Ubugingo buri muri gereza ubu.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ubugingo buri muri gereza ubu.

Kandi ku bw'ibyo, rimwe, nari nasohotse ku bwo guhiga, igisa nka kamere ya kabiri kuri njye: urukundo rwo guhiga. Kandi nari najyiye guhiga ndi kumwe n'umuhungu muto, Jim Poole, umwana w'igikundiro. Ndatekereza ko umuhungu we aza aha ku rusengero, umwana muto Jim. Kandi ni umuryango mwiza. Nzi aba Poole. Jimmy nanjye twaryamye hamwe, twarabanye kuva igihe twari abahungu bato bo ku ishuli; twari dufite hafi amezi atandatu y'itandukaniro mu myaka. Noneho Jimmy asohora isasu mu mbunda ye maza rinyura mu maguru yombi. Banjyana kwa muganga, nari ndyamye aho, nenda gupfa; nta penisiline cyangwa ikindi kintu cyose muri icyo gihe. Noneho, banshyizeho igitambaro cya kawucu kandi namenye ko bagombaga kumbaga bukeye bw'aho. Bafashe rwose... noneho basukura igisebe kandi ibice binini by'umubiri byari byacikaguritse; bafashe imikasi noneho barabikata; nagombye gufata ibiganza by'umuntu. Kumurekura byaragoranye kuko intoke zanjye zari zamwinjiyeemo Yari F..., hashize igihe gito yiyahuye. Navugije induru, ndarira mugihe bo bakataga ibyo bice by'umubiri by'amaguru yanjye. Nari mfite imyaka cumi n'ine, nari nkiri umuhungu muto.

Kandi iryo joro, nagerageje gusinzira noneho ba... Nakangukiye mu maraso menshi; hafi litiro ebyiri, ndatekereza, yasohokaga mu mitsi yacitse. Kandi bari bafite... banshishije muri radiyo babona isasu ryari ryegereye cyane uwo mutsi ujyana amaraso, kuri buri ruhande, ku buryo rwose kuwudoda byawucamo ibice bibiri, nkarushaho kuva amaraso. “Noneho, ndatekereza nti, ni iherezo ryanjye.” Kandi narambikaga ibiganza byanjye bikaza byuzuye amaraso; nari ndyamye mu maraso yanjye bwite. Narahamagaraga, navuzaga inzogera. Umufasha wa muganga yaraje noneho ayanywesha igitambaro, kubera ko nta kindi kintu bashoboraga gukora.

Noneho igitondo gikurikiyeho, muri iyo mimerere y'intege nke (Ntibakoraga igikorwa cyo gutera amaraso muri icyo gihe, murabizi.) barambaze. Bampaye umwuka wo guhumeka usinziriza... icyuma gitanga umwaka wo gusinziriza cya kera, ndatekereza ko mubyibuka, ni ikinya cya kera. Nakangutse nyuma y'amasaha umunani. Nari nahumetse byinshi birenze igipimo (doze), kandi batekereje ko ntashoboraga gukanguka.
-----

Igihe ibikorwa by'icyo cyuma cy'umwuka byahagararaga, hari ikintu cyambayeho, aho. Igihe cyose nizeraga ko byari iyerekwa. Mu by'ukuri, nari mfite intege nke cyane ku buryo batekereje ko napfa. Yarariraga. Igihe nafunguraga amaso kugira ngo ndebe, nashoboraga kumwumva avuga, noneho nyuma narongeye ndasinzira. Nakangutse inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Ni ubwo nagira iyerekwa. Noneho nyuma ngira... Nyuma hafi y'amezi 7, nagombye gusubirayo kugira ngo bakure mu maguru yanjye ibisigazwa by'amasasu n'imyenda yo guhiga yuzuye ibinure muganga atari yakuyemo. Ku bw'ibyo ndetse, nari mfite amaraso afite uburozi; amaguru abiri yari yabyimbye kandi yari yanyihiniyeho, bashakaga kuyacira hejuru mu mayunguyungu. Noneho ndavuga nti “Oya, muze gusa hejuru cyane noneho mubikatire aha.” Sinashoboraga muri make kubyihanganira, murabona. Ndetse, byarangiye, Dr. Reeder na Dr. Pearl w'i LouisVille barambaga, bafungura imbere noneho babikuramo. None uyu munsi, mfite amaguru akomeye ku bw'ubuntu bw'Imana. Ariko mu iyerekwa rya nyuma nagize...

