Ikimenyetso cya Gatanu.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Ibimenyetso Birindwi.

Ubugingo buri munsi y'igicaniro.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ikimenyetso cya Gatanu.

Ibyahishuwe 6:9-11,
9 Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi y'igicaniro imyuka y'abishwe bahōwe ijambo ry'Imana n'ubuhamya bahamyaga.
10 Batakana ijwi rirenga bati “Ayii Mwami wera w'ukuri! Uzageza he kudaca amateka no kudahōra abari mu isi, uhōrere amaraso yacu?”
11 Umuntu wese muri bo ahabwa igishura cyera, babwirwa kumara n'ikindi gihe gito baruhuka, kugeza aho umubare w'imbata bagenzi babo na bene Se bagiye kwicwa nka bo uzuzurira.

Noneho, ibi ni ibiruseho kuba ubwiru. Kandi noneho kubw'amakasete, n'abanditsi n'abigisha bicaye hano, ubu, niba mufite imyumvire ihabanye n'Ibi; nanjye niko nari. Ariko nabihawe bivuye kuguhumekerwa, aribyo byahinduye kuburyo bwuzuye uko nabibonaga. Murabona? Kandi noneho namenye ko, nkuko mubona ibi bihishuwe, bihura neza ndetse bigarura biriya bisekuru by'itorero hamwe na biriya Byanditswe bikabihuza, maze bikabipfundika. Murabona? Kandi iyo niyo mpamvu nizera ko byavuye ku Mana.

-----
Mwitegereze, ntabwo bongeye kuvuga ku kindi Kizima, cyangwa icyo Kiremwa kizima, kuri uku gutangazwa kw'Ikimenyetso cya Gatanu. Noneho mwibuke, cyari gihari, ku Kimenyetso cya Kane. Gihari, ku Kimenyetso cya Mbere, Icya Kabiri, Gatatu, n'icya Kane, ariko noneho hano. Murabona? Noneho, niba mubyitegereza, reka twongere tubisome, kimwe mu Bimenyetso. Reka tugaruke ku Kimenyetso cya Kane, murabona. Kandi aho ni ku murongo wa 7. Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya kane, numva ijwi ry'ikizima cya kane kivuga kiti “Ngwino.”... Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu kivuga kiti “Ngwino.”... ikizima cya kabiri kivuga kiti “Ngwino.”... numva kimwe muri bya bizima bine kivuga ijwi nk'iry'inkuba kiti “Ngwino.”

Ariko noneho igihe tugeze ku Kimenyetso cya Gatanu, nta Kizima gihari. Ubu mwitegereze gusa. Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi y'igicaniro imyuka... Vuba vuba! Murabona, nta... nta Kizima gihari. Kandi Ikizima gishushanya imbaraga. Ibyo turabizi, murabnoa. Nta Kiremwa Kizima gihari. Noneho, kimwe muri ibyo Bizima, tubona ko, mu kwiga... guhishurwa kw'amatorero, ko kimwe muri byo cyari intare; naho ikindi... naho ikindi cyari ikimasa; naho ikindi cyari umuntu; ikindi cyari ikizu. Tubona ko, mu bisekuru by'itorero, ko ibyo Bizima bine, bisobanuye imbaraga enye, byari bizegurutse Ibyakozwe n'Intumwa, mu buryo... ihema ryari rimeze mu butayu.

-----
Mwitegereze, Ariko, hano, igihe tuje ku Kimenyetso cya Gatanu noneho, aho... Nta muntu ugendera ku ifarashi usohotse, kandi nta Kizima gihari ngo kibitangaze. Yohana ugusa.... Umwana w'intama akimenye, maze Yohana arabibona. Nta muntu n'umwe wari aho kugira ngo avuge ati, “Noneho ngwino, reba. Ngwino, urebe.” Mwitegereze, nta mbaraga z'Ikiremwa kizima. Cyangwa nta... Kandi ku Kimenyetso cya Gatandatu, nta Kizima gihari ngo kibitangaze. Kandi ku Kimenyetso cya Karindwi, nta Kizima gihari ngo kibitangaze. Nta mbaraga zihari zo kubitangaza. Murabona, nta numwe ubikora. Nyuma y'Ikimenyetso cya Kane, nta gutangazwa kw'imbaraga z'Ikizima icyo aricyocyose kwabayeho, kuva ku cya Gatanu, icya Gatandatu, cyangwa Ikimenyetso cya Karindwi, habe na gato.

