Ijambo ry'Ibanze ku Bihe Birindwi by'Itorero.


  Igitabo cy'Ibyahishuwe urukurikirane.

Matorero arindwi muri Aziya.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Efeso.

Kugira ngo mubashe gusobanukirwa ku buryo bwuzuye ubutumwa bw'Ibisekuru by'Itorero, nifuzaga gusobanura ibyo nagendeyeho bitandukanye byanshoboje kubona amazina y'intumwa, igihe ibisekuru byamaze, n'ibindi bintu byagendeweho bigendanye na byo.

Nk'uko iyi nyigo yari igiye kuba inyigo yo kwitonderwa cyane kurusha izo naba narigeze kwiga zose kugeza ubu, nashatse Imana iminsi myinshi kugira ngo Impe uguhumekerwa k'Umwuka Wera. Gusa ni mu gihe cyakurikiyeho naje gusoma imirongo y'Ibyanditswe Byera ivuga ku bisekuru by'Itorero, hanyuma ninjira mu bitabo byinshi by'amateka y'Itorero byanditswe n'abanyamateka babivuzeho kurusha abandi nashoboye kubona. Imana ntiyabuze gusubiza isengesho ryange; ku bw'ibyo, mu gihe nasomaga Ijambo n'ibitabo by'amateka, Umwuka Wera yanshoboje kubona igishushanyo kigenda kigaruka mu binyejana bitandukanye, ndetse no kugeza ku gisekuru turimo, mu minsi y'imperuka.

Urufunguzo Umwami yampaye kugira ngo mbashe kubona uwari intumwa ya buri gisekuru ni rumwe mu ziri muri Bibiliya rukomeye kurusha izindi. Twashobora kuvuga ndetse ko ari urufunguzo fatizo rwa Bibiliya. Ni uguhishurirwa ko Imana Itajya ihinduka, kandi ko inzira Zayo na zo zidahinduka nk'uko na Yo Idahinduka. Mu Baheburayo 13:8, bivugwa ko:

“Yesu Kristo uko Yari ari ejo, n'uyu munsi ni ko Ari kandi ni ko Azahora iteka ryose.”

Umubwiriza 3:14-15,
“Nzi yuko icyo Imana ikora cyose kizahoraho iteka ryose, ntibishoboka kucyongeraho cyangwa kukigabanyaho, kandi Imana yakiremeye kugira ngo abantu bayubahe. Ikiriho cyahozeho na kera, kandi ikizabaho cyahozeho uhereye kera, kandi Imana yongera kugarura ibyakuweho.”

Ngibyo. Imana Idahinduka ifite inzira zidahinduka. Ibyo Yakoze BWA MBERE, Igomba kuzakomeza kubikora kugeza bikozwe ku nshuro ya NYUMA. Ntihazigera habaho na rimwe uguhindura. Mukoreshe ibyo ku Bisekuru by'Itorero. Imiterere y'umuntu Imana yatoranyije ku bw'igisekuru cya mbere, n'uburyo Imana yigaragaje mu murimo w'uwo muntu, bizaba ari ingero zakoreshwa ku bindi bisekuru byose. Icyo Imana yakoze mu gisekuru cya mbere k'Itorero, ni na cyo Ishaka gukora mu bindi bisekuru byose.

Nyamara, tuzi tudashidikanya, ku bw'Ijambo ryanditswe ku bw'Umwuka Wera, uko Itorero rya mbere, cyangwa Itorero ry'umwimerere, ryashinzwe, n'uburyo Imana Yigaragaje muri ryo. Ijambo ntirishobora guhinduka cyangwa ngo rihindurwe, kuko Ijambo ari Imana. Yohana 1:1,

“Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n'Imana kandi Jambo yari Imana.”

Kurihinduraho ijambo rimwe gusa, nk'uko Eva yabikoze, bizana icyaha n'urupfu, nk'uko bivugwa mu Byahishuwe 22:18-19,

“...Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana Izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.
Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y'igitabo cy'ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy'ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera byanditswe muri iki gitabo.”

Ikitegererezo kemewe ntavuguruzwa, rero ni icyo Itorero ryari cyo kuri Pantekote. Ni urugero rw'ikitegererezo. Nta rundi rugero rw'ikitegererezo ruriho. Icyo abahanga b'intiti bavuga cyose, Imana NTA BWO yahinduye icyo kitegererezo. Icyo Imana yakoze kuri Pantekote, Igomba gukomeza kugikora kugeza ku iherezo ry'Ibisekuru by'Itorero.

