Inyigisho ya Balamu.
Inyigisho ya Balamu.
William Branham.Soma konti yuzuye muri...
Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Perugamo.Ibyahishuwe 2:14,
“Ariko rero mfite bike nkugaya, ni uko iwanyu ufite abakomeza inyigisho za Balamu, wigishije Balaki gushyira igisitaza imbere y'Abisirayeli kugira ngo barye intonorano kandi basambane.”Ntibishoboka kugira gahunda y'imikorere isa, iyo nyigisho yindi na yo itinjiye. Murabona, iyo ukuyemo Ijambo ry'Imana, n'ugukora k'Umwuka Wera nk'uburyo bwo gusenga (ni ngombwa ko abansenga bansengera mu mwuka no mu kuri) bizasaba rero guha abantu ubundi buryo bwo gusenga busimbura ubwo, kandi ikivuze igisimbura kiba kivuze imigenzereze ya Balamu.
Kugira ngo dusobanukirwe inyigisho ya Balamu icyo ari cyo mu itorero ry'Isezerano Rishya, byatubera byiza dusubiye inyuma tukareba icyo yari cyo mu Itorero ryo mu isezerano rya Kera, tukabikoresha mu gisekuru cya gatatu, hanyuma no mu gisekuru cyacu.
Iyo nkuru ivugwa mu Kubara guhera mu gice cya 22 kugeza ku gice cya 25. Nyamara, tuzi ko Isirayeli yari ubwoko bwatoranijwe n'Imana. Bari abapantekote mu gihe cyabo. Bari barahungiye munsi y'amaraso, bose bari barabatirijwe mu nyanja Itukura kandi bari barasohotse mu mazi baririmba bari mu Mwuka banabyina mu mbaraga y'Umwuka, igihe Miriyamu umuhanuzikazi yacurangaga ishako. Rwose, nyuma yo gukora urugendo igihe gito, bamaze igihe bagenda, abo bana b'Isirayeli bageze i Mowabu. Muribuka Mowabu uwo yari we. Yari umuhungu wa Loti, yabyaranye n'umwe mu bakobwa be, kandi Loti ubwe Aburahamu yari amubereye se wabo, Isirayeli na Mowabu bari abavandimwe. Ndashaka ko ibyo mubisobanukirwa. Abamowabu bari bazi ukuri, Baba barukubayemo, cyangwa batarakubayemo.
Nuko Isiraheli igera ku mupaka w'igihugu cya Mowabu, kandi bohereza intumwa ku mwami kugira ngo bamubwire bati: “Turi abavandimwe. Nimutureke twinyurire mu gihugu cyanyu. Abantu bo muri twe cyangwa amatungo yacu, narisha cyangwa akanywa ikintu runaka, tuzabyishyura uko mubishaka.” Ariko umwami Baraki yari afite impungenge.Umutware w'iryo tsinda ry'abanikolayiti uko biri kose ntiyajyaga guha itorero, rifite ibimenyetso byaryo, imirimo ikomeye yaryo n'ukwigaragaza kunyuranye k'Umwuka Wera, mu maso yabo harabagiranishwaga n'ubwiza bw'Imana. Byari ukwishora gukomeye: yashoboraga kuhatakariza bamwe mu b'itsinda rye. Nuko Baraki yanga kureka Isirayeli ngo inyureho. Mu bigaragara, ubwoba bamuteraga bwari bwinshi cyane, ku buryo yagiye kureba umuhanuzi w'umucanshuro witwaga Balamu, kugira ngo amubaze uko yamugira imbere y'Imana asabe Ishobora Byose kuvuma Isirayeli no kubahindura abanyantege nke.
Kandi Balamu, ku bw'inyota yo kugira uruhare mu bya politiki no guhinduka umuntu ukomeye, rwose yari yiteguye kubikora. Ariko kubera ko byamusabaga kwegera Imana no kugirana imishyikirano na Yo kugira ngo abone uko yavuma ubwo bwoko, kubera ko atashoboraga kubikora we ubwe, rero ajya gusaba Imana uburenganzira bwo kujyayo. Rwose si abanikolayiti dufite uyu munsi? Bavuma abantu bose badashaka gukurikira inzira yabo.
