Ikimenyetso cya Karindwi.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Ibimenyetso Birindwi.

Guceceka mwijuru.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ikimenyetso cya Karindwi.

Kandi noneho tubona ko ibyo, nabyo, twe... Mwami reka dufate Ibyanditswe, Ibyanditswe Byera, icyo Yesu yavuze kigomba kuzabaho. Noneho ni gute twagakwiye kuba twarabonye ibyo? Maze hano, Araza kandi Arabihishura, kandi Abizana muri ubwo buryo neza neza. Icyo kibwiriza cye aho, asubiza ibyo, abizana neza neza ku kadomo, bitandatu mu Bimenyetso, ariko Akuramo icya Karindwi. Murabona? Noneho igihe Ibimenyetso byafungurwaga, Imana, mwitegereze hano, Yirinze guhishura habe n'akamenyetso na kamwe k'icya Karindwi. Murabona? Ni ibanga ritunganye mu Mana. Mwitegereze. Noneho tugiye gusoma muri Bibiliya, mu... mu Kimenyetso cya Karindwi. Ibyo tubisanga mu Byahishuwe, igice cya 8.

Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya karindwi, mu ijuru habaho ituze nk'igice cy'isaha.
[Kandi ibyo nibyo gusa dufite kuri byo.]

Noneho, nta numwe muri twe ubizi. Ariko, njye... ngiye kubabwira, mu... mu guhishurirwa kwanjye kuri Iki. Kandi, noneho, ntabwo nkuruwe n'ibintu byo gukundirira. Ndamutse ariko ndi, naba mbikoze kubw'ubutamenya, murabona. Njye... ntabwo nkunda kujya muri ibyo bintu byo kwirukira ibyo utazi n'ibintu by'ibiterekerezo. Narabivuze ikintu runaka, gishobora kuba cyabaye ikintu kidasanzwe ku bantu bamwe. Ariko igihe Imana ije aho, inyuma y'Icyo, kandi ikabihamiriza kandi ikavuga ko ari Ukuri, noneho iryo aba ari Ijambo ry'Imana. Murabona? Bishobora kugaragara nk'ibidasanzwe, muri ubwo buryo. Murabona? Kandi noneho, neza neza nkuko mpagaze aha uyu mugoroba, mfite guhishurirwa kwahishuwe. Kuri mu buryo butatu. Aribyo ndibubabwire, kubwo gufashwa n'Imana, kubw'ubwo buryo bwa Byo. Kandi igihe mwe... Reka tubanze tujye muri ibyo. Hano hari uguhishurirwa, kugira ngo ntangire icyo nshaka kubabwira, icyo Kiricyo. Ni iki cyabayeho, ni ibyo... Izo Nkuba Zirindwi izo zumvikanishije guhinda, kandi abuzwa kwandika; icyo nicyo ubwiru buricyo, buri inyuma y'izo Nkuba zirindwi zihinda zikurikiranye.

