Ikimetso Cya Mbere.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Ibimenyetso Birindwi.

Ifarashi y'umweru.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ikimetso Cya Mbere.

Noneho, mu gice cya 5, mu kumenwa kw'ibi Bimenyetso... N'ubu, Igitabo gifatanishijwe birindwi... Turashaka kubanza gusoma Ikimenyetso cya Mbere. Umugoroba wahise (mu buryo bwo kubanza gusasira kurashaho) twabonye ko igihe Yohana yarebye maze abona icyo Gitabo cyari kikiri mu biganza bya Nyiracyo w'umwimerere, Imana... Mwibuka uburyo cyatakaye? Binyuze kuri Adamu. Yatakaje Igitabo cy'Ubugingo kubera ubumenyi bwa Satani kandi atakaza umurage we, atakaza buri kintu, nta buryo bwo gucungurwa bwari buhari. Hanyuma Imana, yihinduye mu buryo busa n'abantu, iramanuka kandi ihinduka Umucunguzi kuri twe kugira ngo iducungure. Kandi noneho, tubona ko mu minsi yahise, ibi bintu byari ubwiru byagombaga gufungurwa kuri twe mu minsi ya nyuma.

Noneho, tubona ko no muri ibi, ko ako kanya Yohana yumvishe iri tangazo kubera... Umucunguzi w'umubyeyi wa bugufi kugira ngo Aze yishyuze Ibye, nta muntu washoboraga kubikora. Nta muntu wari uhari mu ijuru, nta muntu wari uhari ku isi, nta muntu wari uhari munsi y'isi, kandi nta muntu wari uhari ukwiriye no kuba yareba icyo Gitabo. Noneho mutekereze kuri ibyo; nta muntu wari uhari n'umwe wari ukwiriye kuba yareba kuri cyo. Kandi Yohana atangira kurira. Yari aziko... nta mahirwe yo gucungurwa ahari noneho. Buri kintu cyari kinaniwe, kandi mu buryo bubangutse tubona ko kurira kwe guhagarara vuba vuba, kubera ko byari bitangajwe n'Uwo uri hagati y'ibizima bine... cyangwa abakuru. Umwe muri... abo bakuru aravuga ati, “Wirira, Yohana, kubera ko Intare yo mu muryango wa Yuda yanesheje,” mu yandi magambo, “Yatsinze kandi aranesheje.”

Yohana arahindukira, abona Umwana w'Intama urimo usohoka. Igomba kuba yariho amaraso kandi ikomerekejwe ndetse ifite ibiguma. Yari yatambwe, iyo yari.... Yari Umwana w'intama wari watambwe, kandi birumvikana wari ugifite amaraso. Niba warigeze ubaga umwana w'intama kandi... kandi ukaba warawishe uburyo uriya Mwana w'intama wari mu buryo bwose, watemaguwe mo ibice hariya ku musaraba, acumitwa icumu mu rubavu, kandi aterwa imisumari mu biganza no mu birenge, n'amahwa ku mutwe mu ruhanga. Yari mu mimerere ibabaje. Kandi uyu Mwana w'intama wasohotse kandi akajya gusanga Uwo wicaye ku Ntebe ufashe icyo Gitabo cy'uburenganzira bw'Ubucunguzi; Kandi uwo Mwana w'intama aragenda afata Igitabo agikuye aho mu kiganza cy'Iyo yicaye ku Ntebe y'Ubwami ndetse yari... aragifata maze amena Ibimenyetso kandi abumbura icyo Gitabo. Maze hanyuma igihe byabaye, tubona ko bigomba kuba byari ikintu gikomeye... ikintu cyabayeho mu ijuru, kubera ko abakuru makumyabiri na bane, n'ibizima, kandi... kandi buri kintu mu ijuru gitangira gusakuza, “Urakwiriye.” Kandi hano haza Abamarayika maze basuka inzabya z'amasengesho y'abera. Abera bari munsi y'igicaniro barataka bati, “Ni Wowe Ukwiriye, O Mwana w'Intama, kubera ko Waducunguye, kandi noneho watugize abami n'abatambyi , kandi tuzima ku isi.” Oh, mbega. Kandi ubwo bugingo bwari... We... kugira ngo afungure icyo Gitabo...

