Imibabaro yo Kuramukwa.
<< ivyahise
igikurikira >>
Ijuri rishya n'isi nshya.
William Branham.Musome mu...
Imibabaro yo Kuramukwa.Noneho, nashakaga kuvuga, muri iki gicamunsi, ku mutwew'ikibwiriza navuzeho: Ibise byo kuramukwa. Mu by'ukuri, bivugitse nabi cyane,ibi, ariko biri muri Bibiliya. Ntekereza ko Yesu yabivugagaho hano, ubwoYavugaga ati: “Muzagira umubabaro, ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero”, Yabwiraga abigishwa Be, Azi ko Ubukristo bwari buvutse. Rero, birakwiye ko ibya kera bipfa kugira ngo ibishya bivuke. Kugira ngo habeho... Ikijya kubyara cyose kigomba kunyura mu mibabaro y'imihangayiko. Kandi baribagiye kumva imibabaro y'imihangayiko, bava mu butware bw'amategeko bajya mubw'ubuntu.
Ukuvukagusanzwe ko mu isi ni ishusho yo kuvuka ko mu buryo bw'umwuka. Ibyo tubona muisi byose ni ishusho y'iby'umwuka. Kandi tubona, ko iyo tureba hano ku - isi, maze tukabona igiti kimera ku isi, kirwana ngo kibeho. Bigaragaza ko hari ahariigiti kidapfa ahantu hamwe, mu by'ukuri, kiriya hari icyo gisaba. Tubona koabantu, uko imyaka yabo yaba ingana kose, uko baba barwaye kose, uko bababameze kose, basaba ubugingo bataka cyane; mu by'ukuri, bigaragaza ko ahantu hamwe hariubugingo. Aho tubaho, tubaho by'iteka. Mwitegereze uburyo bitunganye!
Noneho, muri 1Yohana 5:7 (Ntekereza ko ari ibyo nibantibeshya), handitswe ngo: “Hari ibihamya bitatu mu Ijuru: Data, Ijambo naMwuka Wera;ibyo bitatu ni Kimwe. Hari ibihamya bitatu ku isi, ni amazi, Amaraso na Mwuka,kandi birahuza.” Noneho, mwitegereze. Ibitatu bya mbere ni Kimwe. Ibitatu byambere ni ibyo ku isi, kandi birahuza. Ntushobora kugira Se udafite Umwana; ntushobora kugira Umwana udafite Mwuka Wera. Arikoushobora kugira amazi udafite Amaraso, ndetse n'Amaraso udafite Mwuka.
Ntekerezako uko ibihe byagiye biha ibindi, ibyo byagaragaye ko ari ukuri; amazi, Amaraso, Mwuka; ugutsindishirizwa, ukwezwa, umubatizo wa Mwuka Wera.Ibyo, ni ishusho, cyangwa ni... cyangwa ni icy'ukuri cyashushanywaga, kivuye muivuka risanzwe. Murebe, iyo umugore, cyangwa ikindi cyose kigize ibise byokuramukwa, ikintu cya mbere kiboneka, ni isohoka ry'amazi (mu ivuka risanzwe); icya kabiri, ni amaraso; hanyuma hakaza ubuzima. Amazi, amaraso, umwuka; kandi ni byo bigize ivuka risanzwe ryo mu isi.
Kandi ni kimwe no mu rwego rw'umwuka. Hari amazi:ugutsindishirizwa binyuze mu kwizera, mu kwizera Imana, mu kuyakira nk'Umukizawawe bwite, no mu kubatizwa. Icya kabiri, hari ukwezwa k'umwuka, mu gihe Imanayeza umwuka iby'isi byose n'inyota y'isi. Hanyuma, Mwuka Wera arinjira, Agahaumuntu ukuvuka ubwa kabiri maze Akuzura urwo rwabya rwejejwe.
Nink'ibi urugero. Mu by'ukuri, byo... nabibabwiye: ibyo mutemera, mubishyireiruhande, hanyuma murye umugati. Murebe. Noneho, hari ikirahure hasi mubwororero bw'inkoko. Ntugitoragura gusa ngo uhite ugishyira ku meza ngoucyuzuze amazi cyangwa amata. Oya. Igikorwa cyo kugitoragura, niugutsindishirizwa. Kucyoza, ni ukwezwa, mu by'ukuri, ijambo ry'ikigiriki kwezani ijambo rigizwe n'andi arenze rimwe, ashaka gusobanura “gitunganijwe kandikirobanuriwe murimo”. Ntikirashyirwa mu murimo, ah'ubwo kirobanuriwe umurimo. Hanyuma, iyo ucyujuje, kiba kiri mu murimo.
