Ikimenyetso cya Gatandatu.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Ibimenyetso Birindwi.

Ikimenyetso cy'urubanza.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ikimenyetso cya Gatandatu.

Ibyahishuwe 6:12-14,
12 Nuko mbona... amena Ikimenyetso cya Gatandatu, habaho igishyitsi cyinshi, izuba rirabura nk'ikigunira kibohejwe ubwoya, ukwezi kose guhinduka nk'amaraso;
13 inyenyeri zo mu ijuru zigwa... hasi, nk'uko umutini iyo unyeganyejwe n'umuyaga mwinshi uragarika imbuto zawo zidahishije,
14 ijuru rikurwaho nk'uko bazinga igitabo cy'umuzingo, imisozi yose n'ibirwa byose bikurwa ahantu habyo.

Noneho ndashaka ko mufata Igitabo cyanyu nka gutya, Matayo 24 n'Ibyahishuwe 6, nka gutyo. [Mwene Data afata Bibiliya ye kugira ngo afungure ibi bice bibiri-Ed.] Kandi reka tugereranye ikintu hano akanya gato. Noneho, mwitegereze ibi noneho, kandi mushobora gushaka uburyo ibyo... Uburyo byaba bimeze. Murabona, icyo Umwana w'intama arimo kwerekana hano, neza neza mu buryo bw'ingero, icyo Yavuze aha hose mu Ijambo. Arimo gukora neza neza, bityo kugira ngo bibashe guhamya ko ari ukuri. Noneho, ibyo... ibyo nibyo gusa bihari kuri iki. Hano... Hano hari umwe, arimo kubivugaho, kandi hano hari aho byabereye. Murabona? Ibi ni uguhamirizwa gutunganye. Noneho, noneho reka turebe mu gice cya 24 cya Matayo, no mu Byahishuwe 6, kandi tugereranye igice cya 24 cya Matayo. Twese ibyo turabizi ko icyo aricyo gice buri mwigisha wize, cyangwa buri muntu wese ajyamo, kugira... kugira ngo avuge ku gihe cy'Akarengane. Bituruka mu gice cya 24 cya Matayo. Kandi noneho reka...

Niba ari uko biri, noneho twe... Kubera ko, turabizi ko iki Kimenyetso cya Gatandatu ari Ikimenyetso cy'urubanza. Ni Ikimenyetso cy'urubanza, icyo nicyo neza neza Kiricyo. Noneho, murabona, twagize... antikristo ugendera ku ifarashi. Twabonye Itorero rigenda; noneho birarangiye, rirazamurwa. Hanyuma tubona abarenganijwe, muri abo Bayahudi hariya inyuma, munsi y'igicaniro. None hano hari kubumburwa k'urubanza, kuri abo bantu.... Aha muri aka karengane k'Urubanza hazasohokamo ibihumbi ijana na mirongwine na bine by'Abayahudi bacunguwe. Ngiye kubibahamiriza ko ari Abayahudi kandi ntabwo ari Abanyamahanga. Ntacyo bafite gukorana n'Umugeni, nta na kimwe. Umugeni, twamaze kubona ko Umugeni yagiye. Ntushobora gushyira ibyo bintu ahandi hantu handi; ntabwo yongera kugaruka kugera mu gice cya 19 cy'Igitabo cy'ibyakozwe. [Ibyahishuwe - Ed]

Noneho mwitegereze, aha, Ikimenyetso cya Gatandatu ni Ikimenyetso cy'urubanza rw'Ijambo. Noneho, hano, reka dutangire noneho kandi reka dusome muri Matayo, ibice 24. Noneho nifuzaga kubaha ikintu runaka hano narimo ngenzura, kugira ngo ndebe. Noneho, Matayo, guhera ku murongo 1 kugera kuwa 3, rero, niho tugiye gusoma bwa mbere.
Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y'urusengero. Arababwira ati “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri yuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.” [Noneho] kandi (umurongo wa 3)... Yicaye ku musozi wa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati “Tubwire, ibyo bizaba ryari,... n'ikimenyetso cyo kuza kwawe n'icy'imperuka y'isi ni ikihe?”