Igihe Balamu yasabaga Imana uburenganzira bwo kujyayo Imana irabumwima. Mbega agashyi yamukubise! Ariko Baraki arahatiriza, amusezeranya ibihembo n'ikuzo birushijeho gukomera. Nuko Balamu arongera atakambira Imana. None, igisubizo kimwe giturutse ku Mana, cyakagombye kuba cyaramuhagije. Ariko ibyo ntibyari bihagije kugira ngo bibuze kugenda Balamu. Igihe Imana ibonye ugutandukira kwe k'ubuyobe Iramubwira ngo nahaguruke maze agende. Balamu ahita yicara ku ndogobe ye aragenda. Yakagombye kuba yarasobanukiwe ko ibyo byari ubushake Imana gusa yemeye ko bubaho, kandi ko atajyaga kubasha kubavuma. Agomba gusubirayo inshuro makumyabiri kandi akagerageza inkubwe makumyabiri. Mbega ukuntu abantu b'uyu munsi basa na Balamu! Bizera Imana eshatu, babatizwa mu mazina atatu y'imirimo y'Imana aho kubatizwa mu IZINA, kandi nyamara Imana yohereza Umwuka kuri bo nk'uko yawohereje kuri Balamu, kandi barikomereza, bibwira ko bari mu kuri neza neza, mu gihe mu by'ukuri ari abantu basizwe n'umwuka wa Balamu neza neza. Murabona, ni inyigisho ya Balamu. Uko biri kose, arakomeza akajyayo, akora gusa ibyo atekereje mu mutwe we. Kora ukurikije ubushake bwawe. Baravuga bati: “Rwose Imana yaduhaye umugisha, rero tugomba kuba dufite ukuri.” Nzi ko Yabahaye umugisha. Ibyo simbihakana. Ariko ni inzira imwe y'idini nk'iya Balamu. Ni ukutita ku Ijambo ry'Imana. Ni inyigisho y'ikinyoma.
Kandi Balamu akomeza kugenda ku ndogobe mu muhanda atarwiyambitse, kugeza aho marayika w'Imana amwitambika imbere akamuzibira inzira. Ariko uwo muhanuzi (umwepisikopi, umukaridinari, igisonga gikuru, umuyobozi mukuru wa komite, umushumba mukuru) yari impumyi cyane ku bintu by'umwuka, kubera igitekerezo k'icyubahiro, k'ikuzo n'icy'amafaraga ku buryo atabonye marayika wari uhagaze aho, abanguye inkota. Yari ahagaze aho kugira ngo ahagarike uwo muhanuzi utagira ubwenge. Iyo ndogobe iciye bugufi iramubona maze ishaka uburyo yaberereka, kugeza aho ishoje ikubise ikirenge cya Balamu ku mukingo w'ibuye. Indogobe irahagarara yanga gukomeza ngo igende. Ntiyari kubishobora.
Nuko Balamu aramanuka maze atangira kuyikubita. Icyo gihe indogobe itangira kuvugana na Balamu. Imana iha iyo ndogobe kuvuga mu ndimi. Iyo ndogobe nta bwo yari ikivange k'ikimanyi. Yari imbuto y'umwimerere. Ibwira umuhanuzi w'impumyi iti: “Sindi indogobe yawe, sinaguhetse ku buryo buzira umugayo?” Balamu arasubiza ati: “Yego, yego uri indogobe yange kandi wampetse ku buryo buzira umugayo kugeza ubu, ariko ubu, byakubera byiza wangeye ukagenda, niba atari ibyo ndakwica…yoo! Ni iki kibaho? Ndimo kuvugana n'indogobe? Mbega ukuntu ari ibintu bitumvikana; byambereye nkaho numvise indogobe ivugana nange, kandi nayisubizaga.”