Noneho mwitegereze. Nkunda ibi. Nkuko byari mu bihe by'uwo ugendera ku mafarashi ane, ugendera ku ifarashi (umwe) ari amafarashi ane atandukanye, aho hari Ikizima gitangaza imbaraga. Buri gihe uko ugendera ku ifarashi yashyiraga amatandiko ku yindi farashi maze akaza ayigenderaho, ubundi bwoko bw'Ikizima bwarasohokaga maze bukabitangaza buti, “Ubu ni ubwiru bukomeye.” Murabona? “Ubu ni ubwiru bukomeye.” Kubera iki? Gutangaza ubwiru. Kubera ki nta uhari hano ku Kimenyetso cya Gatanu, kugira ngo abitangaze? Ngibi aho biri, bikurikije guhishurirwa Umwami Yesu yampaye uyu munsi, murabona, cyangwa iki gitondo, kare. Ibyo ni, ibyo, ubwiru bw'ibisekuru by'itorero bwamaze kurangira, kuri iyi nshuro. Ubwiru bw'Antikristo bwahishuwe, kuri iyi nshuro. Antikristo afata uyu ugendera ku ifarashi yanyuma we, kandi tubona ko kuri iyi farashi igajutse, arirwo ruvange rw'amabara menshi, kandi ayigenderaho akomeza ajya kurimbuka. (Tuzabibona mu Mpanda, n'ibindi, igihe tuzigisha ibyo. Ndashaka kubigeraho ubu, ariko twongeye kuva mu murongo wacu nanone.)

-----
Noneho, hano, ndabinginze, niba mwashobora kwitondera hano, kubera ko ahari ukunyuranya... ukunyuranya gukomeye, bityo ndashaka ko mwumva neza hano. Kandi mufite impapuro zanyu, n'ibintu byo kwandikaho. Noneho, ndashaka ko mubibona. Noneho, ubu ntabwo bushobora kuba ubwo bugingo. Kubera ko, ubwo bugingo... abakiranutsi, abahowe Imana, n'abantu b'abakiranutsi, Itorero, Umugeni, baba bamaze kuzamurwa, bityo ntabwo bashoboraga kuba munsi y'igicaniro. Bagombaga kuba bari mu Bwiza, hamwe n'Umugeni. Noneho mwitegereze. Kubera, baba bamaze kujya mu Izamurwa, mu gice cya 4 cy'Ibyahishuwe. Bari bamaze kuzamurwa. Noneho, ubu bugingo ni bande, noneho? Icyo ni cyo kintu gikurikiraho. Aba ni bande noneho, niba atari Itorero rya mbere? Iyi ni Isiraheri igomba gucungurwa nk'igihugu, abo bose bagenwe mbere. Iyo ni Isiraheri. Iyo ni Isiraheri, ubwayo. Mwavuga muti, “Oh, tegereze umunota umwe.” Muti, “Ntabwo baba bo.”

Oh, yego, nabo bagomba gukizwa. Hano, reka tubikemure, akanya gato. Mfite ibyanditswe bine cyangwa bitanu. Ngiye gufata kimwe. Reka dufate Abaroma, akanya gato, maze turebe niba aribo. Reka dufate Igitabo cy'Abaroma, maze tugende... igice cya 11 cy'Abaroma, kandi turaza kubibona. Gusa... Reka tubisome, kandi turaza kubigeraho twe ubwacu. Abaroma igice cya 11, umurongo 25 n'umurongo wa 26. Noneho twumve Pawulo hano. Kandi Pawulo aravuga ati, “Niharamuka hagize undi, habe na Marayika, akabwiriza ubundi butumwa,” (Iki?) “yagombaga kuvumwa.” Mwitegereze. Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby'iri banga:... (Ngaho aho muri.)... Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse.

-----
Mwitegereze. Noneho ndashaka ko mwitegereza ibi neza. “Bahawe amakanzu.” Ntabwo bari bayafite. Bari bahawe amakanzu, amakunzu yera, buri wese muri bo. Ubu, abera noneho barayafite, bamaze guhabwa imwe; barayafite hano. Ariko, aho, “Bahawe amakanzu.” Kandi abera bari bamaze kuyabona, kandi barakomeza. Murabona? Murabona? Bo, murabona, ntabwo bagize amahirwe, kubera ko bari barahumwe n'Imana, Se Nyirizina; bityo kugira ngo ubuntu bw'Imana bubashe gusohozwa, ubwo noneho Umugeni yagombaga gukurwa mu Banyamahanga. Ese ibyo ni ukuri?

