Ikimenyetso Cya Gatatu.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Ibimenyetso Birindwi.

Ugendera ku ifarashi y'umukara.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ikimenyetso Cya Gatatu.

Oh, Mana udufashe. Oh, mbega. Noneho, turahagararira hano. Imana, idufashe kubona ubu, isengesho ryanjye, nkuko tuje ubu, kubera ko ntabwo nshaka kubakereza cyane. Imana idufashe kubibona. Niringiye ko, ahari Umwuka uri kuri twe uraba utunganye ubu kuburyo Udufasha guhishura, Ugafungura iki Kimenyetso. Reka dusome mu gihe turi kureba imimerere itorero ririmo. Tureba uko ryahoze, twabonye icyo bakoze, twabonye aho bagomba kugarukira, turabibona aho, kandi turikubona icyo bari bakwiriye gukora. Kandi nibyo bakoze. Noneho, ese murabona aho turi? Ubwanyu mu bicire urubanza. Sinshobora guca imanza. Inshingano zanjye gusa ni ukuzana iri Jambo. Nkuko narihawe, niko ndibaha. Igihe ntari narihabwa ntacyo nshobora kubazanira. Nta nundi wabishobora.

Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu kivuga kiti “Ngwino.”
Nuko ngiye kubona mbona ifarashi y'umukara, kandi uyicayeho yari afite urugero rw'indatira mu intoki ze. Numva hagati y'ibyo bizima bine igisa n'ijwi rivuga riti “Urugero rumwe rw'ingano rugurwe idenariyo imwe, n'ingero eshatu za sayiri zigurwe idenariyo imwe, naho amavuta na vino ntugire icyo ubitwara.”

-----
Noneho, mwitegereze aho turi uyu mugoroba, icyo ni ikindi gisekuru cy'itorero. Murabona? Turimo kumanuka tujya ku gisekuru cya gatatu cy'itorero ubu. Murabona? Neza neza ku gisekuru cya gatatu cy'itorero ni kimwe no ku ifarashi ya gatatu. Murabona? Noneho, igisekuru cya mbere cy'itorero cyari iki? Abanikolayiti bari bafite inyigisho (Murabona?) aho ni ku cyambere. Niko biri. Kandi noneho ikintu cya mbere tuzi n'iyi nyigisho y'abanikolayiti, yaje kwemerwa kandi ihabwa uburenganzira, itangira gushyirwa mu bikorwa. Kandi bambika ikamba uyu muntu. Hanyuma uyu mwuka, antikristo, uhinduka uwambaye umubiri mu muntu. Murabona? Kandi tubona ko nyuma yahindutse satani wambaye umubiri nawe. Dayimoni iragenda, maze satani araza arinjira.

Kandi nkuko iryo torero ryari ri... mwene ubwo bwoko bw'itorero ry'antikristo rigenda ryimuka gahoro gahoro, niko Umugeni yagiye aza n'ibintu bitandukanye; binyuze mu gutsindishirizwa, kwezwa, umubatizo w'Umwuka Wera, nuko arakomeza gutyo (Murabona?), ibintu bimeze nka gutyo. Ikintu gusa bakoze babanje gufata ububyutse bwabo, kandi Itorero rikaza kubifata bwa nyuma. Iyo myaka yabo ya mbere itatu... izo nzego za mbere eshatu zaje ku Itorero aho rivuye mu gutsindishirizwa, kwezwa, umubatizo w'Umwuka Wera indi nshuro, Imana yambaye umubiri yigaragaza hagati muri twe.

Hano arinjira nk'antikristo, nk'umuhanuzi w'ibinyoma, hanyuma ikizima, nyuma igisekuru cy'umwijima. Kandi Itorero risohoka muri icyo gisekuru cy'umwijima, gutsindishirizwa, kwezwa, umubatizo w'Umwuka Wera, Ijambo ryambaye umubiri, nibwo buryo ari noneho. Uh-huh. Kandi yarakomeje aramanuka. Arabikora... Arakomeza aramanuka; Itorero rirazamurwa. Murabona? Biratunganye nkuko bishoboka kuba. Oh, nibyiza. Ndabikunda. Uyu ugendera ku ifarashi ni uwo umwe ariko kurundi rwego rw'umurimo we. Urwego rwa mbere, ifarashi yera (Murabona?), yari umwigisha, gusa yari umwigisha antikristo; yarwanyaga Ijambo ry'Imana. Kandi noneho, ni gute waba antikristo? Umuntu uwo ari wese uhakana buri Jambo ry'ibi... ntabwo ari ukuri kandi bigomba kwigishwa muri ubwo buryo bumwe, ni antikristo, kubera ko bahakana ko ari... ari Ijambo, kandi We ni Ijambo.

