Inyigisho y'Abanikolayiti.


  Igitabo cy'Ibyahishuwe urukurikirane.

Inyigisho y'Abanikolayiti.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Perugamo.

Ibyahishuwe 2:15,
“Nawe niko umeze, ufite abakomeza inyigisho z'Abanikolayiti nka bo, ari byo nanga”

Muribuka ko nasobanuye, mu gisekuru cya Efeso ko Ijambo Nikolayiti, riva ku magambo abiri y'ikigiriki: Nikao risobanura: “kwigarurira”, naho Lao, rigasobanura: “abizera”. Ubunikolayiti bishaka kuvuga: “ukwigarurira abizera” Nyamara, kubera iki se ari ikintu giteye ubwoba cyane? Biteye ubwoba kubera ko Imana itigeze na rimwe ishyira Itorero ryayo mu biganza by'abayobozi batowe bafite ibitekerezo bya Politiki. Imana yashinze Itorero ryayo abantu yishyiriyeho, buzuye Umwuka, bagendera mu Ijambo bayobora abantu babagaburira Ijambo. Imana ntiyigeze ishyira abantu mu nzego zitandukanye ku buryo imbaga y'abantu iyoborwa n'ubuyobozi bukuru bw'itorero bwera. Ni iby'ukuri ko abayobora bagomba kuba ari abera, ariko ibyo bigomba kuba na none ari ko bimeze ku iteraniro ryose. Ikindi kandi, nta hantu na hamwe Ijambo rigaragaza ko abakuru b'itorero, abakozi b'Imana bayobora umuhango wo gusenga, cyangwa abandi, ko bakora umurimo wo guhuza Imana n'abantu, nta nubwo rinerekana ko batandukana muri gahunda yo gusenga Umwami. Imana ishaka ko bose bayikunda kandi bakayikorera bari hamwe. Ubunikolayiti bukuraho ayo mategeko butandukanya abakozi b'Imana bayobora gahunda yo gusenga n'abantu, kandi bagaha umwanya wo kuba abatware mu kimbo cyo kuba abagaragu.

Mu by'ukuri iyi nyigisho yari yatangiye mu gisekuru cya mbere nk'imirimo. Biragaragara ko ikibazo cyaturutse ku magambo abiri: “abakuru” (abayobozi b'itorero) “n'abarinzi b'umukumbi” (Abepisikopi). Nubwo ibyanditswe byerekana ko muri buri torero habamo abakuru benshi, bamwe batangira (barimo uwitwa Ignace) kwigisha ko umurimo w'umwepisikopi ari ukugira ubutware, ni ukuvuga kugira ubutware buri hejuru y'abizera, ni ukuvuga ubutware no kugira itegeko ku bakuru.

Nyamara, mu by'ukuri ijambo “Umukuru” risobanura icyo umuntu ari cyo mu gihe ijambo “umwepisikopi” risobanura umurimo w'uwo muntu. Umukuru, ni umuntu. Umwepiskopi, ni umurimo w'uwo muntu. “Umukuru” igihe cyose ryagaragaje kandi igihe cyose rizagaragaza ikigero cy'ubukure umuntu afite mu Mwami. Uwo muntu aba ari umukuru, bidatewe nuko yatowe, yashyizweho, n'ibindi, ahubwo kubera ko ari umuntu UMAZE IGIHE KIREKIRE KURUSHA ABANDI. Aba afite ubunararibonye kurusha abandi, wigishijwe neza, nta bwo ari umwizera ukiri mushya; ashyirwaho ku bw'ikizere afitiwe kubera ubunararibonye bwe n'ubunararibonye afite mu bukristo bushingiye ku gihe amaze.

Ariko si ko biri, aba Bepisikopi ntibigeze bashingira ku nzandiko za Pawulo ahubwo bashingiye ku nkuru Pawulo avuga yerekeye igihe yari yatumiye abakuru bo muri Efeso i Mileti mu Byakozwe n'intumwa 20. Ku murongo wa 17, iyo nkuru ivuga ko yari yohereje abantu gushaka “abakuru,” hanyuma, ku murongo wa 28 bitwa “abarinzi b'umukumbi” (Abepisikopi). Kandi abo bepisikopi (nta gushidikanya bari bafite ibitekerezo biganisha kuri Politiki kandi bafite inyota y'ubutegetsi) bahamyaga bashize amangako Pawulo yari yashatse kuvuga ko abarinzi b'umukumbi babaga bari hejuru y'umukuru wo mu itorero ry'akarere. Ububasha bwe yabaga afite bwabaga bugarukira ku itorero rye bwite gusa. Kuri bo noneho umwepisikopi yari umuntu ububasha bwe bwagendaga bukagera ku bayobozi benshi bashinzwe iby'Umwuka bo mu itorero ry'akarere. Icyo gitekerezo nta shingiro cyari gifite haba muri Bibiliya, haba no mu mateka, kandi nyamara umuntu w'umukiranutsi nka Polycarpe wasangaga abogamiye kuri icyo kintu k'idini.

