Uwo Melikisedeki ni muntu ki?
<< ibanjirije
rukurikira >>
Uwo Melikisedeki ni muntu ki?
William Branham.Soma konti yuzuye muri...
Uwo Melikisedeki ni muntu ki?Abaheburayo 7:1-3,
1 Mu by'ukuri, uyu Melikisedeki, Umwami w'amahoro, Umutambyi w'Imana ikomeye, Yagiye imbere y'Aburahamu ubwo yari avuye kunesha abami, Akamuha umugisha,
2 Kandi Uwo Aburahamu yahaye kimwe mu icumi cya byose, ari We Mwami wo gukiranuka, nk'uko ibisobanuro by'Izina Rye biri, noneho Umwami w'amahoro, bivuze, Umwami w'amahoro,
3 Utagira se, ntagire nyina, nta gisekuru, utagira itangiriro ry'iminsi habe n'iherezo ry'ubuzima, ariko Akaba Yarahawe gusa n'Umwana w'Imana, uwo Melikisedeki ahora ari Umutambyi iteka.Mutekereze uwo Muntu ukomeye, mutekereze uburyo uwo Muntu agomba kuba akomeye. Noneho aribaza ikibazo ati: “Uyu Muntu ni nde?” Abanyatewolojiya bagize ibitekerezo byinshi, ariko kuva Ibimenyetso Birindwi byabumburwa, Igitabo cyari ubwiru kuri twe… Nk'uko Ibyahishuwe 10:1-7 bivuga. Ubwiru bwose bwanditswe muri icyo Gitabo, bwarahishwe mu Gisekuruza cy'abagorozi, bukwiye guhishurwa na malayika w'igisekuruza cya nyuma cy'Itorero. Ni ba nde bazi ko ari Ukuri? Ni ukuri. Bukwiye guhishurwa… Ubwiru bwose bw'Igitabo cy'ubwiru bukwiye guhishurirwa intumwa y'Igisekuruza cya Lawodikiya.
Mu gihe hari ukujya impaka kwa cyane kuri uyu Muntu no Bye, ndatekereza ko ari ahacu mu kubigenzura kugira ngo tuvumbure Uwo ari We. Hari amashuri menshi yo gutekereza ku Bye. Bamwe bavuga ko ari igitekerezo, ko Atari Umuntu nyakuri. Abandi bakavuga ko bwari ubutambyi, ko bwari ubutambyi bwa Melikisedeki. Icyo, ni cyo kirushaho gusa na byo neza, kuri uru ruhande bipfa kwanguha. Abenshi ni abashyigikiye iki gitekerezo kurusha kiriya, bavuga mu by'ukuri ko bwari ubutambyi. Ibyo ntibyashoboka kuko, ku murongo wa kane, havuzwe ko yari Umuntu, Umuntu. Kandi, kugira ngo ube Umuntu, hagomba kubaho igituma aba atandukanye n'abandi, Umuntu. Atari umwanya runaka, ahubwo Umuntu.
Kandi uwo Muntu ni Uwiteka. Mwitegereje,: “Ntiyarafite se. Nta nyina yagiraga. Nta gihe yarafite, ntiyigeze atangira. Kandi nta n'iherezo yarafite. ”Kandi n'uyu mugoroba ariho, kuko Bibiliya ivuga iti: “Nta se yagiraga, nta nyina, nta tangiriro ry'iminsi cyangwa iherezo ry'ubuzima. Rero, yari umuntu uhoraho. Ni ukuri? Umuntu uhoraho. Rero, nta wundi muntu utari Imana, kuko ni we wenyine uhoraho -Imana! Noneho muri 1Timoteyo 6:15-16, niba mushaka gusoma akanya gato. Nifuzaga ko mwaza kubisoma. Noneho, icyo nemeza, ni uko Yari Imana, kuko ari We Muntu wenyine udashobora gupfa. Noneho, ni Imana yihindura Umuntu; ni ko Yari. Nta se, nta nyina, nta tangiriro ry'ubuzima, ndetse nta herezo ry'iminsi.