Noneho, muri icyo gihe, mu gihe nabonaga iryo yerekwa, natekerezaga ko nari navuye muri ubu buzima njya mu mubabaro... Kandi nyuma y'amezi arindwi, aha ku bitaro Clark County Memerial, nongera kubagwa bwa kabiri. Noneho iyo nshuro, igihe nagaruraga ubwenge, natekerezaga ko nari ndi mu Burengerazuba. Nabonye irindi yerekwa: hari umusaraba munini utatse zahabu mu ijuru n'ubwiza bw'Imana bwisukaga buva kuri uwo musaraba. Nari mpagaze, amaboko arambuye gutya, kandi ubwo bwiza bwagwaga mu gituza cyanjye noneho na... Iyerekwa rimvaho. Data yari yicaye aho arimo kundeba igihe nabonaga iyerekwa.

Nagumye kumva, mwe... Abamenye bose mu gihe cy'iyo myaka yose bazi ko igihe cyose nifuzaga kujya mu Burengerazuba. Mu by'ukuri, umuhanga mu kumenya ibizaba ku muntu rimwe yari yarambwiye ikintu kimwe, ko nagombaga kujya mu Burengerazuba... Inyenyeri, iyo zigenda urwo rugendo rwazo n'ibindi byose... navutse munsi y'icyo kimenyetso kandi sinagirira ihirwe mu Burasirazuba kandi ko nagombaga kujya mu Burengerazuba. Kandi umwaka ushize, najyiye mu Burengerazuba kugira ngo nsohoze icyari icyifuzo cyanjye mu gihe cy'ubuzima bwanjye bwose. Murabona, kugira ngo mbikore.
-----

Nyuma yuko iyerekwa rinkubise, nari mfite intege nke cyane kandi nari nataye ayo maraso yose, kandi nari ngiye... Natekerezaga ko ninjiraga mu iteka ritagira iherezo. Benshi muri mwe banyumvise mbivuga mbere; kandi ninjiraga mu iteka ritagira iherezo. Bwa mbere, nambukaga nk'ibicu, noneho nyuma umwijima, kandi namanukaga igihe cyose njya hasi cyane, hasi cyane, hasi cyane. Kandi ikintu cya mbere, murabizi, ninjiraga mu gace k'abazimiye. Kandi aho, natereye hejuru noneho ndareba; kandi aho, byose - nta rufatiro rwari ruhari kuri ibyo. Sinashoboraga na rimwe guhagarara kugwa - mu iteka - byasaga nk'aho nari ngiye kugwa. Nta hantu na hamwe hari hahari ho guhagarara hashoboka.

Noneho mbega itandukaniro rwose hamwe n'iyerekwa nabonye aha, nta gihe kirekire gishize, iryo kuba mu bwiza hamwe n'abantu. Mbega ikinyuranyo! Ariko ku bijyanye n'iri, mu gihe nagwaga, nahamagaye papa ngo antabare. Byumvikane neza, nk'umwana, ni byo nashoboraga gukora gusa. Nahamagaye papa ngo antabare; kandi papa ntiyari ahari. Nahamagaye mama ngo antabare nti “umuntu namfate!” Kandi aho nta mama wari uhari. Naramanukaga gusa. Noneho ubwo nahamagaye Imana ngo intabare, kandi nta Mana yari ihari aho. Nta kintu cyari kiri aho.

Kandi nyuma cyane, numvise ijwi ribabaje cyane nigeze numva; kandi byari umubabaro w'umubiri uteye ubwoba cyane. Nta buryo buhari... Ndetse n'umuriro usanzwe ugurumana waba ibyishimo iruhande rw'ibyari bihari. Nyamara, ayo mayerekwa ntiyigize aba ikinyoma. Kandi byabaye umubabaro uteye ubwoba nigeze ngira, kandi wakoze... Numvise urusaku, rumeze nk'urw'ubwami bwatewe n'imyuka mibi. Kandi ndetse icyo gihe, nararebye mbona bari abagore bazaga. Kandi bari bafite ikintu runaka cy'ubururu... Twashoboraga kubona neza mu maso habo, kandi bari bafite ikintu cy'ubururu ku maso yabo; amaso yabo yari ameze nk'ayagiye inyuma nk'uko abagore b'uyu munsi bisiga ku maso, yashyizwe inyuma gutyo, kandi neza amaso yabo no mu maso habo. Kandi baravugaga bati “Uh, uh, uh, uh”. Yoo yoo yoo! Narasakuje cyane gusa nti “Yoo Mana, ngirira impuhwe; ngirira impuhwe, Yoo Mana. Uri he? Undetse gusa nkasubirayo kandi nkabaho, nkusezeranije kuba umuhungu mwiza.” Byiza, ni cyo kintu cyonyine nashoboraga kuvuga. Noneho Imana irabizi, kandi ku munsi w'urubanza Izancira Urubanza ku bw'ibi mvuze. Ni cyo navuze nti “Mwami Mana, ndeka nsubireyo kandi nkusezeranije kuba umuhungu mwiza.”