-----
Noneho, ubu, hano hari ubwiru bw'ibi. Kandi noneho, icyo... Igihe byampishuriwe kare muri iki gitondo mbere y'uko izuba rirasa, noneho nihuse njya mu Byanditswe kandi ntangira kureba... nshaka muri byo. Ngibi hano. Bitatu muri byo bidakuka nabihishuriwe mu buryo bw'indengakamere. Uko ni ukuri. Noneho, hano hari ubwiru bw'ifarashi y'umukara dukurikije icyo nahishuriwe. Murabona? Yatangiye kuyigenderaho mu gihe cy'ibisekuru by'umwijima. Icyo ni cyo ifarashi y'umukara ishushanya; ibisekuru by'umwijima, kubera ko cyari igihe cyo mu gicuku ku bizera b'ukuri abo bari basigaye. Mwitegereze noneho muri icyo gisekuru cy'itorero, icyo gisekuru cy'itorero cyo hagati, igisekuru cy'itorero cyijimye. Mwitegereze uko yavuze ati, “Ufite intege nke.” Hari mu gicuku kuri bo abo bizera b'ukuri.

Noneho, mwitegereze. Mu bigaragara ibyiringiro byose byari byamaze gukurwaho ku itorero ry'ukuri kubera uyu muntu warimo agenzura byombi itorero na leta. Ni iki bari bagiye gukora? Murabona? Ubugaturika bwari bwafashe byombi itorero na leta, kandi bose abatemeranyaga n'ubugaturika bagombaga kwicwa. Iyo niyo mpamvu bari mu gisekuru cy'umwijima. Kandi mwitegereze ikintu cy'umwijima yakoze (Murabona?), noneho mushobora kubibona. Kandi mwe gusa... Niba muzi amateka yanyu, mubyitegereze. Kandi mwe... Rero, nta nubwo mukeneye kubimenya... mu kumenya ibi. Noneho, mwitegereze. Ibyiringiro byose byari byagiye; iyo ni ya farashi ye y'umukara. Noneho, yahoze agendera ku ifarashi y'umweru, ubucakura; hanyuma ahabwa imbaraga, akuraho amahoro, yica za miliyoni. Icyo nicyo yari agiye gukora igihe yayigenderagaho; kandi aracyabikora. Murabona? Noneho, hano ari ku ifarashi y'umukara ubu, arimo aza, igisekuru cy'umwijima, icyo cyari icyo gihe, ni nyuma gato y'ubwo itorero ryari rimaze kwima kandi rifite imbaraga, bishe buri kintu cyose kindi kandi bamara amagana n'amagana n'amagana y'imyaka iyo buri musomyi wese azi ko byari ibihe by'umwijima. Ni bangahe bazi ibyo? Ni ukuri, ibisekuru by'umwijima. Ngiyo ya farashi yanyu yijimye, ishushanya igisekuru cy'umwijima.

Noneho, ibyiringiro byose byari byagiye, nta byiringiro na gato; buri kintu cyose cyari cyijimye kuri abo bizera bato. Noneho, iyo niyo mpamvu yitwa... ishushanya ifarashi yijimye. Igipimo cye cyangwa umunzani we uri mu kiganza cye (Murabona?), ararangurura ati, “Urugero rumwe rw'ingano rugurwe idenariyo kandi ingano eshatu za sayiri zigurwe idenario” Murabona? Nyakuri ni uko biri... Ingano na sayiri ni ibintu bisanzwe by'ubuzima. Ibyo nibyo bivamo umutsima n'ibindi bintu bikorwa muri byo. Ariko murabona, yarimo yishyuza kuri ibi. Ni iki bisobanuye, ko arimo yishyuza abe bafite mwene ibyo byiringiro by'ubuzima arimo aboherereza kubwo gutuma... Yatangiriye muri icyo gihe abategeka kwishyura amasengesho, yishyuza amasengesho. Baracyabikora... ayo masengesho yo kwambaza abatagatifu mu minsi icyenda [novenas]. “Rero, ni iki yarimo akora? Ayora ubutunzi bw'isi, umunzani wo gupima urugero rw'ingano rumwe ngo rugurwe idenariyo imwe n'ingero ebyiri za sayiri zigurwe idenariyo.” Ugendera ku ifarashi y'umukara (Murabona?) Yarino atuma... arimo yambura abe ubutunzi bwabo, igihe Bibiliya yabivuze mbere ko afashe ubutunzi bwose bw'isi. Nkuko twabivuze nimugoroba kubijyanye n'Uburusiya n'ibyo byose, batwaye ubutunzi bwabo bwose kandi bambura abantu ibyo bari bafite byose, buri kintu. None ngabo aho bari.

-----
Mwitegereze... Hano hari igice cyiza ubu. Mwitegereze, “Murebe ntimugire icyo mutwara vino n'amavuta.” Utwo duke dusigaye, mwene Data. “Ntimubikoreho.” Noneho, amavuta ni... Ashushanya Umwuka, Umwuka Wera. Ndabaha imirongo mike niba mubishaka, Ibyanditswe bike mu Balewi 8:12, aho Aroni, mbere y'uko yinjira yagombaga kubanza gusigwa amavuta, murabizi; kandi... Kandi Zechariya 4:12, kubijyane n'amavuta azasukwa, azasukwa muri iyo miyoboro maze aravuga ati, “Uyu ni Umwuka Wanjye,” amavuta. Ikindi kintu, niba ushaka kureba Matayo 14:25, hari abari b'abapfapfa (25:3) abari b'abapfapfa nta mavuta bari bafite, nta Mwuka. Kandi Matayo 25:4, umwari w'umunyabwenge yari afite amavuta mu matabaza ye, yuzuye Umwuka. Umwuka... Amavuta ashushanya Umwuka. Oh, icyubahiro kibe icy'Imana. Murabibona? Niko biri.

