Imana Ikungahaye Ku Mbabazi.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.

Imana Ikungahaye Ku Mbabazi.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Imana Ikungahaye Ku Mbabazi.

Noneho, niba benshi muri mwe bakunda kwandika Ibyanditswe umubwiriza aba yasomye... Kandi ndashaka ko mwe kuri uyu mugoroba, niba mubishoboye, mufata muri Efeso. Kandi narimo mvuga Kucyumweru gishize kuri Efeso, uburyo icyo Gitabo cya Yosuwa cyari Efeso yo mu Isezerano rya Kera, n'uburyo cyari Igitabo cy'ubucunguzi. Kandi ubucunguzi bufite ibice bibiri bitandukanye; “Abavuyemo” n'“Abagiyemo.” Icya mbere, ugomba guturuka hanze. Abantu bamwe bashaka kuzanamo isi hamwe na bo; ariko ugomba gusohoka mu isi kugira winjire muri Kristo. Ugomba gusohoka mu kutizera kose kugira ngo winjire mu kwizera. Aho nta kintu gishobora kuba mu nzira yawe. Nyakuri kugira ngo ugire kwizera gutunganye, ugomba byuzuye gusiga buri kintu cyose kinyuranye n'Ijambo ry'Imana inyuma ukinjira mu kwizera.

Kandi icyo cyari Igitabo cya Efeso cy'Isezerano rya Kera; Yosuwa. Aho, Mose yashushanyaga amategeko, ayo ntiyashoboraga kugira n'umwe akiza, ariko ubuntu bwarabishoboraga, kandi hano “Yosuwa” ni ijambo rimwe na Yesu, “Yehova Umukiza.”
Kandi noneho, tubona ko twaje mu yindi Efeso, indi Efeso ubu. Ibyo biri he muri ubu bwenge bwacu bw'madini n'ibindi, kandi gahunda zacu zose z'amashuri zageze kuri Yorodani yazo, noneho tugomba kugira Efeso nanone. Tugomba kugira gusohoka ... “Gusohoka” kandi “Tukinjira,” kubw'izamurwa.

Noneho, tugiye gusoma muri uyu mugoroba kuva mu gice cya 2 cya Efeso. Narimo mvuga ibyo kugira ngo mubashe kubona ahariho, cyangwa mufate muri icyo gice.

Namwe... yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n'ibyaha byanyu, ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y'iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira.
Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n'imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk'abandi bose.
Ariko Imana kuko ari umutunzi w'imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo ku bw'urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije),

Ndashaka gufata hariya bike, cyangwa igice cy'umurongo, “ariko Imana... Imana Yo Mutuzi w'Imbabazi.”

Ndashaka ko mubona hano uyu muhanuzi, intumwa, cyangwa, Pawulo, uwo, uwo wavuze kuri ibi, uburyo, “Mwebwe Yazuye, igihe kimwe mwari mupfuye. Mwe Yazuye, igihe kimwe mwari mupfuye, mupfiriye mu byaha n'ibicumuro, mugenda mukurikiye ibintu by'isi, kwifuza k'umubiri, kandi mwuzuza kwifuza kw'ibitekerezo. Niko...”
Ni iki cyateye iyi mpinduka? Murabona? Kandi n'iki cyateye abari bapfuye igihe kimwe, kuzuka? “Kuzuka” bisobanuye “kugirwa muzima.” Habayeho guhindurwa uva mu rupfu ujya mu Buzima. Nta kindi kintu gishobora kubaho cyahindura umuntu uwo ari wese, gikomeye cyane, kuburyo cyashobora kumuhindura kikamuvana mu rupfu kikamujyana mu Buzima. Umuntu, arimo apfa, mu buryo bw'umubiri, kandi ashobora gukira indwara mu mubiri, icyo cyaba ari ikintu gikomeye, ariko nta kintu gikomeye nk'igihe yapfuye mu buryo bw'umwuka maze Imana ikamugarura mu Buzima.

