We kwishingikiriza ku bwenge bwawe.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
We Kwishingikiriza Ku Bwenge Bwawe.

Imigani 3:1-6,
1 Mwana wanjye, ntukibagirwe ibyigisho byanjye, ah'ubwo umutima wawe ukomeze amategeko Yanjye, 2 Kuko bizakungukira imyaka myinshi y'ubugingo bwawe, ukazarama ndetse ukagira n'amahoro. 3 Ntukitandukanye n'ukuri, ukwambare mu ijosi, ukwandike ku inking z'umutima wawe. 4 Ni bwo uzagira umugisha n'ubwenge nyakuri, mu maso y'Imana n'abantu. 5 Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe 6 Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na We azajya akuyobora inzira unyuramo.

Yoo, nsanze mu by'ukuri ari yo mirongo ihebuje indi yose ubwiza! Noneho nifuzaga gufata umutwe w'ikibwiriza, wakuwe mu murongo wa 5: “We kwishingikiriza ku bwenge bwawe.”

Nyamara, uyu ni umutwe udahuye n'igihe turimo, kuko ubu ari nta kabuza ko dushyira imbaraga zose ku mashuli, no ku buhanga tugira bw'ibintu, muri iki gihe cy'ubumenyi. Ah'ubwo tubona ko iri Jambo ritajyanye n'igihe, kimwe n'indi mirongo y'Ibyanditswe, rifite umwanya Waryo, kandi twiringiye Imana ko Izatwereka umwanya Waryo uwo ari wo. Ubu, twohereza abana bacu ku ishuli, kugira ngo bakire ubuhanga bw'ibintu. Amashuli abanza arangiye, tubohereza mu mashuli yisumbuye, kugira ngo bagire ubumenyi bw'ibintu buruseho. Kandi iyo ayo mashuli yisumbuye arangiye, abana bamwe bagira amahirwe yo kujya mu mashuli kaminuza, kugira ngo banoze ubumenyi bwabo. Ni cyo tubasaba... Akenshi, kugira ngo tubone akazi, tugomba kuba nibura twararangije amashuli yisumbuye cyangwa ya kaminuza, n'ibindi.

Nyamara, umunyabwenge Salomo yatubwiye “kutiringira ubwenge bwacu; ntimuzemere amabwiriza yanyu ya biriya bintu”. Ni uko, twibaza impamvu yakavuze ikintu nk'icyo, ni uko, ubuhanga bw'iki gihe buhwanye muri rusange n'ubwenge bwa kimuntu, bukaba buhabanye n'Ijambo ry'Imana. Ntekereza ko inama Salomo yageragezaga guha abana be, atari iyo kutiga, ah'ubwo iyo kutiringira ubuhanga bwabo. Kandi nsanga ko byaba ari impuguro nziza none, kubwira abana bacu ndetse n'ab'Imana ko ari nta kibazo gitewe no kwiga, nta na gito; ariko iyo izo nyigisho zihabanye n'Ijambo ry'Imana, rero ishingikirize ku Ijambo maze urekure amashuri yawe, urabona, ku bw'Ijambo. Amashuri azagufasha, azaguhesha akazi keza, ushobora kuzabonekera neza abize, ariko, nta cyo bitwaye, bishobora kuzagufasha cyane, bizagufasha mu bigendanye n'ifaranga no mu buryo bw'imibereho, ushobora kuba wagira imibereho ijya kurushaho kuba myiza kubera wowe.

Ariko wibuke ikintu kimwe, mwana wanjye, ugomba kuzapfa. Uko waba warize kose, ubumenyi washoboye kubona bwose, ugomba uko biri kose, guhangara urupfu, kuko handitswe ko “umuntu agomba gupfa, nyuma ya ho hakaza urubanza”. Urupfu, ntiruteye ubwoba, ah'ubwo guca mu rubanza, ni cyo giteye ubwoba. Ushobora gupfa, nyuma ya ho, “hakaza urubanza”. Kandi Imana ntizakubaza umubare w'amashuri wize, ubwo wari ukiri ku isi, ingano y'ubumenyi ufite, niba warabonye impamyabumenyi ihanitse mu ndimi, cyangwa impamyabumenyi washoboye kubona, kabone n'ubwo waba uri umubwirizabutumwa. Si cyo Imana izashingiraho ikubaza icyo ari cyo cyose. Ah'ubwo Izagira icyo Ikubaza ishingiye ku cyo wamajije icyo wari usobanukiwe mu Ijambo ry'Imana. Ni icyo kizaba gisabwa. Mu by'ukuri, amashuri yawe, ni meza, ariko Ijambo ry'Imana, ni Ubugingo. “Ijambo ryanjye ni Ubugingo”, kurimenya, ni Ubugingo. Maze Avuga ati: “Kumumenya, We.” Ni We Jambo. Rero, ntushobora kugira ahandi umumenyera usibye mu Ijambo, kuko Ubwe Ari Ijambo. Kandi ni bwo buryo bumwe rukumbi mufite bwo kumumenya, ni mu Ijambo Rye.