Kandi igihe naraswaga iryo sasu... Nari nabeshye, nari nakoze urebye ibyashoboraga gukorwa byose. Ikintu kimwe gusa nshobora kuvuga... Nshobora no kukivuga mu gihe ndaha ubu. Kandi igihe narebaga noneho nkabona ko nari nakaswemo hafi ibice bibiri, naravuze nti “Yoo Mana, ngirira impuhwe. Uzi ko ntigeze nsambana.” Ni cyo kintu cyonyine nashoboraga kubwira Imana. Sinari narigeze nemera imbabazi Zayo n'ibyo bintu byose. Muri make naravuze nti - nashoboraga kuvuga nti “Sinigeze nkora ubusambanyi.” Noneho ubwo banjyanye aho, kandi aho natereye hejuru nti “Yoo Mana, ngirira impuhwe. Nzaba umuhungu mwiza, Nundeka gusa nkahindukira.” Mu by'ukuri, nari nzi ko hari Imana ahantu runaka. “Kandi ndetse, umfashe.” Kandi ibyo biremwa biteye ubwoba impande zose... Nari umuntu uje vuba (mushya). Wari umubabaro uteye ubwoba cyane, mubi cyane, wanduye, muri icyo... Ibyo byasaga n'amaso manini, ingohe ndende zisohoka gutyo kandi ndende nk'iz'injangwe, nka... inyuma gutya, kandi gisa n'ibara ry'ubururu, nkaho ibyo byari igisebe cy'umufunzo cyangwa ikintu nk'icyo. Kandi baravugaga ngo “Uh, uh, uh.” Yoo! Mbega umubabaro!

Noneho nyuma y'umwanya, nari nagarutse mu buzima busanzwe. Icyo kintu cyari cyanteye ibibazo. Naratekerezaga nti “Yoo! iyaba nashoboraga kutigera nongera kujya ahantu nka hariya, iyaba ikiremwa muntu cyose kitakwigera kijya ahantu nka hariya.” Nyuma y'amezi arindwi, nabonye iyerekwa ko nari ndi Iburengerazuba, kandi mbona uwo musaraba wa zahabu umanukiraho. Namenye ko hari agace k'abahanishijwe kujya ikuzimu ahantu runaka.

Nyamara, sinari nabihaye agaciro cyane mbere kugeza hashize ibyumweru 4 hafi. Sinari narigeze mbitekerezaho muri ubwo buryo. Hashize hafi ibyumweru bine, umugore wanjye nanjye twajyiye kugura ibintu runaka i Tucson, maze mu gihe twari twicaye. Twari twinjiye mu nzu yo hasi mu itaje, kandi aho hari agatsiko k'abo bahungu ba cyabakobwa bafite imisatsi imeze nk'imirizo y'imbeba n'imisatsi iciyemo ibice bigwa mu gahanga, isokoje igana imbere; kandi bari bambaye amapantaro arenze ingano yabo mu by'ukuri, mu buryo, ndatekereza, bw'abantu bambara bitajyanye n'umuco cyangwa uko mubita. Kandi bari aho imbere aho umuntu wese yarabarebaga, umutwe wabo wari ubyibushye nk'abagore bafite ubwo bwoko bw'inyogosho nk'iy'abantu bafite umutwe udasanzwe, murabizi, kandi bari aho.
----

Ku bw'ibyo, nazamutse mu itaje yo hejuru noneho ndicara. Nyuma y'ibyo, aho hari esikariye igenda (Byari mu mangazine JC Penny.) kandi iyo esikariye igenda yazamuraga abantu. Noneho, ndabihirwa mu by'ukuri igihe nabonaga abo bagore bazamuka aho; abato, abakecuru, abatitaho, abafite iminkanyari, abakiri bato, n'ibice byose, bambaye amakabutura mato cyane, umubiri wabo warangiritse, kandi abo bagore bari bambaye ku buryo bukurura abagabo, hamwe n'iyo mitwe mu by'ukuri ibyibushye nk'uko, kandi ngabo ubwo baraza. Noneho umwe ava kuri esikariye igenda yazaga neza gutyo ahantu nari nicaye ku ntebe; nari nicaye aho, umutwe wunamye.

