Rupfu. Hanyuma?
<< ibanjirije
rukurikira >>
William Branham.Soma konti yuzuye muri...
Umwami Wanzwe.Kucyumweru gishize, mugitondo, nari nabyutse kare cyane. Iri yerekwa, hari kuwa gatandatu. Nahoraga ntekereza ku rupfu. Mfite imyaka mirongo itanu, igihe cya njye cyari... kubwanjye, nta gihe kinini nsigaranye. Nibazaga icyo nzaba ndi muriyo tewofaniya, uyu mubiri wa hera. Ese nzabona inshuti nzanjye nkunda, cyangwa se nzabona agacu gatoya kumweru kanyuraho, nkazavuga nti: “murebe hanyuzeho mwene Data Neville”, cyangwa... ntazabashe kuvuga nti: “waramutse, Mwene Data Branham? None igihe Yesu azazira, nanjye nzogera mbe umuntu”? Nibyo natekerezaga kenshi.
Narose ko nari iburengerazuba, nariho nambuka umurima muto mwiza, umugore wanjye yari ari kumwe nanjye, twariho turoba hafi aho. Narahagaze mfugura umuryango, ijuru ryari ryiza cyane. Ntabwo byari bimeze nka hano mumisozi. Ryasaga ubururu n'uducu twiza twumweru. Nuko mbwira umugore, wanjye nti: “tuba twaraje hano kuva kera kose, mukunzi.” Aransubiza ati: “twari kuba twaraje, Billy, kubw'abana.” Ndavuga nti: “nibyo.”
Nuko mpita mbyuka. Ndibaza nti: “narose cyane! Ndibaza kubera iki.” Nubika amaso, yari aryamye hafi yanjye. Ndeguka, ndikubyiringira amatwi, nkuko mwigeze kubikora, benshi muri mwe. Tsindagiza umutwe ku mutwe w'igitanda, amaboko inyuma yanjye. Kandi narindyamye aho, uko, ndimbwira nti: “ubu, ndiho ndibaza uko bizaba bimeze hirya hariya. Mfite imyaka mirongo itanu, kandi ntakintu na kimwe nari nakora. Yaba nibuze hari icyo nakorera Umwami. Kuko ndabizi ntazaba ndi umuntu uzapfa... icyakabiri cy'igihe cyanjye cyararangiye, cyangwa ikirenze icyakabiri. Nubwo nabaho igihe kirekire kurusha abanjye, uko byaba kose igice kinini cy'igihe cyanjye cya rahise.” Narebaga hafi yanjye, nari ndyamye aho kandi nari niteguye kuhaguruka. Twari hafi saa moya (7h). Ndibaza nti: “ndizera ko ndibujye mu rusengero ubu mugitondo numva nkomeza kushoberwa, nifuzaga kumva aho mwene Data Neville abwiriza.”
Nuko, ndavuga nti: “mukunzi, wakangutse?” yarasinziriye cyane. Nsishaka ko mubura ibi. Kuko ibi byarampinduye. Nsishobora kuba mwene Data Branham narindi.
Nararebye, kandi nkumva ikintu kidatuza kuvuga kiti: “ubu nibwo ugitangira. Komera ku rugamba. Komeza gusa wiruke.” Nanyeganyeje umutwe akanya gato. Nuko, ndibwira nti: “birashoboka wenda ko yaba ari njye utekereza ibyo, mwari mubizi, birashoboka ko umuntu yageraho akatekereza ibintu.” Nuko ndibwira nti: “birashoboka ko yaba aribyo ntekereza.” Bya vugaga biti: “komeza intabara! Komeza ujye mbere! Komeza ujye mbere!” Nuko ndibwira nti: “birashoboka ko yaba ari njye wavuze ibyo.”
Nirumumye iminwa nuko nshyira ikiganza ku munwa; kandi ibyo bya rongeye bira garuka. Byavugaga biti: “komeza gusa wiruke ugana ku ku ntego. Iyaba waruzi ikiri ku mpera y'inzira.” Ni nkaho numvaga Graham Snelling cyangwa umuntu uri kuririmba iyi ndirimbo, nkuko, tuyiririmba hano, Anna Mae n'amwe mwese: Ndabiwe ibyo muri iki gihugu, kugubwa nabi, ndishakira kureba Yesu; Nifuza kumva inzogera zo ku kiraro, ziriya jyana zituje, Ibyo byamurikiraga inzira yanjye kandi bikirukana umpungenge zanjye, Mwami, reka ndebe hakurya y'igihe. Mwigeze mwumva turirimba iyi ndirimbo hano mu rusengero. Nuko, numva ikintu kivuga ngo: “ese wifuza kureba hakurya y'igihe?” Ndavuga nti: “byamfasha cyane.” Nararebye, mukanya, ndi... nkihumeka, ninsanze ahantu hato hamanuka. Narebye inyuma yanjye narimpari, ndyamye ku buriri. Ndibaza nti: “ibi ntibisazwe.”