Noneho, kubera iki? Reka tubihamirize. Kubera iki? Ni ibanga ku buryo nta numwe ufite icyo abiziho. Yohana yabujijwe kwandika ibyerekeranye na Cyo, habe... habe no kwandika mu marenga kubyerekeye Cyo. Kubera iki? Iyi niyo mpamvu nta mirimo yari... imirimo mu ijuru: byashoboraga gutuma ibanga rimenywa. Ese murimo kubibona noneho? [Iteraniro riravuga riti, “Amena.”-Ed0] Niba ari ibyo bikomeye, bigomba kuba birimo aho ngaho, kubera ko bigomba kubaho. Ariko igihe Inkuba Zirindwi... Noneho mwitegereze. Igihe Abamarayika barindwi basohotse kuvuza Impanda, nta nkuba n'imwe yari ihari. Igihe Isiraheli yateranaga, habaga hari impanda. “Ubwo hazaba nta gihe kikiriho ukundi,” impanda yanyuma, inkuba imwe. Ariko hano ni Inkuba Zirindwi zikurikiranye, aho ngaho mu murongo, rimwe, kabiri, gatatu, kane, gatanu, gatandatu, karindwi, uwo ni umubare utunganye. Inkuba Zirindwi mu murongo, zivuza amajwi atari... Bigira gusa... gusa rimwe, kabiri, gatatu, kane, gatanu, gatandatu, karindwi, zikurikiranye. Hanyuma, Ijuru ntiryashoboraga kubyandika. Ijuru ntacyo ryashoboraga kumenya kuri Byo, nta kindi kintu, kubera ko nta kindi gikurikiraho. Aba ari igihe cyo gutuza. Byari bikomeye, kugeza ubwo, byagizwe ibanga bihishwa Abamarayika. Noneho, kubera iki? Iyo Satani aza kubishyikira, yashoboraga gukora amarorerwa akomeye. Hari ikintu kimwe atazi. Noneho, yashobora gusobanura icyo aricyo cyose ashatse, kandi akigana ubwoko bwose bw'impano, (ndibwira ko muri kwiga), ariko ntabwo ashobora kumenya Ibi. Nta nubwo byanditswe mu Ijambo. Ni ibanga kuburyo bwuzuye. Abamarayika, na buri kintu, biraceceka. Iyo hajya kugira unyeganyega, byashoboraga kugira ikindi bitanga, bityo baracecetse, bareka kuvuza inanga. Buri kintu cyose kirahagarara.

Karindwi, umubare utunganye w'Imana. Karindwi, aho hasi muri uwo murongo. Inkuba Zirindwi zumvikanisha amajwi yazo akurikiranye hamwe, nkaho zarimo zigaragaza ikintu. Mwitegreze, muri icyo gihe, Yohana yari atangiye kwandika. Aramubwira ati, “Ntubyandike.” Yesu ntabwo yigeze abivuga. Yohana ntiyashoraga kubyandika. Abamarayika nta kintu na kimwe babiziho. Icyo ni Iki? Icyo nicyo kintu, Yesu yavuze ati, “Habe n'Abamarayika bo mu Ijuru ntibabizi” nta kintu na kimwe kuri Byo. Murabona? Murabona? Ntiyari abizi, Ubwe. Aravuga ati, “Keretse Imana yonyine” ni Yo Ibizi. Ariko Yaratubwiye, igihe twe “twatangiraga kubona ibi bimenyetso birimo biza.” Noneho mutangiye kugera ahantu? [Iteraniro riravuga riti, “Amena.”-Ed.] Niko biri. Mwitegereze, twe “twatangiye kubona ibi bimenyetso biza.” Iyo Satani aza kubishyikira...

Niba mushaka ko hagira ikintu kibaho... Noneho mukwiriye kwemera ko ijambo ryanjye ari ukuri kuri ibi. Iyo ndimo ntegura gukora ikintu, mba nzi neza ko ntagira uwo mbwira ibyerekeranye nacyo. Kwanga ko uwo muntu yazakivuga, maze ubwo Satani akacyumva. Murabona? Ntabwo yabigeraho, biri mu mutima wanjye aho, igihe cyose Imana yamaze kuwukinga hamwe n'Umwuka Wera, noneho ubwo biri hagati yanjye n'Imana. Murabona? Nta kintu abiziho kugeza mubivuze, noneho akabyumva. Kandi nagerageje... Iyo mbwiye abantu nti nzakora ikintu runaka, maze nkabona dayimoni irimo ica inziga zose yashobora, zo kugera aho, murabona, kugira ngo indwanye kuri cyo. Ariko iyo mbonye guhishurirwa kuvuye ku Mana, noneho gusa singire ikintu na kimwe mvuga kubijyanye na byo, nyuma biba bitandukanye. Mwibuke, Satani azagerageza kwigana. Azagerageza kwigana buri kintu Itorero rizakora. Agerageza kugikora. Twarabibonye, binyuze muri antikristo. Ariko iki kintu kimwe ntabwo ashobora kucyigana. Ntabwo hazaba kugerageza gukora nk'ibi[mimics], murabona, kubera ko ntacyo abiziho. Nta nzira ihari kuri we kuba Yabimenya. Ni Ugukurura kwa Gatatu. We nta kintu na kimwe abiziho. Murabona? Ntabwo abisobanukiwe.

