Ikimenyetso Cya Kabiri.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Ibimenyetso Birindwi.

Ugendera ku ifarashi itukura.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ikimenyetso Cya Kabiri.

Kandi noneho, uyu mugoroba turimo kwiga Ikimenyetso cya Kabiri. Kandi... Kubera ko ibimenyetso bine bya mbere hari abagendera ku mafarashi bane. Kandi ndababwiye uyu munsi hari ikintu cyongeye kuba, kandi njye... njye... Ikintu njye... Nagiye maze mfata inyandiko zimwe za kera izo nari mfite nigeze kuvugaho kera. Maze ndicara aho, nuko ndatekereza nti, “Rero, njye... nakoze uko nshoboye kose.”N'abanditsi benshi n'ibindi... Nuko ndatekereza nti, “Rero, ngiye gusoma akanya gato, maze ndebe aha kandi ndetse n'ibi na biriya,” kandi ikintu cya mbere murazi, hari icyabaye ako kanya, kandi ibyo byari binyuranye kuburyo bwuzuye. Biza mu buryo butandukanye. Noneho nahise mfata ikaramu mbangutse maze ntangira kwandika vuba vuba uko nshoboye mu gihe Yari Araho.

-----
Noneho, umugoroba wahise nkuko igihe cyose mu nyigisho... ku Bimenyetso, dufite... tubyigisha mu buryo bumwe mubikora... aho mu bisekuru by'itorero. Kandi... Igihe dushoje muri izo nyigisho z'igisekuru cy'itorero, inshuro ya nyuma igihe nabishushanyije hano... aha ku kibaho cya hano ku gicaniro, ni bangahe bibuka icyabayeho? Yaramanutse, Ajya ahagana hariya inyuma ku gikuta mu Mucyo maze Arabishushanya Ubwe, ahagana hariya ku gikuta imbere yacu twese. Marayika w'Umwami yahagaze hano imbere y'amagana menshi y'abantu. Kandi noneho, We... Arimo gukora ibintu n'ubu mu buryo bw'indengakamere. Kandi uko niko turimo kwitegura ibyo bintu bikomeye. Ntabwo tubizi... Ese murashaka kubitegereza... Uko gutanguranwa gukomeye, nyakuri ntabwo tuzi ikigomba gukurikiraho, murabizi, gusa... Ese murategereje gusa?

Noneho, mbega ukuntu Imana ikomeye kuri twe. Kandi mbega ukuntu bitangaje, Aratunezeza cyane. Noneho, umurongo wa 1 n'uwa2, ndahasoma mu rwego rwo kubisasira, noneho turibufate umurongo wa 3 n'uwa 4 kubw'Ikimenyetso cya Kabiri, kandi noneho umurongo wa 5 n'uwa 6 ni Ikimenyetso cya Gatatu. Kandi uwa 7 n'uwa 8 ni... imirongo ibiri kuri buri muntu ugendera ku ifarashi.

Kandi noneho, ndashaka ko mureba uburyo aba bantu bari kuri iyi farashi igajutse, ahari wenda hano biraza kuza, igenda yihinduranya uko igenda imanuka, kandi hanyuma icyo Kimenyetso cya nyuma gikomeye kigomba kubumburwa, niba Imana ibishatse, Kucyumweru nimugoroba, kuko igihe bibaho ni aho gusa, ni cyo kintu cyonyine cyabayeho maze gituma habaho ituze mu ijuru nk'igice cy'isaha. Imana idufashe. Noneho, ndasoma umurongo wa 3 ubu.

Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya kabiri, numva ikizima cya kabiri kivuga kiti “Ngwino.” Nuko haza indi farashi...(umurongo wa)... itukura cyane, uyicayeho ahabwa gukura amahoro mu isi ngo bicane,... ngo bicane,kandi ahabwa inkota ndende.

Noneho, ikintu cy'ubwiru ubu igihe... ikizima cyabwiye Yohana kiti, “Noneho ngwino maze urebe.” Kandi ntabwo yabashije kubona icyo byaricyo; yabonye gusa amarenga. Kandi ayo marenga, impamvu byari byo... Yaravuze ati, “Ngwino, urebe.” Ariko yabonye amarenga kugira ngo abashe kubyereka itorero mu marenga mu buryo bashobora kubireba kugeza ubwo bizagera ku gisekuru cya nyuma, kandi noneho Ikimenyetso cyagombaga kubumburwa. Noneno, kandi buri wese asobanukiwe ibyo noneho? Murabona, Ikimenyetso cyajyaga kuba gifunguye.

