Gitabo gifungishije Ibimenyetso Birindwi.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Ibimenyetso Birindwi.

Igitabo cy'Ugucungurwa.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Icyuho Hagati Y'Ibisekuruza Birindwi By'Itorero n'Ibimenyetso Birindwi.

Nuko rero, njya muri Canyon, maze ndazamuka kugeza aho naniriwe. Igihe nari ndi hejuri iyo, nabajije Umwami icyo ibyo bisobanura, n'ibindi. Nari nacanganyukiwe, mu by'ukuri sinari nzi icyo nagombaga gukora. Nuko ubwo nari ndimo gusenga, habayeho ikintu kidasanzwe. Ndashaka kuba umunyakuri. Rero, wenda nari nasinziriye. Byari nk'ibikezikezi, wenda ryari iyerekwa. Ahubwo nabiganishaga kw'iyerekwa ryari... maze mu gihe nari nzamuye amaboko naravuze nti: «Mwami, icyo kintu gituritse gishatse kuvuga iki? Naho se abo Bamalayika barindwi bakoze ihuriro mw'ishusho ya piramide, bampagurukije ku butaka bakerekeza iburasirazuba, bishatse gusobanura iki?»

Igihe nari ndi aho, mw'isengesho, ikintu runaka cyiraba. Nuko ikintu kingwa mu ntoki. Maze rero, nzi ko iyo utumva ikintu cyo mu buryo bw'umwuka, gishobora kukubera nk'ikidasanzwe. Ariko hari ikintu cyanguye mu ntoki. Nuko ndebye, nsanga ari inkota. Ikirindi cyayo cyari kiza cyane mu buryo ntigeze mbona na rimwe. Kandi umurinzi, murabizi, ndatekerezako ko cyari icyo kurinda ikiganza ngo kidakomereka, igihe ba... igihe abantu barwanaga mu kivunge; cyari gikoze muri zahabu. Kandi icyuma cyari gikwikiyemo ntabwo cyari kirekire cyane, ariko cyarakebaga nk'urwembe; cyari mu muringa ushashagirana cyane. Cyari ikintu cyiza ntigeze mbona na rimwe. Cyari gikwiranye neza n'ikiganza cyanjye. Maze ndagifata. Naravuze nti: «Mbese si cyiza cyane?» Naracyitegereje. Nuko ndibwira nti: «Ariko urabizi, buri gihe inkota zintera ubwoba.» Ahubwo nanezezwa no kubaho mu gihe inkota zitagikoreshwa, kubera ko ngira ubwoba bw'ibyuma. Nuko ndibwira nti: «Mbese iyi nkota ndayimaza iki?» Maze ubwo nari nyifite mu ntoki, ijwi ryaturutse ahantu riravuga riti: «Ni inkota y'Umwami.» Nuko rihita ribura.

-----
Rero, ibi bintu, twebwe icyo dukora ni ukubyoroshya, kubera ko, nk'uko nta mashuri ngira, nkoresha gusa ingero. Nditegereza nkabona ibiriho, cyangwa se ibyabayeho mw'Isezerano Rya Kera, ari byo rugero cyangwa se igicucu cy'Isezerano Rishya, maze ibyo bikampa igitekerezo by'icyo Isezerano Rishya ari cyo. Murabona? Nk'urugero, iyo... Nowa winjiye mu nkuge mbere y'uko ibabazwa ritangira, ni ikitegererezo; ariko, mbere y'uko Nowa yinjira mu nkuge, murabona, Enoki yari yarazamuwe, murabona, mbere y'uko ikintu icyo ari cyo cyose kiba. Na Loti yahamagariwe gusohoka muri Sodoma nta kantu na gato k'Ibabazwa kari kaba, cyangwa se k'irimbura; ariko muri icyo gihe cyose Aburahamu aria ri hanze y'ibyo. Murabona, ni ikitegererezo.

Ariko ubu tugiye gusoma umurongo wa mbere. Ngiye gusoma imirongo ibiri cyangwa itatu ya mbere.