Ariko hari ibanga rihishe munsi y'Ibyo Icyubahiro kibe icy'Imana Isumbabyose! Ntabwo nshobora gutekereza muri ubwo buryo bumwe, ubuzima bwanjye bwose busigaye, igihe nabibonye. Noneho, ntabwo nzi icyo... Nzi intabwe ikurikiraho hariya, ariko ntabwo nzi icyo aricyo, uburyo bwo kubisobanura. Ntabwo bizatinda. Ndabifite aho byanditse hano hepfo, igihe byabagaho, niba mwashobora kubibona hano, “Hagarara. Ntukomeze kurenza ibi hano.” Ntabwo ninjiye mu bintu byo gukundirira. Ndimo ndababwira Ukuri. Ariko muribuka ka gakweto gato, ako igihe cyose nageragezaga gusobanura uburyo ubwo bugingo buri aho hakurikira runaka na runaka, kandi imbere mu mbamutima, ndetse n'ibyo bintu byose? Aribyo, byaje kubyara gusa igihiriri kinini cyo kwigana cyatangiye nyuma y'ibyo. Uburyo bagombaga kuzamura ikiganza hejuru, kandi bagafata abantu, maze bakagira uko gucuguswa? Buri bantu bafite gucuguswa mu biganza byabo. Ariko muribuka, igihe Yanzamuye aho hejuru aho, maze aravuga ati, “Uku ni Ugukurura kwa Gatatu, kandi nta n'umwe uzabimenya.” Murabyibuka? Amayerekwa ntabwo ajya aneshwa. Yo ni Ukuri mu buryo butunganye.

Noneho mwitegereze. Muribuka iyerekwa ry'urwo ruhurirane? Charlie, njye... Ngaho aho muri. Ikintu cyari kigiye kubaho, narabibabwiye, muri iki cyumweru, ko mwe... byabaye aha hose habazengurutse, ariko ndibaza niba mwarabibonye. Mwibuka uruhurirane, kubw'iyerekwa ry'Abamarayika, igihe navuye hano njya muri Arizona? [Iteraniro riravuga riti, “Amena”-Ed.] Ese muribuka Bagabo, Ubu ni gihe ki? [“amena”] Ibyo murabyibuka? Mwitegereze, hari uguturika kumwe gusa gukomeye kw'inkuba, kandi Abamarayika barindwi baraboneka. Uko ni ukuri? [“Amena.”] Guturika kumwe kw'inkuba, Abamarayika barindwi baraboneka. Nuko mbona Umwana w'Intama amena kimwe muri ibyo bimenyetso birindwi bifatanije cya gitabo, numva kimwe muri bya bizima bine kivuga ijwi nk'iry'inkuba kiti “Ngwino.” Mwitegeze, inkuba imwe, Ubutumwa Burindwi Ubwo bwamaze gufatanishwa ikimenyetso kandi bukaba budashobora guhishuka kugeza ku munsi wa nyuma, w'iki gisekuru. Murabona icyo nshaka kuvuga?

