Ishakiro rya nyuma.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.

Ishakiro rya nyuma.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Kirisito Ahishukiye Mu Ijambo Rye.

Mgiye rero kuvuga kuri Kirisito, uhishukiye mu Ijambo Rye Bwite. Dore ko hagati mu mirongo y'Abahiriwe haboneka ishusho ya kirisito, yibonekeza. Ni aho nakuye igitekerezo cy'uwo mutwe.

Noneho, Kirisito n'Ijambo, ni ikintu kimwe. Murabona?

Bavuga bati: “NI gute BIbiliya...?” Abantu bavuga... Vuba aha, nari kumwe n'umuntu umwe mu modoka. Ambwira ati: «Ubitekerezeho. Twebwe, hano kuri iyi si, aho tugeze, dushobora gusa kumenya, cyangwa dushobora gusa kuvuga ko twakijijwe, dushingiye ku mugani umwe wa kiyuda witwa Bibiliya.» Mvuga nti: «Mugabo, sinzi ukuntu washobora kuvuga ibyo, ariko sinemera ko ari umugani wa kiyuda.» Mvuga... Avuga ati: «Kuki usenga... Ni nde ubwira amasengesho yawe? Nasabye ibi na biriya, nasabye ibintu bimwe, sinasubizwa.»

Mvuga nti: «Usenga nabi. Ntitwakagombye gusengera guhindura ibitekerezo by'Imana; twakagombye gusengera guhindura ibitekerezo byacu. Ibitekerezo by'Imana ntibikeye guhinduka habe na busa. (Murabona? Murabona?) Biraboneye.“ Mvuga nti: ”Atari icyo usengera...“ Nzi umusore w'umugatolika, igihe kimwe, wasubiraga mu masengesho yo mu gitabo cye cya misa kugira ngo nyina adapfa. Yaje gupfa... maze ajugunya igitabo cya misa mu muriro. Mu by'ukuri, murabona... Ibitabo bya misa, nta cyo bimbwiye, ariko uko biri kose... Murabona, uko bimeze, ni uko ubyitwayemo nabi. Ugerageza kubwira Imana icyo gukora. Isengesho, ryakagombye kuba: “Mwami, mpindura kugira ngo ngendere mu Ijambo ryawe.” Atari “Hindura...” Atari: “Reka mpindure igitekerezo Cyawe.”, ariko: “Wowe, hindura ibitekerezo byanjye. (Murabona?) Wowe, hindura ibitekerezo byanjye kugira ngo bigendere mu Bushake Byawe, kandi Ubushake Bwawe bwanditse hano mu Gitabo. Kandi, Mwami, ntu-... ntureke ngenda, mbere y'uko Uhindura ibitekerezo byanjye kugira ngo bihinduke neza na neza nk'Ibyawe. Hanyuma, igihe ibitekerezo byanjye bizahinduka nk'Ibyawe, nzizera buri Jambo Wanditse. Kandi Wavuze, mo imbere, ko Wajyaga guhuriza hamwe kuzanira ibyiza abagukunda, kandi ndagukunda, Mwami. Ibyo byose rero bihuriza hamwe kuzana ibyiza.”

-----
Mwitegereze. Tugarutse ku kintu kimwe tugomba kugira kandi tukagitsimbararaho. Hagomba kuba ikintu kimwe ari cyo shingiro; mu yindi mvugo, ni ishakiro rya nyuma. Kandi buri wese agomba kuba afite ishakiro rya nyuma, cyangwa ikidakuka. Nabibwirijeho mu myaka itari mike ishize, ku kidakuka. Nabibwirijeho mu myaka itari mike ishize, ku kidakuka, ahantu ijambo rya nyuma riri. Ni nk'umusifuzi mu mupira w'amaguru: niba avuze ko hari uwakoze ku mupira, ni ibyo nta bindi! Uko mwaba mwabibonye kose, umusifuzi avuga ko «bawukozeho». Uvuga uti: «Na-... na-... na-... Ntikwari 'ukuwukoraho'. Yagiye... Nabonye...» Uko byaba biri kose, apfa kuba yavuze ati: «Wakozweho!», birahagije, nta bindi. Ni we... ni we ufite ijambo rya nyuma. Amatara yo ku mihanda ni yo agenga urujya n'uruza. Iyo avuze ati: «Genda!», nda-... Uvuga uti: «Ariko, ni-... nihutaga! Ngomba...» Oya, oya! Amatara avuga ati: «Wowe, nturenge aho, mu gihe undi agiye guhita.» Murabona? Ni yo agenga urujya n'uruza.