Mwebwe mu bihe bimwe byahise, mwari mupfuye... Mwari mupfuye. Ndetse benshi hano uyu mugoroba, igihe kimwe mushobora kureba inyuma maze mukamenya ko mwari mupfuye. Ariko noneho kubera iki mutagipfuye uyu mugoroba nkuko mwari mumeze ubwo? Mwari mukwiriye kumera gutyo, kubera ko mwari abanyabyaha, ariko Imana ariyo Mutunzi w'Imbabazi. Icyo nicyo kintu; Imana Ariyo yari Umutunzi. Ibi bintu byose twari byo, uretse Imana. Niyo yaremye impinduka aho; Imana Niyo Mutunzi w'Imbabazi.
Oh, ndanezerewe cyane, ko We ari umutunzi w'imbabazi. Iyo Ajya kuba umutunzi mu mafaranga, iyo Ajya kuba umutunzi mu bintu, uwo Yari we, ariko ikintu gikomeye kuruta ibindi Yari umutunzi mu mbabazi. Oh, mbega ijambo rikomeye ry'icyo aricyo, mbega uko igihe kimwe twari dupfuye.

Kandi twarimo tuvuga irindi joro ku kuntu imbuto igomba gupfa. Kandi buri kintu hafi y'aka gace k'ubuzima ntikigomba gupfa gusa, ahubwo kigomba kubora. Iyo kitaboze, ntabwo imbuto yabaho. Kandi iyo kiboze kiba “kigiye bidasubirwaho; kirangiye.” Kandi kugeza igihe tuzagera ahantu ibitekerezo byacu bwite no gutekereza kwacu bwite kuba kugiye bidasubirwaho ndetse kukabora kukajya kure yacu, noneho ako gace k'ubuzima gashobora gutangira kubaho.
Noneho, ubu, dushora, nshobora gucengezamo gato inyigisho hano ko ntashobora... Niba utabyizeye, nta kibazo. Ibyo ntacyo bitwaye. Ndabyizera. Nizera ko umuntu, igihe avutse muri iyi isi, ko igihe uri umwana muto, uvutse mu isi, ntabwo washobora kubaho keretse waramenywe n'Imana mbere, kubera ko Yo ntigira iherezo ndetse Izi byose. kandi igihe ruriya ruhinja ruto ruvutse mu isi, haba hari ikintu muri uriya mwana. Niba azigera agira Ubuzima, hari akantu gato kari muri we, muri uwo mwana noneho, ibyo bikazaza vuba cyangwa bitinze. Iyo mbuto iba iri muri we. Noneho, niba uribufate... Ibyanditswe mubryo bweruye igaragaza ibyo.

Noneho, niba ufite Ubugingo Buhoraho uyu mugoroba, niba dufite Ubugingo Buhoraho, noneho ubwo twari turiho, kubera ko hariho ubwoko bumwe bw'Ubugingo Buhoraho. Igihe cyose twari bwo. Kandi impamvu twaribyo, kubera ko turi igice cy'Imana. Kandi Imana niyo kintu cyonyine cy'iteka. Kandi kimwe nkuko Melikisedeki yakiriye icyacumi kivuye kuri Abraham, kandi kikaba cyarishyuwe uyu mwuzukuru we, Levi, uwo wari mu rukiryi rw'Abraham; akishyura icyacumi, kubera ko yari mu rukiryi rw'Abraham igihe yahuraga na Melikisedeki. Ndashaka kuvuga kuri ibyo ahandi hantu, igitondo kimwe; Uyu Melikisedeki ni nde? Noneho, mwitegereze ibyo. Aho inyuma, Imana yamenye ko uyu muhungu arimo aza. Izi ibintu byose.
Noneho, Turi ibice by'Imana. Igihe cyose mwari byo. Ntabwo mu byibuka, kubera ko mwari ibigize Imana gusa. Mwari gusa mu bitekerezo Byayo. Iryo zina ryawe ubwaryo, iyo riba riri mu Gitabo cy'Ubugingo, ubwo ryaba ryarashyizweyo mbere y'imfatiro z'isi. Yamenye icyo uri wari cyo.

Ndimo ndavuga ibi gusa, atari ukugira ngo mvangavange inyigisho, ahubwo kugira nzihe umurongo, kugira ngo tujye kure y'ubu bwoba no guhahamuka; ntabwo muzi abo muri bo. Ntabwo mugiye kuba bo, ahubwo muri abana b'Imana ubu. Murabona, mwari abana b'Imana igihe cyose. Murabona? Kubera ko igihe Imana yari ibafite mu bitekerezo Byayo aho mu itangiriro, mwagombaga kubabo, igice cyanyu, Ubuzima bwanyu buri muri mwe ubu, bugomba kuba bwari kumwe n'Imana hariya mbere... Nibyo, igihe mwe... Mbere y'uko mwe muhinduka ibifatika hano ku isi, mbere y'uko hagira ikibaho, uretse Imana, wari kimwe mu biyigize. Yari izi icyo izina ryawe rizabacyo. Yari izi ibara ry'umusatsi ufite. Yari izi byose kuri wowe. Ikintu cyonyinye cyabaye ni igihe wowe, ukiri umunyabyaha...