Igihe cyose Imana yavuze mu ndimi. Yaravuze mu birori by'umunsi mukuru bya Belushazari, na none Yavuze kuri Pantekote. Irabikora na none n'uyu munsi iracyabikora. Ni umuburo w'urubanza ruri bugufi.
Hanyuma marayika yiyereka Balamu. Abwira Balamu ko iyo ndogobe itahaba, icyo gihe yajyaga kuba yapfuye ku bwo kuba yagerageje Imana. Ariko igihe Balamu asezeranye kugaruka, ahabwa itegeko ryo gukomeza, n'iryo kuvuga gusa icyo Imana yajyaga kumuha kuvuga.
Nuko Balamu aramanuka maze yubaka ibicaniro birindwi byo gutambiraho inyamaswa zejejwe ho igitambo. Yica imfizi y'intama, ishushanya kuza kwa Mesiya. Yari azi icyo yagombaga gukora kugira ngo yegere Imana. Ibyo yakoraga byari biri ku murongo bitunganye, ariko adafite imbaraga yo gusigwa yo kubikora; nk'uko bimeze uyu munsi. Ntimubasha kubibona, mwa Banikolayiti mwe? Isirayeli yari iri aho, mu kibaya, itamba igitambo nk'icyo, ikora ibintu bisa n'ibyo, ariko uruhande rumwe rwari ruherekejwe n'ibimenyetso. Uruhande rumwe gusa ni rwo rwari rufite Imana hagati muri bo. Ishusho ya kidini nta hantu na hamwe izabageza. Ntishobora gusimbura ukwigaragaza k'Umwuka. Icyo ni cyo cyabaye i Nicee. Bemeje abantu inyigisho ya Balamu, itari inyigisho y'Imana. Kandi barasitaye; ni byo, baraguye. Bari abantu gusa bapfuye nta kindi.
Igitambo kimaze gutambwa, Balamu yari yiteguye guhanura. Ariko Imana yari yagobye ururimi rwe, kandi ntiyashoboye kubavuma. Yabahesheje umugisha.
Balaki yari yarakaye cyane, ariko nta cyo Balamu yashoboraga guhindura kuri ubwo buhanuzi: bwari bwavuzwe n'Umwuka Wera. Nuko Balaki asaba Balamu kumanuka akajya epfo cyane, mu kibaya, aho yajyaga kubonera ibidatunganye bya Isiraheli, kugira ngo agerageze kureba uko yabona impamvu runaka yo kubavuma. Uburyo bw'amayeri Balaki yakoreshaga ni bwo buryo bw'amayeri bakoresha uyu munsi. Amadini akomeye areba udutsinda duto ari hejuru yatwo aho atwitegeye, maze bobona akantu bakoze kadakwiriye, bagasakuza ngo kamenywe na bose. Niba abantu b'iki gihe bibera mu cyaha, nta muntu n'umwe ugira icyo abivugaho, ariko igitangaji, ni uko niba hagize intore imwe ikagira utubazo, ibinyamakuru byose byihutira gukwirakwiza iyo nkuru uhereye ku mpera imwe y'igihugu ukageza ku yindi. Yego, Isirayeli yari ifite intege nke zayo, ibyo igawa by'umubiri. Bari bafite uruhande rwo gushimwa buhoro, ariko, nubwo bari bafite ibidatunganye byabo, ku bw'umugambi w'Imana ukora ushingiye ku gutoranya kwayo, ku bw'ubuntu atari ku bw'imirimo, BARI BAFITE IGICU KU MANYWA N'INKINGI Y'UMURIRO NIJORO, BARI BAFITE IGITARE CYAKUBISWE, INZOKA Y'UMURINGA, IBIMENYETSO N'IMIRIMO IKOMEYE. Bari barahamirijwe - atari ku bwabo bwite, ahubwo mu Mana.
Soma konti yuzuye muri...
Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Perugamo.
Igitabo cy'Ibyahishuwe.
Komeza kurupapuro rukurikira.
(Wa Mugore Yezebeli.)
Imana ifite amazina
menshi y'icyubahiro...
ariko Afite izina
rimwe gusa ryabantu
kandi iryo zina
ni Yesu.
Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.