Amateka y'Itorero.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Imana na Amateka uruhererekane.


William Branham.

Kugira ngo mubashe gusobanukirwa ku buryo bwuzuye ubutumwa bw'Ibisekuru by'Itorero, nifuzaga gusobanura ibyo nagendeyeho bitandukanye byanshoboje kubona amazina y'intumwa, igihe ibisekuru byamaze, n'ibindi bintu byagendeweho bigendanye na byo.

Urufunguzo Umwami yampaye kugira ngo mbashe kubona uwari intumwa ya buri gisekuru ni rumwe mu ziri muri Bibiliya rukomeye kurusha izindi. Twashobora kuvuga ndetse ko ari urufunguzo fatizo rwa Bibiliya. Ni uguhishurirwa ko Imana Itajya ihinduka, kandi ko inzira Zayo na zo zidahinduka nk'uko na Yo Idahinduka. Mu Baheburayo 13:8, bivugwa ko: “Yesu Kristo uko Yari ari ejo, n'uyu munsi ni ko Ari kandi ni ko Azahora iteka ryose.”

Ngibyo. Imana Idahinduka ifite inzira zidahinduka. Ibyo Yakoze BWA MBERE, Igomba kuzakomeza kubikora kugeza bikozwe ku nshuro ya NYUMA. Ntihazigera habaho na rimwe uguhindura.

Nyamara, tuzi tudashidikanya, ku bw'Ijambo ryanditswe ku bw'Umwuka Wera, uko Itorero rya mbere, cyangwa Itorero ry'umwimerere, ryashinzwe, n'uburyo Imana Yigaragaje muri ryo.

Ijambo ntirishobora guhinduka cyangwa ngo rihindurwe, kuko Ijambo ari Imana. Yohana 1:1, “Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n'Imana kandi Jambo yari Imana.”

Ikitegererezo kemewe ntavuguruzwa, rero ni icyo Itorero ryari cyo kuri Pantekote. Ni urugero rw'ikitegererezo. Nta rundi rugero rw'ikitegererezo ruriho. Icyo abahanga b'intiti bavuga cyose, Imana NTA BWO yahinduye icyo kitegererezo. Icyo Imana yakoze kuri Pantekote, Igomba gukomeza kugikora kugeza ku iherezo ry'Ibisekuru by'Itorero.

Ibikuramo... Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Efeso.

  Imana na Amateka uruhererekane.

Matorero arindwi muri Aziya.

Efeso.

Umugi wa Efeso wari umwe mu migi itatu yari ikomeye kurusha indi y' Aziya. Bakundaga kuwita: “Umugi wa gatatu w'ukwizera kwa gikristu”, uwa mbere ukaba Yerusalemu, naho uwa kabiri ukaba Antiyokiya. Wari umugi ukize cyane. Wategekwaga n'Abaroma, ariko ururimi rwahavugwaga rwari ikigiriki.

Ibikuramo... Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Efeso.

Smyrna.

Umurwa wa Simuruna wari uri mu Majyaruguru ya Efeso ho gato, ku nkengero z'ikigobe cya Simuruna. Icyambu cyawo kiza cyane cyawugiraga ihuriro ry'ubucuruzi rizwi kubera ibyo washoraga hanze. Wari unafite umwihariko kubera amashuri yawo y'Ikibonezamvugo, aya Filozofiya, ay'Ubuvuzi, ay'Ubushakashatsi, no kubera inyubako zawo nziza.

Ijambo “Simuruna”, rishaka gusobanura “Igisharira”, kandi rikomoka ku ijambo “myrrhe (ishangi)”. Ishangi ryakoreshwaga mu gusiga abapfuye. Izina ry'icyo gihe rifite rero ibisobanuro bibiri. Cyari igihe gisharira, cyuzuye urupfu.

Ibikuramo... Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Simuruna.

Perugamo.