Noneho, ese mwabonye igice cy'ubwiru cyo muri iki cyumweru? Icyo nicyo biricyo. Icyo nicyo byabaye cyo. Ntabwo cyari ikiremwamuntu... umuntu. Byabaye Abamarayika b'Uwiteka. Mwitegereze. Hari abahamya, abo batatu, bicaye hano, mu bari aha icyumweru gishize, iminsi mike irenze icyumweru ishize, nari haruguru aho, inyuma iyo mu misozi, hafi ya Mexique, hamwe na bene Data babiri bicaye hano. Turimo twikuraho ibishokoro, cyangwa ibyo bishokoro byo mu butayu, tubikura ku maguru y'ipantalo; maze habaho guturika, uko kwageze hafi, byasaga nkaho, byanyeganyeje imisozi nkaho iguye. Noneho, uko ni ukuri. Ntabwo nigeze na rimwe mbibwira bene Data, ariko babonye izo mpinduka Maze Avugana nanjye, ati, “Noneho itegure. Jya mu burasirazuba. Hano hari ubusobanuro bwa rya yerekwa.” Murabona? Noneho, kugira ngo mubashe kubimenya, Mwene Data Sothmann ntabwo yigeze abona umuhigo yari akurikiye. Twarimo tugerageza kuwumushakira. Maze Aravuga ati, “Noneho, uyu mugoroba, nk'ikimenyetso kuri wowe, ntabwo aribuze kubikora. Uragomba kwiyegurira Imana ubwawe kuri iki gihe kubwo Gusurwa n'aba Bamarayika.” Kandi niyumvaga nk'utari muri njye ubwanjye, murabyibuka. Kandi nari ndi mu burengerazuba. Abamarayika barimo baza mu burasirazuba. Kandi nkuko barimo baza, narazamuwe hamwe nabo, (ibyo murabyibuka?) baturuka mu burasirazuba.

-----
Kubera ko, iki nicyo byari cyo, neza neza icyo byaricyo, kandi kubwo kumenya ko ntagombaga kubivuga kugeza bibaye, murabona iyo abantu bajya kubisobanukirwa. Ese mwabashije kubibona? “Uwo Marayika umwe,” ndavuga nti, “Aho imbere, harimo Marayika udasanzwe.” Yasaga nkaho yihariye kuri njye kuruta undi wese muri Bo. Ese ibyo murabyibuka? [Iteraniro riravuga riti, “Amena.”-Ed.] Bari bari mu ruhurirane; batatu kuri buri ruhande, kandi umwe ari hejuru. Kandi umwe yari hano ahankurikiye, ubaze uhereye ibumoso ujya iburyo, bajyaga kuba Abamarayika barindwi. Yararabagiranaga cyane, Yarasobanuye byinshi kuri njye kuruta undi wese muri Bo. Murabyibuka? Ndavuga nti, “Yarareze igituza, nka gutyo, kandi yarimo aguruka yerekera iburasirazuba” (Mwibuke) “ibyo ndabikunda.” Ndavuga nti, “byaranzamuye hejuru; biranzamura.” Ibyo murabyibuka? [“Amena.”]

Ngaha aho biri, uwo umwe hamwe n'Ikimenyetso cya Karindwi, icyo kintu nahoraga nibaza mu buzima bwanjye bwose. Amena? Ibyo Bimenyetso bindi bisobanuye byinshi kuri njye, birumvikana, ariko, oh, ntabwo muzi icyo Iki gisobanuye, kuko yari inshuro imwe mu buzima! [Mwene Data Branham akubita ku gicaniro inshuro nyinshi-Ed.] Narasenze, ntakira Imana. Njye... njye... njye... njye... Nyuma yayo materaniro yo muri Phoenix... Uw'ariwe wese mu bantu, bari aho hamwe na njye, murabizi. Nagumye mu misozi. Igitondo kimwe, ndabyuka maze njya muri Sabino Canyon, iyo misozi ikomeye miremire kandi igoye kugendamo. Kandi ndazamuka aho. Kandi aho hari akayira gato k'amaguru, nyuma yo kugasoza, ndagenda nzamuka mu Musozi wa Lemmon, ariwo ugenda urugendo rw'ibirometero mirongwine n'umunani, hari hafi metero icyenda z'urubura aho hejuru.

