Ijambo w'Ubugingo
uruhererekane.<< ivyahise
igikurikira >>
Iyerekwa ry’Umugeni.
William Branham.Musome mu...
Imibabaro Yo Kuramukwa.Bibiliyaivuga iti: “Umugeni We ariteguye”, ku musozo w'igihe. Yiteguye ate guhindukaUmugeni We? Kandi ni iki A... Yambaye myenda bwoko ki? Ijambo Rye Bwite. Yariyambaye Ugukiranuka Kwe Bwite. Ni ibyo. Ni ukuri. Murabona? Amayerekwa!
Mwitegereze,ndashoje, noneho. Nasahakaga kuvuga ikintu kimwe rukumbi. Mbere y'uko nsoza. Niicyanteye kuvuga ibyo. Mfite NI KO UWITEKA AVUZE. Niba umuntu avuze ibyo ata-... yishyira ibyo mu bitekerezo, yaba ari indyarya kandi akazajya mu muriro kuberaibyo. Ni ukuri. Niba yashakaga kuzajyana itsinda ry'abantu mu muriro, abantubeza nk'abo, akabayobya, mu by'ukuri, yaba ari idayimoni yambaye mubiri wakimuntu. Imana ntiyari iteze kuzamuhesha icyubahiro. Utekereza ko Imana yaheshaicyubahiro dayimoni cyangwa ikinyoma? Ntibikabeho. Murabona? Bibaca hejuru,kandi ntibabishyikira. Hanyuma Irobanura Intore.
Mwitegereze abahanuzi bose, uko ibihe byagiye bihaibindi, uburyo Yagiye ibona Intore. Mwitegereze, uko ibihe byagiye biha ibindi,ndetse kugeza ku bugorozi. Urugero, idini gatolika rya Roma ryatwikiye Jeanned'Arc ku gishyito, nk'umurozi. Ni ukuri. Nyuma baza kumenya ko atari we. Yariumugore wejejwe. Mu bisanzwe, baricujije, bataburuye imibiri y'abapadiri mazebayijugunya mu mugezi. Ah'ubwo, murabizi, ntibivuze ko ibyo byakemuye ikibazomu bubiko bw'Imana. Habe na busa.
PatrickWera na we bamwise umurozi, murabona, kandi byenda kumera nk'ibyanjye. Rero,niba tubona... Murebe abana be. Murebe uko byari bimeze iwe, murebe umubarew'abantu bishwe. Murebe urutonde rw'abahowe Imana, maze murebe umubarew'abiciwe hariya. Murareba, si ukuri. Ariko si icyo abantu bavuga kigomba kubaukuri kudakuka. Ni icyo Imana yavuze ikanagihamya ko ari Ukuri. “Mugeragezeburi kintu. Mukomeze icyiza.”
Mu by'ukuri, byashoboka ko haba hashize amezi make,igitondo kimwe, nari mvuye imuhira, maze mpabwa iyerekwa. Kandi mpinyuje umuntuwese uri hano, muri iyi myaka yose, wamenye ibi bintu, ngo avuge igihe Uwitekayaba yarandetse nkavuga “NI KO UWITEKA AVUZE” maze bikabura gusohora. Nibangahe bazi ko ari Ukuri, muzamure ikiganza. Ni Ukuri. Mwe kwita ku ntumwa. Mwite ku cyo Ubutumwa ari cyo. Ngibyo ibyoari byo. Murabona? Si ibyo. Mwe kwita kuri ako [ahatagira ijwi kuri bande. -U.I.] kagabo kagufi k'uruhara, murabizi, kuko a - ari ikiremwamuntu byonyine, murabizi, kandi uko biri kose, twese turi bamwe. Ariko mwitegereze ibiba. Nibyo byerekana ibyo ari byo.
Byarandenze.Yego, nzi ko abantu bavuga ibintu by'uburyo bwose, kandi tuzi ko akenshibibaatari ukuri. Sinshobora kubazwa icyo undi muntu avuga. Ngomba kubazwa icyonjye, mvuga. Kandi icyo nshobora gukora cyose, ni ukubabwira ko ari Ukuricyangwa ko atari ko. Kandi ni - ni - ni njye ugombakubibazwa, si ukubazwa icyo undi avuga. Nta we nashobora gucira urubanza.Sinatumwe guca imanza, ah'ubwo kubwiriza Ubutumwa...