Hari uwashobora kuza hariya maze akavuga ati: “Iki, ni Imana”, cyangwa, “icyo, ni Imana,” cyangwa “iki ni Imana,” cyangwa “iki, ni cyo,” n' “icyo, ni cyo”, ah'ubwo tugaruke ku Ijambo, Ryo Kuri. Ijambo, neza na neza, ni nk'inyenyeri Muhabura (etoile Polaire), ni inyenyeri nyakuri. Aho isi yahengamira hose izenguruka, inyenyeri Muhabura ikomeza kumurika ahantu hamwe ku isi. Uboneza muhabura (boussole) yawe ku nyenyeri Muhabura. Iyi ihora hagati ugereranije n'isi. Izindi nyenyeri zigendana n'isi, na ho inyenyeri Muhabura ikaguma hamwe. Nyamara, muhabura, ni Mwuka Wera, icyo utumbira, cyakagombye kuba inyenyeri Muhabura; rero, Mwuka Wera azahora akwerekeza ku Ijambo. Mwuka Wera ntazigera agira ahandi akwerekeza usibye ku Ijambo ry'Imana. None, byashoboka bite ko umuntu yakira amahame, mu gihe bihabanye n'Ijambo, hanyuma agakomeza kuvuga ko afite Mwuka Wera? Mwuka Wera yakuyobora mu cyerekezo gihabanye na kiriya. Hakwiye Mwuka Wera, ngo We akuyobore ku Ijambo, kuko Ari Ijambo. We ni Ijambo, kandi Ashobora gusa... Nk'uko urushinge rurimo rukuruzi rwa muhabura rushobora kwerekeza mu Majyaruguru y'isi gusa, kandi, nk'uko Mwuka Wera ari We Mwanditsi w'Ijambo, akaba ari We waryanditse kandi akaba ari We uriha ubuzima, byashoboka bite ko Ayobora umuntu ku kindi kintu kitari Ijambo?

Rero, iyo hari uvuga ko afite Mwuka Wera, hanyuma akemera ikindi gihabanye n'Ijambo, dushobora kubona ko atari Mwuka Wera nyakuri afite. Murabona? Byashoboka ko uba umwuka, simbihakanye, ariko si Mwuka Wera wa Kirisito. Noneho, murabizi, akenshi, abantu bagenda bafata imyuka y'abandi; kandi rero, hamwe n'ibyo, bashobora kuyoborwa, itsinda ry'abantu, ku kintu kimwe, ariko ntibazayoborwa kuri Kirisito. Ariko Mwuka Wera We, ibihe byose Ayobora kuri Kirisito, kandi Kirisito ni Ijambo. Ni byo tubona mu buryo busobanutse cyane muri Bibiliya. Hanyuma, jye ndabibona. Byashoboka ko nibeshya, ariko, mu buryo bwanjye bwo kubona ibintu, ariko sintekereza, kubera ibi: «We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.» Niwishingikiriza ku buhanga bwawe, rero, nta kabuza uzayoba. Ntushobora kwishingikiriza ku buhanga bw'undi muntu wese, iyo ari ibirebana n'Ubugingo, kugira ngo ubone Ubugingo, ugomba kwishingikiriza ku Ijambo. Ni Ryo Bugingo.