Nuko, hejuru aho mu musozi, hari hakirikare mbere y'uko bucya, ndimo ngenda nyuze muri ako kayira k'amaguru, ngenda mpirika amabuye aho. Numva nyobowe guhindukira iyi nzira. Kandi ndahindukira, maze nzamuka aho mu bitare bishinyitse bikomeye, oh, mbega, muri metero magana hejuru. Maze ndapfukama hagati y'ibyo bitare. Ndambika hasi iyi Bibiliya, kandi ndambika hasi iki gitabo... n'uru rubaho ruto. [Mwene Data Branham yerekana Bibiliya ye n'ako kabaho-Ed.] Ndavuga nti, “Mwami Imana, ese ni iki iri yerekwa risobanuye? Njye... njye... njye...” Ndavuga nti, “Mwami, ni... Ese byaba bisobanuye ko ngiye gupfa?” Muribuka, narabibabwiye, “Natekereje ko bishobora kuba bisobanuye urupfu, kubera ikintu runaka cyaraturitse kugeza ubwo byanyeganyeje cyane.” Murabyibuka. Ni bangahe babizi, ese mwarabyumvise? Kuko, nyakuri, murabona, mwebwe mwese. Kandi natekereje ko byaba bisobanuye urupfu rwanjye. Kandi noneho ndi mu cyumba, ndavuga nti, “Byari... ibiki... ibiki... byari ibiki, Mwami? Iki... ese ni iki bisobanura? Ese byaba bivuze ko ngiye gupfa? Niba ari uko biri, niko biri, ntabwo nzabibwira umuryango wanjye. Noneho ureke ngende, niba umurimo wanjye urangiye.” Kandi ndavuga nti... Noneho, ibyo byari ibi? Ariko Yohereza umuhamya, muranyibuka mbibabwira, y'uko bitaribyo. Kwari ugukomeza k'umurimo wanjye.

Yoo! Mbega! Ese murabyumva? Murabona? Kandi nicaye hejuru muri Sabino Canyon... Data wo mu ijuru azi ibi ngibi. Neza neza nkuko mubona ibi byagiye bisohora, abo Bamarayika bamanutse aho kandi bahamiriza buri Butumwa mu buryo bumwe. Noneho, muzi niba byaravuye ku Mana, cyangwa ataribyo. Byavuzwe mbere, kuri mwe, binyuze mu iyerekwa. Ntabwo nashoboraga kubibabwira kugeza umurimo urangiye, kubera ko nabibujijwe. Muri Sabino Canyon, nicaye aho muri icyo gitondo, nari nzamuye ibiganza hejuru. Kandi mbega... Umuyaga wahushye iyo ngofero yanjye ishaje y'umukara igwa hasi. Igihe... Nari mpagaze aho, hamwe n'ibiganza byanjye bizamuye, ndimo nsenga. Ndavuga nti, “Mwami Imana, ese ibi ni iki bisobanuye? Ntabwo nshobora kubisobanukirwa, Mwami. Ni iki nkwiriye gukora? Niba aricyo gihe cyanjye cyo gutaha, reka nzamukire hano, aha niho batazigera bambona. Ntabwo nshaka ko hari umuntu uba arimo andirira, ndamutse ngiye. Njye... Ndashaka ko umuryango utekereza ko nafashe urugendo. Kandi ntabwo bazambona. Umpishe kure ahantu runaka. Niba ngomba kujya kure, ubwo, undeke ngende. Wenda Joseph azabona iyi Bibiliya yanjye irambitse hano, umunsi umwe, kandi Uzamureke ayikoreshe. Murabona, niba ngiye kujya kure, undeke ngende, Mwami.”