Bityo, icyari cyaratangiye nk'imirimo mu gisekuru cya mbere cyahindutse inyigisho yeruye, kandi yakomeje kuba yo kugeza n'uyu munsi. Abepisikopi baba bifuza kugira ububasha bwo kugenzura abantu no kubahindura icyo bashaka, babashyira aho bashaka ku bw'umurimo w'ubukozi bwabo. Ibyo ni uguhakana ubuyobozi bw'Umwuka Wera wavuze ati: “Mundobanurire Pawulo na Barinaba kugira ngo bankorere umurimo nabahamagariye gukora.” Ni ibintu birwanya Ijambo ndetse ni antikristo.

Matayo 20:25-28,
“Yesu arabahamagara arababwira ati: ”Muzi yuko abami b'abanyamahanga babatwaza igitugu, n'abakomeye babo bahawe kubategeka.” Ariko muri mwe si ko biri, ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe age aba umugaragu wanyu, kandi ushaka kuba uw'imbere muri mwe, age aba imbata yanyu, nk'uko Umwana w'umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba inshungu ya benshi.”

Matayo 23:8-9,
“Ariko mwebweho ntimuzitwe Rabi, kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe. Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data, kuko So ari umwe, ari uwo mu ijuru.”

Kugira ngo na none ngaragaze ibi neza, ngiye gusobanura ubunikolayiti ku buryo bukurikira. Muribuka ko mu Byahishuwe 13:3 haravuga hati:
“Nuko mbona umwe mu mitwe yayo usa n'ukomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwayishe rurakira, abari mu isi bose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira.”
Ubu tuzi ko umutwe wari wakomerekejwe uruguma bwari ubwami bwa Roma ya gipagani, iyo mbaraga ikomeye mu bya politiki y'isi. Uwo mutwe wongeye kweguka urakomera nka “Ubwami bwa Gaturika y'i Roma mu buryo bw'umwuka.” Noneho nimwitegereze ibi rwose mwitonze. Mu bikorwa bya Roma y'ubupagani mu bya politiki, ni iki cyari ishingiro ryo gukomera kwayo no kuganza? “Yacagamo abantu ibice kugira ngo igere ku nsinzi yayo. Iyo ni yo yari imbuto yabibwaga na Roma: gucamo abantu ibice kugira ngo yegukane insinzi. Yajyaga gushwanyaguza kandi ikamenaguza amenyo yayo y'ibyuma. Abo yari yarashwanyaguje kandi ikabamenagura ntibongeraga kubyuka, nk'uko bigenda kuri Carthage yari yarashenye kandi ikayitsembaho burundu. Iyo mbuto ya kamere y'icyuma yagumye muri yo igihe yongeye ikubura umutwe igakomera nk'Itorero ry'ikinyoma, kandi umurongo w'amahame wayo igenderaho wakomeje kuba amwe -gucamo abantu ibice kugira ngo igere ku nsinzi. Ubwo ni bwo bunikolayiti kandi Imana ibwanga urunuka.

Nyamara, ni ikintu cy'amateka kizwi neza ko igihe iri kosa ryinjiye mu Itorero, abantu batangiye kurwanira kugera ku mwanya w'ubwepisikopi, ari byo biba intandaro yo guha uwo mwanya w'umwepisikopi, abantu bize cyane kurusha abandi, ababaga bafite ubutunzi bw'ibintu kurusha abandi, kandi babaga ari abantu bafite intumbero y'igitekerezo cya politiki. Ubumenyi bwa gihanga n'imishinga bya kimuntu byatangiye gufata umwanya w'ubwenge buturuka ku Mana, kandi Umwuka Wera si We wari ukiyobora. Icyo kiba mu by'ukuri ikintu kibi ku buryo buteye ubwoba, kuko Abepisikopi batangira gushyigikira ko bitari bigikewe ko habaho umukristu w'inyangamugayo kugira ngo yigishe Ijambo cyangwa ngo akore inshingano y'umirimo mu itorero, kuko icyari gifite agaciro ni ibikoresho bakoreshaga n'uko umuhango wayoborwaga. Ibi biha urwaho abantu babi (abariganya bayobya) uburyo bwo gucamo ibice umukumbi.