Benshi muri mwe mushobora gufatanya nanjye kuri iki gitekerezo. Igihe wari umusore muto, cyangwa umukobwa muto, ushobora kugenda aha na hariya ukaba ikintu runaka icyo washobora, aho ibyo bitabangamiye abandi bana, bigasa nkaho hari ikintu muri wowe cyatakaga. Hari Imana ahantu runaka, nyamara uri umunyabyaha. Ese ibyo urabyibuka? Nyakuri. Noneho, ibyo byari ibiki? Iyo yari yashusho nto y'Ubuzima iri muri wowe noneho.
Kandi noneho nyuma y'igihe runaka, wumva Ubutumwa Bwiza. Ahari wenda wagiye ku rusengero; uterura ibi cyangwa biriya, maze utangira kuva mu idini ujya muri ndi. Ariko umunsi umwe, kubw'uko uri igice cy'Imana, wagomba kuba igice cy'Ijambo. Kandi igihe wumvise Ijambo, umenya aho waturutse, umenya icyari Ukuri icyo aricyo. Wari cyo igihe cyose, imbuto yari muri wowe igihe cyose. Ijambo ryabonye Ijambo ryari muri wowe, iryo ryariho mbere y'imfatiro z'isi, ubonye Ijambo uhita urisanga.

Kimwe na ya nkuru yanjye y'ikizu gito, uburyo icyo kizu gito cyari cyaraturagiwe mu nkoko. Kandi icyo gito kikagendana n'inkoko, icyo, iyp inkoko kazi yakokoza, nticyasobanukirwaga uko gukokoza kwayo. Maze iyo mishwi, ibyo kurya byayo byari mu bimoteri, ibyo ntiyabisobanukirwa, uburyo bakora ibyo. Ariko hari ikintu muri cyo, cyatumaga gisa nkaho kinyuranye n'uko inkoko zimeze, kubera ko kuva mu itangiriro cyari ikizu. Uko ni ukuri. Umunsi umwe nyina aza guhiga, maze, igihe cyumvise uko gusakuza kw'ikizu, kwari gutandukanye no gukokoza kw'inkoko.

Kandi uko niko biri kuri buri mwizera wese wavutse bwa kabiri. Ushobora kumva tewologiya zose ushaka ndetse nizo nyigisho za kimuntu zo kurema ibice; ariko igihe iryo Jambo rimuritse aho, noneho haba hari ikintu gikozweho, uhita uza kuri Ryo. “Namwe abari bapfiriye mu byaha; ubwo buzima bwarabazuye.” Hagomba kuba hariho Ubuzima ubwo buzura, mbere. Imana kubwo kumenya kwayo mbere yamenye ibintu byose. Kandi twari twaramenywe mbere kubwo kuba abahungu n'abakobwa b'Imana. “Mwebwe mwari mupfuye igihe kimwe mwishwe n'ibyaha n'ibicumuro, aho twese dufite ibihe byacu byahise, ariko Yaratuzuye.”

Reba kuri Pawulo, igihe Pawulo yari umunyatewologiya ukomeye. Ariko igihe yahuye n'Ijambo amaso ku maso, Yesu, Ryaramuzuye. Yaje mu Buzima ako kanya, kubera ko yari yaratoranijwe kuba bwo. We... Yari igice cy'Ijambo; kandi igihe Ijambo ryabonye Ijambo, ryari kamere ye. Uko gukokoza kw'inkoko kazi z'amatorero ya orthodox, ntacyo byamukoragaho; yari yabonye Ijambo. Ryari igice cye. Yari ikizu. Ntabwo yari inkoko; yari gusa mu kimoteri hamwe na zo. Ariko yari ikizu kuva na mbere.

