Urubyaro Rw'Inzoka.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Urubyaro Rw'Inzoka.

Itangiriro 3:1-7,
1 Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zose zo mu ishyamba, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti: ni ukuri koko Imana yaravuze iti: ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iy'ingobyi?
2 Uwo mugore asubiza inzoka ati: twemerewe kuzirya
3 imbuto zose zo muri iyi ngobyi: uretse imbuto z'igiti... kiri hagati y'ingobyi, Imana yavuze iti: ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.
4 Iyo nzoka ibwira umugore iti: Gupfa ntimuzapfa;
5 kuko Imana izi yuko umunsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza
(murabona, azanye Umucyo mushya)... mugahindurwa nk'imana, mukamenya ikiza n'ikibi.
6 Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyo kurya byiza kandi ko ari ik'igikundiro, kandi ko ari icyo kwifurizwa kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n'umugabo we wari kumwe na we, arazirya.
7 Amaso yabo bombi arahweza, bamenya ko bambaye ubusa, badoda ibibabi by'imitini, biremeramo ibicocero.

Noneho, murebe, dore icyabaye. Ndizera, kandi nshobora kwifashisha Bibiriya, ko ari inzoka yabikoze, ikiremwa kibura hagati y'inguge n'umuntu, ni inzoka. Mu by'ukuri, mwumve, mwumve neza ibi, inzoka ntiyari igikurura nda. Yari “incakura” kurusha izindi nyamaswa zose zo mu ishyamba. Noneho, nashatse mu nkoranyamagambo ahantu hose uy'umunsi, kugira nga ngenzure ir'ijambo, kugira ngo ndebe icyo ijambo incakura rishatse kuvuga. Rishatse kuvuga “ikiremwa cy'ikinyabwenge, ikinyamayeri”, kandi insobanuro nziza cyane y'igiheburayo (de m-a-h-a-h, mahah), bishatse kuvuga “gifite ubumenyi bw'ukuri bw'amabwiriza y'ubuzima.”

Noneho, tubyitegereze akanya gato. Ni inyabwenge, incakura, kandi nyamara yitwa “inzoka”. Ariko, mwibuke, yari igifite ubwenge cyane, kandi yasaga cyane n'ikiremwamuntu kurusha ibintu byose byari mu ishyamba; cyegereye cyane ikiremwa muntu. Ntiyari igikurura nda. Ni umuvumo watumye ikurura inda. Yari i... Bibiliya ivuga ko yari ifite uburanga kurusha byose.

Kandi umuvumo ntiwayambuye ndetse ubwiza bwayo bwose; nubwo bimeze gutyo, amabara meza cyane y'inzoka, irashashagirana, n'ikirahure cyayo n'ubwiza bwayo. Ndetse umuvumo ntiwayibiyambuye. Gusa, mwibuke, Imana yayibwiye ko izatakaza amaguru yayo kandi ikagendesha inda. Kandi ntidushobora kubona igufwa rimwe gusa ry'inzoka risa n'ikiremwa muntu, niyo mpambu ubumenyi nta cyo bubona. Ariko ni icyo.

Imana yabihishe amaso y'abanyabwenge, kandi Yasezeranye kubihishurira abana b'Imana, mu minsi ya nyuma, igihe abana b'Imana bazahishurwa, igihe, “abana b'Imana bishimaga uhereye mbere y'uko isi ishyirwaho urufatiro”. Igihe guhishurwa kwiza k'Ubumana n'ibindi, bizatangwa mu minsi ya nyuma, Izagaragaza ib'ibintu mu bana b'Imana. Muzi ko ari byo Ibyanditswe byigisha. Kandi niho turi. Niyo mpamvu Imana iduhishurira ib'ibintu. Imana iri kugaragaza abana Bayo. Izarenga imbago zose z'ubumenyi bw'umuntu, imbere cyane mu guhishurwa k'umwuka, kugira no ibidusobanurire. Ese ntitwigishije, muri Bibiliya ko: “Uwufite ubwenge?” Si ibyo yize mu isemineri, ahubwo ibyo yigiye ku mavi ye yegera Imana, n'ibyo Imana yemeye kumuha. Abana b'Imana, bagaragajwe!