Noneho ndahindukira ngo ndebe. Umwe muri bo wazamukaga esikariye, yabwiraga (Yavugaga igisipanyolo.) undi mugore; yari umuzungukazi wabwiraga uwo mwesipanyolo. Kandi igihe narebaga, uwo mwanya ndahinduka. Aho, nari nabibonye mbere. Amaso ye… Muzi ukuntu abagore uyu munsi bakora. Mu minsi yacu, bisiga amaso nk'injangwe, murabizi, babishyira hejuru gutya kandi bambara indorerwamo nk'injangwe z'ingore n'ibindi byose, murabizi, hamwe n'amaso maremare gutya. Kandi hari igisa n'ibara ry'ubururu munsi y'amaso. Byari icyo kintu nabonye igihe nari umwana. [Mwene Data Branham akubita inshuro nyinshi ku ntebe - Ed.] Yari umugore neza umwe. Noneho nataye ubwenge wese; ntangira kureba impande zanjye kandi hari abo bantu bavugaga, murabizi, bavuga ubutaruhuka ibiciro n'ibindi byose muri iyo nyubako.

Byasaga nk'aho nari nahindutse umwanya muto. Noneho nararebye kandi ndatekereza nti “Ni cyo nari nabonye ikuzimu.” Ngabo, icyo gisebe cy'umufunzo. Natekerezaga ko, kubera ko bari ikuzimu, ni cyo cyatumye bamera gutyo: ubururu buvanze n'icyatsi kibisi munsi y'amaso yabo. Noneho dore abo bagore, bisize n'ibara ry'ubururu buvanze n'icyatsi kibisi, nk'uko iyerekwa ryabyerekanaga hashize hafi imyaka 40. Murabona, ni cyo cyari gihari hashize hafi imyaka 40. Mfite imyaka 54; nari mfite 14. Ku bw'ibyo, hashize hafi imyaka 40, Mu buryo bwose, ni ibyo umubare w'urubanza.
----

Ubwo naratekerezaga nti, igihe nabonaga amaso y'abo bagore yasaga nk'ibisebe by'imifunzo... Aho hari Umwesipanyolokazi, Umufaransakazi, Umuhindekazi n'Umwera n'abandi bose hamwe, kandi iyo mitwe ibyibushye cyane, murabizi, biteye ubwoba, bifashishije ibyo bisokozo, uburyo babisokozagamo bajyana inyuma mu buryo babigira binini, noneho nyuma bagasohoka. Murabizi, muzi ukuntu babikora, barayitunganya nk'uko babikora. Noneho nyuma ayo maso yasaga nk'ibisebe by'imifunzo, n'ayo maso yasizwe byajyaga inyuma nk'iby'injangwe; kandi barimo kuvuga. Kandi mu gihe twari aho mu mangazine J.C Penny, nongeye kwibona ikuzimu. Nagize ubwoba cyane. Naratekereje nti “Mwami, mu by'ukuri, sinapfuye, kandi, uko biri kose, ni Wowe wanyemereye kuza aha hantu.” Kandi ubwo, bari aho, bakora... nk'uko byaribimeze mu iyerekwa. Mwashoboraga kubumva mu matwi yanyu, murabizi. Rwose kwijujuta n'urujya n'uruza rw'abantu, abo bagore bazamukaga iyo esikariye igenda kandi bakanyura aho impande zose, bavuga “Uh, uh.” N'ayo maso y'ubururu afite ishusho idasanzwe kandi iteye ubwoba.

Soma konti yuzuye muri...
Ubugingo buri muri gereza ubu.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Kandi nk’uko abantu bagenewe gupfa rimwe hanyuma yaho hakaza urubanza,

Abaheburayo 9:27


Yoo! iyaba
nashoboraga kutigera
nongera kujya
ahantu nka hariya,
iyaba ikiremwa muntu
cyose kitakwigera kijya
ahantu nka hariya.


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

The Pillar of Fire.

(PDF Icyongereza)

God, Hidden and
Revealed in simplicity.

(PDF Icyongereza)

Ugushyingirwa no Gutana.
(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.