Nyuma yo gushyiraho iyo nyigisho y'abantu, yo kuzamura abepisikopi bakabashyira mu mu mwanya batahawe n'Ibyanditswe, igice cyakurikiyeho cyabaye icyo gutanga imyanya y'ibyubahiro bakurikije inzego ibyo bihinduka inzego z'idini. Ku bw'ibyo bidatinze habaho abarikipisikopi bari hejuru y'abepisikopi, abakaridinari bari hejuru y'abarikipisikopi, kandi, guhera igihe cya Bonifasi III, hejuru y'abandi bose hari hari umupapa, umukuru w'itorere w'ikirenga akaba n'umutwe wa ryo (pontife).

Iyo nyigisho y'Abanikolayiti hamwe n'uko kwihuza k'ubukristu n'imyizerere yaturutse i Babuloni, bituma ibyo Ezekiyeli yari yabonye muri Ezekiyeli 8:10 bisohora, ahavuga hati:
“Nuko ndinjira, maze ndebye mbona amoko yose y'ibyikurura hasi n'inyamaswa zishishana, n'ibigirwamana byose by'inzu ya Isirayeli, bishushanyijwe ku rusika impande zose”
Ibyahishuwe 18:2,
Arangurura ijwi rirenga ati: “Iraguye iraguye Babuloni ikomeye! Ihindutse icumbi ry'abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n'ibisiga byose bihumanye kandi byangwa. Kuko amahanga yose yanyoye inzoga ari zo riba ry'ubusambanyi bw'uwo mudugudu, kandi abami bo mu isi basambanaga na wo.”

Nyamara, iyo nyigisho y'Abanikolayiti, ubwo butware bw'inzego z'ubukuru bwari bwarashyizwe mu itorero ntibwari bwarakiriwe neza n'umubare mwinshi w'abantu, kuko abo bashoboraga gusoma inzandiko nke z'Ibyanditwe, cyangwa ibyanditswe bike ku Ijambo ryanditswe n'umuntu wera. Ni iki rero itorero rikora? Rishyira hanze y'itorero abigisha b'inyangamugayo rikabaca, rikanatwika imizingo y'ibitabo. Bakavuga bati: “Ni ngombwa ko uba ufite ubumenyi budasanze kugira ngo ubashe gusoma no gusobanukirwa Ijambo. Petero ubwe ntiyavugaga ko ibintu byinshi Pawulo yari yaranditse byari bigoye kubisobanukirwa?” Kubera ko bari barakuye Ijambo muri rubanda, bidateye kabiri ibi bituma bumva gusa icyo umukuru w'idini yabaga afite kuvuga, no gukora icyo yabaga akubwiye gukora. Ibyo babyitaga Imana n'ijambo ryayo ryera. Bigarurira ibitekerezo n'ubugingo by'abantu kandi babahindura imbata z'ubuyobozi bw'igitugu bw'abakuru b'idini.

None, niba mushaka igihamya ko Kiliziya gatorika itegeka kugira imibereho runaka n'ibitekerezo by'abantu, nimwumve itegeko teka rya Theodose wa X.

Itegeko teka rya mbere rya Theodose

Iryo tegeko teka ryatangajwe ku mugaragaro nyuma y'umubatizo we abatijwe n'Itorero rya mbere ry'i Roma. “Twebwe abami batatu turashaka ko abo tuyobora bayoboka ku buryo bushikamye imyizerere yigishijwe Abaroma na Mutagatifu Petero, ku buryo bwo kwizerwa yakomejwe ku bw'umuhango kandi ubu ikaba yizerwa n'umukuru w'itorero w'ikirenga akaba n'umutwe waryo Damasi w'i Roma, n'umwepisikopi Petero w'Alegizandiriya, umugabo ufite ukwera nk'ukw'intumwa hashingiwe ku rufatiro rwashyizweho n'intumwa n'inyigisho y'ubutumwa bwiza.Twizere rero ubumana bwa Data, bw'Umwana n'ubw'Umwuka Wera, banganya icyubahiro mu butatu butagatifu; turategeka ko abayoboke b'uku kwizera bitwa abakristo Gatorika. Duhaye akato abayoboke bose badasobanutse b'andi madini afite izina ry'urukozasoni ry'ubuyobe, kandi tubujije uguteranira hamwe kwabo ngo biyite izina ry'Amatorero. Ikindi kandi ugucirwa imanza ko gukiranuka kw'Imana, bagomba kwitegura ibihano biremereye ubutegetsi bwacu, buyobowe n'ubwenge buva mu Ijuru, buzabahanisha bushishoje…”