Dore inzoka, noneho dore icyo inzoka yari icyo; ngiye kubibasobanurira. Dufite i... twavuye k'umutubu, ariho hafatiyeho umuhini, n'ibindi, n'ikintu n'ikintu runaka, kugeza aho byarangiye tugeza ku nguge, inguge. Kandi duhereye ku nguge, aho twasimbutse inguge tujya ku kiremwa muntu, kandi turibaza impamvu. “Noneho,” ubumenyi buvuga buti, “mwitonde, aho! Dushobora guhuza umugore n'inguge, kimwe n'ikindi, guhuza umuntu n'inguge.” Ntibizakunda. Amaraso yabyo ntahuye; mufate ku maraso yanyu, ni amaraso atandukanye cyane, cyane. Hari amaraso, hagati ya bibiri, aho, ntibari bageraho babona inyamaswa. Oh, aleluia, ntangiye kwiyumva nk'umwizera aka kanya.

Murebe. Kubera iki? Imana yarabibahishe. Nta gufwa na rimwe ry'inzoka risa n'igufwa ry'umuntu. Yagishyize hanze cyane ya byo, ku buryo kidashobora kuvumburwa n'umuntu w'umunyabwenge. Kandi ngiye kubereka aho biva, uy'umuntu w'umunyabwenge, aho ari, mu buryo bwose. Murabona, ntashobora kubigeraho. Ni ngombwa ko bizanwa no guhishurirwa, “Uri Kirisito, Umwana wa. . .” Kuri ir'ibuye Nzubaka Itorero Ryanjye; kandi imiryango y'ikuzimu h'abapfuye ntizarishobora“ guhishurwa k'umwuka. Ni gute se Abeli yamenye ko byari ngombwa gutura umwana w'intama, aho gutura nka Kayini imbuto zo mu murima? Yahakiriye guhishura k'umwuka. Ntimukwakirira mu masemineri. Ntimukwakirira mu madini. Mukwakirira mu Ijuru. Noneho, murebe neza iy'inzoka, iy'inzoka yo mu itangiriro. Tugiye kuyigaragaza ubu. Ni umugabo ukomeye. Iri hagati y'inguge n'umuntu. Kandi, inzoka; shitani, Lusiferi, yarizi ko ayo maraso yari yo yonyine yahuraga n'amaraso y'umuntu, ko cyari cyo kiremwa cyonyine yashoboraga gukoresha.

Ntiyashoboraga gukoresha inguge, ayo maraso ntiyahuraga. Ntiyashoboraga gukoresha ibintu byinshi. Ntiyashoboraga gukoresha intama. Ntiyashoboraga gukoresha ifarashi. Ntiyashoboraga gukoresha inyamaswa n'imwe; yagombaga gukoresha iy'inzoka. Tubirebe noneho, kandi turebe uko isa. Ni umugabo ukomeye, umunyembaraga w'ambere y'amateka. Ni iki gituma bongera kubona ay'amagufwa manini, kandi ngiye kubibereka muri Bibiliya. Noneho mwitonde cyane. Ni byo. Uyu mugabo ukomeye, tuvuge ko yareshyaga n'ibirenge icumi [m 3], kandi ko yari afite intugu ngari cyane; yasaga rwose nk'umuntu. Kandi amaraso ye; nyuma yo guhuza inyamaswa imwe ku yindi.

Dushobora guhuza inyamaswa. Kandi byatanze amaraso meza ari hejuru, ishusho y'ubuzima yigiye hejuru, ishusho yigiye hejuru, kugeza aho twageze hejuru, ku rwego rw'umuntu. Ariko guhuza kwa nyuma, aha, hagati ya bibiri, kwarakaswe. Ni bangahe bazi ko ubumenyi butagera aho bubona ipfundo ry'urukurikirane ribura? Mwese murabizi. Kubera iki? Ngiyi, inzoka. Yari aho, umugabo ukomeye. Noneho inzoka imanuka, aho, iravuga iti: “Nshobora gutanga itekerezo.” Noneho, iyo mutangiye kureba abagore, mugatangira kugira imishyikirano na bo, mwibuke, muba musizwe na shitani; si umugore wanyu, we. Murebe, noneho, shitani yaramanutse, noneho yinjira mu nzoka. Noneho ibona Eva mu ngobyi ya Edeni, yambaye ubusa, noneho ivuga urubuto rwari hagati. Hagati, bishatse kuvuga “mu ihuriro”, n'ibindi; muranyumva, turi mu iteraniro rivanze. Kandi yaravuze ati: “Ariko, biraryoshye. Ni byiza kubireba.”

