Umubatizo w'amazi.
Ibyahishuwe na Yesu Kristo.
William Branham.Soma konti yuzuye muri...
Ibyahishuwe na Yesu Kristo.Nzi ko hakenewe uguhishurirwa nyakuri guturutse k'Umwuka Wera kugira ngo ubone ukuri ku byerekeye Ubumana, muri iyi minsi igihe Ibyanditswe byera byagoretswe. Ariko Itorero ryanesheje, rihora rinesha, ryubatswe ku guhishurirwa; dushobora rero gutegereza ko Imana Iduhishurira ukuri Kwayo.
Ntimukeneye rwose uguhishurirwa ku byerekeye umubatizo w'amazi. Rwose uri aho, ku mugaragaro imbere yanyu. Byashoboka, mu kanya gato, ko intumwa zateshuka ku itegeko riturutse ku Mwami uwo mwanya, ryo kubatiza mu Izina rya Data, ry'Umwana n'iry'Umwuka Wera, ku bwo kutubaha nkana? Bari bazi neza Izina iryo ari ryo, kandi nta gice na kimwe k'Ibyanditswe aho baba barabatije ku bundi buryo atari mu Izina ry'Umwami Yesu Kristo.
Imyumvire myiza isanzwe izakumvisha ko igitabo k'Ibyakozwe, ari Itorero mu bikorwa, kandi niba barabatije muri ubwo buryo, ni gutyo tugomba kubatiza. Kandi niba musanze iyi mvugo ikomeye cyane, muravuga iki kuri iyi ngiyi: umuntu wese utari warabatijwe mu Izina ry'Umwami Yesu yagombaga kongera kubatizwa bundi bushya.
Ibyakozwe 19:1-6,
“Apolo ari i Korinto, Pawulo anyura mu bihugu byo haruguru asohora muri Efeso, asangayo abigishwa bamwe. Arababaza, ati: ”Mwahawe Umwuka Wera mugitangira kwizera?“ Baramusubiza, bati: ”Nta bwo twari twumva yuko Umwuka Wera yaje.“ Arababaza, ati: ”Mwabatijwe mubatizo ki?“ Baramusubiza, bati: ”Umubatizo wa Yohana.“ Pawulo, ati: ”Yohana yabatije umubatizo wo kwihana, abwira abantu kwizera uzaza hanyuma ye, ari we Yesu.“ Babyumvise batyo babatizwa Mu Izina ry'Umwami Yesu. Pawulo amaze kubarambikaho ibiganza Umwuka Wera abazaho, bavuga izindi ndimi barahanura.”Ngaho aho turi. Abo bantu b'imico myiza, muri Efeso, bari barumvise bavuga ibya Mesiya wagombaga kuza. Yohana yari yarigishije kuri We. Bari barabatijwe kubwo kwihana ibyaha byabo, bategereje kwizera Yesu WARI UGIYE KUZA. Ariko noneho, cyari igihe cyo gusubiza amaso INYUMA bayerekeje kuri Yesu, wari waraje, no kubatizwa ku bwo KUBABARIRWA ibyaha. Cyari igihe cyo kwakira Umwuka Wera. Kandi, igihe babatijwe mu Izina ry'Umwami Yesu Kristo, Pawulo yabarambitseho ibiganza, kandi Umwuka Wera yabajeho.
Yoo, abo bantu b'imico myiza bo muri Efeso bari abantu batangaje bihebuje; niba haba hari umuntu wumvaga afite uburenganzira bwo kuba ari mu mutekano rwose, bari abo ngabo. Mwitegereze aho bari barageze. Bari barageze aho babasha kwemera Mesiya wagombaga kuza. Bari biteguye kumwakira. Ariko ntimubona ko nubwo bari bafite ibyo, batari baramubonye? Yari yaraje, kandi yari yarasubiyeyo. Bari bakeneye kubatizwa mu Izina ry'Umwami Yesu Kristo. Bari bakeneye kuzuzwa Umwuka Wera. Niba warabatijwe mu Izina ry'Umwami Yesu Kristo, Imana izakuzuza Umwuka Wayo. Ni Ijambo.
Ibyakozwe 19:6, aho twasomye, byari ugusohora kw'Ibyakozwe 2:38,
“Nimwihane umuntu wese muri mwe abatizwe mu Izina ry'Umwami Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y'Umwuka Wera.”Murabona, Pawulo, ayobowe n'Umwuka Wera, yavuze neza neza ibyo Petero yari yavuze ayobowe n'Umwuka Wera. Kandi ibyavuzwe NTIBISHOBORA guhindurwa. Ibyo bigomba kuguma uko biri uhereye kuri Pantekote ukageza aho intore ya nyuma izabatirizwa.