Yemwe, sinifuza ko mwazavuga ibi. Ndi mbere y'itorero ryanjye, cyangwa intama mbereye umushumba. Niba nari muri uyu mubiri cyangwa hanze yawo, cyangwa ari uguhinduka... ntabwo byari nk'ayandi mayerekwa nagize. Nashoboraga kureba hariya, kandi nashoboraga kureba naha. Igihe nageze hariya hantu hato, hari abantu benshi ntarigera mbona, bazaga bansanga bavuga bati: “yo! Mwene Data w'agaciro.” Nararebaga, hari abakobwa b'inkumi, bashobora kuba bafite mu myaka makumyabiri ( hagati ya 18 na 21 ), banyegeraga bavuga: “mwene Data w'agaciro!” Dore abasore bazaga, mubwiza bwose bwa gisore, amaso yabo arabagirana, yasaga nk'inyenyeri zimurika mu ijoro ryijimye, amenyo yabo yera nk'amasaro, bagasakuza ba mpamagara bati: “yo! Mwene Data w'agaciro!” Nahise mpagarara, ndareba, nari nabaye umusore. Ndahindukira ngo ndebe umubiri wanjye ushaje wari hasi aho, ngamye niseguye amaboko. Ndavuga nti: “ibi simbyumva.” Abo bakobwa barampoberaga.
Ndebye neza nsanga hano turi mu bantu bavanze (abagabo n'abagore), ngiye kuvuga ibi mu bwitonzi no mu bushishozi bw'Umwuka. Umugabo ntashora guhoberwa n'umugore ngo abure kumva amarangamutima ya cyimuntu. Ariko hariya, ntibyari bihari. Nti habaho ejo hashize cyangwa ejo hazaza. Ntibananirwa. Bari... sinigeze mbona abakobwa beza nkabo mubuzima bwanjye bwose. Bari bafite imisatsi miremire yagwaga mu mugongo kugera mu rukenyerero, amakanzu maremare yabageraga ku birenge, bari aho bampobera. Ntibampoberaga nkuko mushiki wanjye wicaye aha yabikora. Ntibansomaga, kandi nanjye sinabasomaga. Cyari ikintu ntashobora kubonera izina; nta n'amagambo nabona yo kubisobanura. Ijambo ubutugane, ntiryabiga uko biri. Ijambo bihebuje ntiribivuga uko biri, habe nagato. Ni ikintu ntari nigera... bisaba kuba uhari gusa.
Narebaga muri iki cyerekezo nkogera nkareba mukindi kerekezo, bazaga ari benshi cyane. Nuko ndavuga nti: “si ndikumva ibi.” Ndavuga nti: “nibyiza, uri...” mbona haje Hope; niwe wabaye umugore wanjye wa mbere. Yaraje, ntiyigeze avuga ati: “mugabo wanjye”, yaravuze ati: “mwene Data w'agaciro.” Nuko arampobera cyane, umugore wundi wari uraho nawe arampobera cyane, na Hope nawe ahobera uwo mugore, buri wese... ndibaza nti: “yo! Iki, ni ikintu gitandukanye uko biri kose; ntibishoboka. Hari ikintu...” ndibaza nti: “yo! Ubu biransaba ko nongera gusubira muri kariya kazu gashaje?” Ndeba impande zose, nariho nibaza: “ibi ni ibiki?” Ndareba, nitegereza neza, nuko ndibaza nti: “ntacyo numvamo nagato.” Ariko Hope yari ameze, wagirango... yo! Nku mushyitsi w'icyubahiro. Ntabwo yari atadukanye, ariko gusa yarameze nk'umushyitsi w'icyubahiro.