Noneho mumbabarire kuvuga ibi, sinari ngendereyekubakomeretsa. Ni aho mwebwe, abagenzi bo kwera, abanyanazareti, mwananiriwegukomeza ngo mugere kuri Pantekote. Mwari mwarejejwe no kwezwa; ariko ubwo mwari mugeze hafi yo gushyirwa mu murimo,binyuze mu mpano zo kuvuga mu ndimi n'ibindi, mwarabyanze, mwongera kwiturahasi. Murabona? Mu by'ukuri, ni ibyo bibaho. Ni byobihora biba. Noneho, nta bwo ari ukubanegura, ariko ni ukuri - ndashakakuranguza umutima wanjye. Biragurumana cyane muri njye uhereye igihe nabereyehano, rero, igikwiye ni ukubikora. Iyo aba gusa nashoboraga kwishimirwa naCarl, na Demos n'abandi, na mwe mwese, ngiye kugerageza gukoraibishoboka byose kugira ngo ndanguze umutimanama wanjye ibi bintu, murabona, ahasigaye hazaba ari ahanyu.
Ibisanzwe ni ishushoy'iby'umwuka. Noneho, tubona... umuntu avuka rero byuzuye... Iyo uruhinja... Mubisanzwe, mu by'ukuri, iyo amazi asohotse, nta bwo uba ugikeneye cyane kugiraicyo ukora. Kandi iyo amaraso aje, nta bwo uba ugikeneye cyane kugira cyoukora. Ariko, kugira ngo ubuzima bwinjire mu ruhinja, ugomba kumurya ikinuma, ukamuriza.
Kandi ni... Ni byiza, kuba notarize, nka bene Data hano bize amashurimenshi y'ibyo, njye ngomba gufata ibidukikije ho ingero ngo zinshushanirizeibyo bintu. None ngibyo. Ni byo byabaye. Byabaye ngombwa ko habaho ikinumanyacyo, kugira ngo bemere kwakira ibi.
Rero, mwakira... uburyo bw'ikinuma. Wenda nta uzamukubita akanyafu, ariko ntazaburakuribwa ikinuma. Igitekerezo ubwacyo ko yavutse, hari ubwo, kizamuha ibyo.Mufate, umunyeganyeze. Ni adatangira guhumeka, umukubite akanyafu, ni bwoazatangira kuvuga mu ndimi zitazwi ku bwe, ni ko ntekereza. Ariko murabona... A -a, uko biri kose, arasakuza. Kandi ntekereza ko iyo uruhinja ruvutserudasakuza, byonyine, rutavuga, rutinyagambura, urwo ruhinja ruba rupfuye.
Ni cyo kibazo idinirifite ubu: dukabije kugira abana bavutse bahwereye. Ni ukuri. Bakeneyeakanyafu k'Ubutumwa Bwiza, murabona, kandi rero kugira ngo bakanguke, ngobashyire ubwenge ku gihe, kugira ngo Imana ibahumekeremo Umwukaw'Ubugingo. Kandi noneho, tubona ko ari ukuri rwose, ibyo. Ni tewolojijay'umwimerere, ariko uko biri kose ni Ukuri.
-----
Abahanuzi b'Imana batubwira ko tugomba kugira isinshya; Ijuru rishya n'isi nshya. Niba mushaka imirongoy'Ibyanditswe ibivuga, ni Ibyahishuwe 21. Nashobora kubibabwira, ndabifitehano. Yohana yavuze ati: “Mbona Ijuri rishya n'isi nshya; kuko ijuru rya mbere n'isi ya mbere byari byakuweho.” Nta byari bikiriho.Nyamara, niba tugomba kugira isi nshya, isi ya kera n'inshya ntibizashobora kubangikanamu gihe kimwe. Ntihashobora kubaho gahunda ebyiri z'isi, hamwe, icyarimwe, noneho, kugira ngo habeho isi nshya, iya kera igomba kubanza gupfa. Nyamara, niba ari ngombwa ko iya kera ibanza gupfa, rero ubu ifite ibise byo kuramukwa, kugira ngo ibyare isi nshya.