Abagaratiya1:8,
“Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse malayika uvuye mu ijuru, avumwe!”Ariko bamwe bo muri mwe, abizera Imana imwe, babatiza mu buryo butari bwo. Mubatiza ku bwo kubyarwa ubwa kabiri, nkaho igikorwa cyo kwibizwa mu mazi kibakiza. Ukubyarwa ubwa kabiri ntikuzanwa n'amazi; ni igikorwa cy'Umwuka. Umuntu, ayobowe n' Umwuka Wera, yatanze itegeko, ati: “Nimwihane, kandi buri wese muri mwe abatizwe mu Izina ry'Umwami Yesu.” Nta bwo yavuze ko amazi atuma umuntu avuka ubwa kabiri. Yavuze ko gusa bwari ubuhamya “bw'umutima uticira urubanza ku Mana.” Nta kindi kirenzeho.
1 Petero 3:21,
“Na n'ubu amazi ni yo akibakiza mu buryo bw'igishushanyo cyo kubatizwa, icyakora si uko akuraho ico ryo ku mubiri, ahubwo ni isezerano ku Mana ry'umutima uticira urubanza, ribakirisha namwe kuzuka kwa Yesu Kristo.”
Ndabyizera.Niba hari umuntu ufite igitekerezo kidatunganye kivuga ko amateka agaragaza ko ari ngombwa kubatiza mu mazi ku buryo butandukanye n'ubwo mu Izina ry'Umwami Yesu Kristo, ndamugira inama yo kwiga amateka kugira ngo yirebere ubwe. Ngiyi inkuru y'umwimerere y'umubatizo wabereye i Roma mu mwaka wa 100 w'igihe cyacu, kandi yongeye kwandikwa mu kinyamakuru TIME cyo kuwa 05 Ukuboza 1955, kiti:
“Umudiyakoni azamura ikiganza, maze Publius Decius yinjira mu muryango w' aho babatiriza. Ahagaze mu mazi amugera mu rukenyerero, hari hahagaze Marcus Vasca, umucuruzi w'ibiti. Yarasekaga, mu gihe Publius yagendaga amwegera mu mazi y'ikidendezi. Aramubaza, ati: “Urizeye?” Publius aramusubiza, ati: “Ndizeye. Nizeye ko agakiza kange gaturuka kuri Yesu, Kristo, wabambwe ku ngoma ya Ponsiyo Pilato. Napfanye na We, kugira ngo hamwe na We mbone ubugingo bw'iteka”. Nuko yumva amaboko y'imbaraga yari amufashe, mu gihe yagwaga agaramye mu kidendezi, yumva hafi y'ugutwi kwe ijwi rya Marcus, ati: 'Ndakubatije mu Izina ry'Umwami Yesu', hanyuma amazi akonje aramurengera.”
Muri icyo gihe, no kugeza igihe ukuri kuburiye, ni ukuvuga mu nama nkuru y'i Nikeya, igihe cyose babatizaga mu Izina ry'Umwami Yesu Kristo. Uko kuri kwari kwarazimiye kwagombaga kongera kuboneka gusa mu gihe cya nyuma, ibyo bikabaho mu ntangiriro z'ikinyejana cyacu. Ariko kwaragarutse. Satani ntashobora kubuza uguhishurirwa kugaragara igihe Umwuka ashaka kugutanga.
Ni byo, iyo haza kuba hariho Imana eshatu, mwajyaga kubasha rwose kubatiza ku bwa Data, Umwana n'Umwuka Wera. ARIKO UGUHISHURIRWA KWAHAWE YOHANA kwari uko hariho Imana Imwe kandi ko Izina Ryayo ari UMWAMI YESU KRISTO. Kandi ko babatiza ku bw'Imana IMWE kandi Imwe rukumbi. Ni yo mpamvu Petero yabatije muri ubwo buryo, ku munsi wa Pantekote. Yagombaga kubahiriza neza neza uguhishurirwa nk'uko kwari kuri, ati: “Nuko abo mu muryango wa Isirayeli bose, nibamenye badashidikanya yuko YESU uwo mwabambye, Imana yamugize UMWAMI NA KRISTO.” Nguwo “UMWAMI YESU KRISTO.”
Niba Yesu “ICYARIMWE” ari Umwami na Kristo, icyo gihe We (Yesu) nta kindi Ashobora kuba cyo usibye “Data, Umwana n'Umwuka Wera” mu muntu UMWE RUKUMBI ugaragajwe mu mubiri. Nta bwo ari: “Imana mu baperisona (abantu) batatu, ubutatu butagatifu,” ahubwo IMANA IMWE RUKUMBI, UMUPERISONA (UMUNTU) UMWE ufite amazina atatu y'imirimo y'ingenzi, ufite imirimo itatu igaragaza ayo mazina. Nimwongere mubyumve, ati: “Uwo Yesu 'ICYARIMWE ni Umwami na Kristo.'” Umwami (Data) na Kristo (Umwuka Wera) ni Yesu, kuko We (Yesu) ni abo babiri (ICYARIMWE Umwami na Kristo).
Niba aho tudashobora kubona uguhishurirwa nyakuri k'Ubumana ntiduteze kuzakubona na rimwe. Umwami NTA BWO ari undi muntu; Kristo NTA BWO ari undi muntu. Uwo Yesu ni Umwami Yesu Kristo- IMANA IMWE RUKUMBI. Umunsi umwe, Filipo abwira Yesu, ati: “Mwami, twereke Data wa twese ibyo biraba bihagije.” Yesu aramubwira, ati: “Nabanye nawe igihe kingana gitya utari wamenya? Umbonye aba abonye Data; ni iki gitumye uvuga uti: Twereke Data wa twese? Nge na Data Turi Umwe.'”