Noneho, amavuta ashushanya Umwuka, kandi vino ishushanya gushagurutswa ko guhishurirwa. Basore, nenze kwiruka aha hantu. Nibaza niba ntakanguye abaturanyi igihe Umwami yanyeretse ibyo. Gushagurutswa ko guhishurirwa... Murabona? Amavuta na vino muri Bibiliya igihe cyose birajyana. Nabonye aho bihurira maze ndabyitegereza, kandi hari umurongo wabyo umeze nka gutyo, aho vino igiye n'amavuta bikajyana igihe cyose. Murabona?

Igihe ukuri kw'Ijambo ry'isezerano ry'Imana ryahishuwe by'ukuri ku bera Bayo abo buzuye amavuta, bose barashagurutse. Vino irashagurutsa. Icyubahiro kibe icy'Imana, ndimo kubyiyumvamo aka kanya, gushagurutswa n'umunezero, ugasakuza. Kandi igihe ubikoze, bigira umumaro umwe nkuwo kuri bo... Ibyo vino ikora ku muntu usanzwe; kubera ko igihe guhishurirwa kuzanywe n'ukuri kw'Imana, kandi umwizera w'ukuri wuzuye amavuta, kandi guhishurirwa kukaba guhishuwe, gushagaruka kurusho kuba kwinshi kuburyo bimutera kwifata ubwo uburyo budasanzwe. Uko ni ukuri. Icyubahiro kibe icy'Imana. Ahari icyo nicyo kibazo kuri bo ubu. Uko ni ukuri. Bibatera kwifata ubwabo uburyo busa n'ubutagaragaye neza.

-----
Igihe nabonye ko Imana yasezeranye gukora ikintu runaka muri iyi minsi, igihe Yabisezernaye ko izamena ibi Bimenyetso muri iyi minsi ya nyuma, kandi ntabwo muzi umunezero, ubwiza, igihe namubonye Abihishura, mpagaze aho kandi mbyitegereza bibaho, kandi kubwo kubimenya ndahinyuza umuntu uwo ari we wese, ntabwo Yigeze atubwira ikintu na kimwe ngo kibure gusohora muri ubwo buryo. Kandi noneho kureba umunezero uri mu mutima wanjye igihe mbonye isezerano Rye kubw'iyi minsi ya nyuma nkuko Yasezeranye kubikora, kandi hano ndabibona bihamirijwe kandi bitunganye mu buryo bukwiriye.

Noneho, njye gusa... Mwanyumvishe mvuga nti, “Ndumva mfashijwe,” Icyo nicyo kibazo. Gushagurutswa kuba kwinshi cyane, njye. njye gusa.. nkagera aho nenda kuba umusazi, murabizi, gushagurutswa kuvuye mu guhishurirwa. Niko biri. Bihinduka ibintu byose gushagurutswa... guhishurirwa uko bahamirije (niko biri) isezerano. Oh, mbega. Aho hagahaguruka umunezero wo gushagurutswa kugeza ubwo abantu bavuga bati, “Basinze ihira,” Igihe Imana ihishuye isezerano Ryayo kuri bo; kandi atari ukubikora gusa ahubwo ikabihishura, ndetse Ikabihamiriza. Icyo nakunze kuvuga igihe cyose; “Umuntu ashobora kuvuga icyo aricyo cyose (Yego, ashobora kuba amenyereye kuvuga icyo aricyo cyose.) Ariko igihe Imana ije aho maze igahamiriza ibyo...”

Nyamara, Bibiliya iravuga iti, “Niba aho muri mwe hari uhamya ko ari umunyamwuka cyangwa umuhanuzi, kandi naramuka avuze ibi bintu kandi ntibisohore, noneho ntimuzamwiteho. Ntimukamutinye na gato. Ntimugatinye mwene uwo muntu; ariko naramuka abivuze maze bigasohora, uwo azaba ari Njye,” Yaravuze ati, “Njye... ndi muri ibyo. Ibyo bihamya impamvu ari Njye.”

Soma konti yuzuye muri... Ikimenyetso Cya Gatatu.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Ariko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura, ubwo ijuru rizavaho hakaba n’umuriri ukomeye, maze iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimo iyirimo bigashirīra.

Nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu,

2 Petero 3:10-11


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Nkingi y'umuriro.
-Urutugu

Amashurwe yumuriro.

 

Imikogote y'umuriro.

Eliya gufatwa-up.

Nkingi y'umuriro.
- Houston 1950

Umucyo ku rutare
piramide.


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.