Nagombaga kubona iki - ikibanziriza Itorero rya mbere.Najyanywe n'Uwo ntabonaga, maze nshyirwa ahantu hameze nk'ahagenewe uruvugiro.Hanyuma numva umuziki uhebuje iyo nigeze kumva yose ubwiza. Ndareba, maze mbonahaje itsinda ry'abagore bagaragara ko bari bafite imyaka nka makumyabiri, cumin'umunani, makumyabiri. Bose bari bafite imisatsi miremire, kandi bari bambayemu buryo bunyuranye, buri wese yari afite imyambarire yihariye. Bagendaga munjyana y'uwo muziki, mu buryo buboneye bushoboka. Banyura ibumoso bwanjye,bagana muri iki cyerekezo. Kandi narabitegerezaga. Rero, nararebye ngo mboneuwamvugishaga, hanyuma sinagira uwo mbona.
Hanyuma,numva umuziki wa Rock'n'roll, itsinda ry'abacuranzi, ryegeraga. Kandi ubwonarebaga iburyo, dore, mbona hagarutse, haje muri iki cyerekezo, amatoreroy'isi yose. Amwe muri... Buri ryose ryari rifite ibendera ryaryo, iry'igihuguryari riturutsemo. Ibintu bihebuje ibindi kwandura nigeze kubona mu buzimabwanjye! Kandi ubwo itorero ry'irinyamerika ryahageraga, cyari ikintu gihebujeibindi gutera ubwoba nigeze kubona. Data wo mu Ijuru ni We mucamanza wanjye.Bari bambaye ayo majipo y'umweru wenda gusa n'ivu, ayo abakobwa bagaburaibinyobwa mu kabari bambara, nta na gito cyari gifubitse umugongo, hano, baribafite urupapuro rusa n'ivu; byari nk'aho babyinaga imbyino yitwa hula, bisizeamarange, bogoshe umusatsi, banywa itabi, bavunagura ingingo, mu gihebagenderaga mu njyana ya rock'n'roll. Maze mbaza nti: “Ese iri ni ryo torero rya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika?” Hanyuma rya Jwi rivuga riti: “We kwirirwa ubaza.”
Kandi ubwo bari ku karasisi, bagombaga gufata ibibatya, gushyira urupapuro inyuma yabo mu gihe bari ku karasisi. Ntangira kurira. Nibwira gusa nti: “Umurimo wanjye wose, n'ibyo nakozebyose, n'ibyo twebwe, abagaragu b'Imana, twakoreye hamwe...” Bene Data, sinzi ahomugeza mwizera aya mayerekwa; ariko ku bwanjye, ni Ukuri. Nta gihe atambereyeay'ukuri. Ubwo nayabonaga, nkanamenya ibyariho biba, habuzeho hato ngo umutimawanjye unshwanyukiremo. “Ni iki nakoze? Ni ntakwitayeho? Nikomeje mu Ijambogusa, Mwami. None ni gute nashoboye gukora ibyo?” Natekereje nti: “Kuki Wampayeiyerekwa, nta gihe gishize, nibonye hariya?” Kandi nari navuze nti: “Muby'ukuri, mbese bizababera ngombwa ko bacirwa imanza?”
Yariyavuze ati: “Itsinda rya Pawulo na ryo.”
Mvuganti: “Nabwirije Ijambo rimwe na we.” Abikorera b'Abakristo babyanditse mukinyamakuru. Rero mvuga nti: “Kubera iki? Kuki bimeze bitya?” Nabonye iryotsinda ry'indaya zari ku karasisi zitya, zose zambaye zitya, kandi zikitwa: “Itorero Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.” Nta kindi cyambayehousibye gutakaza ubwenge.Muri akomkanya, hariya numvise uriya muziki mwizacyane wagarukaga, kandi dore ngo wa Mugeni muto aragaruka. Avuga ati: “Ah'ubwodore Uwavuyemo.” Kandi ubwo Yahitaga, Yari ameze neza neza nk'Uwatambutse muntangiriro, yagenderaga ku ntambwe y'umuziki w'Ijambo ry'Imana, yari ari kukarasisi. Kandi ubwo nabibonaga, nigumiye aho, nzamuye amaboko yombi, ndira,ntya. Ubwo nigarukagamo, nari hariya, mpagaze munsi y'urubaraza rwanjye, ndihondeba hakurya y'umurima.