----
Ntimushobora guhindura Imana mo abaperisona (abantu) batatu cyangwa ibice bitatu. Ntimushobora kubwira Umuyahudi ko hariho Data, n'Umwana, n'Umwuka Wera. Azahita ababwira aho icyo gitekerezo cyakomotse. Abayuda bazi ko iyo myizerere yashyizweho mu nama nkuru y'i Nikeya. Ntibitangaje ko batwita abapagani.Tuvuga Imana idahinduka. Abayuda na bo barabyizera. Gusa, Itorero ryahinduye Iyo Mana Idahinduka iva kuri IMWE ziba ESHATU. Ariko umucyo ugarutse mu gihe cy'umugoroba. Mbega ukuntu bitangaje kubona ko uko kuri kugarutse igihe Abayuda basubira muri Palestina. Imana na Kristo ni UMWE. Uwo Yesu ni UMWAMI NA KRISTO ICYARIMWE. Yohana yari afite uguhishurirwa, kandi YESU yari Uguhishurwa, kandi yarigaragaje rwose hano, muri uwo murongo w'Ibyanditswe, Ati: “NDI Uwahozeho, Uriho, kandi Uje, Ushobora byose. Amina.”
Niba uguhishurirwa mutabasha kugushyikira, nimwubure amaso kandi mushake Imana kugira ngo muguhabwe. Nta bundi buryo buriho kuri mwe bwo kuguhabwa. Uguhishurirwa kugomba guturuka ku Mana. Ntikuboneka na rimwe ku bw'ubushobozi bwa kimuntu, busanzwe, ahubwo ni ikintu muhabwa ku buryo bw'Umwuka. Mwabasha ndetse gufata mu mutwe Ibyanditswe, ariko, nubwo byaba ari byiza bitangaje, nta bwo ari ubwo buryo muzabigeraho. Bigomba kuba ari uguhishurirwa kuvuye ku Mana. Byanditswe mu Ijambo ko ntawubasha kuvuga ko Yesu ari Kristo, atabibwirijwe n'Umwuka Wera. Ugomba kwakira Umwuka Wera; hanyuma, kandi hanyuma gusa, Umwuka ashobora kuguhishurira ko Yesu ari Kristo: Imana, Uwasizwe.
Nta muntu n'umwe uzi iby'Imana, keretse Umwuka w'Imana n'uwo Umwuka w'Imana abihishuriye. Bidusaba gusaba Imana uguhishurirwa kurusha ikintu cyose mu isi. Twemeye Bibiliya, twemeye ukuri guhebuje kuyirimo; nyamara, ku bantu benshi, igihe cyose ntibabera Ukuri, kubera ko hatariho uguhishurirwa ku bw'Umwuka. Ijambo ntiriba ryahawe ubuzima. Bibiliya mu 2 Abakorinto 5:21 ivuga ko: “Twahindutse gukiranuka kw'Imana ku bwo kuba umwe na Yesu Kristo. Murabyumva? Ivuga RWOSE ko TURI UGUKIRANUKA KW'IMANA UBWAYO MURI KRISTO. Ivuga ko We (Yesu) yahindutse ICYAHA ku bwacu. Ntivuga ko yahindutse umunyabyaha, ahubwo yahindutse ICYAHA ku bwacu, ku bwo kuba umwe na We duhinduke Ugukiranuka kw'Imana.
Niba twemera rwose ibyo (kandi tugomba kubyemera) yuko we yahindutse ICYAHA nk'uko bivugwa, ku bwacu akishyira mu kimbo cyacu, icyo gihe tugomba kwemera yuko, ku bwo kuba umwe na We, twahindutse UGUKIRANUKA KW'IMANA. Kwanga kimwe, ni ukwanga ikindi. Kwemera kimwe, ni ukwemera ikindi. Tuzi neza ko Bibiliya ivuga ibyo. Ntawubasha kubihakana. Ahubwo habuze ukubihishurirwa. Ibyo si ko biri kuri benshi mu bana b'Imana. Ni umurongo mwiza wa Bibiliya, nta cyo wongeyeho. Ariko ugomba guhindurwa MUZIMA kuri twe. Ku bw'ibyo, bizasaba uguhishurirwa.
Soma konti yuzuye muri...
Ibyahishuwe na Yesu Kristo.
“Nuko abo mu muryango wa Isirayeli bose, nibamenye badashidikanya yuko Yesu uwo mwabambye, Imana yamugize Umwami na Kristo.”
Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n’izindi ntumwa bati “Bagabo bene Data, mbese tugire dute?”
Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,
kuko isezerano ari iryanyu n’abana banyu n’abari kure bose, abazahamagarwa n’Umwami Imana yacu.”
Ibyakozwe n’intumwa 2:36-39