Mbonana Iyicaye kuri ya ntebe igitabo mu kuboko kw'iburyo cyanditswe imbere n'inyuma, kandi gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by'ubushishi. Mbona marayika ukomeye abaririza n'ijwi rirenga ati “Ni nde ukwiriye kubumbura kiriya gitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije?” Ntihagira uwo mu ijuru cyangwa uwo mu isi cyangwa uw'ikuzimu, ubasha kubumbura icyo gitabo cyangwa kukireba.(Mbega igitabo!) Nuko ndizwa cyane n'uko hatabonetse ukwiriye kubumbura icyo gitabo, habe no kukireba.
(Muravuga ku buryo nta n'umwe wari ubashije! Habe no kukireba; nta muntu n'umwe, ntaho wamubona.)
Umwe muri ba bakuru arambwira ati “Wirira dore Intare yo mu muryango wa Yuda n'Igishyitsi cya Dawidi aranesheje, ngo abumbure igitabo amene ibimenyetso birindwi bigifatanije.” Nuko mbona hagati ya ya ntebe na bya bizima bine no hagati ya ba bakuru, Umwana w'Intama uhagaze usa n'uwatambwe, afite amahembe arindwi n'amaso arindwi ari yo Myuka irindwi y'Imana itumwa kujya mu isi yose. Araza akura cya gitabo mu kuboko kw'iburyo kw'Iyicaye kuri ya ntebe.

Igisomwa cyacu cyo mu Byahishuwe ibice bitanu twinjijemo n'umurongo wa karindwi, tugiye kuba tugihagaritse gatoya.

Iki gitabo gifungishije Ibimenyetso birindwi gihishurwa mu gihe cy'Inkuba zirindwi zo mu Byahishuwe ibice 10.

-----
Ni byiza, murabona, ubwiru bw'iki Gitabo gifungishije Ibimenyetso Birindwi buzahishurwa ubwo malayika w'igisekuruza cya karindwi azatangaza Ubutumwa bwe. Murabona? malayika wa karindwi atangiye kuvuza impanda, none dore ubutumwa bwashyizwe mu nyandiko, hariya, kandi tubufite ku mabande no mu dutabo. Rero, ubwo Ubutumwa buzatangira gutangazwa, nta bwiru bw'Imana buzaba bukiriho, murabona, muri icyo gihe. Rero, turabona ko Igitabo cy'ubwiru bw'Imana kitarahishurwa, kuva ubutumwa bwa malayika wa karindwi butaratangazwa. Nyamara, izi ngingo zizaba zifite akamaro gakomeye mu Bimenyetso, ndabyizeye, kuko ibyo Byose bigomba guhuzwa ku buryo bwuzuye. Nyamara, byanditse mu buryo bw'amayobera, kuberako nta muntu n'umwe, ntawe wabona ubuzi, cyeretse Imana yonyine, Yesu Kristo, murabona.

Noneho, ariko ni Igitabo, Igitabo cy'ubwiru. Ni Igitabo cy'Ugucungurwa. Tuzabireba mu bihe biri imbere. Nyamara, tuzi ko icyo Gitabo cy'Ugucungurwa kitazumvikana uko bikwiye; cyibajijweho mu bihe by'ibisekuruza bitandatu by'Itorero. Ariko nyuma, igihe malayika wa karindwi atangiye gutangaza ubwiru bwe, asobanura ibyo bintu abo bantu bibazagaho ariko ntibabibonere ubusobanuro. Kandi ubwiru buturuka ku Mana, ari Ijambo ry'Imana, nuko rigahishura Ihishurirwa ryuzuye ry'Imana. Muri icyo gihe, Ubumana ndetse n'ibindi bigasobanuka. Ubwiru bwose (urubyaro rw'inzoka n'ibindi nk'ibyo) bigomba guhishurwa.

-----
Mwite kuri ibi, Ibimenyetso Birindwi ku Gitabo bifite... Ibyo Bimenyetso Birindwi bifungishije Igitabo. Murabona ? Igitabo kirafunze neza. Murabibona? Igitabo kirafunze ku buryo bwose bushoboka, kugeza ubwo Ibimenyetso birindwi bigomba kumenwa. Gifungishije Ibimenyetso Birindwi. Nyamara, ibi bitandukanye n'Inkuba Zirindwi. Murabona. Kuri iki Gitabo ni Ibimenyetso Birindwi. Kandi Igitabo nti... Ibimenyetso ntibizamenwa mbere y'Ubutumwa bwa malayika wa karindwi. Murabona? Nyene twebwe turabikeka, ariko uguhishurirwa nyako kw'Imana kuzagaragazwa kandi kuzaba ari ukuri guhamirijwe ubwo iyo mpanda izavuga. Ubu ni byo Ijambo rivuga mu by'ukuri: «Muri icyo gihe nta bwiru buzaba busigaye.» Nuko icyo gitabo gifungishije Ibimenyetso Birindwi, mubyibuke, hano mu Byahishuwe, igice cya 5, Cyari gifunze, kandi mu Byahishuwe, igice cya 10, Kirafunguye.