Nubwo abahanga b'intiti bababwira ko igihe k'intumwa cyarangiye, rwose ntimukabyizere. Ni uguhamya kw'ikinyoma ku bw'impamvu ebyiri. Icya mbere, nta bwo ari iby'ukuri gutekereza ko, kubera ko intumwa cumi n'ebyiri za mbere zapfuye, ubu, hatakiriho intumwa. Intumwa bishaka kuvuga “uwatumwe”, kandi uyu munsi hariho abatumwe benshi, ariko babita abamisiyoneri. Igihe cyose hariho abantu bahamagawe kandi bagatumwa bafite Ijambo ry'Ubugingo, tuba turi mu gihe k'intumwa. Icya kabiri, bavuga nkaho igihe cya “Imbaraga z'Umwuka Wera zigaragajwe” cyaba cyararangiye igihe iyandikwa rya Bibiliya ryashojwe. Nta bwo ari iby'ukuri. Nta gice k'icyanditswe na kimwe kivuga ibyo, ariko hari byinshi, nyamara, bihamya ku buryo bugaragara ikinyuranyo. Dore igihamya ko ibyo bitekerezo byombi ari ibinyoma.

Ibyakozwe n'Intumwa 2:38-39,
“Petero arabasubiza ati”Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu Izina rya Yesu Kristo kugira ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi na mwe muzahabwa iyi mpano y'Umwuka Wera, “Kuko isezerano ari iryanyu n'abana banyu n'abari kure bose, abazahamagarwa n'Umwami Imana yacu.”

Isezerano ry'imbaraga intumwa zahawe ku munsi wa Pentekote ni “iryanyu (Abayuda), iry'abana banyu (Abayuda), n'iry'abari kure bose (Abanyamahanga), n'iry'abandi benshi Umwami wacu azahamagara (Abayuda n'Abanyamahanga).” Igihe cyose Azaba Atarareka guhamagara, Ubutumwa n'imbaraga bya Pentekote NTIBIZAHAGARARA.

Icyo Itorero ryari rifite igihe cya Pantekote ni uburenganzira bwaryo ridashobora kuvutswa. Mu Itangiriro, ryari rifite Ijambo ritavangiye ry'Imana. Ryari rifite Imbaraga z'Umwuka zigaragazwa n'ibimenyetso binyuranye, ibitangaza n'impano z'Umwuka Wera.

Abaheburayo 2:1-4,
“Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo. Mbese ubwo Ijambo ryavugiwe mu kanwa k'abamarayika ryakomeye, kandi ibicumuro byose no kutaryumvira (ijambo) bikiturwa ingaruka ibikwiriye, Twebweho tuzarokoka dute nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n'Umwami wacu natwe tukagahamirizwa n'abamwumvise, Imana ifatanyije na bo guhamya ihamirisha ibimenyetso n'ibitangaza n'imirimo ikomeye y'uburyo bwinshi, n'impano z'Umwuka Wera zagabwe nk'uko Yabishatse.”

Iryo Torero rya mbere ry'umwimerere ntiryari ryarahinduwe idini n'abantu. Ryari riyobowe n'Umwuka Wera. Nta bwo ryari rigizwe n'abantu benshi. Ryarangwaga kandi rigasuzugurwa. Nta burenganzira ryari rifite. Ryaratotezwaga kugeza ku rupfu. Ariko ryari iryiringirwa ku Mana. Ryahagaze ku rugero rw'ikitegererezo cy'umwimerere k'Ijambo.

Ariko aha ntimuyobe. Igihe navuze ko Imana itajya ihinduka na rimwe, kandi ko inzira Zayo na zo zitajya zihinduka na rimwe, sinavuze ko Itorero n'intumwa Yaryo batashoboraga guhinduka. Itorero nta bwo ari Imana. Ku bw'ibyo, rishobora guhinduka. Icyo navuze, ni uko, kubera ko Imana Idahinduka, n'inzira Zayo zikaba zidahinduka, dushobora gusubira mu Itangiriro kugira ngo tuhabone igikorwa k'ibanze kandi gitunganye ku buryo bwuzuye k'Imana, ari cyo kizaduha urugero rw'ikitegererezo kugira ngo habeho gucira urubanza ibizakurikiraho. Uko ni ko byakorwa. Itorero nyakuri rizahora igihe cyose rishaka gusa n'Itorero rya mbere rya Pantekote. Itorero Nyakuri rya none rizashaka gusa n'Itorero rya mbere ry'intangiriro. N'intumwa z'amatorero, kubera ko bafite muri bo Umwuka umwe w'Imana, bazashaka uko basa n'intumwa Pawulo. Nta bwo bazaba basa neza neza na we, ariko intumwa nyakuri zizaba ari izijya gusa na Pawulo kurusha abandi, utari imbata y'umuntu n'umwe, wari wariyeguriye Imana burundu, wabwirizaga Ijambo ry'Imana ryonyine gusa, kandi akagaragaza Umwuka Wera mu Mbaraga. Nta kindi cyajyaga kugira icyo gikora. Ni ngomwa guhera ku mwimerere. Nk'uko urugero rw'ikitegererezo cy'umwimerere rubyara izindi ngero zisa na rwo. Itorero nyakuri ntirizabura na rimwe kuba irigerageza gukurikira intambwe z'abaritangije bo kuri Pantekote, kandi intumwa zaryo zizakurikira intumwa Pawulo, intumwa ya mbere y'igisekuru cya mbere k'Itorero. Ni ibintu byoroshye rwose, kandi mbega ukuntu ari ibintu bitangaje!

