Kiriya gihe i Kaluvari.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.

Kiriya gihe i Kaluvari.


William Branham.
 

Soma konti yuzuye muri...
Kiriya gihe i Kaluvari.

Luka 23:33,
Nuko bageze ahitwa i Nyabihanga, bamubambanaho n’abo bagome, umwe iburyo bwe n’undi ibumoso.

Kandi niba ari ingenzi ku nyokomuntu ako kageni, Kaluvari, ntekereza ko byatubera byiza gusubira inyuma, maze tukabisuzuma, tukareba icyo bivuze mu by'ukuri, kuri twe. Mu by'ukuri, sinshidikanya ko muri iki gihe cya nyuma turimo, dushaka kumenya biruseho akamaro k'Imana. Ibyo dushobora kuvumbura byose, turi hano ngo tubyige, kugira ngo tubone ibyacu, n'ibyo Imana yadukoreye, no kubona ibyo Imana yadusezeranije. Kandi ni cyo kituzana mu rusengero.

Ni yo mpamvu umubwirizabutumwa abwiriza, ni cyo kimutera gutekereza ku Byanditswe, maze agashaka ihumekerwa. Ni uko ari umugaragu, ukorera ubwoko bw'Imana. Kandi agerageza kugira icyo abona gi-… icyo Imana yashakaga kubwira ubwoko Bwayo, icyabafasha. Byashoboka ko kibaciraho iteka mu byaha byabo, ariko cyabafashije kubyuka, kugira ngo bareke ibyaha byabo, hanyuma bakabyukira gukorera Uwiteka. Abagaragu b'Imana bakagombye gushakisha ibyo bintu.

Niba uriya munsi ari uw'ingenzi cyane, niba ari umwe mu minsi y'ingenzi, twitegereze mu ngingo 3 zinyuranye icyo uriya munsi watumariye. Twagashoboye gufatamo ingingo amagana. Ariko, iki gitondo, nahisemo gusa ingingo 3 zinyuranye, z'ingenzi cyane, dushaka kwitaho mu mwanya muto ugiye gukurikira, kandi werekana icyo Kaluvari yatumariye. Kandi ngusabye ngo bicireho iteka buri munyabyaha wese uri hano, bitere buri wera gupfukama, bitere buri murwayi kuzamurira Imana ukwizera kwe maze atahe yakize, bitere buri munyabyaha gukizwa, buri wese wasubiye inyuma bimugarure kandi yitere isoni, naho buri uwera bimunezeze kandi bimuhe ingoga nshya, ibyiringiro bishya.

Ingingo nkuru ikomeye, icyo Kaluvari itumariye twebwe n'isi yose, ni uko yakemuye ikibazo cy'icyaha rimwe na rizima. Muntu yari yarasanzwe ashinjwa icyaha. Kandi icyaha cyari umubabaro umuntu n'umwe atashoboraga kwikiza, uwo mubabaro wari mwinshi ku buryo ari nta muntu washoboraga kuwikiza. Nizera by'ukuri ko Imana yari yaciye iteka ko ari uko byagombaga kugenda, - ko umubabaro wakagombye kuba mwinshi ku buryo ari nta muntu n'umwe wagashoboye kuwikiza, - kugira ngo Ibe ari Yo ibyikorera Ubwayo. Nyamara, igihano cy'icyaha, ni urupfu. Kandi twese twavukiye mu cyaha, twasamiwe mu gukiranirwa, tuza mu isi tuvuga ibinyoma. Ku bw'ibyo, nta n'umwe muri twe, wari ukwiye, kandi nta n'umwe washoboraga kuboneka mu isi akwiriye.

Kandi icyaha nticyatangiriye mu isi. Icyaha cyatangiriye mu Ijuru. Lusuferi yari… Lusuferi, Satani, yari ikiremwa cyaciriweho iteka, kubera kutumvira kwe, na mbere y'uko agera ku isi. Icyaha cyatangiriye mu Ijuru, aho Imana yashyizeho Abamarayika, n'ibindi, ku rugero rumwe n'abantu. Ubumenyi, igiti cy'ubumenyi, ku buryo umuntu yashoboraga kwihitiramo. Kandi ubwo Lusuferi yahabwaga amahirwe yo kwihitiramo, yashatse ikiruta icyo Imana yari ifite. Aho ni ho ibibazo byatangiriye.