-----
Noneho mwitegereze. Bari bafite, ubwo buhumyi bwabo, barenganya Mesiya wabo, kandi noneho nibyo barimo basarura. Barabimenye. Barabibonye, nyuma y'uko rimaze kugenda. Baramubonye noneho, igihe bazaga imbere y'igicaniro cy'Imana. Ariko noneho ubuntu bw'Imana bwari kuri bo. Mwitegereze. Noneho, ntabwo bari bubishobore, nta buryo na bumwe, bajyaga kuba abera, iyo baba bo bari kuba bambaye amakanzu. Ariko hano nibo, kuko, “ubugingo buri munsi y'igicaniro, kubera Ijambo ry'Imana, n'ubuhamya bari bafite,” kubwo kuba ubwoko bw'Imana, Abayahudi. Ariko noneho, mwitegereze, ubuntu bw'Imana bwaje kuri bo. Kandi Yesu yabahaye buri wese, ikanzu y'umweru, (oh, mbega, mwitegereze; aha, nyuma y'uko Itorero rimaze kugenda), kubera ko bari barakiranukiye icyo barwaniraga. Kandi bari barahumishijwe, kandi ntabwo bari babizi. Ntabwo bigeze babimenya. Barimo bakora igice cyabo Imana yabateguriye gukora. Kandi hano, hano, Yohona yarebye aho maze abona ubugingo munsi y'igicaniro. Noneho mwitegereze, yabonye ubwo bugingo. Mwitegereze icyo yabwise. Barataka bati, “Mwami, uzageza ryari?” Mwitegereze, “Mwihagane gusa igihe gito.” Murabona?

Reka tugere kuri ibyo, uko turimo tumanuka, aho nyine mu Byanditswe noneho. Bamenye ko bishe Mesiya wabo. Murabona? Kandi ntabwo bigeze babimenya, ariko hanyuma baza kubimenya. Barishwe, nyuma, kugira ngo bishyure ibyo; ibyo bakoze byari bibi. Kandi noneho reba ikintu bari bakwiriye gukora! Murabona, bahamwaga n'icyaha cyo kwica, kuburyo bishwe. Murabona? Barasakuje bati, “Amaraso Ye atubeho!” Murabona? Ibyo ni ukuri. Kandi bari bahumishijwe. Noneho, iyo batajya kuba barahumishijwe; Imana yaravuze iti, “Mubihorere. Ni Ab'igiciro.” Ariko kubwo kuba bari bahumishijwe n'Imana, ubuntu Bwayo bwaramanutse bubageraho. Amena! Muvuga ibijyanye n'ubuntu butangaje! Kandi yahaye buri wese muri bo ikanzu, kubera ko Isiraheri yose izakizwa, buri wese izina rye riranditswe. Ibyo ni ukuri. Yesu yabahaye amakanzu.

-----
Noneho mwitegereze aba Bayahudi. Ndagomba gukora ibi, mu rwego rwo gutuma mubona uku guhishurirwa kw'ibi Bimenyetso; murabona icyo biricyo, ubu bugingo buri munsi y'igicaniro, n'abaribo. Noneho mwitegereze. Mu gihe cya Daniyeli, noneho, igice cya kabiri cy'icyumweru cya mirongwirindwi. Noneho mwibuke, “Yagombaga gucibwa hagati.” Aho ni hagati. Rero. Kimwe cya kabiri cya karindwi ni kangahe? Gatatu n'igice. Ese Kristo yabwirije igihe kingana iki? [“Itatu n'igice”] Ibyo ni ukuri. Noneho, “Ariko hariho icyateganijwe, ku bantu,” (iki?) “indi myaka itatu n'igice.”

Rero, muri iki gihe, ubwo, murabona, ni cyabayeho, ni, Umugeni w'Umunyamahanga atoranywa mu bisekuru by'itorero birindwi, maze akazamurwa. Kandi igihe bikozwe muri ubwo buryo, aba Bayahudi bose barenganijwe hariya kubera ubuhumyi, baryamye aho munsi y'igicaniro, Imana izaho maze iravuga iti, “Murabona icyo biricyo? Noneho ndahereza buri wese muri mwe ikanzu.” Baravuga bati, “Kugeza ryari, Mwami? None se tuzinjira ryari?” Iravuga iti, “Oya, oya, oya, oya. Bagenzi banyu, Abayahudi, bagomba kubanza kubabazwa gato, nyamara. Bagomba kurenganywa nkuko mwarenganijwe. Inyamaswa igomba kubageraho igihe izica isezerano ryayo.”