Noneho, tuvumbura mu Byanditswe ko abenshi bigisha ko hari abantu batatu mu bumana. Kandi ntimushobora kubona ubumuntu hatari umuntu. Birasaba umuntu kugira ngo ugire ubumuntu. Umupasiteri w'umubatisite yaraje ansanga iwanjye, hashize ibyumweru bike, cyangwa ahubwo yarampamagaye maze ambwira ati: “Umunsi muzabona umwanya, nifuzaga kubakosora kubijyanye n'ubumana!” Ndamubwira nti: “Mfite umwanya ubu, kubera ko nshaka kuba mu kuri, kandi ibindi byose tubishyize ku ruhande kubwa byo.” Yaraje ambwira ati: “Mwenedata Branham, mwigisha ko hari Imana imwe rukumbi.” Namusubije nti: “Yego, mugabo!” Aavuga ati: “Noneho, ni ko yavuze, nizera ko hariho Imana imwe, ariko Imana mu bantu batatu.” Mvuga nti: “Mugabo uracyasubiramo ibyo? Avuga ati: “Imana imwe mu bantu batatu.” Mubaza nti: “Mwagiye mu rihe shuri?” Murabona? Ambwira ishuri rya Bibiliya. Mubwira nti: “Nshobora kubyizera. Ntushobora kuba umuntu udafite ubumuntu, kandi niba ufite ubumuntu, ufite ubumuntu ku bwawe. Uri ikiremwa gitandukanye kandi cyihariye.” Ambwira ati: “Noneho, abanyatewolojiya ntibashobora no kubisobanura.” Mvuga nti: “Ni ku bwo guhishurirwa.” Noneho avuga ati: “Sinshobora kwemera guhishurirwa.” Mubwira nti: “Noneho, nta buryo na bumwe buhari kugira ngo Imana ikwiyereke, kuko byahishwe abahanga n'abanyabwenge, kandi bihishurirwa abana (bihishurirwa, guhishurirwa)-bihishurirwa abana bashaka kwemera, kwiga.” Kandi nongeraho nti: “Nta bundi buryo bwabaho kugira ngo Imana ibiyereke; murikingirana ngo Itabageraho. Bibiliya yose ni uguhishurirwa Imana. Itorero ryose ryubakiye ku guhishurirwa Imana. Nta bundi buryo bwo kumenya Imana, uretse uguhishurirwa: 'Uwo Umwana ashatse kuyihishurira', guhishurirwa. Byose ni uguhishurirwa. Noneho kugira ngo-kutemera guhishurirwa, uba uri umunyatewolojiya w'umukonjera gusa kandi nta byiringiro na busa uba ugisigaranye.”
Noneho, noneho, dusanze uyu Muntu ari nta se yagiraga, nta nyina, nta tangiriro ry'iminsi, nta herezo ry'ubuzima. Yari Imana mu yindi shusho (morphe). Mu by'ukuri, isi- ijambo riva-ijambo ry'ikigiriki risobanura guhinduka ryakoreshejwe; Yihindura, muri morphe, ku muntu mu… Umuntu… ijambo ry'ikigiriki muri morphe bisobanura… ibyo byakoreshejwe mu ikinamico, aho umuntu ahindura ibyo bipfuka mu maso kugira ngo ahinduke undi muntu. Nko ku ishuri vuba aha,-ndizera ko imbere gato y'uko Rebecca yakira impamyabumenyi ye-bakinnye imwe mu makinamico ya Shakespeare. Kandi umusore umwe yahinduraga imyenda incuro nyinshi, kubera ko yagombaga gukina imyanya ibiri cyangwa itatu itandukanye, kandi ari wawundi umwe. Umwanya umwe, yakinaga nk'umuntu usuzuguritse. Kandi igihe agaragaye incuro ikurikiyeho, yabaga ari undi muntu.
Kandi, ijambo ry'ikigiriki muri morphe bisobanura ko ahindura ibyo atwikiriza isura ye. Kandi ni byo Imana yakoze. Ni Imana imwe ibihe byose. Imana mu ishusho ya Data, iy'Umwuka, iy'Inkingi y'Umuriro; iyo Mana imwe yambaye umubiri hanyuma Ibana na twe: muri morphe, Yigaragarije muri ubwo buryo kugira ngo tubashe kuyibona. Noneho ubu, iyo Mana imwe ni Umwuka Wera. Data, Umwana, Umwuka Wera… Atari imana eshatu, imirimo itatu, gukora mu buryo butatu kw'Imana imwe rukumbi.
Bibiliya ivuga ko hari Imana imwe gusa, atari eshatu. Ariko ni muri ubwo buryo abantu batashoboraga… Ntimushobora gusubiza ku murongo ibi kandi ngo ube ufite imana eshatu. Ibi ntimwabigurisha Umuyuda, mureke mbibabwire-ku muntu uzi neza-, kuko azi ko hariho Imana imwe rukumbi. Mwitegereze, ni ko bimeze no ku munyabugeni uhisha igikorwa cye akoresheje igitwikirizo. Ni cyo Imana yakoze muri iki gisekuru. Ibyo byarahishwe. Ibyo bintu byose byarahishwe kandi bigomba guhishurwa muri iki gisekuru. Noneho, Bibiliya ivuga ko bizahishurwa mu bihe bya nyuma. Ni ko bimeze ku munyabugeni urinda icyo yakoze gitwikiriye hose kugeza igihe akuriyeho igitwikirizo, noneho akacyerekana. Ni na ko Bibiliya yahoze. Uwo wari umurimo w'Imana wari utwikiriye. Kandi ibyo byari bihishwe kuva isi yashyirirwaho imfatiro, ni ubwiru bufite amashusho arindwi; kandi Imana yasezeranye ko muri iyo minsi, mu gisekuru cy'Itorero cya Lawodikiya, Izakuraho igitwikirizo kandi tukabasha kuyibona.