Noneho se ntabwo munejejwe no kuba mubaho muri iyi minsi? Aho... Murabona? Atari ibyo gusa, nshuti, ariko igihe cyose mujye mwibuka; Kucyumweru cyashize mu gitondo aho iki kintu cyose gishingiye, mu gucabugufi (Murabona?), byoroheje, biciye bugufi. Bibaho mu buryo abantu bashobora kwikomereza kandi ntibabashe kuba bamenya ko byabaye. Kandi mwibuke, dutegereje kuza k'Umwami igihe icyo aricyo cyose. Kandi igihe twe... Navuze imvugo ko hari izamurwa rizaba muri ubwo buryo bumwe. Rizaba ryamaze kuba, byarangiye, kandi nta muntu uzagira icyo abimenyaho, kandi bizaza nka gutyo. Murabona? Kandi akenshi... Noneho subira inyuma kuri Bibiliya maze ureba uburyo bibaho nka gutyo (Murabona?), kimwe neza n'icyo kintu gikomeye cy'Umwami Yesu ubwo yazaga. Nta muntu n'umwe wagize icyo abimenyaho. Baratekereje bati, “Uwo munyamusozi, mwene uwo...” Amatorero yaravuze ati, “Ni umuntu ukundirira. Kuri twe... Nyakuri ni umusazi.” Bati, “Ni umuntu wataye umutwe. Turabizi ko uri umusazi.” “Guta umutwe.” bivuze “Umusazi.” “Turabizi ko ufite dayimomni, kandi niyo igutera ibisazi. Kandi ugerageza kutwigisha mu gihe wavukiye hariya muburyo butemewe n'amategeko. Rero, wavukiye mu busambanyi, ukagerageza kwigisha abantu nka twe, abatambyi n'abandi, urusengero.” Rero, mbega, ibyo byari... igitutsi kuri bo.

Igihe Yohana yaje, yari yaragiye avugwa aho habanza mu bisekuru kuva kuri Yesaya kugera kuri Malaki... muri iyo myaka igihumbi na maganabiri... cyangwa imyaka maganarindwi na cumi n'ibiri yari yarabonywe n'abahanuzi ko azaza. Buri muntu wese yari amutegereje, yarategerejwe igihe icyo aricyo cyose. Ariko uburyo yajemo, yarabwirije, kandi akora amateraniro ye, maze ajya mu bwiza, ndetse habe n'intumwa ntizabimenye. Kubera ko bamubajije; baravuga bati, “Noneho, Umwana w'Umuntu agiye i Yerusalemu, ibi bintu byose agomba kubabazwa,” maze baravuga ati, “Kubera iki Ibyanditswe bivuga ko... Eliay agomba kubanza kuza?” Yesu aravuga ati, “Yamaze kuza; kandi ntabwo mwamumenye. Kandi yakoze neza neza icyo Ibyanditswe bivuga ko yagombaga gukora, kandi bamukoreye ibyari byaranditswe.” Murabona, murabona? Kandi ntabwo bashoboraga kubyumva. Aravuga ati, “Yari Yohona.”

Kandi noneho, “Oh.” Murabona, bo... amaso yabo yari afunguye. Bo... kandi igihe... Habe n'ubwanyuma, nyuma y'ibi bintu byose We Yakoze kandi aberaka ibimenyetso yagomba kubereka, ndetse aranababaza avuga ati, “Ese ni ikihe cyaha mundega (kutizera)? Iyo mba ntarakoze neza icyo Ibyanditswe bivuga ku murimo Wanjye ko ngomba gukora igihe Nje ku isi, noneho munyereke aho nakoze icyaha. (Murabona?) Noneho nzabereka... nzabereka icyo mwari mukwiriye kubacyo, kandi reka turebe niba mubyizeye cyangwa mutabyizeye.” Murabona? Yashoboraga kugaruka maze akavuga ati, “Mwari mukwiye kunyizera igihe nje.” Ntabwo babikoze. Murabona? Kuko bari bazi byinshi birenze kwirirwa bajya impakana We kuri ibi. Ariko Yaravuze ati, “Ese ninde wo muri mwe unshinja kutizera? (Murabona?) Ese ntabwo nakoze icyari gikwiriye?”

-----
Noneho, ubwa mbere yabanje kwitwa antikristo. Ku rwego rwa kabiri, yitwa umuhanuzi w'ibinyoma, kubera ko uwo mwuka wari mu bantu wambaye umubiri, muribuka ugendera ku ifarashi yera aha ntabwo yari afite ikamba igihe yatangiraga, ariko noneho yari... yaje guhabwa ikamba. Kuki? Yari umwuka w'abanikolayiti guhera mbere. Kandi noneho yambara umubiri mu muntu, maze hanyuma yambara ikamba, nuko yakira intebe y'ubwami, maze bamwambika ikamba. Kandi yakomeje gukora gutyo igihe kirekire, nkuko tuzabibona uko Ibimenyetso bimenwa, kandi noneho tubona ko nyuma y'ibyo igihe kirekire Satani yatawe hanze y'ijuru. Kandi yaramanutse, dukurikije Ibyanditswe maze yiyicaza ku ntebe y'ubwami ubwe. Noneho bitekereze, kwiyicaza ku ntebe y'ubwami ubwe muri uwo muntu kandi ahinduka inyamaswa. Kandi yari afite imbaraga, imbaraga z'ikirenga nk'izo, aho yakoraga ibitangaza na buri kintu aho... Kwicana n'imirwano imena amaraso na buri kintu... ibyo Roma yashoboraga gukora.

