Kirisito Ni Ubwiru Bw'Imana Buhishuwe.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.

Ijambo n'Umugeni.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
  Kirisito Ni Ubwiru Bw'Imana Buhishuwe.

Mukundane hagati yanyu kurusha ikindi kintu. Mukundane umwe ku wundi. Ntimuzigere… Icyo satani yagerageza kuvuga cyose… Noneho, muri abakomeye mwese, itsinda ryiza noneho, ariko mwibuke imburo zanjye. Murabona? Satani ntabwo azakunda ko biguma gutyo. Oya, mugabo. Azarasa buri kintu, niba ashobora kwinjizamo umuntu kugira ngo abone uko ahamya intego. Azinjizamo abanegurana cyangwa abatizera imbere, amwicazemo, kandi amutere gusabana namwe muri ubwo bwitonzi ndetse n'ibindi. Hanyuma azarasa uwo umuntu akoresheje ibyo bintu by'uburozi, kandi azatangira ibyo bintu mw'itorero. Ntimukajye mu ruhande rwe. Ntimukagire ikintu mugerageza gukorana n'ibyo bindi. Mugume mukundanye kandi mwishimiranye hagati yanyu. Musengere uwo muntu kugira ngo nawe akizwe, cyangwa uwo mugore, uwo yaba ari we se. Ahubwo mumusengere kandi mugume mufatanye umwe ku wundi kandi mugumane na Pasteri wanyu. Murabona? Ni umushumba kandi mumwubahe. Azabayobora aho hose, kandi -kubera ko , aricyo yeguriwe Imana gukora.

Noneho, ibyo murabyibuka? Umwanzi azaza. Kandi igihe azaza, azagerageza kubegera bishoboka. Kandi uwo umwe Satani akoresha nk'umwanzi ahari azasohoka cyangwa yinjire abe umwe muri mwe. Ni ibyo gusa. Ntimukirememo udutsinda hagati y'umwe nu- cyangwa muvuge, mwiremo ubwanyu amatsinda; turi umwe.

sinashobora kuvuga nti,“Kuboko kw'ibumoso, nakurakariye; ngiye kuguta kure kubera ko ntabwo uri ukuboko kwiza.” Ni ukuboko kwanjye kw'ibumoso. Ndashaka ko uguma aho. Habe n'agace gato k'urutoki rwanjye, ndashaka ko ruguma aho, buri gace gato k'umubiri wanjye kagume aho. Kandi Imana irashaka ko twe nk'Umubiri w'abizera tuguma nkuko umwe k'uwundi, neza neza umwe k'uwundi.

Kandi noneho, mufite amakasete ariho ibyo. Mufite amakasete ariho ibyo twizera. Mufite amakasete ariho imyitwarire y'urusengero: uko twifata ubwacu mu rusengero rw'Imana, uko tugomba kuza hano kandi tukicara hamwe ahantu ho mw'ijuru. Ntukagume mu rugo. Niba Imana iri mu mutima wawe, ugorwa no kwihanganira kubona izo nzugi zitarakingurwa ngo winjire hano mujye mu busabane hamwe na benedata. Niba atariko biri-ntukabitekereze gutyo, hanyuma ndababwira, n'igihe utangiye gusenga, kubera ko turi mu minsi ya nyuma aho Bibiliya yatuzamuye-iduhugura kugira-kurushaho uko tubona uriya munsi wegera, gukundana hagati yacu urukundo rwa Gikiristo ndetse n'urukundo rwa Kimana, tugateranira hamwe ahantu ho mw'ijuru muri-muri Kirisito Yesu kandi tugakundana umwe ku wundi. “Ibi nibyo abantu bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa ba Njye igihe mukundana umwe ku wundi.”