Kandi nari ndambuye ibiganza. Nuko, ako kanya, ikintu cyitura mu kiganza cyanjye. Ntabwo mbizi. Sinashobora kubivuga. Ese nagiye kuryama? Ntabwo mbizi. Cyangwa naba narintwawe ndi mu nzozi? Ntabwo mbizi. Ese ryari iyerekwa? Ntabwo nshobora kubibabwira. Icyo cyonyine nashobora kuvuga ni icyo njye... icyo kintu kimwe kimeze nkuko abo Bamarayika bari bameze! Kandi cyikubita mu kiganza cyanjye. Maze ndareba, kandi yari inkota. Kandi yari ifite ikirindi cy'imarigarita nziza, cyiza nyakuri; kandi yarifite igifunga kuri yo, cya zahabu. Kandi ubugi bwasaga n'ikintu kimeze nk'umuhondo ubengerana, kimwe n'umuringa, usibye gusa ko yabengeranaga cyane. Kandi yari ityaye ifunitse mu ruhu, oh, mbega! Kandi ndatekereza nti, “ese si ikintu cyiza cyane!” Yari ikwiriye mu kiganza cyanjye! ndatekereza nti, “Ibi ni ibintu byiza cyane. Ariko,” ndavuga nti, “eh, igihe cyose natinyaga ibi bintu, inkota.” Ndatekereza nti, “Ese ni iki nzayikoresha?” Kandi gusa nyuma Ijwi rinyeganyeza aho ngaho, ibyo bishingura ibitare. Riti, “Ni Inkota y'Uwo Mwami!” Kandi hanyuma ngaruka muri njye. “Inkota y'Uwo Mwami.” Noneho, iyo biba byaravuze biti, “Inkota y'umwami...” Ariko Ryaravuze riti, “Inkota y'Uwo Mwami.” Kandi hariho umwe gusa “Uwo Mwami,” kandi Uwo ni Imana. Kandi Afite Inkota imwe, iryo ni Ijambo, iryo nagiye mbamo. Ibyo, ndabibahamirije, Imana; ihagaze aho imbere y'ameza Yayo yera hano, hamwe n'iri Ijambo ryera rirambitse hano! Ni Ijambo! Amena!

Oh, mbega umunsi turi kubamo! Mbega ikintu gikomeye! Murabona ubwiru n'amabanga? Ukwa gatatu... Mpamagaze aho igihe iri ryamvuyeho, Ikintu kiza kuri njye maze kiravuga kiti, “Ntutinye.” Noneho, ntabwo nigeze numva ijwi na rimwe. Nkaho ngaho imbere muri njye, rivuga. Ndagomba kubabwira ukuri, gusa ni icyo cyabayeho neza neza. Ikintu cyankozeho, maze kiravuga kiti, “Ntutinye. Uku ni Ugukurura kwa Gatatu.” Gukurura kwa Gatatu! Murabyibuka? [Iteraniro riravuga riti, “Amena.”-Ed.]Aravuga ati, “Wagize kwigana cyane kuri ibi, kuri icyo wagerageje gusobanura. Ariko,” ati, “ntuzigere na rimwe ugerageza kuri Ibi.” Murabyibuka? Ni bangahe bibuka rya yerekwa? [“Amena.”] Ibyo, biri ahantu hose. Byafashwe amajwi, kandi biri ahantu hose. Ibyo byabaye nko mu myaka itandatu ishize, imyaka irindwi ishize. Bibaye nk'imyaka irindwi. Aravuga ati, “Ntukagerageze gusobanura Ibyo.” Ati, “Uku ni Ugukurura kwa Gatatu, ariko Nzahurira nawe imbere aho.” Ese siko biri? [“Amena.”] Aravuga ati, “Ntugerageze...”

Nari mpagaze aho... mfite agakweto k'uruhinja gato, igihe Yavuganye nanjye. Ati, “Noneho kora Gukurura kwawe Kwa Mbere. Kandi igihe uri bubikore, ifi ziza zirukira indobani.” Ati, “Hanyuma uzategereze Gukurura kwa Kabiri,” ati, “Kubera ko bizaba gusa ari udufi duto.” Ati, “Hanyuma Gukurura kwa Gatatu kuzazifata.” Kandi ababwiriza bose bari banzengurutse, bavuga bati, “Mwene Data Branham, turabizi washobora kubikora” Aho niho igihe cyose nagiye mfatirwa, hamwe n'igihiriri cy'ababwiriza. Murabona? Nkunda abantu. Bashaka ko usobanura buri kintu, ibi na biriya.