-----
Noneho, hano hari uguhishurirwa kwanjye kuri byo; uyu ni Satani indi nshuro. Uyu satani muyindi shusho. Noneho, tuzi ibyo... ibyo bimenyetso bifite icyo byerekana... (Nkuko nabivuze undi mugoroba) impanda zagenewe imidugararo (Murabona?), hagati mu bantu, cyangwa hagati mu mahanga. Ariko tubona hano ko uyu muntu yari afite inkota iyo yerekana intambara za politike mu itorero. Noneho, ushobora kudatekereza ibyo, ariko mwitegereze umunota umwe, mukanya k'iminota mike. Mwitegereze guhinduranya amabara kw'izi farashi; uwo ugendera kuri izo farashi. Ahinduranya amabara y'amafarashi... Kandi ifarashi ni inyamaswa, kandi inyamaswa muri Bibiliya mu marenga ishushanya imbaraga. Iyo mikorere imwe irimo igendera ku mbaraga z'irindi bara ikava kukuba umukiranutsi w'ibara ryera igahinduka umutuku w'amaraso... Murabona? Mu mwitegereze noneho uburyo azamo.

Igihe yatangiraga mbere, yari gusa... Rero yari inyigisho nto muri... hagati muri bo yitwa Abanikolayiti. Birumvikana ko nta kintu yashobora kwica. (Aho ni mu Byahishuwe 2:6, niba mushaka kubyandika.) Ntacyo yashoboraga kwica. Yari inyigisho gusa, umwuka uri hagati mu bantu. Noneho, ntacyo yashoboraga kwica. Oh, yari umuntu w'umukiranutsi urimo ugendera ku ifarashi yera. bavuga bati, “Rero, murazi, dushobora kugira itorero rikomeye ry'isi yose. Dushobora kuryita itorero ry'isi yose.” Barakomeza. Nta kibazo. Murabona noneho, “Dushobora kugira ibi... Oh, ni ibintu byiza bitunganye. Ni itsinda ry'abantu. Twese tuzajya hamwe kugira ngo turamye.”

-----
Reba, itegereze. Igihe Satani... Noneho, buri muntu wese ubona ko uwo Satani agenzura imbaraga zose za politiki z'isi...Niko yavuze (Matayo igice cya 4 noneho murabibona, n'umurongo wa 8). Ubwami bwose buri kuri we. Iyo niyo mpamvu barwana, intambara, kwicana. Noneho, mwibuke, ese ibyo si ibidasanzwe? Bahawe iyi nkota kugira ngo bicane umwe ku wundi. Oh, mbega. Mwitegereze noneho. Noneho, igihe yakoraga ibyo yari atarahabwa imbaraga za kiyobokamana; ahubwo yatangiye ari dayimoni mu nyigisho y'ikinyoma, kandi izo nyigisho zihinduka imyemerere. Iyo myemerere irahinduka... yinjira mu muhanuzi w'ibinyoma, kandi noneho aho zari zigiye mu mwanya mwiza; ntabwo yigeze ajya muri Isiraheri noneho, yagiye i Roma, i Nikeya, Roma.

Inama yarabaye, kandi batora bishobop ukuriye abandi. Kandi hanyuma mu gukora ibi bunze itorero na leta hamwe. Hanyuma ashyira hasi umuheto we; ava ku ifarashi yera; yicara ku ifarashi itukura, kubera ko yashoboraga kwica buri muntu utaremeranyaga nawe. Ngicyo Ikimenyetso cyanyu. Oh, mbega. Uwo muntu mwe. Mumwitegereze aho mukomeze kugera mu iteka hakurya hamwe nabyo. Murabona? Bashyize hamwe imbaraga, icyo kintu kimwe barimo kugerageza gukora ubu aka kanya, icyo kintu kimwe.

-----
Noneho, noneho, mwibuke afite inkota. Asohokanye inkota mu kiganza cye, atwaye ifarashi itukura, yigaragura muri ayo maraso ya buri muntu utemeranya na we. Noneho, ibyo murabisobanukiwe? Ni bangahe basobanukiwe icyo kiriya Kimenyetso aricyo noneho? Niko biri. Noneho, ese ni iki Yesu yavuze? ati, “Uwicisha inkota azicishwa inkota.” Ese ibyo ni ukuri? Niko biri. Niko biri. Uyu ugendera ku ifarashi n'abo mu bwami bwe abo bazicwa mu gisekuru aho azahorwa amaraso y'abera bahowe Imana uwo uzicwa n'inkota ya Yesu Kristo igihe azaza. “Abo batwara inkota bazicwa n'inkota.” Bafashe inkota y'imigenzo n'antikristo kandi bakubita hasi abo baramya b'ukuri aho hose mu bisekuru mu bageze muri za miliyoni, kandi igihe Kristo aje n'Inkota (Kubera ari Ijambo Rye riva mu kanwa Ke.), Azica buri mwanzi uzaba uri imbere Ye. Ese murabyizera?

Soma konti yuzuye muri... Ikimenyetso Cya Kabiri.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo.

Ibyahishuwe 2:10


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Nkingi y’umuriro.
-Urutugu

Amashurwe yumuriro.

 

Imikogote y'umuriro.

Eliya gufatwa-up.

Nkingi y’umuriro.
- Houston 1950

Umucyo ku rutare
piramide.


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.