-----
Njye... njye... Ndumva niyumvishemo ukuntu kudasanzwe, murabona. Murabona? Mwitegereze, niba bamwe batekereza... Ndashaka ko mubona ibi noneho, murabona. Niba bamwe bagitekereza ko Malaki 4, “Kwari ukugarura” abantu, aricyo kintu kimwe yari agiye gukora aho hepfo ku Bayahudi, kandi bagatekereza ko ibyo byose ari kimwe, reka noneho ibyo mbishyire ku murongo kuri mwe, akanya gato. Murabona, bishobora kuba ari ibintu bitumvikana ho gato, muribuka, mu Malaki 4, haravuga hati, “Azagarura kwizera kwa ba data... cyangwa ukwa bana kuri ba data.” Murabona, kugaruka kuri data!

Noneho reka mbereke itandukaniro ry'umurimo. Naramuka agarutse kugira ngo agarure kwizera kw'abana kuri ba data, azahakana Kristo. Ashobora kuzagaruka ku mategeko. Ibyo ni ukuri? Ba data bakurikizaga amategeko. Murabibona? Mwitegereze, igihe Elisa, igihe yaje kugira ngo asohoze umurimo wa Malaki 4, murabona, nka Malaki 4, Eliya yari wenyine. Ariko igihe aje gukora umurimo ku Bayahudi, mu Byahishuwe 11, aba afite Mose hamwe na we. Noneho, nta kwibeshya kurimo na gato. Murabona? Murabibona?

Igihe Elisa yaje, wo muri Malaki 4, we yari wenyine. Eliya azaba ahari; ntabwo ari Eliya na Mose. “Eliya” azahaguruka. Ariko afite uko gusigwa kumwe, niko kwavuze ko Eliya azaza kubw'igice cya nyuma cy'igisekuru cy'itorero, “Kugira ngo agarure Kwizera kw'abana k'Ukwizera k'umwimerere kwa ba data,” Kwizera kw'intumwa, ariho mugomba gusubira. Kandi antikristo yamaze yamaze kubajyana kure yabyo byose. “Kugarura” nkuko Ibyanditswe byose biba bihurijwe hamwe. Murabona, aza ubwe. Murabona?

Ariko igihe yaje ku Itorero, Bibiliya... cyangwa yaje ku bihumbi ijana na mirongwine na bine, Bibiliya ibyo irabisobanura mu buryo bweruye byombi we... Hari babiri, ntabwo ari umwe muri bo. Babiri muri bo! Kandi umurimo we wa mbere ntabwo wajyaga gufata Abayahudi ngo ubagarure ku mategeko, ahinduka we... kubera ako aza, kwigisha Kristo ibihumbi ijana na mirongwine na bine, amena, “Ngaho aho Ari, uwo Mesiya ugomba gucibwa.” Amena! Ibyo ni uko biri, noneho ntabwo mugomba kubivanga. Nta kwibeshya kurimo. Ibyanditswe ntabwo bibeshya, habe na gato. Icyubahiro kibe icy'Imana, igihe mbonye ibyo, narimo nsimbuka hejuru! Ndavuga nti, “Urakoze, Mwami,” Igihe narimo nitegereza ibi bibaho aho. Nabonye ko Eliya yakoze aho mu gisekuru cya mbere, we ubwe, kandi yari wenyine. Noneho igihe namubonye yongera kugaruka, ari mu nzira agana ahandi hantu, hari babiri muri bo aho igihe ibi byabagaho. Aravuga ati, “Ngaho aho biri. Icyo, nicyo kibikora, Mwami. Amena! Ndabibona ubu! Halleluya!” Ibyo ni ukuri neza neza. Iyo njya kuba ntarabivuze, hajyaga kuba hariho urujijo ahantu runaka. Ariko Yo... Yambwiye kubivuga, none ndabikoze.

Mwitegereze, aba bantu bakomeje kubeshwaho n'Imana, guhera ku murimo wabo wa mbere; bawukoze neza. Murabona? Mutekereze gusa, uriya mwuka wa Eliya ukora inshuro eshanu; Mose, inshuro ebyiri. Iki? Wakomeje kubaho guhera icyo gihe, ukomeza umurimo. Noneho aha nta numwe wari warapfuye; ese ibyo ntimubyizera. Bose babonywe, ari bazima, bavugana na Yesu ku Musozi wo Guhindurirwaho. Ariko, mwibuke, bagomba gupfa.

Soma konti yuzuye muri...
Ikimenyetso cya Gatanu.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Nuko tuvuge dute? Icyo Abisirayeli bashatse ntibakibonye, ahubwo abatoranijwe ni bo bakibonye abandi basigara binangiye imitima,

Abaroma 11:7


Bari bafite, ubwo
buhumyi bwabo,
barenganya Mesiya
wabo, kandi noneho
nibyo barimo
basarura.


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

Umusozi na rosebush
mu rubura mu
Bushinwa.

Chapter 13
- God is Light

(PDF Icyongereza)

Mbere...

Nyuma...


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.