Kandi icyaha hari icyo cyasabaga. Icyasabwaga, cyari urupfu. Urupfu ni rwo rwari igihano. Kandi hariya, twagashoboye kubijyamo mu buryo burambuye, kuko ntemera ko habaho urupfu rumwe gusa. Habaho Ubugingo bumwe gusa. Nizera ko umuntu ufite Ubugingo Buhoraho adateze kuzapfa. Nizera ko hariho ukurimbuka burundu k'ubugingo bukora icyaha; mu by'ukuri, Bibiliya ivuga iti: «Ubugingo bukora icyaha, ni bwo buzapfa bidashidikanywaho.» Si umuntu, ah'ubwo «ubugingo bukora icyaha». Rero, Satani agomba kuzapfa byanze bikunze, akarimbuka. Sinemeranya by'ukuri na ba «universaliste», bavuga ko Satani azakizwa. Yakoze icyaha, kandi ni we muhanzi w'icyaha. Ubugingo bwe bwakoze icyaha; kandi yari umwuka. Uwo mwuka uzarimbuka rwose pe, nta n'agace kawo na gato kazasigara.

Kandi ubwo icyaha cyazaga ku isi, hariya mu ntangiriro, nk'urusika rw'umwijima rwaguye ruvuye mu ijuru, cyaremaje isi bidasubirwaho. Yaroshye mu bubata ibyaremwe byose byo ku isi n'ibyo Imana yaremye byose. Umuntu yari mu bubata bw'urupfu, bw'indwara, bw'irungu, n'ubw'agahinda. Hamwe na we ibyaremwe byose byaraguye. Icyaha cyari ikinya, mu by'ukuri, cyaremaje isi. Rerotwisanze hano, ari nta byiringiro, kuko ibyaremwe byose by'isi byari bibaswe na cyo. Kandi abavukiraga ku isi bose bari mu bubata bwacyo.

Rero, byagombaga kuva Aho icyaha kitigeze kuba. Ntibyashoboraga kuva mu isi. Umwe muri twe ntiyashoboraga gucungura undi. Byagombaga kugira Undi biturukaho. Rero ubwo muntu yamenyaga ko yari yatandukanye n'Imana ye, yahindutse inzererezi. Barariraga. Baraborogaga. Banyuraga mu mibabaro. Bazereraga mu misozi n'ubutayu, bashakisha Umurwa wubatswe n'Imana. Mu by'ukuri, yari azi ko aramutse agarutse mu Bwiza bw'Imana, yashobora kubijyaho impaka na Yo. Ariko nta buryo bwari buhari bwo kugaruka. Yari yazimiye. Ntiyari azi icyerekezo yafata, maze ahinduka inzererezi, agerageza kubona ahantu hamwereka uburyo bwo kugaruka aho Hantu. Hari icyari muri we cyamubwiraga ko hari Ahantu yaturutse, hari hatunganye.

Nta muntu uri hano n'umwe, mu bateze amatwi baboneka muri iki gitondo, cyangwa mu bazumva iyi bande iriho amajwi, aho izagera hose, mu isi yose, nta muntu n'umwe, uri hano cyangwa ahandi, udashaka ubwo Butungane. Mwishyura imyenda yanyu, maze mukavuga muti: «Bizakemura ikibazo.» Iyo wishyuye imyenda yawe, ni bwo umuntu umwe mu muryango wawe afatwa n'uburwayi. Iyo bigenze neza ku birebana n'uburwayi, ni bwo mubona indi myenda yo kwishyura. Muri ako kanya, imisatsi yawe ihinduka imvi, hanyuma ukifuza gusubira i busore. Hakomeza kugira ikibaho, ubudahwema, kandi ni ukubera uwo muraba w'icyaha. Ariko mu mutima wawe, kuba ushaka ubwo Butungane, bigaragaza Hariho. Ahantu hamwe, hari Ikintu.
-----

Hanyuma, igihe kimwe, - kiriya gihe cya Kaluvari, - hari Uwamanutse agasiga Ubwiza. Umuntu umwe witwa Yesu Kirisito, Umwana w'Imana, yasize Ubwiza, maze Kaluvari ibaho. Ni bwo Ikiguzi cyishyurwaga, maze ikibazo gikemuka rimwe na rizima. Kandi ni cyo cyuguruye inzira yerekeza kuri cya kintu dufitiye inzara n'inyota. Ni cyo cyatugejeje aho tunyurirwa. Nta muntu wageze i Kaluvari, akabona ibyahabereye, ngo agume uko yari ari. Icyo yifuje cyose, akibona, iyo ageze aho hantu. Ni umunsi n'ikintu by'ingenzi cyane, ku buryo byanyeganyeje isi. Byanyeganyeje isi, inyeganyega uko itabyigeze mbere.