Mbega ikintu cyiza! Imana mu mubiri, Yihishe mu Nkingi y'Umuriro; Imana, mu mubiri, mu Muntu witwa Yesu; Imana mu mubiri, mu Itorero Ryayo: Imana hejuru yacu, Imana hamwe na twe, Imana muri twe, Imana yicisha bugufi. Hejuru, Yari iyera, nta muntu washoboraga kuyikoraho; itura ku musozi. Kandi n'ubwo inyamaswa yakoraga ku musozi, yagombaga gupfa. Noneho Imana iramanuka, Ihindura ihema kandi Ibana na twe, Ihinduka Umwe muri twe kandi twamukozeho. Bibiliya iravuga, muri 1Timoteyo 3:16: “Si ugushidikanya, ubwiru bw'ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri.” Ibiganza byayikozeho! Imana yariye inyama; Imana yanyoye amazi. Imana yarasinziriye. Imana yararize. Yari Umwe muri twe! Bigaragaye mu ngero za Bibiliya mu buryo bushimishije. Yari Imana hejuru yacu, Imana hamwe na twe; noneho, ni Imana muri twe, Mwuka Wera, atari umuntu wa gatatu, wawundi umwe!
Imana yaramanutse, Yiyambika umubiri, Ipfira muri Kristo kugira ngo Ibashe kweza Itorero, ngo Ibone uko Iryinjiramo maze bagirane ubusabane. Imana ikunda ubusabane. Ni yo mpamvu Yaremye umuntu mu itangiriro: ku bw'ubusabane. Imana iba yonyine hamwe n'abakerubi. Noneho, mwitegereze. Yaremye umuntu maze aragwa. Ni uko Iramanuka maze Icungura umuntu kuko Imana ikunda ko bayiramya! Ndetse ijambo imana bisobanura ikintu cyo kuramya. Kandi ikije hagati muri twe mu ishusho y'Inkingi y'Umuriro, nk'ikintu gihindura imitima yacu, ni Imana imwe yavuze iti:“Umucyo n'ubeho”, maze umucyo ubaho! Uko Yari iri ejo, uyu munsi ni ko Ikiri ndetse ni ko Izahora iteka ryose.
Mu by'ukuri, mu itangiriro, Imana yabaga yonyine hamwe n'ibiyigize, nk'uko nabivuze muri iki gitondo. Ni ibitekerezo Byayo. Nta kintu cyari gihari, uretse Imana yonyine. Ariko Yari ifite ibitekerezo. Ni nk'umwubatsi ukomeye, ashobora gutekereza ndetse agashushanya mu mwuka we ibyo atekereza, niukubaka cyangwa kurema. Kandi ntashobora kurema; ashobora gufata ikintu cyari cyararemwe maze akagiha iyindi shusho, Imana ni bwo buryo bumwe- ni Yo yonyine ishobora kurema. Ariko atekereza ibyo agiye gukora, ni ibitekerezo bye, ni ibyifuzo bye. Noneho rero ni igitekerezo kandi, igihe akivuze, noneho kiba kibaye ijambo, kandi i- ijambo ni… igitekerezo, igihe kivuzwe, kiba kibaye ijambo. Igitekerezo kivuzwe ni ijambo. Ariko ibyo bigomba kubanza kuba igitekerezo. Ni uko, ni ibigize Imana; noneho ibyo bigahinduka igitekerezo, maze hanyuma, ijambo.
Mwitegereze, uyu mugoroba abafite Ubugingo Bw'iteka, bari kumwe na Yo no muri Yo, mu bitekerezo Byayo, mbere y'uko habaho malayika, inyenyeri, umukerubi cyangwa ikindi kintu cyose. Ibi ni ukuba uw'iteka. Kandi niba mufite Ubugingo Bw'iteka, mwahozeho. Atari iki kiremwa cyanyu hano, ahubwo ishusho n'igihagararo ko Imana itagira iherezo… Kandi niba Ifite aho igarukira, nta bwo ari Imana. Imana igomba kuba itagira aho igarukira. Dufite aho tugarukira; nta ho Igarukira. Kandi Yaberaga hose icyarimwe, Ikamenya byose kandi Igashobora byose. Niba Atari ko Iri, noneho Ntishobora kuba Imana. Izi byose kandi ahantu hose bitewe no kubera hose icyarimwe Kwayo. Kumenya byose Kwayo biyitera kubera hose icyarimwe. Ni Ikinyabuzima; Ntimeze nk'umuyaga. Ni Ikinyabuzima; Ituye mu nzu, ariko mu kuba Imenya byose, Ikamenya byose, ibyo biyihindura Ibera hose icyarimwe, kuko Izi ibibabaho byose. Ntihashobora kubaho imbaragasa ihumbya amaso Itabizi. Kandi Yari izi, mbere y'uko isi ibaho, umubare w'incuro izahumbya amaso ndetse n'ingano y'ibinure izaba ifite, mbere y'uko isi ibaho. Ibi ni ukuba Itagira iherezo. Ntidushobora kubyumva mu mwuka wacu, ariko ni Imana, Imana itagira iherezo.
Soma konti yuzuye muri...
Uwo Melikisedeki ni muntu ki?