-----
Mwitegereze, ubungubu. Noneho tugiye gusoma, icya mbere, aha... “Noneho Arabasubiza...” Kandi... kandi noneho We... Agiye gutangira kubasubiza ubu, kandi turashaka kubigereranya n'Ibimenyetso. Noneho mwitegereze. Ikimenyetso cya Mbere ni Ibyahishuwe 6:1 na 2. Noneho dusome 6:1 na 2.
Nuko mbona Umwana w'Intama amena kimwe muri ibyo bimenyetso birindwi bifatanije cya gitabo, numva kimwe muri bya bizima bine kivuga ijwi nk'iry'inkuba kiti “Ngwino.” Ngiye kubona mbona ifarashi y'umweru, kandi uyicayeho yari afite umuheto ahabwa ikamba, nuko agenda anesha kandi ngo ahore anesha.
Ese uyu muntu twabonye ko ari nde? [Iteraniro riravuga riti, “Antikristo”-Ed.] Antikristo. Matayo 24, noneho, 4 na 5,
Yesu arabasubiza ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya, kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati 'Ni jye Kristo', bazayobya benshi.

Murimo kubibona? Antikristo. Ngaha ahari Ikimenyetso cyanyu. Murabona? Murabona? Yabivuze hano; kandi hano bafungura Ikimenyetso, kandi nguyu aho yari ari, biratunganye. Noneho Ikimenyetso cya Kabiri, Matayo 24:6, Ibyahishuwe 6:3 na 4. Noneho mwitegereze, Matayo 24:6. Noneho reka ndebe icyo bivuze.
Muzumva iby'intambara n'impuha z'intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.
Niko bri, reka dufate Ikimenyetso cya Kabiri, Ibyahishuwe 6:3 kandi... Kabiri. Mwitegereze icyo Avuze noneho.
Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya kabiri, numva ikizima cya kabiri kivuga kiti “Ngwino.” Nuko haza indi farashi itukura cyane, uyicayeho ahabwa gukura amahoro mu isi ngo bicane, kandi ahabwa inkota ndende.

Biratunganye, neza neza! Oh, Nkunda gukoresha Ibyanditswe ngo byisubize ubwabyo byonyine. Ese mwe si uko? Umwuka Wera yarabyanditse byose, ariko Ashoboraye kubihishura. Noneho reka twitegereze Ikimenyetso cya Gatatu. Noneho, iyi ni inzara. Hano, Matayo 24:7 n'uwa 8. Reka dufatate karindwi n'umunani, muri Matayo.
Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara... ibyorezo,... n'ibishyitsi hamwe na hamwe. Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.
Murabona, murimo muragenda mubyegera noneho, Hano, Ibyahishuwe, umurongo wa 6, noneho tugiye gufata Ikimenyetso cya Gatatu. Kiboneka mu Byahishuwe 6:5 na 6

Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu kivuga kiti “Ngwino.” Nuko ngiye kubona mbona ifarashi y'umukara, kandi uyicayeho yari afite urugero rw'indatira mu intoki ze. Numva hagati y'ibyo bizima bine igisa n'ijwi rivuga riti “Urugero rumwe rw'ingano rugurwe idenariyo imwe, n'ingero eshatu za sayiri zigurwe idenariyo imwe, naho amavuta na vino ntugire icyo ubitwara.”
Inzara! Murabona, neza neza icyo Kimenyetso kimwe, icyo kintu kimwe Yesu yavuze. Niko biri. Ikimenyetso cya Kane, “Ibyorezo” n'“Urupfu.” Mwitegereze, Matayo 24. Tugiye gusoma... umurongo wa 8, 7 n'umunani, ndibwira ariho, kuri iki kimenyetso cya Kane, ndabifite hano. Niko biri. Noneho, ni iki nasomye hano inyuma? Se naba nasomye ikintu kitaricyo? Yego, nari nabyanditse ahantu. Yego, ngaha aho turi. Noneho dukomeze. Aha dukomeze. Niko biri, mugabo.

Noneho reka dutangirire hano ku murongo wa 7, kuri iki, Ikimenyetso cya Kane; kandi ni 6:7 n'uwa 8, aha ku kindi, mu Byahishuwe Noneho reka turebe umurongo wa karindwi n'uwa 8 muri Matayo 24. Ni byiza, noneho.
Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara... ibyorezo... n'ibishyitsi hamwe na hamwe. Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.
Noneho Ikimenyetso cya Kane, nkuko tubisoma hano, cyari... Ikimenyetso cya Kane, kwari uguhera ku murongo wa 7 n'uwa 8, hano kuri iki kindi ubu.
Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya kane, numva ijwi ry'ikizima cya kane kivuga kiti “Ngwino.” Nuko, ngiye kubona mbona ifarashi y'igitare igajutse...

