Ikimenyetso Cya Kane.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Ibimenyetso Birindwi.

Ifarashi igajutse.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ikimenyetso Cya Kane.

Noneho, ndimo ndagerageza ibyo nshoboye byose ubu, kandi mu gihe ikintu runaka, kirimwo imbere, hagati muri twe, kirimo gishakisha inzira. Kandi noneho tugiye kugerageza, uyu mugoroba, kubw'ubuntu bw'Imana, kugira ngo dufate Iki kimenyetso cya Kane, maze turebe icyo Umwuka Wera ashobora kutubwira, muri Cyo. Noneho ngiye gusoma... Ibyahishuwe, igice cya 6, kandi guhera ku murongo wa 7; umurongwo wa 7 n'uwa 8. Igihe cyose haba hari imirongo ibiri; uwa mbere ukaba gutangaza, kandi uwa kabiri ukaba icyo yabonye.

Kandi igihe afunguye Ikimenyetso cya Kane, numva ijwi ry'ikizima cya kane rivuga riti, “Ngwino kandi urebe.”
Kandi ndebye, nuko mbona ifarashi igajutse: Kandi izina ry'uyicayeho (uwo uyiriho) yitwa Rupfu, kandi ukuzimu kuramukurikira... we. Kandi ahabwa imbaraga kuri kimwe cya kane cy'isi, kugira ngo abicishe inkota, n'inzara, n'urupfu, ndetse hamwe n'inyamaswa zo ku isi.

Noneho, Umwami adufashe ubu kugira ngo twumve Iki. Ni ubwiru.

Noneho, kugira ngo twibukiranye ibyabanje, kugira tugaruke inyuma, nkuko twabikoze ku bisekuru by'itorero, aba bagendera ku mafarashi n'uku kumenwa kw'ibi Bimenyetso. Noneho, twabyakiriye mu bitekerezo byacu, reka tuvuge gato kugeza ubwo twumva ko aricyo gihe gikwiriye cyo kubivuga. Noneho, twabashije kubona ko, uku kumenwa kw'Ibimenyetso, ari Igitabo cy'Ubucunguzi gifatanishijwe ibimenyetso. Kandi hanyuma Igitabo kikazingwa nk'umuzingo, nkuko mu bihe bya kera byari biri. Ntabwo byabaga bikoze nk'igitabo; kubera ko ubu buryo buje vuba aha, mwene ubu bwo kubikora nk'ibitabo, kera, oh, ndatekereza nko mu myaka ijana na mirongwitanu, cyangwa indi, imyaka maganabiri. Noneho icyo ighe bajyaga babizinga, hanyuma bagasiga kanya gato ku mpera. Nkuko nababwiye uburyo byajyaga bikorwa, kandi mu Byanditswe, aho tubisanga, no muri Yeremiya, n'ahandi. Noneho igikurikiraho barawuzingaga, hanyuma impera igasigara iziguye, kandi byabaga bimezenka gutyo. Kandi buri cyose cyabaga ari Ikimenyetso. Kandi cyari Igitabo gifatanishijwe ibimenyetso birindwi, kandi cyari... Nta numwe Igihe hari... Cyari Igitabo gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by'Ubucunguzi. Mumbabarire.

Kandi, noneho, nta numwe mu Ijuru cyangwa mu isi, cyangwa munsi y'isi, wari ukwiriye kugira ngo agifungure habe no kukireba. Maze Yohana ararira, kubera ko atashoboraga kubona umuntu... Kubera ko, niba icyo Gitabo kitarakuwe mu kiganza cya Nyiracyo w'umwimerere... Aho...Cyari cyaratakaye kiva kuri Adamu na Eva, maze gisubirayo, nyuma yo kwamburwa uburenganzira bw'Ijambo, amasezerano, n'umurage wabo. Bo, mwibuke, bagenzura isi. Yari imana nto, kubera ko yari umwana w'Imana. Kandi umwana w'Imana ni imana nto. Noneho, ibyo ntabwo binyuranye n'Ibyanditswe. Ndabizi ko ibyo byumvikana nk'ibidasanzwe. Ariko Yesu yaravuze ati, “Niba mwita abo, Ijambo ry'Imana ryajeho...” Kandi n'iki Ijambo ry'Imana rizaho? Abahanuzi. “Niba mubita, abo Ijambo ry'Imana ryajeho, 'imana,' Nigute munshira urubanza igihe mvuze ko ndi Umwana w'Imana?” Murabona?