Rero, niba umuganga asuzumye umugore uri mu murimo, muby'ukuri, kimwe mu bintu muganga yakora - mu by'ukuri, ndavugira mu ruhamerw'abaganga babiri cyangwa batatu bari hano, nk'uko mbizi, abakristo beza barihano, abaganga b'abakristo. Kandi na - nabasabaga iki: kimwe mu byambereuyu muganga akora, amaze gukurikirana ugiye kubyara, ni ukubara igihe cy'i -cy'ibise. Abara igihe cy'ibise, intera iri hagati yabyo, n'iteramberery'imbaraga za buri cyose. Buri cyose kirushije icyakibanjirije kutihanganirwa. Igikurikiyeho, kirushijeho kubabaza, biregeranye. Ni bwo buryo bwe bwokumusuzuma: akoresha ibise.
Muby'ukuri, niba iyi si igomba kuva mu nzira, ngo isi nshya ivuke, tugenzurebimwe mu bise byo kuramukwa dufite, ku isi, kandi ni bwo tuzenda kubona igihen'aho azaba ageze mu murimo we.
Intambara ya Mbere y'isi yagaragaje ibise - ibise byokuramukwa bikomeye. Yagaragaje kimwe mu bise bya mbere byo kuramukwa, yerekanako isi yari yinjiye mu murimo. Ku birebana n'iki gihe ku bwayo, bakoze ibisasu, maze bagira za mitarayeze n'imyuka y'uburozi. Kandi, murabyibuka. Wenda abenshimuri mwe ntibabyibuka. Nari umwana utaregeje imyaka munani, ariko ndibuka kobavugaga umwuka mutaridi, umwuka wa korore, n'ibindi. “Bigaragara ko iyo bajyakunaga ibyo, ni ko bavugaga, byajyaga gukongora isi yose. Byajyaga kwica abatuyeisi bose. Mu by'ukuri, byashoboka ko ibyo biturika, rero imiyaga yajyagagukwirakwiza uwo mwuka mu mpande z'isi zose.” Bose bari batewe ubwoba bwinshin'iyo ntwaro ikomeye ari yo mwuka w'uburozi! Isi yanyuze mu... yagize ibise byayobya mbere byo kuramukwa.
Hanyuma, tubona ko twagize intambara ya kabiri,Intambara y'isi, kandi ibise yagize byagiye birushaho kugira ubukana, birushahogukara buri gihe, ibise byo kuramukwa by'isi. Habuze gato ngo ishire, mu gihecy'igisasu cya atomiki, kuko iki cyashoboraga kurimbura umurwa wose. Biriyabise byarushaga ubukana iby'Intambara ya Mbere y'isi, ku birebana no kurimbukakw'isi.
Noneho, izi ko igihe cyo kubyara kwayo kiri bugufi. Niyo mpamvu ibuze amahoro, ihangayitse, ni uko hari igisasu cya idorojeni,n'ibisasu bya kirimbuzi byo mu kirere byashobora kurimbura isi yose. Ishyangarifite ubwoba bw'irindi shyanga, uko iri ryaba ari rito kose. Bafite ibyobisasu bya kirimbuzi, nk'uko bavuga, biza... kimwe muri byo. Bashobora kubiyobozaibyogajuru maze bakabinaga aho bishakiye, aho ari ho hose mu isi.
Uburusiya,nk'uko nabyumvise mu makuru kiriya gihe, buvuga ko bushobora kurimbura ikigihugu, maze - maze bukabuza za atome, cyangwa biriya bintu, kurimbura igihugucyabwo. Nta cyo tuzi twabikoraho. Bose bahuriza kuri ayo magambo, kandi niukuri. Abantu bafite... Ubushakashatsi bw'abantu bwacengeye ububiko bukomeyebw'Imana, ku buryo bagiye kwirimbura ubwabo. Imanaihora - Ihora ireka ubushakashatsi bukirimbura ubwabwo. Imana nta cyo irimbura. Umuntu ni we wirimbuza ubushakashatsi, nk'uko yabigenje mu ntangiriro, ubwoyafataga ubwenge bwa Satani kandi - mucyimbo cy'Ijambo ry'Imana.