Noneho mutegereze gato. Nshobora kuba nabyanditse nabi. Yego. Yego. Noneho mutegereze umunota umwe, ubu, uwa 7 n'uwa 8. Noneho reka turebe, Matayo 24:7 n'uwa 8. Noneho reka turebe. Turibugere kuri ibyo. Icyo ni icya Gatatu, gifunguka, ese sibyo? [Iteraniro rirasubiza riti, “Amena.”-Ed.] Matayo 24:7 n'uwa 8. Mumbabarire. Noneho, ibyo bifungura imvura, cyangwa inzara, birekura inzara. Niko biri. Noneho, “Ibyorezo” n'“urupfu.” Yego, mugabo. Noneho tugiye kujya kuri byo, uwa 7 n'uwa 8. Noneho, ibyo bishobora kuba ari Ikimenyetso cya 4. Reka turebe aho tuza kugera ku Kimenyetso cya Kane. “Kandi igihe amaze gufungura Icya Kane... Ikimenyetso cya Kane...” Yego, ni ugendera ku ifarashi igajutse, “Rupfu,” murabona.
Nuko, ngiye kubona mbona ifarashi y'igitare igajutse, kandi uyicayeho yitwa Rupfu, kandi Kuzimu aramukurikira. Nuko bahabwa ubutware bwa kimwe cya kane cy'isi, ngo babicishe inkota n'inzara n'urupfu, n'ibikoko byo mu isi.
Noneho, murabona, uwo yari “Rupfu.”

Noneho, Ikimenyetso cya Gatanu, Matayo 24:9-13. Reka ndebe niba nafashe ibiribyo, aha, nanone. Murabona?
“Ubwo ni bwo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n'amahanga yose abahora izina ryanjye. Ni bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane. N'abahanuzi benshi b'ibinyoma bazaduka... bayobye benshi. Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja. Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.
Noneho, turi ku Kimenyetso cya Gatanu aha. Kandi ibyo byari ku mugoroba wahise, murabona. “Bazabatanga, bazagambanirana,” ndetse n'ibindi.

Noneho murebe hano ku cya 6, Ikimenyetso, 6:9 kugera 11. Noneho reka tugere kuri icyo ngicyo, Ibyahishuwe 6:9 kugera kuri 11.
Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi y'igicaniro imyuka y'abishwe bahōwe ijambo ry'Imana n'ubuhamya bahamyaga. Batakana ijwi rirenga bati “Ayii Mwami wera w'ukuri! Uzageza he kudaca amateka no kudahōra abari mu isi, uhōrere amaraso yacu?” Umuntu wese muri bo ahabwa igishura cyera, babwirwa kumara n'ikindi gihe gito baruhuka, kugeza aho umubare w'imbata bagenzi babo na bene Se bagiye kwicwa nka bo uzuzurira.

Noneho, murabona, munsi y'Ikimenyetso cya Gatanu, tubona ko... tubona abahowe Imana. Kandi aha muri 24:9 ahagana hano, twe... kugera kuri 13, tubona ko bari abahowe Imana. “Bazabatanga, kandi babice.” ndetse n'ibindi. Murabona, icyo Kimenyetso nyirizina kirimo gifungurwa. Noneho, mu Kimenyetso cya Gatandatu, icyo nicyo tugiye kugeraho ubu, Matayo 24:29 na 30. 24, noneho reka dufate 29 na... Na 30. Ngaha aho turi. Noneho, ubu tugiye kubigeraho, nabwo, ni Ibyahishuwe 6:12 kugera kuri 17. Ibyo nibyo neza neza twasomye. Noneho mwumve ibi, ubungubu, icyo Yesu yavuze muri Matayo... 29, 24:29 na 30.
“Ariko hanyuma y'umubabaro wo muri iyo minsi, uwo mwanya...
[Iki? Igihe... aka karengane, uku kubabazwa kugitangira banyuramo hano, murabona.]
“Ariko hanyuma y'umubabaro wo muri iyo minsi, uwo mwanya 'Izuba rizijima, n'ukwezi ntikuzava umwezi wako, n'inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n'imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.' Ubwo ni bwo ikimenyetso cy'Umwana w'umuntu kizabonekera mu ijuru, n'amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w'umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n'ubwiza bwinshi.

