musubiye mu bibi! Mutoze abana banyu kutazakora nk'ibyo, mubarere mubigisha nk'uko Imana ishaka. Kandi uko mumeze uku, tugende ubu muri iki gihe cya nyuma cy'umugoroba turimo kandi “'dusiganiwe intego y'umuhamagaro w'ijuru muri Kristo”', hariya aho byose bizashoboka.

Soma konti yuzuye muri...
Ugushyingirwa no Gutana.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Kandi aravuga ati: Niyo mpamvu umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n'umugore we, maze bombi bazahinduka umubiri umwe gusa?

Bityo ntibakiri babiri, ariko babaye umubiri umwe. Umuntu rero ntagatanye icyo Imana yafatanyije.

Matayo 19:5-6


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Mugabo, ese iki ni
ikimenyetso
cy'Imperuka?

(PDF) - Mt Sunset.
Aho igicu cyagaragaye.

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)

Chapter 11
- The Cloud

(PDF Icyongereza)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.