Perugamo (ni izina rya kera) yari iherereye muri Misiya, akarere kaneteshwaga n'imigezi ibiri hamwe n'uruzi rwatumaga gakora ku Nyanja. Bawugaragazaga nk'umurwa urusha indi gukomera muri Aziya. Ubumenyi bwari buhafite umwanya wa mbere: wari ufite inkoranyabitabo ya kabiri ku isi nyuma y'iya Alegizandiriya. Nyamara, icyaha na cyo cyari kihafite umwanya ukomeye: umurwa wari wariyeguriye imihango y'urukozasoni yo kuramya ikigirwamana kitwa Asikerepiyosi, bakiramyaga mu ishusho y'inzoka nzima bari batunze kandi bayigaburiraga mu ngoro.

Intebe y'ubwami n'aho Satani aba. Mu ntangiriro, i Perugamo nta bwo ari ho Satani yabaga (ku bijyanye n'ibintu bya kimuntu). Iteka ni Babuloni yari yarabaye, mu mvugo yeruye cyangwa izimije ikicaro gikuru ke. Ni mu murwa wa Babuloni umuhango wo kuramya Satani wari waratangiriye.

Ibikuramo... Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Perugamo.

Tuwatire.

Nk'uko amateka ari, umugi wa Tuwatira wari umugi utari uzwi cyane mu migi yose irindwi yo mu Byahishuwe. Wari ku nkengero za Misiye na Iyoniye. Uzengurutswe n'utugezi twinshi, twabaga twuzuye imisundwe. Ikiwuranga cyane ni ubukungu bwaturukaga ahanini ku bakannyi b'impu n'ababumbyi, n'ababoshyi, n'abakora imitako, n'abadozi, n'abandi. Ludiya umucuruzi w'imyenda, yakomokaga muri uwo mugi. Ni we mwizera wa mbere wizeye ubutumwa bwa Pawulo mu Burayi.

Noneho impamvu yatumye umwuka ahitamo uyu mugi nk'uwari ufite bimwe mu by'umwuka byashoboraga kuranga igisekuru cya kane, ni ukubera iyobokamana ryacyo. Iyobokamana ryiganje, i Tuwatira, hari ugusengwa kwa Apoluwoni Titimineyi, kwifatanije n'ugusenga kw'umwami. Apoluwoni cyari ikigirwamana k'izuba, kikaba icya kabiri mu mbaraga nyuma ya Zewusi, ari na we se.

Igitangaje kandi gikomeye, iryo zina Tuwarira risobanuye: “umugore utegeka”.

Ibikuramo... Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Tuwatire.

Sarudi.

Sarudi wari umurwa mukuru wa Lidiya ya kera. Inyura mu biganza by'abami b'Abanyalidiya, ikajya mu by'Abaperesi, hanyuma ikajya mu by'Igihangange Alexandre. Igihangange Antiochos anyaga ibyari biwurimo. Hanyuma, ubuyobozi bw'uwo murwa bujya mu biganza by'abami b'i Perugamo, hanyuma ujya mu by'Abaroma. Mu gihe cya Tibere, Sarudi isenywa n'imitingito y'isi n'indwara z'ibyorezo. Uyu munsi, aho yari iri, hasigaye gusa ari ahantu h'amatongo, ntihagituwe.

Idini y'uwo murwa yari umuhango wanduye wo kuramya ikigirwamanakazi cya Sibele. Na n'ubu ushobora kubona ibirundo by'ibisigazwa by'ingoro yacyo.

Ibikuramo... Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Sarudi.

Filadelifiya.

Filadelifiya yari iherereye kuri mayilo 75 [ibirometero 120. -Uhindura] mu magepfo agana iburasirazuba bwa Sarudi. Wari umugi wa kabiri wa Lidiya. Yari yubatswe ku dusozi twinshi, mu gace kari kazwi cyane ku bw'ubuhinzi bwako bw'imizabibu. Amafaranga y'ibiceri byaho yari ashushanyijeho ifoto ya Bacchus (ikigirwamana k'imizabibu. -Uhindura) n'icya Bacchante (umugore ukuriye umuhango wo kuramya Bacchus).