Ni byo tubona, uhereye mu ntangiriro. Tubona mu buryo busobanutse cyane, uhereye mu ntangiriro, ko Imana yahaye, umuryango Wayo wa mbere ku isi, Ijambo Ryayo, kugira ngo babeshweho na Ryo. Bagombaga kubeshwaho gusa n'Ijambo ry'Imana. Si ibyo kurya bisanzwe byagombaga kubabeshaho, ah'ubwo ni Ijambo ry'Imana ryagombaga kubabeshaho, Iteka ryose. Kandi, uko babaga abizerwa ku Ijambo, babagaho by'Iteka. Ariko uhereye aho interuro ntoya imwe y'iri Jambo igorekewe, gahunda yose yaroramye, maze inyoko muntu irundumukira mu rupfu. Murabona? Noneho, twitegereze. Eva, ntidushidikanya ko yari umuntu w'umunyabwenge; uwa mbere, waturutse, bitaziguye, kuri Adamu, wari umwana w'Imana. Kandi Eva, ntibishidikanywa ko, nk'uko yari ari muri kiriya gihagararo, ahatabaga icyaha, nta mwanya n'umwe w'icyaha, nta kabuza ko yagombaga kuba yari afite imyumvire idasanzwe y'icyo Imana yari cyo. Mu by'ukuri, buri mugoroba, we n'umugabo we batemberaga mu mafu y'ingobyi, kandi bakavugana n'Imana, imbonankubone. Ntibyumvikana, ukuntu umuntu wagendanaga n'Imana, imbonankubone, buri munsi, atera Imana umugongo, agahindukirira ibitekerezo, ikintu cyamuteye gutekereza kikamukura mu Ijambo ry'Imana!

Ni byo dufite, na buhe n'ubu. Igitekerezo kimwe gishobora byoroshye kubakura mu Ijambo ry'Imana, nyuma yo kuba mu Bwiza bw'Imana. Babona Ijambo ry'Imana ribwirizwa, Ijambo ry'Imana rigaragazwa, abasinzi n'abanyabyaha baza ku gicaniro bakihana, bagahinduka ibyaremwe bishya muri Kirisito, abantu b'ubuzima bubi bahinduka abategarugori n'abagabo biyubashye, maze, bagatera umugongo icyo Kintu cy'umugisha cyabagejeje muri buriya Bugingo, hanyuma bakicurika bishingikiriza ku mahame runaka, kugira ngo barusheho kwamamara cyangwa ngo bibonere umwanya mu cyo bita uruhando ruhebuje rw'abantu. Turebe, muri mu ruhando rw'abantu ruhebuje rushoboka: abahungu n'abakobwa b'Imana. Mu by'ukuri, jyewe, nahitamo kuba umwe mu bagize ririya tsinda nkarirutisha iry'abami bose n'ibikomerezwa byose, n'ibindi. Ku bwanjye, nta cyanganira iri tsinda ry'abantu baciye bugufi, kabone n'ubwo baba batazi gutandukanya indyo n'imoso! Kuba bazi Imana, bakaba bayikunda banayikorera, ku bwanjye, ni bo birangirire by'Ijuru. Yego muvandimwe!

Ariko tubona ko Eva yorohereje Satani kumwemeza no kumukura mu Ijambo ry'Imana, maze yishingikiriza ku bwenge bwe; mu by'ukuri, hari icyo Satani yari yamweretse kidahuye n'icyo yari asobanukiwe by'ukuri ku Mana, ah'ubwo hari ikindi umwanzi, Satani, yamubwiye, maze aracyizera. None turabona umusaruro. Byagushije inyoko muntu yose mu rupfu, kuko nyina w'abantu wa mbere mu isi yishingikirije ku bwenge bwe, ikintu kimwe gihabanye n'Ijambo ry'Imana, maze yoreka inyoko muntu yose mu rupfu. Noneho, murabyizera? [Iteraniro riti: «Amen.»-Umwanditsi.] Ni Ijambo. Ishusho ry'itorero, muri Bibiliya, ni umugore. N'ubu idini rishobora urutonde rw'amahame, ntibiribuze gutandukanya n'Imana iteraniro ryose. Abo bantu, bayoboka ibyo mu cyimbo cy'Ijambo ry'Imana, neza na neza, bahwanye na Eva. Kandi ni byo byakozwe, incuro nyinshi, ku buryo iki gisekuru cyose cyoramiye kure y'Ijambo ry'Imana.

Iyo Ijambo ry'Imana rigaragajwe. Ijambo rikaba rihishuwe, ntibashaka kuryakira, kuko bishingikirije ku bwenge bwabo. «Uru rusengero rwubatswe hano. Ni inyubako ihebuje. Ni idini rikomeye. Ribarizwa mu mpuzamadini ikomeye. Ni kuki tutakagombye kuba bamwe mu barigize? Ngiye kuryishingikirizaho.» We kwishingikiriza ku bwenge bwawe, ah'ubwo wishingikirize ku Ijambo ry'Uwiteka! Rero, ishyerezo, inyoko muntu yose, yisanze mu rupfu, nk'uko nabivugaga; ni ikintu kimwe noneho, kuri benshi bishingikirije ku bwenge bwabo, ku mahame yabo, n'ibindi, bavuga ko «Ijambo ry'Imana atari ukuri ryose, ko igice gihumekewe, ikindi kikaba kidahumekewe.» Byashoboka bite ko wizera Bibiliya ifite igice kimwe gihumekewe, ikindi kidahumekewe? Niba interuro imwe ari ikinyoma, rero, icyo kintu cyose cyakagombye kuba ari ikinyoma. Rikwiye ryose kuba ukuri, ukuri kudakuka.