Noneho ni iki yakoze? Yatangiye gukora urukundo na Eva, abana na we, nk'umugabo n'umugore. Kandi abona ko biryoshye, ubwo ajya kubwira umugabo we, ariko yari yamaze gutwara inda ya satani. Kandi abyara umuhungu we wa mbere, witwaga Kayini, umuhungu wa shitani. “Ariko,” muravuga muti, “ibi, si byo.” Byiza cyane, ubwo tugiye kureba niba ari byo cyangwa atari byo. “Kandi Nzashyira urwango hagati y'Urubyaro rwawe n'urubyaro rw'inzoka.” Iki? Urubyaro rw'inzoka! Yari afite Urubyaro, kandi nayo yari ifite urubyaro. “Kandi Azakumena umutwe, na we uzamurya agatsinsino.” Kandi kwica, aho, bishatse kuvuga “koza”. Ubwo, ni cyo. “Urubyaro” rwanyu rw'inzoka. Noneho, murebe, dore abagabo babiri baje aho. Kandi inzoka, igihe yahagararaga aho, ik'ikinyembaraga gikomeye, aha, yari afite icyaha cyo gusambana n'umugore w'Adamu. Kirihe, icyaha, uy'umunsi? Ni iki gituma ibintu bigenda nk'uko bigenda uy'umunsi? Noneho, nda... neza ko mushobora kumva icyo mvuga. Ubwo uko ni ko byagenze. Kandi igihe yabikoraga, Imana yaravuze iti, Yatangiye guhamagara Eva na Damu. Kandi yaravuze ati: ''Nambaye ubusa.''

Kandi Yaravuze iti: ''Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa?'' Kandi aho batangiye gukora nk'abasirikare benshi, bashyira ikosa k'uwuri hasi. Yaravuze ati: ''Noneho, ni umugore Wampaye wabikoze. Ni we wabinyemeje.'' Na we yaravuze ati: ''Inzoka yampaye urubuto?“ Tugende, mubwirazubutumwa, ungera ufata ukubyumva. Yaravuze ati: “Inzoka yanterese.” Muzi icyo gutereta bishatse kuvuga? Bishatse kuvuga “cyanduye”. Ni ko yabaye. Mu by'ukuri shitani ntiyamuhaye urubuto. “Inzoka yanterese.” Noneho nyuma, umuvumo uraza. Yaravuze iti: “Kuko wumviye inzoka aho kumvira umugabo wawe, ukuye Ubugingo ku isi. Ubwo, u - uzongera imibabaro yawe; gusama kwawe kuzaherere ku mugabo wawe”, n'ibindi. “Kandi, kuko wumviye umugore wawe, aho kunyumva (Nagukuye mu mukungugu; ikiremwa gifite ubwenge cyane), ni byo, uzagaruka mu mukungugu.” “Kandi na we, wa nzoka we, kuko wakoze ibi, dore, ntuzongera kugira amaguru ukundi. Uzakurura inda iminsi yose yo kubaho kwawe. Kandi uzangwa. Kandi uzatungwa n'umukungugu.” Ni byo. Riri aho, ipfundo ry'uruhererekane ribura.

Noneho, dore Kayini araje. Twitegereze imimerere. Dore Kayini araje. Ni iki? Ni umuntu w'ibikorwa by'ubwenge. Ahinga imirima. Incakura, umunyabwenge; umunyedini, umunyedini cyane; murebe neza ibikorwa - murebe neza ibikorwa bye. Munkurikire neza iminota runaka na none.