-----
Noneho, ijoro ryahise twagize gufungurwa... kw'Ikimenyetso cya Gatatu. Icya Mbere cyari ifarashi y'umweru, kandi Igikurikiyeho cyari ifarashi y'umutuku, maze hanyuma ifarashi y'umukara. Kandi tubona ko abo bagendera ku mafarashi bari umuntu umwe, igihe cyose; kandi uwo yari antikristo, guhera mbere. Ntabwo yari afite... ntiyarafite ikamba, ariko yaje kurihabwa nyuma. Kandi noneho tubona ko yahawe inkota, kugira ngo akure amahoro mu isi, ndetse tubona ko yabikoze. Kandi noneho yaje kugarukana imihango yo gutanga, itorero rifite amafaranga, ubwo yagurishaga ideriyo kuri ibi n'amadenariyo abiri kuri biriya. Ariko yari yabujijwe kugira icyo atwara Amavuta na Vino, aribyo byari bisigaye ari bike. Kandi noneho twatanze, twagarukiye aho ku mugoroba wahise, hamwe no kugaragaza icyo Amavuta na vino byari cyo, ndetse n'icyo byajyaga gutanga. Kandi twe... Bishobora kuba byumvikanye nk'ibikarishye gato, ariko kuri njye... ni Ukuri neza neza. Murabona?

-----
Mwibuke, niba ari Ukuri guhishuwe, Ukuri nabwo kurahamirizwa. Imana, akenshi, uburyo bwose umuntu yashobora kuba umunyabwenge, uko yaba umuhanga mu bitekerezo bye; iyo Imana idashyigikiye ibyo arimo kuvuga, haba harimo ikintu kitari ukuri. Murabona? Niko biri. Kubera ko ni Ijambo. Noneho, igihe Mose yasohotse hariya ari mu nsi yo gusigwa kw'Imana, yaravuze ati, “Reka isazi zize.” Isazi ziraza. Ati, “Reka ibikeri bize.” Ibikeri biraza. Murabona, byari kugenda bite iyo avuga ati, “Reka isazi zize” maze ntizize? Murabona, noneho we... ntabwo yari kuba yavuze Ijambo ry'Uwiteka, murabona: yari kuba yavuze gusa, yari kuba yavuze ijambo rye bwite. Yashobora kuba yari yatekereje ko hashobora kuba hari bubeho isazi. Ariko, aho... ntihagire n'isazi imwe iza, kubera ko atari uko Imana yamubwiye. Kandi igihe Imana ikubwiye ikintu, maze ikavuga iti, “Genda ukore ibi, kandi nzabana nabyo, kubera ko iri ari Ijambo Ryanjye,” kandi Ikaryerekana muri Bibiliya, noneho Imana ihagarara inyuma yabyo. Kandi niyo ryaba ritanditswe muri Bibiliya, Imana irarishyigikira, uko biri kose, niba ari Ijambo ry'Imana. Murabona? Kandi noneho niba biri hanze y'ibyo, ibihishurira abahanuzi. Tubona ko ubwiru bwose bw'Imana ibumenyesha abahanuzi, ndetse bo bonyine. Murabona, Amos 3:7.

-----
Noneho, “Igihe Umwana w'Intama yamennye Ikimenyetso cya Kane.” Reka duhagarikire hano, Ikimenyetso cya Kane, noneho, Ninde wagifunguye? Umwana w'Intama. Ese hari undi muntu wari ukwiriye? Ntabwo washoboraga kubikora. Oya. Umwana w'intama yafunguye Ikimenyetso cya Kane. Kandi... Ikizima cya Kane, icyo Kizima kimeza nk'ikizu, kibwira Yohana kiti, “Ngwino, urebe icyo ubwiru bwa kane bwa gahunda y'ubucunguzi, iyo yari yarahishwe muri iki Gitabo,” kubera ko Umwana w'Intama yarakibumbuye. Muyandi magambo, icyo nicyo yarimo avuga. “Ngubwo ubwo bwiru hano. Narabuberetse, mu marenga. Noneho, Yohana, ntabwo nzi niba musobanukiwe, cyangwa mudasobanukiwe.” Ariko, yanditse icyo yabonye, ariko bwari ubwiru. Nuko, yandika icyo yabonye.