Byabaari ibiki? Agomba kuzaba ari wa Mugeni umwe, ubwoko bumwe, ukozwe mu kintukimwe n'Uwo mu ntangiriro.Noneho,musome Malaki 3:23-24, murebe niba tutakagombye kuba mu minsi ya nyuma dufiteUbutumwa, “buzasanganya imitima y'abana n'iya ba se”, bukabagarura ku Butumwabw'intangiriro bwa Pantekote, Ijambo ku Rindi. Bene Data, ni ho turi.
Nyamara,iri torero ryakagombye kwakira ikimenyetso. Kandi ikimenyetso cyaryo cya nyuma,tubona hano, mu - mu - mu - mu Byanditswe..., murabona rero, murabona, ibisebikomeye byo kuramukwa biboneka muri iki gihe cya Lawodikiya. Ryavukiye mu... Itorero ryabo ririho riravuka bundi bushya.Nta rindi dini rikibayeho. Nta utazi ko, uko Ubutumwabwabaga buvuzwe... Mubaze bariya banyamateka. Nyuma yo kuvugwa k'Ubutumwa, idiniryahitaga rishingwa; yoo! Alegisanderi Kambeli (AlexandreCampbell), abandi bose, Maritini Luteri, n'abandi. Babihinduraga idini. Mubisanzwe, Ubutumwa ntiburenza imyaka nk'itatu, ububyutse. Ububyutse bumazeimyaka cumi n'itanu, kandi nta dini na rimwe ryabuvuyemo. Kubera iki? Umuramawabaye ikintu cya nyuma. Turi ku iherezo.
Mwabamubona ibise byo kuramukwa? Mwaba mubona ibyo ari byo? Igisigayecyonyine ni cyo kizavamo. Igisigaye cyonyine ni cyo kizavamo. Kandi ni yompamvu ndangurura, nihata, ntinda, kandi nkaba nanze impuhwe zose za muntu kuriiyi si, kugira ngo mbone ubuntu bw'Imana, hanyuma nikomereze gusa njya mbere muIjambo Ryayo.
Ibisebyayifashe. Ni ko bimeze. Igiye kubyara. Igomba guhitamo. Inyandiko iri kugikuta. Turabona ko isi yenda kuzimangana. Ni ukuri. Kandi tubona ko itorero,ryaboze cyane, na ryo riri hafi yo kuzimangana. Kandi byose bifite ibise byokuramukwa, isi kimwe n'itorero. Isi nshya igiye kuvuka, ndetse n'Itorero rishyana ryo, aho tugomba kwinjirira Ingoma y'imyaka igihumbi. Ibi, turabizi.
Mukurikire. Imana imuha (Mwumve ibi mutuje dusoza) ikimenyetso cyayo cya nyuma; Ubutumwa bwayo bwa nyuma, ikimenyetso cyayo cyanyuma. Ikimenyetso cyayo cya nyuma, ni uko igomba gusubira mu gihagararoyahozemo mu ntangiriro. Isi, itorero... Murebe uko yahoze mu ntangiriro, muriiriya myaka yose, nta, uhereye kuri Malaki ukageza kuri Yesu. Muyirebe, muriiyo myaka yose, noneho. Muyirebe, muri kiriya gihe cyose, uburyo ruswayahinjiye. Murebe isi, uko yari iri, muri buri gihe, nko mu gihe cya Nowa,n'ibindi. Igomba gusubira mu gihagararo kimwe n'ishusho yayo, kandi ni byotubona. “Ibyabaye mu gihe cya Nowa.” Turabona ibyo bintu byose bisohora nko muishusho yabyo.
Musome mu...
Imibabaro Yo Kuramukwa.
Ubutumwa hub... Hitamwo ururimi rwawe maze gukurura ubutumwa ku buntu buvuye ku muvukanyi Branham.