Nuko numvishe ijwi (iryari rya mvugishije mu cyumba) rivuga riti: “ibi, nibyo wabwirige, ibi nibyo Umwuka Wera. Ibi, ni Urukundo nyarwo. Kandi nta numwe wa kwinjira atarufite.” Nahise nshimagira kuruta uko ntabyigeze mu buzima bwanjye bwose, ko bisaba Urukundo nyarwo ku kugira ngo winjire Hariya. Nta mashyari ahaba. Nta miruho. Nta rupfu. Uburwayi nti buzigera buhinjira. Urupfu ntiruzigera rubashajisha; naho bo, ntibashoboraga kurira. Hari umunezero gusa... “Yo! Mwene Data w'agaciro.”
Nuko baramfashe mbashyira ahantu hagari kandi hazamuye. Nuko ndibaza nti: “sindi kurota. Muguhindukira, nashoboraga kubona umubiri wanjye uri ku gitanda.” Banyicaza aho hejuru, nuko ndibaza nti: “yo! Si nari nkwiye kwicara hano hejuru.” Ngiye kubona mbona abagore n'abagabo mu myaka y'ubusore bwabo maze barankikira mu mpande nzombi, basakuza. Umugore umwe wari uhagaze aho arangurura ijwi ati: “yo! Mwene Data w'agaciro Yo! Twishimiye kukubona hano.” Ndibaza nti: “ibi ni ibiki ?” Nuko, ijwi ryavugiraga hejuru yanjye, riravuga riti: “urabizi, haranditswe muri Bibiliya ko abahanuzi bakirirwaga hamwe n'ababo.” Nuko ndavuga nti: “yego, ndibuka ko biri mu Byanditswe.” Ijwi rivuga riti: “nuko, bizagenda niwakirirwa hamwe nabawe.” Ndavuga nti: “neneho, bazaba ari abantu bafatika, nshobora kuzabakoraho.” Yoo! Yego. Ndavuga nti: “ariko njye... hari amamiliyoni. Ntabgo hari ba Branham benshi bangana batya.
Iryo jwi riravuga riti: “ntago ari ba branham; nabo weretse agakiza. Nabo wayoboye ku Mwami.” Rikomeza rivuga riti: “bamwe mubagore beza ubona hano bari bafite hejuru y'imyaka 80 igihe wabayoboraga ku Mwami. Ntabgo byari bitangaje ko barangurura ijwi bavuga bati: 'mwene Data w'agaciro.' Bose barangurura amajwi bati : “iyo utaza kugenda, ntabgo twari kuba turi hano.”
Narebye hirya no hino ndavuga nti: “ibi simbyumva.” Ndavuga nti: “yo! Yesu ari he? Ndifuza cyane kumubona.” Baravuga bati: “ubu, ari hejuru gato, muri iki cyerekezo.” Baravuga bati : “umunsi umwe azaza agusanga, murabona, baravuze, woherejwe nk'umuyobozi; kandi Imana izaza, kandi niza, izabanza igucire urubanza bijyanye n'ibyo wabigishije; niba bazinjira cyangwa batazinjira. Tuzinjira bitewe nibyo watwigishije.” Ndavuga nti: “yo! Ndishimye! Ese Pawulo... azabazwaga nkuko? Petero azabazwa nkuko ? ”Yego.“
Ndavuga nti: “nabwirije ijambo neza nkuko bigishije. Sinigeze nyura kuruhande, haba uruhande rumwe cyangwa urundi. Babatizaga mu Izina rya Yesu Kirisitu, kandi nanjye niko nakoze. Bigishije umubatizo w'Umwuka Wera, najye nuko nabikoze. Ibyo bigishije byose, nanjye nibyo nigishije.” Nuko abo bantu bariyamirira, bavuga bati: “turabizi, kandi tuziko umunsi umwe tuzasubira ku isi hamwe nawe.” Baravuga bati: “Yesu azaza, kandi uzacibwa urubanza bitewe n'Ijambo uzaba warabwirije. Kandi, niwemerwa icyo gihe, kandi uzemerwa, noneho, uza mutwereka nk'itsinzi y'umurimo wa we w'Imana.” Baravuga bati: “uzatuyobora kuri We kandi, twese hamwe, tuza subira ku isi kubaho ubuzima buhoraho.” Ndabaza nti: “ese mpatiwe gusubirayo ubungubu?” “Yego, kandi ukomeze wiruke.”