Umwana w'Intama yarimo amena Ibimenyetso, kandi Imana ntabwo yari igiye kubihishura nabwo. Byari birindirijwe igihe cya nyuma. Murabona? Noneho, twari dufite ibimenyetso, kandi twari twarabyinjiyemo cyane, kandi tubisohokamo neza, murabona. Ariko tuziko Ibyo byakomeje kugenda. Ariko noneho, mu minsi ya nyuma, dushobora kureba tukabona aho byari biri. Kandi ibyo bikwiriye gukorwa, ibyo, ku iherezo ry'igisekuru cy'itorero, aho mbere y'Izamurwa. Mbega uko uwo ari wese avuga ko Itorero rigiye kunyura mu Karengane, ntabwo mbizi. Ariko igituma ki Rigomba kunyura mu Karengane, kandi ridafite... ridafite icyaha? Ndashaka kuvuga... ntabwo mvuga itorero; itorero rizanyura mu karengane. Ariko ndimo ndavuga Umugeni. Umugeni, oya, nta cyaha afite aregwa, na gato. Cyamaze kumuhanagurwaho, habe na gato... habe n'impumuro yacyo, kandi nta kintu cyasigaye. Aratunganye, imbere y'Imana. Noneho Akarengane kaba ari ako gutunganya iki kuri bo? Ariko abandi barabikora. Itorero riragenda rikanyura mu Karengane, ariko ntabwo ari Umugeni. Noneho, noneho twe dufata ibyo mu bwoko bwose bw'amarenga. Nkaryo... itorero, Nowa, n'igishushanyo cyabatambukijwe, yarasohotse agwa mu cyaha. Murabona, noneho, bari babitambutse. Ariko, Enoki yabanje kugenda, icyo cyari igishushanyo cy'abera bagomba kwinjira, kandi bikaba mbere y'igihe cy'Akarengane.

-----
Noneho yari afite izina ryitwa Rupfu. Noneho mwitegereze. Nta n'umwe mu bandi bagendera ku mafarashi, cyangwa nta n'imwe mu zindi farashi, cyangwa nta gihe uyu ugendera ku ifarashi yigeze aza, ntabwo bagiraga...; uwo ntabwo yigeze agira izina. Ariko noneho yiswe Rupfu. Ntabwo ryari ryarigeze rivugwa. Murabona? Yarahishuwe noneho. Icyo aricyo ni urupfu. Rero, mbega ukuntu twakwiriye gutinda kuri ibyo nk'ikibwiriza cyose, kandi tukabigaragaza neza! Ariko ikintu cyose cyitwa anti, kiba kirwanya nyakuri, kigomba kuba ari urupfu. Kubera ko, hari ibintu bibiri, ibyo, ni Ubugingo n'urupfu. Kandi ibyo bihamya ko ari uguhishurirwa k'Umwuka Wera kuri ibi, muri iyi minsi, ibyo ni Ukuri neza neza. Anti, ni urupfu. Kubera ko, Ijambo, nkuko tuza kubibona nyuma hano, ni Ubugingo. Murabona? Kandi uyu muntu witwa Urupfu.

-----
Noneho mwitegereze, mwitegereze muri Bibiliya hano. Havuga ko izina rye ryari Ukuzimu, kandi... nshaka kuvuga;... ko Izina rye ryari Rupfu, kandi ukuzimu kuramukurikira. Noneho, ukuzimu igihe cyose gukurikira urupfu, mu bisanzwe. Igihe umuntu usanzwe apfuye, ukuzimu kuramukurikira; icyo ni igituro, aho mu isi y'imyuka mibi, murabona, aho ni mubisanzwe. Ariko mu by'umwuka, ni Inyanja y'Umuriro, murabona, niko biri, aho mu gutanduka kw'Iteka, aho bagomba gutwikirwa. Kandi Malaki 4 haravuga hati, “Ntuzamusigira umuzi cyangwa ishami, cyangwa ikindi kintu.” Niyo nzira isi ifite yo kwiyeza ubwayo bundi bushya, kubw'ingoma y'imyaka Igihumbi. Mubona?

-----
Mwitegereze. Ese ibi ni iki bigeraho? Noneho, tugiye kumara iminota cumi n'ibiri, cyangwa cumi n'ine hano, ndakeka. Mwitegereze icyo ibyo bigezeho. Ese ibyo ni ibiki? Byongeye kugaruka inyuma nkaho byari biri, kandi bitangirira mu Ijuru. Bikaza bikagera ku ntambara yo ku iherezo ry'igihe. Ikintu cya mbere cyabaye mu ijuru yari intambara. Luciferi atabwa hanze, kandi aza ku isi. Hanyuma yanduza Edeni; hanyuma akomeza kwanduza guhera ubwo. Kandi noneho, byavuye ku ntambara yo mu ijuru biza ku ntambara yo ku isi; kandi niho igomba kurangirira, ku isi, ku iherezo ry'igihe, mu ntambara yitwa Herimagedoni. Noneho, uwari wese azi ibyo. Intambara yatangiriye mu Ijuru, uwera, kandi ubwo nibwo bamutaye hanze. Mikayeli n'Abamarayika Be baramunesha, maze atabwa hanze. Kandi igihe babikoze, yaguye aho hasi muri Edeni, maze munsi hano hahita hatangira intambara.