Uko niko biri. Mugume hamwe. Niba mwene Data, mutekereza ko ari mu makosa gato, cyangwa mushiki wacu, muravuga muti, “Mwami, ntimukigere na rimwe mwemera umuzi wo gusharira ko umera, kubera ko watuma-wabakoraho, kandi wakura Kirisito mu buzima bwanjye.” Ubwo burozi bw'igomwa n'ibibi, n'ishyari, no kwangana, ibyo bizatwara Umwuka Wera kure yanyu. Bizamwirukana hano mu rusengero. Bizica Umwuka w'Imana cyangwa biwujyane kure ya hano, bikomeretse pasteri wanyu; bizakora buri kintu cyose. Murabona? Ntimugakore ibyo. Mugume mushyize hamwe. Mukuruwe... Mutware ingabo, nkuko mwene Data yatanze ubuhamya (umukozi w'Imana hano irindi joro) kubijyanye no kugira ingabo (abibonye mw'iyerekwa). Gusa... Mutware iyo ngabo n'izo ntwaro zose z'Imana; Muzambare, zikomeye, muzamuke mwegerane umwe ku wundi. Mukundane umwe ku wundi. Muvugane neza. Muvuge ibyiza umwe ku wundi, kandi hanyuma Imana izabaha umugisha.

Soma konti yuzuye muri...
  Kirisito Ni Ubwiru Bw'Imana Buhishuwe.


  Jambo Ihoraho.

Amategeko y'Imana bw'imyororokere.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Perugamo.

Dore icyo ngerageza kubabwira. Itegeko ryo kororoka rishaka ko buri bwoko bwororoka bukurikije ubwoko bwabwo, mu Itangiriro 1:11 Imana iravuga Iti:
“Ubutaka bumere ibimera, ibyatsi byere imbuto, ibiti byera imbuto ziribwa byere imbuto bikurikije ubwoko bwabyo kandi zigire muri zo imbuto zazo ku isi. Kandi biba bityo.”

Ubwoko bw'ubuzima bwahoze buri mu mbuto bugaragara mu kimera kugira ngo buhererekanywe nyuma y'aho bugere mu rubuto. Iryo tegeko rimeze rityo rikoreshwa ku Itorero uyu munsi. Ubwoko bw' Imbuto yabyaye Itorero buzagaragara, kandi buzaba busa n'imbuto ya mbere y'umwimere, kubera ko ari imbuto imwe. Muri iyi minsi ya nyuma Itorero nyakuri-Mugeni (imbuto ya Kristo) rizaza ku Ibuye ry'umusozo, kandi rizaba itorero ry'ikirenga ritangaje, ubwoko bw'ikirenga budasanzwe, uko rizagenda rirushaho kumwegera. Abagize umugeni bazaba basa na we ku buryo bazaba bagaragaza neza neza ishusho Ye, kandi ibyo, ni ukugira ngo babe umwe na WE. Bazaba ari umwe. Bazaba ndetse ari ukwigaragaza kw'Ijambo ry'Imana nzima. Amadini ntashobora kugaragaza ibyo (nta bwo akomoka ku mbuto nziza). Azabyara inyigisho zabo bizera n'amahame yabo, bivanze n'Ijambo. Urwo ruvange rusoza ruhindutse ikintu k'ikimanyi.

Umwana wa mbere (Adamu) yari ijambo-mbuto ryavuzwe ry'Imana. Yahawe Umufasha kugira ngo yororoke. Ni muri uwo mugambi umugeni yayihawe. Kugira ngo yororoke, kugira ngo abyare undi Mwana w'Imana. Nyamara yaraguye. Yagushijwe no kwivanga n'iyindi mbuto. Yamuyoboye mu rupfu.

Umwana wa kabiri (Yesu) na We yari Ijambo-mbuto ryavuzwe ry'Imana, kandi, kimwe n'Adamu, yahawe umufasha, nk'uko Adamu yamuhawe. Ariko mbere yuko abasha kumushaka, na we yaraguye. Kimwe n'umugore w'Adamu, yarageragejwe kugira ngo Irebe niba yarajyaga kuzizera Ijambo ry'Imana maze akabaho, cyangwa niba yarajyaga kuzashidikanya ku Ijambo maze agapfa. Yarashidikanyije. Yateye Ijambo umugongo. Arapfa.

Mu itsinda rito rikomoka ku mbuto nyakuri y'Ijambo, ni muri ryo Imana izakurira Kristo Umugeni ukundwa. Uwo Mugeni ni umwari w'isugi wabyawe n'Ijambo ryayo. Ni umwari w'isugi, kuko atazi inyigisho n'imwe cyangwa ihame na rimwe byahimbwe n'abantu. Ni ku bw'ingingo zigize uwo Mugeni kandi binyuriye muri bo hazasohoreramo ibyo Imana yasezeranije yuko bigomba kuzagaragarira muri uwo mwari w'isugi.