Dukoresheje urwo rufunguzo, rworoheje rwose, ariko rutangaje cyane, nashoboye, mfashijwe n'Umwuka Wera, gusoma Igitabo k'Ibyahishuwe n'ibitabo by'amateka, kugira ngo mbibonemo buri gisekuru, buri ntumwa, uburebure bwa buri gisekuru n'uruhare buri wese muri bo yagize mu mugambi w'Imana, uhereye kuri Pantekote ukageza ku iherezo ry'ibyo bisekuru.

Ubwo musobanukiwe noneho uburyo dutahura icyo Itorero Nyakuri ryari cyo (uhereye ku cyo ryari cyo kuri Pantekote n'icyo ryari cyo mu gihe k'intumwa, nk'uko Ijambo ribyerekana mu Gitabo k'Ibyakozwe), dushobora kwifashisha ubwo buryo twerekana uko Itorero ryaneshejwe, Ikosa nyamukuru, cyangwa amakosa nyamukuru yinjiye buhoro buhoro mu Itorero rya mbere- kandi yahishuwe mu Gitabo k'Ibyakozwe no mu k'Ibyahishuwe, ndetse no mu nzandiko - azagenda arushaho kwigaragaza ku buryo bubonwa na buri wese muri buri gisekuru kizakurikiraho, kugeza ku kuzimira burundu k'ukuri mu gisekuru cya nyuma, cyangwa mu Gisekuru cya Lawodikiya.

Bityo, twifashishije urwo rufunguzo rwa mbere twahawe n'Umwami haturukamo ukundi kuri guhebuje ho hato. Navuze ko Itorero Nyakuri ryajyaga igihe cyose gushaka gusa n'icyo ryahoze riri cyo mu Gitabo k'Ibyakozwe. Ni ko biri rwose. Ariko twatahuye ko Ijambo ryigisha ko na none hazabaho ugutera kw'ikinyoma, kigomba kuzasoza kigeze ku kuzimira burundu k'ukuri ku munsi wa nyuma, rwose mbere yuko Umwami agaragara. Ikibazo kiza mu bitekerezo byacu kigira kiti: Imana ijya itererana abantu Bayo, kandi ikabareka bakagwa mu buyobe burundu? Ntibishoboka na rimwe. Kuko Ibyanditswe bivuga byeruye muri Matayo 24:24 ko: “intore” ZITABASHA kuyobywa.

“Kuko abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n'ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n'intore NIBA BISHOBOKA.”

Ibyo birashaka kuvuva iki rero? Igisubizo twagihawe ku buryo bugaragara: Hariho Itorero Nyakuri n'itorero ry'ikinyoma. Hariho Umuzabibu nyakuri n'umuzabibu w'ikinyoma.Ariko biragaragara ko iryo torero ry'ikinyoma, uwo mubiri w'umuzabibu w'ikinyoma uzagerageza igihe cyose kwishyira mu mwanya w'Itorero Nyakuri kandi rizavuga ko, ryo, ari ryo ry'ukuri kandi ko ari ryo ry'umwimerere, kandi ko Iryatoranijwe atari ryo. Iry'ikinyoma rizagerageza kwica Iry'ukuri. Ni uko byari bimeze mu Gitabo k'Ibyakozwe, Ni ibyo byatangajwe mu bisekuru birindwi, kandi ni byo byavuzwe mu nzandiko zinyuranye. Ni uko ibyo byari bimeze. Uko ni ko biri ubu. Uko ni ko bizamera. Ibyo ntibishobora guhinduka.

----
Ayo matorero arindwi aherereye muri Aziya Ntoya yari afite muri icyo gihe cya kera ibyayarangaga bimwe na bimwe byaje guhinduka imbuto yeze y'ibisekuru bizaza. Ari yo yari imimere ikimera icyo gihe nyuma yaje guhinduka umusaruro weze mu gihe cyakurikiyeho, nk'uko Yesu Kristo yabivuze ati: “Mbese ubwo bagenje batya igiti kikiri kibisi, nikimara kuma bizacura iki?” Luka 23:31.

Soma konti yuzuye muri...
Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Efeso.



Igitabo cy'Ibyahishuwe.
Komeza kurupapuro rukurikira.
(Imyaka yacu, Lawodikiya.)



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  The Scripture Saith...

Nuko uwo munsi ntihazabaho umucyo urabagirana, kandi ntuzaba ikibunda.

Ahubwo uzaba umunsi umwe uzwi n’Uwiteka, utari amanywa ntube n’ijoro, ariko nibigeza nimugoroba hazaba umucyo.

Zekariya 14:6-7


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet.

(PDFs Icyongereza)

Imana Irihisha,
Ikihishura Mu Guca
Bugufi...
(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)