Murabona icyo Gitabo nyakuri cyari cyarateguwe kandi cyandikwa mbere y'imfatiro z'isi. Iki Gitabo, Bibiliya nyakuri yanditswe mbere y'imfatiro z'isi. Kandi Kristo, kubwo kuba Umwana w'intama, wacumiswe mbere y'imfatiro z'isi. Kandi we... abagize Umugeni We, amazina yabo yari bashyizwe mu Gitabo cy'Umwana w'intama cy'Ubugingo mbere y'imfatiro z'isi, ariko cyari cyafatanishijwe ibimenyetso. Kandi noneho harimo hahishurwa abo ba nyiri ayo mazina aribo ayo yarimo aho, ibijyanye nayo byose. Mbega ikintu gikomeye. Kandi Yohana, igihe yabibonye, we... aravuga ati, “Buri kintu mu ijuru, buri kintu munsi y'isi, buri kintu cyaramwumvise avuga ati, Kubera ko Umwana w'intama yari akwiriye.'Amena, n'imigisha n'icyubahiro.'” Nyakuri yarimo agira igihe gikomeye, kandi... Umwana w'intama yari akwiriye.

Kandi noneho, Umwana w'intama aracyahagaze ubu uyu mugoroba nkuko turimo kwinjira mu gice cya 6; Afite Igitabo mu kiganza Cye kandi atangira guhishura. Ndetse, oh, nabigezeho mu buryo bukomeye uyu munsi... Kandi niringiye ko bariya bantu ari abanyamwuka. Najyaga kuba nakoze ikosa riteye ubwoba kuri byo iyo bitajya kuba ko uyu munsi ahagana saa sita Umwuka Wera yinjiye mu cyumba maze arankosora ku kintu narimo nandika hano nari buze kuvuga. Narimo mbikura mu bintu bya kera. Ntacyo nari mbiziho. Ntabwo nzi icyo Ikimenyetso cya Kabiri aricyo habe na busa, ariko nari mfite imwe mu myumvire ya kera ku kintu cyari cyaravuzwe imyaka myinshi ishize kandi ndacyandika, kandi nari negeranije iyi myumvire... imyumvire... Kandi Dr. Smith, benshi mu babwiriza bakomeye abo njye... nari nabyegeranyije, kandi bose barabyizera, uko niko nari nabyanditse aha. Kandi narimo nitegura kuvuga nti, “Rero, noneho nabyize ngendeye kuri iki gipimo.” Kandi aho hari nko mu masaa sita ku manywa Umwuka Wera yinjiye mu cyumba, maze icyo kintu cyose kirafunguka kuri njye, kandi nkaho cyari gihari... kuri ibi... kubera iki Kimenyetso cya Mbere cyarimo kibumburwa.

Nemera ukuri nkuko mpagaze hano uyu mugoroba ko ubu Butumwa ngiye kubabwira kubijyanye nabyo ari Ukuri. Ndabizi ko ari uko biri. Kubera ko niba guhishurirwa kunyuranye n'Ijambo, noneho ubwo ntabwo aba ari uguhishurwa. Kandi murabizi, ko hari ibintu bimwe bishobora kugaragara nkaho ari ukuri ku buryo budakuka, kandi nyamara atari ukuri. Murabona? Ukabona bias nkaho ari ko, ariko atari ko.

Noneho, tubona ko Umwana w'intama hamwe n'Igitabo ubu. Kandi noneho, mu gice cya 6 turasoma.

Nuko mbona Umwana w'Intama amena kimwe muri ibyo bimenyetso birindwi bifatanije cya gitabo, numva kimwe muri bya bizima bine kivuga ijwi nk'iry'inkuba kiti “Ngwino.”
Ngiye kubona mbona ifarashi y'umweru, kandi uyicayeho yari afite umuheto ahabwa ikamba, nuko agenda anesha kandi ngo ahore anesha.

Noneho, icyo nicyo Kimenyetso cya Mbere, icyo tugiye kugerageza gusobanura kubw'ubuntu bw'Imana kuri uyu mugoroba mu buryo bwose bushoboka... Kandi nabonye ko umuntu wagerageza gusobanura ibyo yaba arimo agenda ahantu hari mu kaga, aramutse atazi ibyo arimo gukora. Murabona? Noneho niba byaraje kuri njye binyuze mu guhishurirwa, nzabibabwira gutyo. Niba kandi ngomba kubikura mu bitekerezo byanjye, noneho njye... nzabibwira mbere y'uko mbivuga ko ari uko bimeze. Ariko mpamirijwe neza nkuko mpagaze aha uyu mugoroba, nko mbyangezeho uyu munsi biturutse ku Mana Ishoborabyose. Ntabwo nkunda kuvuga ibintu nk'ibyo kenshi igihe bije kuri iki gice cy'Ibyanditswe. Njye ndi... Ndibwira ko muzi icyo ndimo kuvuga ubu. Murabona? Noneho, murazi, ntabwo ushobora kuvuga ibintu niba hari ikintu cyari gikwiriye kuba kiri hano kandi kikaba kitaraba. Mwe... ntabwo mushobora kubivuga kugeza igihe icyo kintu kiraza kuba gihari. Murabona? Ariko se hari ikintu muri gusoma; cyangwa hari icyo muri kumva? Murabona?