Ijambo ry'isezerano ryaje ku Mwari Mariya. Ariko iryo Jambo ry'isezerano, ryari uko We ubwe yari agiye kugaragazwa. Imana yaragaragajwe. Icyo gihe, Imana ubwayo yarakoze, kandi yashohoreje mu Mwari Ijambo ryayo bwite ry'isezerano. Ni Marayika wari wamuzaniye ubutumwa. Ariko ubutumwa bwa Marayika bwari Ijambo ry'Imana. Yesaya 9:5 Icyo gihe, yasohoje ibyari byaramwanditsweho byose, kubera ko yemeye Ijambo yari yahawe. Abagize umugeni w'isugi bazayikunda, kandi bazagira ububasha bwayo bwose, kuko ni Yo mutwe wabo, kandi imbaraga zose ni izayo. Baramwumvira nk'uko ingingo z'umubiri wacu zumvira umutwe wacu. Mwitegereze ubumwe bwo guhuza buri hagati ya Data n'Umwana. Nta kintu na kimwe Yesu yakoraga atabanje kubyerekwa na Se. Yohana 5:19 Ubwo bumwe bwo guhuza noneho bugomba kuba buri hagati y'Umukwe n'Umugeni we.

Umukwe amwereka Ijambo rye ry'Ubugingo. Umugeni akaryakira. Ntarishidikanyaho na rimwe. Ni yo mpamvu nta kintu na kimwe gishobora kugira icyo kimutwara, ndetse n'urupfu. Ku bw'ibyo, niba imbuto itewe mu butaka, amazi ni yo yongera akayimeza ifite ubuzima. Dore ibanga ryabyo: Ijambo riri mu Mugeni (nk'uko ryari riri muri Mariya). Umugeni afite ugutekereza kwa Kristo, kuko azi icyo Ashaka ko yakoresha iryo Jambo Rye. Akora mu Izina Rye icyo Ijambo ritegetse, kuko aba afite “UKU NI KO UMWAMI AVUZE”. Icyo gihe, Ijambo rihabwa ubugingo n'Umwuka, maze rigakora. Nk'uko imbuto yabibwe, ikuhirirwa, igera rwose mu gihe cy'umwero wayo, igasohoza icyatumye iterwa.

Abagize umugeni bakora gusa ubushake bwayo. Nta muntu n'umwe Wabasha kugira icyo abakoresha kindi. Baba bafite 'Uku ni ko Umwami avuze', cyangwa se na none bakituriza. Baba bazi ko ari ngombwa ko Imana iba ari yo ikora imirimo, igasohoza Ijambo ryayo bwite. Kubera ko Itarangije umurimo wayo wose uko wakabaye mu gihe cy'ubukozi bwayo ku isi, ubu Ikorera mu mugeni maze Igakora inyuriye muri we. Arabizi, igihe nticyari cyagera kuri Yo ngo Ikore ibintu Igomba gukora ubu. Ariko ubu, Igiye gukora Inyuriye mu mugeni umurimoYari Yarazigamiye iki gihe Yari izi neza.

Reka duhagarare mu mwanya wa Yosuwa na Kalebu. Igihugu cyacu k'isezerano gitangiye kugaragara turengeje amaso tukareba kure, nk'uko byari bimeze kuri bo. Nyamara, Yosuwa bisobanura: “Yehova-Umukiza” kandi ahagarariye umuyobozi w'igihe cya nyuma uzatumwa ku bw'itorero, nk'uko Pawulo yaje nk'umuyobozi wa mbere ku itangiriro. Kalebu ahagarariye abakomeje kuba abiringirwa kuri Yosuwa...

Soma konti yuzuye muri...
Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Perugamo.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye.

Dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga, ariko Uwiteka azakurasira kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho.

Yesaya 60:1-2


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)
 

Kirisito Ni Ubwiru
Bw'Imana Buhishuwe.

(PDF)

Mbere...

Nyuma...

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)