None ubu tugiye kureba icyo Gitabo kivuga ku buryo cyafunguwemo. Kandi bitangazwa gusa iyo Umwana w'Intama afashe Igitabo, akamena Ibimenyetso, maze agafungura Igitabo. Murabona? Umwana w'Intama agomba gufata Igitabo. Ni Icye. Noneho, mwibuke: «Nta muntu n'umwe haba mw'ijuru ndetse no kw'isi,» n'ubwo yaba papa, padiri mukuru, caridinari, umuyobozi w'akarere, uwo ari we wese, «wabasha kumena ibyo bimenyetso, habe no guhishura Igitabo, cyeretse gusa Umwana w'Intama.» Kandi twaraperereje, turacyeka, twarajarajaye, twaribajije, nuko ni yo mpamvu twese turi mu ruyobe rumeze rutyo. Ariko dufite isezerano riturutse ku Mana ko Igitabo cy'ugucungurwa kizafungurwa byuzuye n'Umwana w'intama, kandi mu minsi ya nyuma ari yo minsi turimo ubu. Kandi gitangazwe gusa iyo Umwana w'Intama afashe Igitabo akamena Ibimenyetso. Mu by'ukuri nimwibuke, Igitabo cyari kiri mu biganza by'Uwari yicaye ku Ntebe y'Ubwami. Maze Umwana w'Intamo aratambuka asanga Uwari yicaye ku Ntebe y'Ubwami, amwambura Igitabo mu kiganza cye cy'iburyo. Amwambura Igitabo.

Oh! Ibi ni iby'uburebure cyane! Turagerageza kubikemura nibidushobokera. Tubifashijwemo n'Umwuka Wera. Ubwo ni We twishingikirijeho. Kandi tuzabireba mu gihe kiri imbere, ko ibyo biba mu gihe cya nyuma, ubwo nta gihe kizaba gisigaye. Nta dini na rimwe rifite uburenganzira bwo gusobanura icyo Gitabo. Nta n'umuntu n'umwe ufite uburenganzira bwo kugisobanura. Ni Umwana w'Intama ugisobanura. Kandi Umwana w'Intama ni nawe ugitangaza, kandi Umwana w'Intama ni We umenyekanisha Ijambo, arihamiriza kandi arigira rizima. Murabona? Ibyo ni ko biri!

-----
Itegeko ry'Imana ryasabaga umusimbura utabarwaho icyaha. Ni inde utarabarwagaho icyaha? Umuntu wese yavutse ku bwo guhuza ibitsina, ku bw'igitsina, bose. Kandi umuntu umwe wenyine utaravutse ku bw'igitsina yari yaratakaje uburenganzira ku Bugingo Buhoraho n'ubwo kuba umwami kw'isi. Oh! Iyo ntekereje kuri uyu murongo w'Ibyanditswe: «Kuko waducunguriye kubera Imana, uko ni ko tuzayobora tukaba abami n'abatambyi kw'isi»! Oh! la la! Mbega... Umubyeyi-Mucunguzi... Oh! Mbega inkuru nziza umuntu yabara hano! Mubyitondere, itegeko risaba ko aba Umubyeyi-Mucunguzi usubirana umutungo watakajwe. Ubuntu bwasubirije icyo kifuzo mu Ubumuntu bwa Yesu Kristo. Umubyeyi Yagombaga kuvuka mu nyoko-muntu.

Nyamara, se, ibyo byari kudushobokera twebwe? Kandi buri muntu wese wavutse agomba... Umuntu utabasha kubona ko ari igikorwa cyo guhuza ibitsina cyakorewe hariya, aba ari impumyi, murabona, kubera ko buri muntu wese wavutse yavutse ku mugore. Kandi Imana yategekaga ko habaho Umubyeyi Mucunguzi, kandi yagombaga kuba ikiremwa-muntu. Yoo! Mbega! None hakorwa iki? Itegeko ryasabaga Umubyeyi-Mucunguzi. Nyamara, ntiyashoboraga gukoresha umumalayika. Hagombaga umuntu, kuberako nta sano na rimwe dufitanye n'Abamalayika. Turi ababyeyi hagati yacu. Nta narimwe Malayika yigeze agwa mu bishuko. Ni ikiremwa cyo mu bwoko butandukanye n'ubwacu, gifite umubiri wihariye. Nta narimwe yigeze acumura. Arihariye. Ariko itegeko ryasabaga Umubyeyi-Mucunguzi. Kandi umuntu wese uri kw'isi yavutse ku bwo guhuza ibitsina. Noneho se ntimubibona? Aho ni ho bikomoka. Aho ni ho icyaha cyatangiriye. Noneho se murabona aho icyo kintu gishingiye? Aho ni ho urubyaro rw'inzoka rwinjirira. Murabona?