Noneho, ibimenyetso birindwi, ibyo byari ku Gitabo cy'umuzingo noneho ubu birimo birahamburwa n'Umwana w'Intama. Imana idufashe. Nkuko Ibimenyetso byabumbuwe kandi bigahamburwa, ubwo bwiru bw'Igitabo bwarahishutse. Noneho, murabona, iki ni Gitabo gifatanishijwe ibimenyetso. Noneho ibyo turabyizera, ese siko biri? Twizera ko ari Igitabo gifatanishijwe ibimenyetso. Noneho ntabwo twigeze tumenya ibi mbere, ariko niko biri. Gifatanishijwe Ibimenyetso Birindwi; niko biri, aho ku mugongo w'Igitabo, Igitabo gifatanishijwe Ibimenyetso Birindwi.

Niba twarimo tuvuga kuri mwene ubu bwoko bw'igitabo, byaba ari kimwe no kukizirikisha imigozi, imigozi irindwi. Ariko ntabwo ari mwene ubwo bwoko bw'igitabo; ni umuzingo. Kandi noneho igihe umuzingo uzinguwe, mwene uwo; noneho bakawurambika aho mu mizingo uba ari uwa kabiri, kandi ahagana hano hakavuga ibyo aribyo, ariko ni ubwiru. Nyamara nabwo twagerageje kubishakakisha; ariko mwibuke, Igitabo gifatanishijwe ibimenyetso, kandi Igitabo ni Igitabo cy'ubwiru bwo guhishurirwa. Ni uguhishurwa kwa Yesu Kristo (Murabona?), Igitabo cyo guhishurirwa. Kandi noneho, murazi aho munsi mu bisekuru, umuntu yaragerageje gushaka kandi agerageza kubyinjiramo. Twe twarabikoze.

-----
Hanyuma igihe Umwana w'Intama yafashe Igitabo maze amena Ikimenyetso cya Mbere, Imana ivuga biturutse ku ntebe Yayo y'Iteka kugira ngo Ivuge icyo icyo Kimenyetso cyagombaga guhishura. Ariko igihe byashyizwe imbere ya Yohana, byari mu bimenyetso. Igihe Yohona abibonye, byari bikiri ubwiru. Kubera iki? Nabwo ntabwo byari byagahishurwa icyo gihe. Ntibyashoboraga guhishururwa kugeza bigeze kucyo Yavuze hano ku iherezo. Ariko byaje nk'ibimenyetso. Igihe inkuba... Mwibuke, iryo jwi risakuza cyane ry'inkuba ni Ijwi ry'Imana. Icyo nicyo Bibiliya ivuga (Murabona?), iryo jwi risakuza. Batekereje ko ari inkuba, ariko yari Imana. Arabisobanukirwa, kubera ko byari bimuhishuriwe. Murabona? Yari inkuba. Kandi mwitegereze, Ikimenyetso cya Mbere kibumburwa... Ikimenyetso cya Mbere igihe cyafungurwaga mu ishusho izimije cyavuze ijwi ry'inkuba. Noneho, bimeze bite igihe yagifunguraga mu ishusho y'ukuri?

-----
Kandi mwitegereze, Kristo ntabwo yongera kugaragara (Murabona?) guhera kiriya gihe. Ariko Aba ari ku ifarashi yera; noneho niba uyu muntu arimo kugendera ku ifarashi yera, uwo aba ari uwigana Kristo. Murabona? Ese ibyo murabishyikira? Mwitegereze, ugendera ku ifarashi uri ku ifarashi yera nta zina afite. Ashobora gukoresha ibyitiriro bibiri cyangwa bitatu, ariko nta zina na rimwe afite. Ariko Kristo afite Izina. Ese ibyo ni ibiki? Ijambo ry'Imana. Icyo nicyo biricyo. “Mbere na mbere hariho Ijambo, kandi Ijambo ryari kumwe n'Imana, kandi Ijambo ryari Imana.” Noneho Ijambo ryambara umubiri. Murabona?