-----
Rero, kizi ko kidashobora kuguma gihagaze. Abantu bazi ko kidashobora kugumagihagaze. Kandi isi izi ko bagiye... ko bigiye gusohora. Mu by'ukuri, Imana yarabivuze. “Ijuru n'isibizakongoka.” Byose bizaba bihinduwe bishya, kugira ngo isi nshya ishoborekuvuka. Imana yarabihanuye. Cyarabozemu mikorere yacyo yose, kandi kigomba gukora ibyo kugira ngo kibore. Ni yompamvu nk'uko nabivuze, gihangayitse cyane, cyataye umutwe, kandicyashobewe. Hari imitingito y'isi hose, hose ku nkombe yose, n'ibisa n'imyuzuremuri Alaska, imitingito hirya no hino. Kandi abantu baranyandikira bati: “Mbesetugomba kuva hano? Mbese tugomba kuva hano?” Murabona? Ntibazi igikwiyegukorwa. Hariho ubuhungiro bumwe gusa, Kristo, Umwana w'Imana nzima. Kandihariho ikintu kimwe gusa cy'ubuhungiro, ni We. Abari hanze bose bazarimbuka, bipfa kuba byaravuzwe n'Imana.Noneho, twifashishe Igitabo cya Muganga (igihe cyoseizaba iri muri icyo gihagararo) ngo tubone niba ibi byakagombye kubaho, mu giheisi nshya igomba kuvuka. Matayo 24, mu Gitabo cya Muganga, ni ukuvuga Bibiliya, maze turebe ibyahanuwe, icyo ibimenyetso byayo byajyaga kuba. Nyamara, nibaumuganga azi ibimenyetso bibanziriza ukuvuka k'umwana... Igihe umwana agiyekuvuka, ategura byose, kuko aba azi ko ari cyo gihe umwana agomba kuvuka. Muby'ukuri, ibimenyetso byose birabigaragaza; amazi yasohotse, amaraso. Noneho... ni cyo giheumwana amanuka; ni cyo gihe umwana agomba kuvuka. Rero, abyitegurira byose.
Nyamara,Yesu yatubwiye neza neza ibyajyaga kuba muri iki gihe. Yatubwiye, muri Matayo24, ko Itorero, Itorero nyakuri, n'irindi torero (Itorero rya kamere n'Itorerory'irinyamwuka) yajyaga kuba asa cyane, abiganyi kugeza ubwo ayobya, iyo bijyakuba ibishoboka, n'Intore. Ibyabaye mu gihe cya Nowa, “mu gihe baryaga, banywaga, bubakaga ingo, bashyingiraga abana babo”, n'ubwo busambanyi bw'isibwose, tubona ubu, Bibiliya, Igitabo, Igitabo cya Muganga cyavuze ko byajyagakuba. Rero, iyo tubonye ibi biba, tumenya ko ukuvuka kwegereje. Birakwiye.Yego.
-----
Bihagaze bite? Iri torero ririho riragaragaza ibisebyo kuramukwa. Ntimwaba mushaka guhitamo noneho, mu Bwiza Bwe? Naberetse nezaneza Ijambo, icyo Yavuze ko Yajyaga gukora. Mugenzure iki cyumba mwitonze, mubaze uwo ari we wese waba amaze gukorwaho, cyangwa uwo navugishije, cyangwaicyo ari cyo cyose, murebe niba nari naramaze kubabona, niba nari mbazi,cyangwa nkagira icyo mbamenyaho. Mwaba mutekereza ko umuntu yabikora? Ibyo gusantibishobora kuba. Ah'ubwo ni iki? Umwana w'umuntu. “Ijambo ry'Imana rityayekurusha inkota y'amugi abiri, Rigenzura umwuka, amabanga y'umutima.” Neza nezank'uko Ryari riri ubwo Ryiyambikaga umubiri hano mu isi, mu Mwana w'Imana; none ubu Ririho rirahishurwa n'Umwana w'Imana. Wjeguhamagarira Umugeni gusohoka muri iyo mikorere y'inzego.“Nimuveyo.Mwitandukanye, ni ko Imana ivuga. Mwe gukora ku bintu byabo bihumanye, ni bwoImana izabakira.” Mwaba mwiteguye kwegurira Imana ubuzima bwanyu bwose? Nibamwiteguye, nimuhaguruke, muvuge muti: “Ngiye, kumwakira none aha, ku bw'ubuntubw'Imana, hamwe n'ibiri muri njye byose.”
Musome mu...
Imibabaro yo Kuramukwa.