-----
Noneho, intambara yatangiye mu Ijuru. Izarangirira ku isi, mu ishusho ya Herimagidoni. Noneho reka twigereze maze turebe aho bihishuka. Kandi ahari dushobora kubihishura. Umwami adufashe aka kanya kugira tubikore ubu. Mubyitegereze bihishuka. Uwo ugendera ku ifarashi uri mu bwiru, itegereze icyo akora noneho; “yarwanyije,” yanze ku ihana maze ngo agaruke ku Ijambo ry'Amaraso ry'umwimerere. Ijambo rihinduka Amaraso n'umubiri. Murabona? Yanze kongera kurigarukaho. Ni antikristo! Umugeni Jambo w'ukuri, yarwanyije... Yarwanyije Umugeni Jambo w'ukuri. Afata mugeni we bwite! Arwanya uyu mugeni w'ukuri, nawe. Kandi yafashe uyu mugeni bwite, maze amuzana kuri we, mu ishusho y'iyobokamana ryitwa imihango n'imigenzo. Murabona? Kandi noneho kubwo kubona ko ari Umugeni wera, yaramurwanyije. Ariko akora umugeni we bwite, ari we witwa antikristo, kubw'inyigisho z'antikristo, arizo zinyuranye na Kristo. Murabona uburyo ari intyoza? Kandi noneho, aho kugira ngo bagire ubumwe bw'urukundo, bagenzure, baramirize munsi y'Amaraso, yakoze idini. Aho kugira ngo agire Ijambo, yafashe imigenzo, imihango, ndetse n'ibindi.

-----
Mwitegereze... Uko kujya hamwe, kuri iyo farashi yabo ivanze amabara. Kandi murabona, arimo guhuriza hamwe iki kintu, kivangavanze imigenzo, amadini, iyo mihango yakozwe n'umwana w'umuntu. Ese ibyo ni ukuri? [Iteraniro riravuga riti, “Amena.”—Ed.] Ni ukuri, amabara avanze, amabara avanze y'abapfuye, ifarashi igajutse y'isi! Noneho, ibyo ni ukuri. Amabara avanze y'abapfuye, iyo shusho y'isi y'ifarashi igajutse, oh, mbega. nta Maraso Yera y'Ijambo, habe na gato! Kandi mwitegereze. Guhera aho ku mfuruka... “Kuva mu mpande enye z'isi, babateranirije hamwe; abakusanyiriza kujya muri Herimagedoni,” Bibiliya niko ivuga. Ndimo ndagerageza gutekereza ku Byanditswe, nkuko mbifite byanditse hano. Ntabwo ndibubyibuke; ariko hari aho byanditswe hano, murabona icyo biricyo. “Kubahuriza hamwe, kugira ngo bajye muri uwo munsi ukomeye w'intambara y'Uwiteka Imana.” Mwitegereze.

-----
Noneho ngaha aho bari, aho biyunga hamwe, aho baza muri iyo myiyereko, kuri Harumagidoni, kandi bakagendera kuri iyo farashi ifite amabara avanze; hamwe n'iyo farashi imwe y'umweru, ifarashi imwe y'umutuku, ifarashi imwe y'umukara. Izo eshatu, zitandukanye; politiki... Imbaraga za politiki, imbaraga z'umwuka, ubugenzuzi bw'imbaraga z'amadayimoni, aribyo antikristo. Byose bivanze hamwe, kandi ubonamo igajutse, witegereje neza icyo kintu arimo agenderaho. Ni ukuri. Noneho mwitegereze. Murebe icyo arimo kugenderaho, iyi igajutse, iyo ifite ubwoya bugajutse, ivanzemo umukara, umutuku, n'umweru; ije mu ntambara, ikaba irimo guhuriza hamwe abayo baturutse muri buri gihugu kiri munsi y'Ijuru! Ese ntabwo Daniyeli yasobanuye inzozi, maze akabona icyo gice kivanze nicyuma cyinjira muri buri bwami, bwa Roma? Ngaba hano aho barimo guhurira hamwe. Noneho mwicare mutuje akanya gato, kandi mwumve neza. Bari kwiyunga hamwe ubu kugira ngo babikore, kugira azane abe baturutse ku mpande enye z'isi; agendera ku ifarashi igajutse, irwaye cyane, ifite amabara atatu, ifarashi ivanze. Uwo muntu umwe!

Soma konti yuzuye muri...
Ikimenyetso Cya Kane.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Mbona igicu cyera, no ku gicu mbona uwicayeho usa n’Umwana w’umuntu, wambaye ikamba ry’izahabu ku mutwe kandi afite umuhoro utyaye mu intoki ze.

Marayika wundi ava mu rusengero arangurura ijwi rirenga, abwira uwicaye kuri icyo gicu ati “Ahuramo umuhoro wawe, usarure kuko isarura risohoye, kandi ibisarurwa byo mu isi byeze cyane.”

Ibyahishuwe 14:14-15


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

Mugabo, Ese Iki Ni
Ikimenyetso cy'Imperuka?

(PDF) - Mt Sunset.
Aho igicu cyagaragaye.

Chapter 11
The Cloud

(PDF Icyongereza)

Mbere...

Nyuma...


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.