Ubwo yapfiraga i Kaluvari, maze Agakemura ikibazo cy'icyaha, iyi si y'icyaha yarohamye mu icuraburindi. Izuba ryijimye ku manywa y'ihangu, ryabaye nk'iripfuye. Ibitare byaranyeganyeze, imisozi irasaduka, maze ako kanya intumbi z'abera zirazurwa. Byagize ngaruka ki? Imana yagiye imoneje i Kaluvari. Yakomerekeje by'Iteka iyo nyamaswa yitwa Satani. Uhereye icyo gihe, iyi nyamaswa yarushijeho kugira ubugome, kuko ari cyo cyazaniye inyokomuntu Umucyo. Kandi nta utazi ko iyo inyamaswa ikomeretse, ari bwo irushaho kugira ubugome; izerera hose, ivunitse umugongo. Nyamara, Satani yakubiswe incuro iyishegesha, i Kaluvari. Isi yahamije ko ari cyo cyabaye.

Ikiguzi cy'ikirenga cyigeze kwishyurwa, Umwe rukumbi washoboraga kucyishyura yaje kushyurira, i Kaluvari. Ni bwo ikiguzi cy'ikirenga cyishyuwe. Iyo ni imwe mu ngingo. Imana yari yarasabye icyo. Nta muntu n'umwe wari ubikwiye. Nta n'umwe wari ubishoboye. Nta muntu n'umwe wari ushoboye kubikora. Ni bwo imana yazaga, Yo Ubwayo, Yigira umuntu, Ibaho ubuzima bwa kimuntu, bugira ibyifuzo bya kimuntu, maze Ibambwa i Kaluvari. Kandi hariya, mu gihe Satani yatekerezaga ko Atajyaga kubikora, ko Atajyaga kugera ku iherezo, Yihanganiye Getsemani n'ibishuko bitagira umuntu n'umwe wabyihanganiye. Yihanganiye ibyo byose, kimwe n'abantu bose, ah'ubwo Yishyuye ikiguzi. Kandi ni cyo cyaroshye isi mu icuraburindi. Byari nk'ikinya, giterwa ujya kubagwa. Iyo umuganga atera umurwayi ikinya… mbere yo kumubaga, abanza kumusinziriza. Kandi ubwo Imana yagiraga Uwo ibaga, ku bw'Itorero, isi yatewe ikinya, ibidukikije byahinze umushyitsi. Nta bwo bitangaje! Imana, mu mubiri wa kimuntu, yarasambaga. Ni cyo Gihe isi yari itegereje, nyamara, abenshi muri bo nta byo bari bazi.

Ni cyo kimwe na n'ubu: abenshi bategereje ibyo bintu, kandi nyamara, ntibabizi. Ntibabona uburyo bwo kubyikuramo, baracyashakisha ibinezeza n'iby'isi, bagerageza kubona uburyo bwo kubyikuramo. Hari harabanje kubaho ibyapa byinshi byategurizaga kiriya Gihe, ingero zikomeye nyinshi. Ni byo byashushanywaga n'umwana w'intama, n'ikimasa, n'intungura n'ibyo bintu byose. Nyamara, ntibyashoboraga gukemura icyo kibazo. Ntibyashoboraga gukuraho imbaraga z'urupfu, izo Satani yari yarashyize isi munsi. Amabuye yari yarigeze gukandagira, atembera ku isi: amakoro yaka umuriro! Lusuferi yari umwana w'uruturuturu, kandi yari yaragenze ku isi ubwo yari ikirunga cyaka umuriro. Ariya mabuye, yahoze, ubwo Yesu yapfiraga, i Kaluvari, ni amakoro yavuye mu nda y'isi. Ikiguzi cyarishyuwe, ububata bwa Satani bukurwaho.

Imana yashyize mu biganza bya muntu uburyo bwo kugaruka ku cyo yashakishaga. Ntiyagombaga kuba akirira. Iriya ntimburo, ubwo yamenaga impyiko za Satani, hariya i Kaluvari, impyiko z'icyaha, iz'uburwayi! Kandi ni cyo cyagaruye buri muntu mu Bwiza bw'Imana, amaze kubabarirwa ibyaha bye. Haleluya! Ibyaha byacu twarabibabariwe. Satani ntagishobora kuduheza mu icuraburindi, kure y'Imana. Umuhanda mugari waraciwe. Telefoni yashyizweho. Hari umurongo wo kuvugana n'Ubwiza, nta muntu rero, uhejwe kuri uwo murongo. Niba umuntu yuzuye ibyaha: ibyo byamuhuje n'uwo murongo, ashobora kubabarirwa icyo cyaha. Si ibyo gusa, ah'ubwo ikiguzi cy'icyo cyaha cyarishyuwe. Yoo! Ntugomba kuvuga uti: «Sinkwiriye.» Nta gushidikanya ko udakwiriye, ntiwashoboraga kuba ukwiriye. Ah'ubwo hari Uwari ukwiriye wagiye mu cyimbo cyawe. Ufite umudendezo. Ntugomba kuzerera. Ntugomba kuba umuntu ushakisha ibinezeza by'isi.