Kandi zimwe muri izo ngirwamashuri ya Bibiliya, zicuramye, zigisha ubumenyi bwa kimuntu, bakarundanya, aho bateranira mu nama, maze bakavuga bati: «Noneho, mutege amatwi, iminsi y'ibitangaza yarangiranye n'igihe cy'intumwa.» Kandi abantu benshi, bari munsi y'umwepisikopi, cyangwa munsi y'inzego, bazicara hariya, maze bazavuge bati: «Mu by'ukuri, iyo mba byonyine nashoboraga kumvikana na we, nta gushidikanya, byashoboka ko nazamusimbura.» murabona, icyo gihe, muba mwishingikirije ku bwenge bwanyu, aho kwemera Ijambo ry'Imana. Ni yo mpamvu y'ibyo bintu.

Hashize igihe gito... Nari mfite ikibazo kirebana n'umusoro. Kandi bambwiraga bati: «Ariko, abayobozi banyu bameze nk'udukinisho, ni ko mbyumva.» Mvuga nti: «Iyo mba nari mfite mu nama umuyobozi utavuga rumwe n'abasigaye, kandi akaba adahaguruka (atitaye k'uvuga ku nsanganyamatsiko wese) ngo agaragaze icyo abivugaho, namusezerera mu nama.» Yego muvandimwe. N'ubwo byaba bidahuye n'icyo jyewe, nemera, nifuzaga ko agaragaza icyo we atekereza ko ari icy'ukuri. Ni yo mpamvu namushyize hariya, kugira ngo mbone ico azabivugaho. Ah'ubwo ni byo mbona iwacu.

Mwitegereze, Yesu yavuze muri Yohana 10 ati: «Intama Zanjye zizi ijwi Ryanjye.» Ijwi, nta gushidikanya, ni Ijwi Ryayo, iyo Ivuze. «Intama Zanjye zizi Ijwi Ryanjye. Zifite gihamya ko Ijwi Ryanjye ari iry'ukuri. Ryarahamirijwe, ko ari Ijwi Ryanjye.» Noneho, mwitegereze, ntizishobora gukurikira irindi jwi na rimwe. Ntiziteze kubikora. «Intama Zanjye zizi Ijwi Ryanjye, kandi ntizizakurikira umunyamahanga.» Mu yandi magambo, ntizizasobanukirwa ijwi rya tewolojiya ritanga inyigisho zihabanye n'Ijambo. Intama ntizisobanukirwa ibyo, nk'uko ikizu cy'ejo kitasobanukirwaga imivugire y'inkoko, ntizigisobanukirwa kuko ari ikizu. Kandi bimeze bityo no ku mwana w'Imana nyakuri wavutse bundi bushya: basobanukirwa ibintu by'Imana gusa. Noneho, hari uwavuga ati: «Mu by'ukuri, umva, buriya, wabasha gukora ibi, ni ko ntekereza. Nkeka ko atari uku. Nemera ko iminsi y'ibitangaza yarangiye. Sinemera ko ibi, ari Imana ikiza indwara. Sinemera ibi.» Nyamara, umukirisito nyakuri wavutse bundi bushya, amatwi ye ntateze kuzafata ibyo, ntabisobanukirwa na busa. Byashoboka bite ko umuntu wizera Imana, kandi ushobora gusoma Bibiliya akanabona ko uko Yari ari ejo, n'uyu munsi ari ko Akiri kandi ko ari ko Azahora iteka ryose, yagera ubwo yemera ibintu nk'ibyo, simbisobanukirwa.

Rero, ntibishingikiriza ku bwenge bwabo.

Soma konti yuzuye muri...
We Kwishingikiriza Ku Bwenge Bwawe.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Umutima w’ujijutse ushaka ubwenge, Ariko akanwa k’abapfapfa gatungwa n’ubupfu.

Imigani 15:14


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

The Pillar of Fire.

(PDF Icyongereza)

Mbere...

Nyuma...

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

Mwuka Wera
ntazigera agira
ahandi
akwerekeza
usibye ku
Ijambo ry'Imana.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.