Nyamara, hagomba kubaho ishakiro rya nyuma mu byo ukora byose. Hagombaga kubaho ishakiro rya nyuma ubwo watoranyaga umugore wawe. Hagombaga kubaho umugore wagombaga guhitamo. Iyo igihe kigeze cyo kugura imodoka, hagomba kubaho ishakiro rya nyuma ry'amahitamo yawe. Ese izaba ari Ford? Chevy? Plymouth? Imodoka itumijwe hanze? Uko byamera kose, ugomba kugira ishakiro rya nyuma. Kandi ni uko bimeze no mu by'ubuzima bwa gikirisito; hagomba kubaho ishakiro rya nyuma.

-----
Buri dini ni ikidakuka ku bayoboke baryo. Ariko, kuri njye, no ku bo niringiye kuba ndiho nyobora kuri Kirisito, kandi ku bwa Kirisito, Bibiliya ni Yo Kidakuka cyacu. Uko byamera kose... Kuko Imana yavuze iti: “Ijambo ryavuzwe n'umuntu ribe ikinyoma, naho Iryanjye ribe Ukuri.” Kandi nizera ko bibiliya ari Yo Kidakuka cy'Imana. Icyo undi wese yavuga, Bibiliya ni Ikidakuka. Bibiliya si igitabo cy'imikorere. Oya mugabo! Si igitabo cy'imikorere. Si n'igitabo cy'ubupfura n'ubunyangamugayo. Bibiliya si igitabo cy'imikorere, n'imikorere myinshi, n'ibindi. Oya mugabo! Si igitabo cy'ubupfura n'ubunyangamugayo. Oya mugabo! Habe na busa. Nta n'ubwo ari igitabo cy'amateka, si n'igitabo cya tewolojiya. Kuko ari uguhishurirwa Yesu Kirisito. Noneho, niba mukundi icyo gitabo, mwebwe mufite impapuro, kandi mukandika, biri mu Byahishuwe 1:1-3. Bibiliya ni uguhishurirwa Yesu Kirisito!

-----
Noneho, mwitegereze Bibiliya. Bamwe bavuga bati: “Yoo, mu by'ukuri, Yakoze ibi, Yakoze biriya.” Ariko munkundire ngire icyo mbabwira. Rero... rero ducukumbure amateka ya Bibiliya mu kanya gato, kugira ngo tubone aho Ikomoka. Yanditswe n'abanditsi 40 batandukanye. Abantu 40 banditse Bibiliya, mu gihe cy'imyaka 1600 kandi mu bihe bitandukanye. Bagena ibintu by'ingenzi mu mateka y'isi, kandi akenshi bikaba mu myaka amagana mbere y'uko bisohora. Kandi mu Bitabo 66 byose, nta kwibeshya na guke kubamo! Yoo, la la! Nta mwanditsi n'umwe, usibye Imana Yonyine, watunganya Ibiyigize kariya kageni. Nta jambo na rimwe rivuguruza irindi. Mwibuke, Bibiliya yanditswe mu gihe cy'imyaka 1600: uhereye kuri Mose, ukageza... ukageza ku rupfu rwa... rwa Yohana ku kirwa cya Patimo - imyaka 1600! Kandi Yanditswe n'abanditsi 40 batandukanye. Nta n'uwari uzi undi, kandi nta uwari yarigeze kurihabwa, nk'Ijambo. Bamwe muri bo ntibari barigeze babona Ijambo. Ariko bamaze kuryandika, maze tugasobanukirwa ko bari abahanuzi, hanyuma bagahuriza ubuhanuzi bwabo hamwe, buri ryose ryuzuzanyaga n'irindi.