Ushobora kuvugana n'abantu bari mu muhanda rimwe na rimwe, ukababwira ibijyanye n'Uwiteka; bakagusekera mu maso yawe. Nibyo, ariko dukwiriye kubikora uko biri kose. Ariko mwumve, “Nta muntu n'umwe ushobora kuza aho Ndi keretse Data abanje kumureshya. Kandi abo Data yampaye bose, bazansanga.”
Yateganije uburyo kuri abo bashaka gucungurwa. Yateganije uburyo kuri abo bashaka gukira indwara. Kandi noneho kubera ko ibyo yakoze ibi, yabaye Umutunzi w'imbabazi, nkuko igihe cyose yabaye umutunzi w'imbabazi. Niko bigomba kuba, nuramuka wanze ibi, nta kindi kiba kigusigariye uretse urubanza, kubera icyaha kigomba gucirwa urubanza.

Farawo, igihe yinjiye mu nyanja, nk'umuntu wigana, abona ko ari bujyemo nkuko Mose yabikoze... Mose hamwe n'ingabo ze, na Farawo n'ingabo ze, bombi bajyaga kurimbukira mu nyanja, niko byagaragaraga. Ariko Imana umutunzi w'imbabazi, yateguye uburyo bwo gukira ku bana b'Abaheburayo (Kubera iki?), kubera ko bari bakurikiye uri ku murimo utahiwe; barimo bakurikira Ijambo. Noneho, ubwo nibwo buryo gusa bwo kubona imbabazi, ni ugukurikira amabwiriza y'Imana ayo yaduhaye gukurikiza. Iyo niyo nzira gusa Ishobora kwerekana imbabazi, ni igihe dukurikiye icyo Yavuze tugomba gukora.

Mu kiganiro gito ntabwo hashize igihe kirekire hamwe n'umubwiriza umwe wavuze ko nigisha inyigisho z'intumwa muri iyi minsi. Ndibwira ko nabivuze nimugoroba cyangwa iminsi ibiri ishize, cyangwa igihe runaka, ku bijyanye n'uburyo yavuze ati, “Urimo kugerageza kuzinjiza muri iki gisekuru, inyigisho z'intumwa.” Aravuga ati, “Igisekuru cy'intumwa cyarangiranye n'intumwa.”
Maze ndamubaza nti, “Ntacyo, noneho wizera Ijambo?” Aravuga ati, “Yego” Ndavuga nti, “Ibyahishuwe 22:18 havuga gutya, 'Uwo ari wese uzakuraho Ijambo kuri Iri, cyangwa akongeraho ijambo kuri Ryo...' ntabwo ari amagambo abiri; ijambo rimwe, gukuraho Ijambo rimwe...” Aravuga ati, “Ibyo ndabyizera.”

Ndavuga nti, “Noneho nshobora kubabwira igisekuru cy'intumwa igihe cyatangiwe ku itorero; noneho nawe umbwire igihe Imana yongeye kugikura mu itorero tugendeye ku Ijambo. Ntabwo wabikora; nta bihari.” Ndavuga nti, “Noneho, mwibuke, ko Petero ku munsi wa Pantekote, yari uwatangije igisekuru cy'intumwa. Maze abwira bose, 'Mwihane, kandi mubatizwe mu Izina rya Yesu Kristo kubwo kubabarirwa ibyaha, kandi muzahabwa impano y'Umwuka Wera. Kubera ko isezerano ari iryanyu, n'abana banyu, n'abari kure bose, n'abo Umwami Imana yacu izahamagara bose.'”

Noneho, niba mushaka kumva gukokoza kw'inkoko kazi za madini runaka, maze ukabaho hariya hanze mu bintu by'isi, noneho biba bigiye kwerekana ko hari ikitangenda muri wowe. Kubera iryo ni Ijambo. “Ushaka wese, naze.” Kandi niba ufite ubushake, wakwiriye kuza. Ariko niba ntabushake ufite, noneho uri mu mimerere iteye agahinda. Ariko niba ufite ubushake bwo kuza, ngwino ukurikize umurongo w'Imana. Kandi ntabwo Ijya Inanirwa gusohoza icyo Yasezeranye. Igihe kimwe nari muto, none ubu ndashaje; ntabwo nigeze mbona ananirwa mu Ijambo Rye. Kubera ko Yashobora gukora buri kintu cyose uretse kunanirwa. Ntabwo yatsindwa. Imana ntibishobora. Ni ibidashoboka ku Mana gutsindwa, maze igakomeza ari Imana.

Soma konti yuzuye muri...
Imana Ikungahaye Ku Mbabazi.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we.

Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry’Umwana w’Imana w’ikinege.

Yohana 3:16-18


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Chapter 13.
God is Light

(PDF Icyongereza)

Umusozi na rosebush
mu rubura mu
Bushinwa.

Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye
(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.