Noneho, dusome hano mu Byahishuwe ubu,... Ikimenyetso cya Gatandatu, icyo turiho aka kanya.
Nuko mbona amena ikimenyetso cya gatandatu, habaho igishyitsi cyinshi, izuba ririrabura nk'ikigunira kiboheshejwe ubwoya, ukwezi kose guhinduka nk'amaraso, inyenyeri zo mu ijuru zigwa hasi, nk'uko umutini iyo unyeganyejwe n'umuyaga mwinshi uragarika imbuto zawo zidahishije, ijuru rikurwaho nk'uko bazinga igitabo cy'umuzingo, imisozi yose n'ibirwa byose bikurwa ahantu habyo. Abami bo mu isi n'abatware bakomeye n'abatware b'ingabo, n'abatunzi n'ab'ububasha n'imbata zose n'ab'umudendezo bose bihisha mu mavumo no mu bitare byo ku misozi, babwira imisozi n'ibitare bati “Nimutugweho, muduhishe amaso y'Iyicaye kuri iriya ntebe n'umujinya w'Umwana w'Intama, kuko umunsi ukomeye w'umujinya wabo usohoye kandi ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?”

Mu buryo butunganye, dufungure ahagana hano, murabona icyo Yesu yavuze hano ubu muri Matayo 24:29. Mwumve. “Nyuma,” ikibazo cya Eichmann, n'ibindi.
“Ariko hanyuma y'umubabaro wo muri iyo minsi, uwo mwanya 'Izuba rizijima, n'ukwezi ntikuzava umwezi wako, n'inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n'imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.' Noneho mwitegereze. Ubwo ni bwo ikimenyetso cy'Umwana w'umuntu kizabonekera mu ijuru, n'amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w'umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n'ubwiza bwinshi. Azabwiza abamarayika be ijwi rirenga ry'impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y'ijuru ukageza iyindi mpera yaryo.

Murabona, neza neza, ugereranyije n'icyo Yesu yavuze muri Matayo 24, ndetse n'icyo umuhishuzi hano yafunguye mu Kimenyetso cya Gatandatu, ni ibyo neza neza. Kandi Yesu yarimo avuga ku gihe cy'Akarengane. [Mwene Data Branham akubita ku gicaniro inshuro eshatu-Ed.] Murabona? Icya mbere, yabazaga igihe ibi bintu bizabera, igihe urusengero ruzakurirwaho. Asubiza ibyo. Igikurikiyeho yabajijje, ni gihe hazaza igihe... ubwo hazaba igisekuru cy'akarengane. Kandi igihe ibi bizaberaho, ubwo antikristo azahaguruka; kandi igihe antikristo azakuriraho urwo rusengero.

-----
Noneho ndashaka ko mubona. Yesu... Noneho, nk'ejo nimugoroba, kuri Iki, Yesu ntiyakoze kuri iyo nyigisho y'Ikimenyetso cya Karindwi. Ntabwo biri hano. Mwitegereze, Yahise ajya mu migani aha, nyuma y'ibyo. Kandi Yohana yirinze Ikimenyetso cya Karindwi. Icya Karindwi, icya nyuma, Ikimenyetso cya Karindwi, icyo kigomba kuba ari ikintu gikomeye. Nta nubwo byanditswe, murabona. Yakuyemo Ikimenyetso cya Karindwi; bombi barabikoze. kandi umuhishuzi, igihe Imana yavuze ko aho... Yohana yaravuze ati, “Hariho ituze gusa mu Ijuru.” Yesu ntabwo na gato yigeze agira ijambo avuga kuri Cyo. Mwitegereze noneho, tugarutse ku murongo wa 12. mwitegereze nta Nyamaswa. Uwo ni umurongo wa 12, utangira aha ku Kimenyetso cyacu, kugira ngo tukibone gifunguka. Nta Nyamaswa, kimwe n'uko, nta Kizima, kigaragazwa hano, habe, nkuko byari biri ku Kimenyetso cya Gatanu. Kubera iki? Ibi byabayeho, ku rundi ruhande rw'igisekuru cy'Ubutumwa bwiza, mu gihe cy'Akarengane.

Soma konti yuzuye muri...
Ikimenyetso cya Gatandatu.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ngo abubwira abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose.

Avuga ijwi rirenga ati “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko.”

Ibyahishuwe 14:6-7


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

Nkingi y'umuriro.
- Houston 1950.

Chapter 1
-The Forerunners.

(PDF Icyongereza)

Chapter 13
- God is Light.

(PDF Icyongereza)

Chapter 9
- The Third Pull

(PDF Icyongereza)

Ibyo byagakwiye
gutera buri Mukristo,
kwisuzuma ubwe,
kandi akazamura
ibiganza bye
imbere y'Imana.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.