-----
Noneho, turebe uburyo iyi Bibiliya yanditswe. Dufate, urugero, ko tugiye gushaka ibitabo 66 by'ubuvuzi, birebana n'umubiri, byanditswe n'amashuri 40 y'ubuvuzi atandukanye, mu gihe cy'imyaka 160 cyangwa ah'ubwo 1600 y'intera - nibaza neza icyo twageraho nk'ibintu twagenderaho!

Oya, nta gukomeza kuri muri ibyo.

Ah'ubwo nta jambo na rimwe ryo muri Bibiliya rivuguruza irindi! Nta muhanuzi n'umwe wigeze avuguruza undi. Buri wese yari atunganye; kandi niba hari uwazaga maze agatangira guhanura, umuhanuzi nyakuri yarahagurukaga maze akamucyaha yihanukiriye. Rero byabaga byigaragaje. Murabona? Murabona? Bityo, Bibiliya ni Ijambo ry'Imana ku bizera nyakuri bose.

-----
Kandi, igihe kimwe, bazavumbura ko batakita ku ntera ya miliyoni 150 z'uko urumuri rwihuta (annee - lumiere) na busa; ah'ubwo bagenda bashushanya uruziga. Nta gushidikanya! Mugiye kuzavumbura igihe kimwe ko ubwo muzajya mu Ijuru, ntizamuguruka mujya ahandi hantu hamwe, ariko mucyiri hano, gusa ni mu kindi kirere, kirushije iki umuvuduko. Amabara ariho aragendagenda muri iki cyumba' hano nyine, muri iki cyumba. Ibara ry'ishati ryose, iry'ikanzu, icyo wambaye cyose ni icy'iteka; gifite aho cyafashwe amashusho n'amajwi, biri hariya, bizenguruka isi yose. Uko uhumbije, biba byafaswe amashusho. Mwitegereze televiziyo, irabihamya.

-----
Noneho, mwitegereze. Kandi nta kosa na rito riba mu Byanditswe. Yesu, Ijambo ry'Imana, azi ibitekerezo biri mu mutima. Ijambo ry'Imana rirusha imbaraga, rirusha gutyara... Abaheburayo 4:12: “Ijambo ry'Imana rityaye kurusha inkota y'amugi abiri, rigenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.” Murabona? Rimanuka mu burebure cyane, imbere mu bitekerezo, maze rikajya gushaka, rikagenzura. Kugenzura, bishaka kuvuga iki? “Kumenyekanisha, guhishura.” Kandi ni cyo Ijambo ry'Imana rikora. Ubu tuvuga tuti: «Itorero gatolika ni Ijambo ry'Imana; Ababatisite, Abametodisite, Abapantekote, Urusengero.» Ni ikinyoma! Ijambo, ni uguhishurirwa - Imana, Ihishuwe n'Ijambo!

-----
Riratunganye cyane, Ijambo ry'Imana riratunganye cyane! Ndetse, Isezerano rya Kera n'Isezerano Rishya ni ibice 2 bigize Biliya 1. Ni ko ko. Isezerano rya Kera ni kimwe cya 2, n'Isezerano Rishya ni kimwe cya 2. Bishyire hamwe, ni bwo uri bubone ihishuka ryuzuye rya Yesu Kirisito. Nguwo umuhanuzi uvuga, kandi Nguyu Ubwe. Murabona? Ibice 2 bigize Bibiliya 1. Nyamara, ntidushaka gutwara igihe kirekire.

Ntimukibagirwe ibi: Isezerano rya Kera ntirishobora kuba ryuzuye ridafite Irishya. N'Irishya ntirishobora kuba ryuzuye ridafite Irya Kera. Ni yo mpamvu navuze “ibice 2, Bibiliya 1”. Kuko umuhanuzi yavugaga ati: “Azaza; Azaza; Azaza! Bazamugira batya; bazamugira batya!” Nguyu noneho: “Yaraje; Yaraje! Bamugize batya, kandi bamugira batya.” Nabibwirijeho uriya mugoroba.