Ugendera ku ifarashi nta zina yari afite, ariko Kristo yiswe Ijambo ry'Imana. Icyo nicyo Aricyo. Yitwa gutyo. Noneho, Afite Izina iryo nta muntu n'umwe urizi, ariko Yitwa Ijambo ry'Imana. Uyu muntu ntacyo afite yitwacyo (Murabona?), ariko ari ku ifarashi y'umweru. Ugendera ku ifarashi nta myambi afite mu muheto we. Ese mwabashije kubibona? Yari afite umuheto, ariko nta kintu na kimwe kivuzwe kubijyanye no kuba yagira umwambi n'umwe; noneho agomba kuba ari ugukabya. Uko ni ukuri. Ahari wenda afite guhinda kwinshi kw'inkuba ariko nta mirabyo, ariko nureba Kristo yari afite byombi imirabyo n'inkuba; kubera ko aho mu kanwa Ke hasohokaga Inkota ityaye ikebera amugi yombi, kandi Ayikubitisha amahanga. Kandi uyu muntu nta kintu yashoboraga gukubita (Murabona?), ariko yari aho mu buryo bw'uburyarya. Yasohotse agendera ku ifarashi yera, asohoka ngo ajye kunesha.

Kristo yari afite Inkota ityaye, noneho mwitegereze. Yaturukaga mu Kanwa Ke... Ijambo rizima. Iryo ni Ijambo ry'Imana rihishuriwe abagaragu Bayo, nkuko Yabwiye Mose; “Genda, uhagarare hariya kandi utunge iyo nkoni hakurya, maze uhamagare isazi,” kandi aho haza isazi. Ni ukuri. Icyo yavugaga cyose yaragikoraga, kandi biza kugera igihe. Ijambo Rye rizima... Imana n'Ijambo Ryayo ni Umuntu umwe. Imana ni Ijambo. Ese uyu ninde ugendera ku ifarashi w'ubwiru wo mu gisekuru cy'itorero cya mbere? Ese uyu ni nde? Reka tubitekerezeho. Ese uyu muntu w'ubwiru urimo agendera ku ifarashi uwo utangirira mu gisekuru cy'itorero cya mbere kandi agakomeza kugenda ku ifarashi asohoka ajya mu iteka, akagenda yerekera iherezo.

Ikimenyetso cya Kabiri kiraza agakomeza kugeza ku iherezo. Ikimenyetso cya Gatatu kiraza maze agakomeza kugeza ku iherezo. Icya kane, icya Gatanu, icya Gatandatu, icya Karindwi; buri cyose muri byo cyerekeza ahagana hano ku iherezo. Kandi ku iherezo ry'igihe, ibi Bitabo byose byari bizinzwe igihe cyose hamwe n'ubu bwiru muri byo, byaramenwe. Noneho aho hasohokamo ubwiru kugira tubone ibyo aribyo. Ariko nyakuri byatangiye aho mbere ku gisekuru cya mbere cy'itorero, kubera ko igisekuru cya mbere cy'itorero bakiriye ubutumwa, nk'ubu. Ugendera ku ifarashi y'umweru arasohoka. Murabona? Ese uwo ni nde? Arakomeye mu mbaraga ze zinesha, ni umuntu ukomeye mu mbaraga ze zinesha. Mushaka ko mbabwira uwo ariwe? Ni antikristo. Icyo nicyo neza neza aricyo. Noneho, kubw'ibyo, murebe, niba ari antikristo... Yesu yavuze ko iyo byombi bizaba byegeranye kugeza ubwo byajyaga gushuka intore, Umugeni, iyo biba bishoboka. Antikristo, ni umwuka w'antikristo.

Soma konti yuzuye muri... Ikimetso Cya Mbere.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Mbonana Iyicaye kuri ya ntebe igitabo mu kuboko kw’iburyo cyanditswe imbere n’inyuma, kandi gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by’ubushishi.

Mbona marayika ukomeye abaririza n’ijwi rirenga ati “Ni nde ukwiriye kubumbura kiriya gitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije?”

Ntihagira uwo mu ijuru cyangwa uwo mu isi cyangwa uw’ikuzimu, ubasha kubumbura icyo gitabo cyangwa kukireba.

Nuko ndizwa cyane n’uko hatabonetse ukwiriye kubumbura icyo gitabo, habe no kukireba.

Ibyahishuwe 5:1-4


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Ugushyingirwa no Gutana.
(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.