Imigambi itatu bw'Imana.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.

Kirisito ni ubwiru bw'Imana buhishuwe.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Kirisito ni ubwiru bw'Imana buhishuwe.

Mwitegere, Imana ifite imigambi itatu muri iri banga ry'ubwiru bukomeye. Imana, mu ibanga ry'ubwiru bukomeye Bwayo iriyo yari ifite mbere y'uko isi itangira, Yari ifite imigambi itatu muri bwo. Kandi noneho, icyo dushaka kujyamo muri iki gitondo ni: Iyo migambi itatu n'iki? Murabona? Noneho, ndizera kubw'ubufasha bw'Imana, Ariyo iri hano, kandi— We— Arabitwereka.

Noneho, Niba afite iyi migambi itatu... turashaka kumenya icyo iyo migambi itatu ari cyo. Ikintu cya mbere cyari uko Imana yashakaga kwihishura Ubwayo ku bantu. Ntabwo yashoboraga kubikora nk'uwo Jehovah ukomeye Imana Uwo wuzuye isanzure ryose, igihe, ndetse n'iteka. Ntabwo yabishobora. Nimugari cyane birenze uko yashobora kwiyereka abantu, kubera ko byaba ari ubwiru. Ni gute icyo Kizima gikomeye icyo kitigeze gitangira, icyo nyuma y'uko kigiye kirenga kuzunguruka inshuro Amamiriyari amajana na triyali na triyali y'imyaka y'ahantu h'umucyo, kandi aho hanze mu butarangira, aho mw'iteka, kandi icyo Kiremwa gikomeye cyari ibyo byose, kandi bikaba bikimeze gutyo.

Ariko icyo yashakaga gukora, Yashakaga kuba Umupapa, kubera ko yari Umubyeyi. Kandi uburyo bwonyine yashoboraga kubigaragaza kwari uguhinduka Umwana w'umuntu. Iyo niyo mpamvu Yesu yakomezaga avuga ati, “Umwana w'umuntu.” Murabona, ntabwo bamenye icyo yabaga avuga, benshi muri bo. Ariko noneho murabibona? Yashakaga kwigaragaza We Ubwe. Uwo yari We, umwe mu migambi Ye itatu ikomeye, kwari ukwigaragaza We ubwe, akigaragaza Ubwe hamwe n'ibiremwa muntu, kugira ngo Yihishure muri Kirisito.

Icya kabiri: kugira ubutware mu mubiri We w'abizera, Uwo ni, Umugeni We, kugira ngo abe mu bwoko.

Noneho, Yashoboraga gukora ibyo muri Adamu na Eva, ariko icyaha kirabatandukanya, bityo noneho hari indi nzira byagombaga gucamo kugira bigaruke. Oh, mbega, igihe njye... Ibi-ibi birakungahaye kuri njye, habe no kubitekerezaho byonyine. Murabona? Murabona icyo umugambi w'Imana wari cyo? Noneho, kubera iki Yarekeye Adamu na Eva kuriya? Noneho Ntiyaribushobore kugaragaza kuzura kwa Yo, kuzura kwa Yo kw'ibiyigize, kubera ko... Yashoboraga kuba Data hariya; uko ni ukuri, ariko Yari n'Umukiza. Muravuga muti, “Nigute wamenya ko ariko yari Ari?” Niko ari, kubera ko nagize imyitozo. Murabona, murabona? We ni Umukiza, kandi We yagombaga kubigaragaza. Murabona, murabona? We ni Umukiza, kandi We yagombaga kugaragaza ibyo, kandi ni gute yagombaga gukora ibyo? Binyuze gusa muri Kirisito. Ni gute yajyaga kuba Umwana? Binyuze gusa muri Kirisito. Ni gute yajyaga kuba Ukiza indwara? Binyuze gusa muri Kirisito. Murabona, ibintu byose bihurijwe muri uriya Muntu wa Yesu Kirisito. Oh, mbega.

Kandi njye— igihe njye— igihe nabitekerejeho, njye— nahise mbona amadini avuye mu murongo, ikindi kintu cyose kigiye. Murabona? Igihe nabonye umugambi ukomeye w'Imana: kwihishura Yo ubwayo, kandi ikagira... Icyambere, kwihishura Ubwayo muri Kirisito, Kuzura k'Ubumana nk'umutwe w'umubiri, kandi hanyuma kuzana uko kuzura k'Ubumana nk'umubiri mu bantu kugira ngo agire ubutware, ubugenzuzi, kuyobora...