Noneho, mu kwiga Ibyanditswe, - Pawulo yabwiye Timoteyo kubyiga, agabura neza Ijambo ry'Imana, Ryo Kuri, - hari amabwiriza 3 yo kubahiriza, arebana n'Ibyanditswe. Mu gukoresha Ijambo ry'Imana, hari ibintu 3 mutagomba gukora. Tubyige rero mu minota itarenze 10: ibintu 3 mutagomba gukora. Kandi, aho muherereye hose, mu mpande zose z'igihugu, mube muhamirijwe ko mwabyanditse neza (mu bitekerezo byanyu niba ari nta karamu y'igiti mufite). Mugomba kudakora ibyo bintu! Duhora tubabwira ibyo mugomba gukora; noneho ngiye kubabwira ibyo mutagomba gukora. Mugomba kudasobanura nabi Ijambo. Muvuga muti: “Mu by'ukuri, nizera ko Ibyo bishaka kuvuga ibi.” Bishaka kuvuga neza na neza icyo Ibyo bivuga - Ntirikeneye umusobanuzi. Kandi mugomba kudashyira Ijambo mu mwanya utari Uwaryo. Kandi mugomba kudacagagura Ijambo. Kandi turamutse dukoze kimwe cyangwa ikindi muri ibyo bintu, ibyo byatera urujijo n'urungabangabo muri Bibiliya yose.

Nimwitegereze. Gusobanura Yesu nabi, mu ishusho Ye y'Imana mu muntu, byagutera kumugira... wamugira imana imwe muri eshatu. Cyangwa ukamugira umuntu wa kabiri mu bagize ubumana. Kandi, mu kugira gutyo, Ibyanditswe byose byahinduka icyavu nyakuri. Nta cyo wazapfa ugezeho! Rigomba rero kudasobanurwa nabi. Kandi niba, mu kuvuga ku kintu runaka, ukigirira ibisobanuro maze ukabiherereza mu kindi gisekuru, cyangwa ukavuga ko ibyo ari ibyo mu kindi gisekuru, uba wongeye kurisobanura nabi.

-----
Ayo mabwiriza 3 y'ingenzi ni ayangombwa. Tugomba kudasobanura nabi Ijambo ry'Imana habe no kurishyira mu mwanya utari Uwaryo, nta no kuricagagura. Rigomba kuguma uko Imana yavuze ko Riri. Mu maso y'isi, ni Igitabo cy'ubwiru. Abantu bemera ko ari Igitabo cy'ubwiru gusa. Igihe kimwe nahoze mvugana n'umuntu w'ikirangirire muri uyu murwa, umuntu uzwi neza mu isi ya gikirisito, maze avuga ati: «Umugoroba umwe, nagerageje gusoma Igitabo cy'Ibyahishuwe. Yohana yariye urusenda rwa kamurari rwinshi, hanyuma arota inzozi mbi.» Murabona: Igitabo cy'ubwiru.

Mu gihe, ku mwizera nyakuri, ni uguhishuka kw'Imana, ihishutse mu gisekuru turimo. Avuga ati: «Amagambo Mbabwiye ni Yo Mwuka n'Ubugingo.» Yesu yarabivuze. Kandi na none: «Ijambo ni Imbuto umubibyi yabibye.» Tuzi ko ibyo ari ukuri. Ijambo ni Ryo Mana, nta undi washobora kurisobanura uretse Imana Ubwayo. Ibitekerezo bya muntu ntibishobora gusobanura ibitekerezo by'Imana. ni gute ibitekerezo bigufi bya muntu, bifite aho bigarukira, bishobora gusobanura Ibitekerezo bitagira aho bigarukira, mu gihe tutabasha gusobanurirana ibitekerezo byacu, hagati yacu? Nimwitegereze: ni We Wenyine ushobora kurisobanura, kandi Arisobanurira uwo Ashatse. Ntihanditswe ngo: “Aba kera, ubwo bazengurukaga isi, incuro nyinshi no mu buryo bwinshi...”, ariko: “Imana, incuro nyinshi no mu buryo bwinshi, yihishuriye abahanuzi Bayo.” Murabona?

Soma konti yuzuye muri...
Kirisito Ahishukiye Mu Ijambo Rye.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k'abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,

naho muri iyi minsi y'imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k'Umwana Wayo, uwo Yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari We Yaremesheje isi.

Abaheburayo 1:1-2


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)
Where sword appeared.

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

Gusobanura Yesu
nabi, mu ishusho
Ye y'Imana
mu muntu, byagutera
kumugira... wamugira
imana imwe
muri eshatu.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.