Nguyu araje. Azi ko afite imyumvire myiza y'umuco. Arashaka kujya ku rusengero. Ariyubakira urusengero, arategura ituro. Arazana igicaniro, n'ibindi. Yubatse igicaniro, ashyira hejuru indabo ze. Yazanye umurima, imbuto z'umurima we, kandi azitura Imana. Yaravuze ati: “Dore ni ibyawe, Mwami. Nzi ko twariye imbuto, ni cyo cyateje ibi byose.” Bamwe bo mu rubyaro rwe bafite igitekerezo kimwe. Dushobora kureba aho byaturutse. Yazanye imbuto, yazikuye mu murima we, azishyira aho, kandi aravuga ati: “Bizakora umurimo wo gukuraho icyaha.” Imana yaravuze iti: “Ntizari imbuto.” Ariko, ku bwo guhishura ku mwuka, Abel yarazi ko byari amaraso. Ubwo rero yazanye umwana w'intama, yawukubise umuhogo, hanyuma urapfa. Imana yaravuze iti: “Ni ibyo. Ni ku bw'ibi. Byari amaraso.” Muzi amaraso mvuga. Byiza. “Ni ku bw'amaraso.”

Noneho, murebe neza. Noneho ubwo, igihe Kayini igitambo cya mwene se cyemewe imbere y'Imana, kandi ko hari ibimenyetso n'ibitangaza byabiherekeje aho, yamugiriye ishyari. Yaravuze ati: “Tugiye kubigarika ak'akanya.” Murebe bene se, murebe abana be, n'uy'umunsi. “Ariko, ndi umunyabwenge kumurusha, njyewe”, ubwo, yagize umujinya... Yica mwene se. Yari umwicanyi.

Mushobora kwita Imana umwicanyi? Kandi Adamu yari umwana w'Imana. Bibiliya ivuga ko “Adamu yari umwana w'Imana”, intangiriro yera, aho. Adamu yari umwana w'Imana. Kandi iri shyari, n'iri rari, n'ibindi, ntibyashoboye gusohoka muri iyi soko yera.

Byabaye ngombwa ko biva ahandi. Kandi byavuye kwa Satani, wari umwicanyi, uhereye mu itangiriro. Bibiliya yavuze ko “yari umubeshyi n'umwicanyi, uhereye mu itangiriro”. Ni byo. Kandi yishe mwene se. Kandi aho cyari igishushanyo cy'urupfu rwa Kirisito. Nyuma, uhereye aho, mu bisanzwe, Yazanye Seti kugira ngo amusimbure. Urupfu, guhambwa n'umuzuko wa Kirisito.

Kandi murebe neza, nyuma y'ibi, ngaba, abanyembaraga banyu. Nyuma y'ibi, Kayini yagiye mu gihugu cya Nod. Niba se, yari umunyembaraga, Kayini, na we, azasa ate? Na se. yagiye mu gihugu cya Nod, kandi yajyanye n'umwe muri bashiki be. Ntiyashoboye gukora ukundi. Abandi bagore, byabaye ngombwa bidashora kubuzwa ko bava kuri Eva. Ducyeka ko bagize abahungu n'abakobwa mirongo irindwi. Niba - iyo hataza kubaho umugore... Bibiliya ntisobanura kuvuka kw'abagore, gusa ivuga ukw'abagabo. Kandi iyo, hataza kubaho undi mugore nka Eva, igihe yapfaga, inyoko muntu yari buhagarare kubaho. Byabaye ngombwa ko habaho abakobwa. Kandi byabaye ngombwa ko arongora mushiki we bwite.

Yagiye mu gihugu cya Nod, kandi yarongoye mushiki we. Kandi, igihe yashakanaga na we aho, aho niho habonetse abanyembaraga bakomeye, bari abana b'Imana baguye; bavuye kuri ba se, satani, kuri Kayini. Ni ibyo, ipfundo ryanyu ry'uruhererekane ribura.

Soma konti yuzuye muri...
Urubyaro Rw'Inzoka.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Ni ko ubugenge bw’umugore wa maraya bumeze, Ararya akiyunyuguza, Maze akavuga ati ‘Nta kibi nakoze.’

Imigani 30:20


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

The Pillar of Fire.

(PDF Icyongereza)

God, Hidden and
Revealed in simplicity.

(PDF Icyongereza)

Ugushyingirwa no Gutana.
(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

Niba kurya imbuto,
biha umutimanama
abagore
ko bambaye ubusa,
twaba dukoze neza
cyane kongera
tugatanga imbuto.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.