Kandi abandi— mw'ijoro... Niba utabasha kubona kasete nabwirije hano ijoro rimwe kubijyanye “Imfungwa ya Yesu Kirisito— Pawulo, Imfungwa...” Murabona? Igihe Imana ikugize imfungwa ya Yo, noneho nta kindi wakora uretse icyo Umwuka avuze ngo ukore. Pawulo, hamwe n'ubwenge bwe bukomeye... Yarigishije— yari yarigishijwe na Gamaliel kuzaba umutambyi ukomeye cyangwa rabbi umunsi umwe. Kandi yari afite imigambi ihambaye muri we. Yari mu byubwenge umuntu ukomeye: umuyobozi ukomeye, umuntu ukomeye mu gihugu. Ariko yagombaga kubitamba byose kugeza ku gace gato (Murabona?) guhinduka igice cy'Ijambo, kugaragaza Yesu Kirisito. Yari azi icyo yari akwiriye kuvuga... Yari afite ubumenye ku kujya ahantu runaka (benedata bamwe baramuhamagaraga), ariko yari yarabujijwe n'Umwuka gukora ubwe bushake. Oh, Niba— niba abantu bafite igice mu mwuka bashobora kumva ibi... Murabona? Yari yarabujijwe gukora ubwe bushake. Yashoboraga gukora gusa... “Umwuka yarambujije” Murabona? Yari imbohe ya Kirisito.

Hanyuma, uyu muraguzi muto umunsi umwe, uwo yamenye... Pawulo yamenye ko afite imbaraga zo kwirukana iyo dayimoni, ariko yari kubikora gusa igihe Imana yari kuba ibishaka. Umunsi ku munsi yaramukurikiraga, asakuriza inyuma ye, ariko umunsi umwe Umwuka amuha uruhushya. Hanyuma aramucyaha, umwuka wari muri we. Murabona? Yari azi icyo ari cyo kuba imbohe.

Mose: ubwenge bwe, yagombaga kubutakaza mu cyimbo cyo kuronka Kirisito, kuba imbohe. Noneho igihe Imana yamaze kumumaramo isi no gukomera kwa kimuntu yari ko kose, hanyuma ahagarara imbere y'iyo Nkingi y'Umuriro, yasanzwe nta cyo kuvuga afite. Nta nubwo— nta nubwo yashoboraga kuvuga, niko yavuze. Imana yabonye imbohe noneho. Murabona? Ntabwo wabigerageza binyuze mu bushakashatsi bwawe. Hanyuma Imana yagombaga kwihanganira uyu muntu— ikamwuzuza imbaraga zihagije kugira ngo aho. Kandi aravuga ati, “Mwami, nabwiye Pharaoh ibyo Wambwiye, kandi ntiyabikora.”

Aravuga ati, “Noneho twara iyi, inkoni yawe (Imana iravuga; iryo n'Ijambo ry'Imana); sohoka ujye hariya kandi uyitunge uyerekeje iburasirazuba kandi uhamagare isazi.” Kandi isazi ziraremwa, kubera ko yari afite imbohe iyo Farawo atashobora kugira icyo amushukisha. Nta muntu wundi washobora kumuyobya. Yari imbohe yuzuye mu minyururu y'Ijambo ry'Imana, azirikiwe byuzuye kuri UKU NIKO UWITEKA AVUZE.

Oh, niba Imana yashobora kubona imbohe Yayo nkiyo. Noneho, icyo nicyo gihe ishobora kugaragaza gukomera kwayo. Murabona? Ibonye umugabo cyangwa umuntu kuburyo adafite ikindi azi uretse Kirisito. Ese murumva icyo nshaka kuvuga? Niko biri. Uwo ni uwakabiri. Uwa mbere, kwigaragaza Ubwayo byuzuye: Imana muri Kirisito. Uwa kabiri, kugira ububasha bwose binyuze muri uyu mw'Itorero Ryayo(ariryo mubiri wayo, Umugeni)kugira... Yashoboraga kugira ububasha bwose kugira ngo yigaragaze Ubwayo. Niko biri.

Kandi icya gatatu, kugarura Ubwami mu mwanya ukwiriye aho bwaguye buvuye kubw'icyaha cya Adamu wa mbere, bugasubira aho Yagendanaga n'abantu Bayo mu mafu ya nimunsi, ivugana nabo, isabana na bo. Kandi noneho icyaha n'urupfu byabatandukanije no Kugaragara Kwe no kwigaragaza Kwe kuzuye. Ese mujya mubisoma? Mbere y'uko imfatiro z'isi zigaragaza ibiyigize Byayo, icyo We yari cyo.