Maze ndavuga nti, “Rero, uh, uh, uh,” Ndavuga nti, “ntabwo mbizi.” Ndavuga nti, “nsobanukiwe ibyo kuroba. Noneho,” Ndavuga nti, “noneho, ikintu cya mbere ukora... Hano hari uburyo bikorwa. Urabona amafi yose aba azengurutse hano; uba ugomba kunyeganyeza indobane.” Rero, ayo niyo mayeri neza neza yo kuroba. Nuko ndavuga nti, “Nyeganyeza indobani. Noneho, murabona, igihe nyeganyeje indobani, inshuro ya mbere, noneho ifi iza iyikurikiye.” Ariko twari duto. Kandi zari nk'izo bafataga. Nuko noneho njye... ndavuga nti, “Noneho mwe... muzagira...” Kandi ndanyeganyeza, aho ku nkombe, kandi mfata ifi, ariko yasaga nk'agahu gafashe ku ndobani, byari ibyo... kari gato cyane. Kandi noneho narimpagaze aho, maze Ikintu kirambwira kiti, “Nakubwiye ko udakora nk'ibyo!” Ntangira kurira. Kandi uwo murongo wose wari unzengurutseho, nka gutyo. Kandi nari mfite... Nari mpagaze aho, ndimo ndira, hamwe n'umutwe wanjye wubitse nka gutya. Ndavuga nti, “Mana! Oh, njye... Umbabarire!... Ndi umuntu utagira ubwenge. Mwami, ntu... Mbabarira.” Kandi njye... nari mfite uyu murongo. Kandi ibyo, icyo nari mfite mu ntoki zanjye, kari agakweto gato k'uruhinja, kareshya nka gutya. Kandi nari mfite uwo mushumi, wari munini kuburyo wendaga kungana n'urutoki rwanjye, ahari nka centimetero, nka gutyo. Kandi akenge nk'iyi nkweto kanganaga nka gutya... kari gato cyane... nka kimwe cya cumi na gatandatu [1,5mm] nk'akajisho. Kandi narimo ngerageza kwinjiza uwo mushumi muri ako gakweto gato, hamwe n'uwo mushumi munini wa centimetero ebyiri n'igice. Ijwi riraza, riravuga riti, “Ntabwo wakwigisha impinja z'Abapantekote ibintu by'indengakamere.” Riti, “Noneho, bihorere!”

Kandi gusa noneho Aranzamura. Aranzamura, kandi anyicaza aho hejuru cyane, kuri ayo amateraniro yarimo aba. Hasaga nkaho hari ihema cyangwa katederari, y'ubwoko runaka. Maze ndareba, kandi aho hari akumba gato, nka gutyo, ahantu hato ahongaho imbere. Kandi mbona Umucyo urimo uvugana n'umuntu, hejuru yanjye, uwo Mucyo muri kubona hariya ku ifoto. Wavuye kuri njye, nka gutya, kandi ujyaho mu ihema. Maze uravuga uti, “Nzahurira nawe aho.” Kandi uravuga uti, “Uku niko kuzaba Gukurura kwa Gatatu, kandi ntuzagire uwo ubibwira.” Kandi kuri Sabino Canyon, Aravuga ati, “Uku ni Ugukurura kwa Gatatu.” Kandi aho hari ibintu bitatu bikomeye bijyana nako. Kandi kimwe cyahishutse uyu munsi, cyangwa ejo hahise; naho ikindi cyahishutse uyu munsi; kandi hari ikindi ntashobora gusobanura, kubera ari ururimi rutamenyekana. Ariko nahagaze aho maze ndabyitegereza. Kandi uku ni Ugukurura kwa Gatatu kurimo kuraza. [Mwene Data Branham akubita ku gicaniro inshuro eshatu-Ed.] Kandi Umwuka Wera w'Imana... Oh, mbega! Iyo niyo mpamvu Ijuru ryose ryacecetse.

Soma konti yuzuye muri...
Ikimenyetso cya Karindwi.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.

Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka.

Arangurura ijwi rirenga nk’uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuga amajwi yako.

Ibyahishuwe 10:1-3


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

Mugabo, Ese Iki Ni
Ikimenyetso
cy'Imperuka?

(PDF) - Mt Sunset.
Aho igicu cyagaragaye.

Chapter 11
The Cloud

(PDF Icyongereza)

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)
Aho inkota yagaragaye.

Chapter 9
- The Third Pull

(PDF Icyongereza)

Icyo nicyo
ubwiru buricyo,
buri inyuma y'izo
Nkuba zirindwi
zihinda
zikurikiranye.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.