Kuko hari Isoko yuzuye Amaraso
Y'imitsi ya Emanweli,
Umunyabyaha wese wibiye muri urwo ruzi,
Yozwaho icyaha cyose.

Ntugomba kurimbuka. Hari umuhanda mugari, n'Inzira, kandi yitwa Inzira yo kwera. Uwanduye ntazayinyuramo. Mu by'ukuri, abanza kunyura ku isoko, hanyuma akinjira mu muhanda mugari.

Yambuye Satani ububasha. Yakinguye amarembo y'ikuzimu, ku muntu wese wari ufungiye kuri iyi si, muri za gereza, watinyaga igihe azapfira, icyo urupfu rwari rumuzigamiye. I Kaluvari, Yakinguye imiryango ya za mabuso, maze Abohora imbohe zose. Ntugomba kuba ugisenywa n'icyaha. Ntugomba kuba ugiha ingingo zawe icyaha: kunywa, kunywa itabi, gukina urusimbi, kubeshya. Ushobora kuba umwizerwa, umukiranutsi n'intungane. Kandi Satani nta cyo yabikoraho, kuko wafashe umugozi, umugozi w'Umutekano, watewe mu Gitare cy'Ibihe. Nta mutingito na muke wagutandukanya na cyo. Nta na busa, nta n'urupfu ubwarwo, rwashobora kugutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kirisito Yesu.

Ngicyo icyo Kaluvari yamaze. Abantu bari mu bubata babonye umudendezo. Abantu, bahoze, kera, batinya urupfu, bashobora kuba batagitinye urupfu ukundi. Umuntu ushakishanya umwete Umurwa wahanzwe kandi ukubakwa n'Imana, ashobora kwinjira mu muhanda mugari, hanyuma akararama areba Ijuru, kuko ari uw'umudendezo. Haleluya! Yaracunguwe. Ntagikeneye kuzerera. Mu by'ukuri, hari uburyo bwo kumenya niba uri mu kuri cyangwa utakurimo. Imana iduha Ubugingo. Ibyaha byacu byaribuze. Kiriya gihe i Kaluvari cyishyuye ikiguzi. Iyo tubonye ibyo byose, ntibitangaje kuba umusizi yaranditse ati: Mu gihe ibitare byasadukaga n'ibicu bikijima, Umukiza wanjye yacuritse umutwe maze arapfa. Umwenda watabutse wahishuye Inzira Igana mu munezero w'Ijuru n'umunsi utazashira.
-----

Icya mbere, twakagombye gushakisha icyo kiriya Gihe cyamaze. Icya 2, twakagombye kubona icyo kiriya Gihe cyadukoreye, rero, icyo cyadukoreye. Rero, icya 3, turebe icyo twakagombye gukorera kiriya Gihe. Twebwe, twakagombye gukora iki? Twakagombye kubanza kubisuzuma, kuko ari umunsi ukomeye, umunsi uruta indi yose. Ikibazo cy'icyaha cyarakemutse. Ububasha bwa Satani bwashyiriweho iherezo. None ubu, turashaka kubona icyo twakagombye gukora nk'inyiturano, noneho, nk'inyiturano. Ubwo Yesu yapfiraga i Kaluvari, i Kaluvari, kiriya Gihe, uretse kuba Yarishyuye ikiguzi cy'ibyaha byacu, ah'ubwo Yishyuye ikiguzi maze Anaduha uburyo, ngo dushobore kumukurikira. Mu by'ukuri, twebwe, ba Adamu twaguye, twacunguwe, nk'uko Mwuka yayoboraga Adamu (Adamu wa 1), wari ufite ubutware ku byaremwe byose, ni ko, twebwe (ba Adamu wa 2), cyangwa abantu bo ku isi, twacunguwe na Kirisito, uhereye kiriya Gihe i Kaluvari, dushobora kumukurikira.

Soma konti yuzuye muri...
Kiriya gihe i Kaluvari.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.

2 Abakorinto 5:17


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Chapter 9 - The Third Pull

(PDF Icyongereza)

Mbere...

Nyuma...

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

«Sinkwiriye.» Nta
gushidikanya ko
udakwiriye, ntiwashoboraga
kuba ukwiriye.
Ah'ubwo hari Uwari
ukwiriye wagiye mu
cyimbo cyawe.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.