Noneho nimwitegereze: Hasabwaga Umubyeyi-Mucunguzi. Kandi uwo Mucunguzi, Umubyeyi-Mucunguzi, yagombaga kuvuka ku bwoko bw'umuntu. Dore uko ibyo bidushyize mu gihagararo kitoroshye. Ariko, ngiye kubumvisha ijwi ry'impanda. Ukubyara kw'isugi kwatanze-imbuto. Amina. Ukubyara kw'isugi kwatanze Umubyeyi-Mucunguzi. Ntakindi kitari Imana Ishoborabyose, yahindutse Manweli, umwe muri twe, Manweli. «Umubyeyi-Mucunguzi» yarabonetse. Murabona uburyo Imana igena ibikwiye, kandi nta kintu na kimwe dushobora gukora. Ariko ubwo Ubuntu bw'Imana burigaragaza, bugatwikira iryo tegeko maze bugatanga imbuto. Amina!

-----
Igitabo cya Rusi kiraduha imbonerahamwe nziza kuri ibyo, uburyo Bowazi na Nawomi bari baratakaje umutungo wabo. Murabizi. Byabaye ngombwa ko Bowazi ahinduka umucunguzi. Kandi ni we wenyine wabashaga kubikora... Yagombaga kuba ari umubyeyi, umubyeyi wa hafi. Nuko ubwo yacunguraga Nawomi, yaronse Rusi. Yari Yesu, Bwazi yari urugero rwa Yesu. Kandi ubwo yacunguraga Isirayeli, yaronse Umugeni w'umunyamahanga. Rero, murabona, mu by'ukuri ni byiza ! Hari aho wasanga ibyo bintu kuri bande, ndabyizeye, niba mwifuza kubitunga.

-----
Ubuntu bwabyaye Ubumuntu bwa Yesu Kristo. None turabona ko icyo Gitabo... Imana yabambye ihema ryayo: ry'Imana, Yigize umuntu. Yo yari isanzwe ari Imana Isumba-byose, Yigize umuntu, ifata ishusho y'umuntu, kugirango ibashe gupfa ku bwo gucungura umuntu. Mutegereze tuyirebe, igihe haburaga umuntu ushoboye. Murabona?

Ni byiza, muri Bibiliya, mu gitabo cya Ruth, nimubisoma, muzasanga uwo muntu baramwitaga «goyeli», g-o-ye-li. Bamwitaga goyeli, ni ukuvuga umuntu washoboraga kuzuza ibyangombwa. Kandi umugoyeli yagombaga kubasha kubikora. Kandi yagombaga kuba yiteguye kubikora, kandi yagombaga kuba umubyeyi, kugirango abashe kubikora. Kandi Imana, Umuremyi kandi akaba n'Umwuka, yahindutse umubyeyi wacu, igihe yigiraga umuntu kugirango abashe kwishyiraho ibyaha byacu, abitangire ikiguzi, maze aducungure anatugarure ku Mana. Nuwo. Nguwo Umucunguzi. Kristo yaraducunguye. Ubu twaracunguwe. Gusa ntarahabwa umutungo we. Wenda ntimurabyemera, ariko mutegereze akanya gato. Murabona.

Tuzabireba. Murabona, ntaratwara umutungo we. Murabona? Niba Yarafashe Igitabo cyo gucungurwa, ibyo Adamu yari atunze byose n'ibyo yatakaje, Kristo yarabicunguye. Kandi yamaze kuducungura. Gusa ntaratwegukana; ntiyabishobora mbere y'igihe cyagenwe. Kandi ubwo ni bwo umuzuko uzaba. Ni bwo isi izahindurwa nshya. Ubwo ni bwo Azatwegukana. Umutungo we yironkeye igihe yaducunguraga, Ariko azatwegukana ku gihe cyagenwe. Oh! la la! Ibi birasobanuwe mu Gitabo gifungishije Ibimenyetso Birindwi ubu turimo kuvugaho. Ni byiza cyane. Igitabo cy'Ugucungurwa, ibyo byose, birasobanuwe hano. Ibyo Kristo azakora byose bizaba byahishuwe mu mpera z'iki cyumweru, mu Bimenyetso Birindwi, niba Imana ibitwemereye. Murabona? Byiza cyane. Bizahishurwa....

Soma konti yuzuye muri...
Icyuho Hagati Y'Ibisekuruza Birindwi By'Itorero n'Ibimenyetso Birindwi.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.

Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka.

Arangurura ijwi rirenga nk’uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuga amajwi yako.

Ibyahishuwe 10:1-3


Iki gitabo
gifungishije Ibimenyetso
birindwi gihishurwa
mu gihe cy'Inkuba
zirindwi zo
mu Byahishuwe
ibice 10.


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)
Aho inkota yagaragaye.

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.