Kubw'ibyo, niba hari Uwizera Ubutatu hano byatuma atakaza umunota, mushobora kubona ko Data, Umwana, n'Umwuka Wera atari imana eshatu; Ni ibiyigize bitatu by'Imana imwe. Murabona? N' ibiyigaragaza. Data, We yari— yashakaga kuba Data. Yari Data; Yari Umwana; kandi Yari Umwuka Wera. Kandi Data n'Umwuka Wera wari Umwuka umwe. Ese ntimubibona? Murabibona? Atari imana eshatu, Satani yababwiye ibyo bintu kugira ngo abagire abaramya ibigirwamana baturutse muri mwe. Murabona? Ni Imana imwe igaragajwe mu biyigize bitatu: aribyo kuba Data, kuba Umukiza, kuba Umwana, kuba Ukiza indwara (Murabona?) uko ni ukwigaragaza kwayo.

Ndashaka kuhatinda gato kugira ngo n'abantu bumva kasete babashe kumva igitekerezo, icyo bashobora kubona. Bishobora kunjyana aha hose, aha hose kuri iriya saha, ndetse buri kintu kuri izo ngingo. Ariko ndizera ko ndaza kubigaragaza neza bihagije uburyo mushobora kubona icyo nshaka kugeraho. Murabona?

Imana, igaragajwe muri Yesu Kirisito, Ari we wari byombi Data, Umwana, n'Umwuka Wera, Kuzura kose k'umubiri w'ubumana. Noneho, kuzura kose k'umubiri w'Imana gutuye mw'Itorero ryayo, Ububasha bwose. Byose ibyo Imana yari byo, Yabisutse muri Kirisito; Byose ibyo Kirisito yari byo yabisutse mw'Itorero, umwizera, atari idini. Turabigeraho mu minota mike, kandi birabikura mu bitekerezo byanyu iteka. Murabona? Mbereke icyabiteye kubw'ubufasha bw'Imana, niba Iri bubitwemerere.

Umugambi Wayo n'iki noneho? Kwigaragaza Ubwayo nk'Umwana (Murabona?), kandi noneho— kugira ngo muriyo hature kuzura kose k'umubiri w'ubumana. Mfite Abakolosayi barambitse hano, hano imbere yanjye. Murabona? Ibyo... Ibyo binyuze mu Byanditswe ibyo icyo umugambi w'Imana wari cyo.

Hanyuma ubinyujije mu Buzima bw'uyu Mwana, umusaraba We (Amaraso, avuzwe hano, kuby'umusaraba We), kugira ngo abashe kwiyunga ku Mubiri, Umugeni (ariwe Eva, Eva wa kabiri); kandi Imana yabitanze mu gishushanyo nkuko yagize Mose ndetse n'abo bose (icyo kintu kimwe yakoze muri Adamu na Eva, atanga urugero), abo bari Kirisito n'Umugeni (Ni we Adamu wa kabiri; Itorero ni we Eva wa kabiri); kandi igihe cyose Eva wa kabiri yagambanira Ijambo, ese ntiyaba akoze ibintu bimwe n'ibyo Eva wa mbere yakoze? Tugerageza kubivuga... “Ntacyo, ibyo byari ibyo mu kindi gisekuru.” Kandi turaza kugera kuri ibyo mu minota mike, Yaba yaravuze ibyo ko ari iby'ikindi gisekuru. Ni gute bishobora kuba iby'ikindi gisekuru igihe We ari uko yari ejo hashize, uyu munsi, n'iteka? Ariko Imana yateganyije ibyo maze ibihisha amaso y'abakangutse n'abanyabwenge ahubwo ibihishurira abo bana bamenywe mbere, abo bari barateganirijwe mbere kubyakira.

Soma konti yuzuye muri...
Kirisito ni ubwiru bw'Imana buhishuwe.



 

Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Nk’uko umubiri ari umwe ukagira ingingo nyinshi, kandi nk’uko ingingo z’umubiri zose, nubwo ari nyinshi ari umubiri umwe, ni ko na Kristo ari,

kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.

1 Abakorinto 12:12-13


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDFs Icyongereza)

Ugushyingirwa no
Gutana.
(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.