Uwo mugi wagiye uhura n'imitingito y'isi myinshi, nyamara, mu migi irindwi ivugwa mu Byahishuwe, ni wo warambye igihe kirekire kurusha iyindi. Mu bigaragara, na n'ubu uracyariho ku izina ry'igiturukiya rya Alasehir, bishatse kuvuga “Umurwa w'Imana”.

Ibikuramo... Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Filadelifiya.

Lawodikiya.

Izina Lawodikiya, risobanura: “Uburenganzira bwa rubanda”, ryari izina rikoreshwa cyane, imigi myinshi yararyitwaga, ku bwo guha icyubahiro abagore bakomoka i bwami ku bw'ibyo ikitwa ityo. Uwo mugi wari umwe mu yikomeye cyana kurusha iyindi, mu bya politiki, kandi, mu by'ubutunzi bw'amafaranga, na none wari umwe mu yari ikize kurusha iyindi migi yo muri Aziya Ntoya. Uwo mugi uhabwa ibintu byinshi n'abaturage bakomeye.

Wari ikicaro k'ishuri rikomeye ry'ubuvuzi. Abawutuye bari abahanga kurusha abandi mu by'ubugeni n'ubukorikori n'ubumenyi mu bya siyansi. Kenshi bawitaga: “Umugi w'ihuro rya bose”, kuko wari umugi wari ukuriye iyindi migi makumyabiri n'itanu. Imana ya gipagani basengega yitwaga Zeus. Mu bigaragara, uwo mugi wigeze kwitwa “Diopolis” (umugi wa Zeus), mu rwego rwo guha icyubahiro Imana yabo. Mu kinyejana cya kane, hateraniye inama ya konsile yahuje Amatorero. Byashoje, umugi bawuvuyemo kubera ikibazo k'imitingito y'isi ya hato na hato.

Ibikuramo... Igisekuru Cy'Itorero Ry' I Lawodikiya.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.


Melekizedeki Ogu N’oha?

English Newsletter Site.

Ekitabo
ky'Okushuuruurwa.

Rushozi Sinai. Meriba.
- Archaeology.

Okutwarwa.

Engiri ya Yesu Kristo.
Kristo akafa
ahabw'ebibi byaitu.

Mweteise,
mwena mubatizibwe...

 

Kicu.

Nyomyo y'omuriro.

Ekyo kiro ahari
Gologosa.

Ekigambo ekihuriire.

 

Bwire bw'emperu.
Obushwere n’Okushenda.
Kibanja kya Edeni.
Bikaba bitari
bijuma bya apo.

Obwaruhanga obwa
Yesu Kristo.

Acts of the Prophet.

(English)

Archaeology.
Sodoma na Gomora.

Obumanyiso Mushanju.

Emibonano ya
Babulooni.

Akamanyiso.

Runyakitara Obutumwa.

  Baiburi neegira ngu...

Nuko wandike ibyo ubonye n'ibiriho, n'ibiri bukurikireho;

Hanyuma n'ubwiru bw'inyenyeri ndwi, izo umbonanye mu kuboko Kwange kw'iburyo, n'iby'ibitereko by'amatabaza birindwi by'izahabu. Dore izo nyenyeri ndwi ni zo bamalayika b'ayo matorero arindwi, naho ibitereko by'amatabaza birindwi ni byo matorero arindwi.

Ibyahishuwe 1:19-20


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDFs Icyongereza)

Ruhanga We Wenyini
Okweshereka Omu
Bwanguhi...
(PDF)

Ebyafaayo
By’Amagara Gangye.

(PDF)

Oku Maraika Yaizire
Ahariinye,...
(PDF)