Amategeko cumi n'atanu mpana byaha yatangajwe mu myaka myinshi n'uwo mwami yambura uburenganzira bwose, bw'ivugabutumwa ry'amadini yabo, bakabakura mu mirimo yose ya Leta kandi bakabakangisha kubaca amande, gufatira ibyabo, baracibwa ndetse rimwe na rimwe bakicwa.

Muzi ibyaribyo? Ni byo bidutugirije uyu munsi.

Itorero gaturika ry'i Roma rivuga ko ari ryo nyina w'andi matorero. Rivuga ko ari ryo torero ryabanje, ari ryo rya mbere. Rwose ni ko biri neza neza. Ryari itorero rya mbere, ari ryo ry'umwimerere, ryasubiye inyuma kandi ryasaye mu cyaha. Ni ryo ryabaye irya mbere mu guhinduka idini. Usanga muri ryo imirimo, na none ukahasanga inyigisho y'abanikolayiti. Nta muntu n'umwe wahakana ko ari ryo nyina w'ayandi. Ni nyina ubyara ayandi, kandi yabyaye abakobwa. Nyamara, umukobwa yakomotse kuri nyina. Umugore wambaye umwenda w'umuhengeri w'umuhemba yicaye ku misozi irindwi y'i Roma. Ni maraya kandi yabyaye abakobwa. Abo bakobwa ni amatorero ya giporotesitanti yasohotse muri ryo, hanyuma agasubira mu ishyirahamwe ry'idini no mu bunikolayiti. Uwo nyina ubyara amatorero ari yo bakobwa yitwa maraya, ni ukuvuga umugore uca inyuma isezerano yagize ryo gushakana. Rashyingiwe Imana, nyuma y'aho ryarateshutse kugira ngo rikorane ubusambanyi na Satani, kandi muri ubwo busambanyi bwe, yabyaye abakobwa bameze nka we. Uko kwihuza kwa nyina n'abakobwa kurwanya Ijambo, kurwanya umwuka, kandi ku bw'ibyo bihinduka antikristo, Ni byo, ni ANTIKRISTO.

Mbere yuko dukomeza tukagera kure cyane, ndashaka kongegeraho ko abo bepisikopi ba mbere bumvaga ko bari hejuru y'Ijambo. Babwiraga abantu ko bafite ubushobozi bwo kubabarira ibyaha byabo igihe batuye ibyo byaha bakihana. Ibyo ntibyigeze na rimwe biba ukuri. Batangiye kubatiza abana b'impinja mu kinyejana cya kabiri. Mu bigaragara, umubatizo bakoraga wari uwo kubyarwa ubwa kabiri. Nta kintu na kimwe gitangaje cy'uko abantu baba bari mu rwijiji uyu munsi. Niba bari bari mu rwijiji icyo gihe, bikiri hafi y'umunsi wa Pantekote, uyu munsi bageze habi mu buhenebere butagifite ibyiringiro, mu gihe hafi imyaka 2000 ibatandukanije n'ukuri kwa mbere k'umwimerere.

Yoo! Torero ry'Imana, hariho ibyiringiro bimwe gusa: Ni uko wagaruka ku Ijambo kandi ugakomeza ukaryizirikaho!

Soma konti yuzuye muri...
Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Perugamo.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Kuko iri sezerano ari ryo nzasezerana n’inzu ya Isirayeli, Hanyuma y’iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga,‘Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo, Nyandike mu mitima yabo, Kandi nzaba Imana yabo, Na bo bazaba ubwoko bwanjye.’

Abaheburayo 8:10



Igitabo cy'Ibyahishuwe.
Komeza kurupapuro rukurikira.
(Inyigisho ya Balamu.)


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet.

(PDF Icyongereza)

The Two Babylons

by Rev Alexander Hislop.
(PDF Icyongereza)

Umusozi na rosebush
mu rubura
mu Bushinwa.

Amashurwe yumuriro.

Nkingi y’umuriro.
- Houston 1950.

Umucyo ku rutare
piramide.

Imana ifite amazina
menshi y'icyubahiro...
ariko Afite izina
rimwe gusa ryabantu
kandi iryo zina
ni Yesu.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.