Nararebaga nkabona abantu kugeza aho amaso agarukira, bakomezaga kuza, bashakaga kumpobera bavuga n'ijwi riranguruye bati : “mwene Data w'agaciro!” Neza neza, icyo gihe, ijwi riravuga ati: “abo wakunze bose, nabagukunze bose, Imana yarabaguhaye hano.” Ndareba, mbona haje imbwa yanjye y'intwari. Ifarashi yanjye ishyira umutwe ku bitugu byanjye, iri guhumeka. Ijwi riravuga riti: “abo wakunze bose, n'abagukunze bose, Imana yabashyize mu maboko yawe, kubwo umurimo wawe w'Imana.” Rero, numvishe ko ndikuva aho heza cyane. Ndeba impande yanjye. mvuga nti: “wabyutse mukunzi?” yari agisinziriye. Ndatekereza nti: “yo Mana! Mfasha, yoo !Mana. Ntuzanyemerere kugira icyo ngurana Ijambo. Ko nkomeza guhagara ku Ijambo gusa, kandi nkaribwiriza. Uko byazagenda kose, uko uwo ari wese yakora, uko ba Sawuli baba bangana, uko abahungu wa Kis bahaguruka, uko ibi n'ibi cyangwa ibindi byose, Mwami, nziruke ngana hariya Hantu.
Ubwoba bwose bw'urupfu... mvuze ibi na Bibiliya yanjye imbere iki gitondo. Mfite umuhungu muto w'imyaka 4, aha, wokurera. Mfite umukobwa w'imyaka 9 n'undi w'umwangavu, kandi ndashima ko bakurikira inzira y'Umwami. Yoo Mana, reka mbeho igihe kirekire kungira ngo mbarere nkurikije uko Imana ibishaka. Usibye nibyo, n'amajwi y'isi yose numva aza angana. Abagore n'abagabo b'imyaka 80, n'abandi bose bavuga bati: “iyo utaza kujya hariya, nti twari kuba turi aha.” Imana inzafashe gukomeza urugamba. Ariko ku byerekeranye n'urupfu, ntabgo... byaba ari ibyishimo, byaba ari ibyishimo kuva muri uyu mubore kandi uteye isoni kugira ngo ninjire hariya.
Iyaba narinshoboye kuzamura hariya, igikuta gifunga gifite uburebure bwa miliyari z'uburebure, kandi ibyo, byaba ari urukundo nyarwo. Iyaba buri ntabwe yagabanukaga, kugeza tugeze aho turi ubu nonaha, byaba ari igicucu gisanzwe cy'ibyaboze. Icyo kintu gito gituma twumva tukanabona ko hari ikintu ahantu; yo! Nshuti zanjye, bavandimwe banjye, bakundwa b'ivanjiri, abana banjye nabyariye Imana, nimunyumve, njye, mushumba wanyu. Mwe... nakwifuza kubona uburyo bwo kubibasobanurira. Nta rupfu rubayo. Ntarwo nabona. Ntaho ruri na hamwe. Ariko nyuma yuriya mwuka wanyuma (urupfu) hari ikintu cy'icyubahiro mutarigera... nta buryo bwo kubisobanura. Ntaburyo buhari, ntabwo nabona. Ariko icyo mwakora cyose, nshuti zanjye, mushyire ibindi bintu byose kuruhande kugeza aho muzagira Urukundo nyarwo. Kuzageza aho mukunda buri wese, umwanzi wese, n'ibindi byose. Gusura hariya rimwe gusa byahise bimpidura. Ntabgo nzigera narimwe, narimwe, narimwe kuba mwene Data Branham nari ndi.
Indege niyo zahura n'ibibazo mu kirere, niyo haba urumuri rudasanzwe, niyo bamaneko bantuga ibunda, uko byamera kose, nta kintu bivuze. Nzakomeza urugamba, kubw'Ubuntu bw'Imana, igihe nzabwiriza Ivangili kubiremwa byose n'abantu bose nzabasha, mbasobanurira kugira ngo binjire, muri kiriya Gihugu kiza. Bishobora kuba bikomeye; bishobora kuba bisaba imbaraga nyinshi. Nsinzi igihe dusigaranye kugeza ubu. Ntabyo tuzi. Mubigaragara... turebye ikizami cyo kwa muganga, wa mnsi ushize, barambwiye bati: “musigaranye imyaka 25 y'ubuzima bugye, kuko murakomeye.” Ibyo byanyongereye imbaraga. Ariko, yoo, ntabgo byari ibyo. Ntabgo ari ibyo. Ni ikintu hano mo imbwere. Birasaba ko uyu mubiri ubora wambara ukutabora, ko n'uyu mubiri upfa wambara ukudapfa.
Soma konti yuzuye muri... Umwami Wanzwe.