Intare yo mu muryango wa Yuda.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.

Ni inde ukwiriye?


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Icyuho Hagati Y'Ibisekuruza Birindwi By'Itorero n'Ibimenyetso Birindwi.

Ibyahishuwe 5:2-4,
2 Mbona marayika ukomeye abaririza n’ijwi rirenga ati “Ni nde ukwiriye kubumbura kiriya gitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije?”
3 Ntihagira uwo mu ijuru cyangwa uwo mu isi cyangwa uw’ikuzimu, ubasha kubumbura icyo gitabo cyangwa kukireba.
4 Nuko ndizwa cyane n’uko hatabonetse ukwiriye kubumbura icyo gitabo, habe no kukireba.

Noneho, malayika ukomeye… Ubungubu, umurongo wa 2, malayika ukomeye, n'ijwi rirenga aravuga ati: «Ni inde ukwiriye?» (Ukwiriye iki?) «Ni inde ukwiriye gufata iki Gitabo?» Noneho, turabona… Ubu igitabo cyaba kirihe? Gifite Nyiracyo w'ibanze, kuberako cyatakajwe n'umwana, umwana w'imfura w'Imana, wo mu bwoko bw'umuntu. Kandi ubwo yihakanaga uburenganzira bwe akumvira Satani, yataye… Yakoze iki? Yakurikije ubwenge bwa Satani aho gukurikiza Ijambo ry'Imana.

-----
Ijwi rya malayika ryari ijwi ryagenewe kugaragaza Umubyeyi-Mucunguzi. Imana yaravuze iti: «Nashyizeho itegeko; Umubyeyi-Mucunguzi ashobora gukora akazi k'umusimbura. Umubyeyi-Mucunguzi ari he? Ni inde wafata iki gitabo?» Kandi, kuva kuri Adamu kugeza ku ndunduro, uhereye ku ntumwa zose n'abahanuzi ndetse n'abandi, nta n'umwe wabonetse. None se ubu ibyo bimeze bite? «Mw'Ijuru nta n'umwe, kw'isi nta n'umwe, nta wigeze abaho.» Eliya yari ahagaze aho. Mose nawe yari ahahagaze. Ndetse n'izindi ntumwa, abari barapfuye bose, abatagatifu bose, Yobu, abanyabwenge bari bahagaze aho. Bose bari bahagaze aho, kandi nta wari ukwiriye, ndetse nta n'uwabashaga kureba icyo Gitabo nkanswe kugifata no kumena ibimenyetso byacyo. Noneho se, Papa n'abandi nk'abo bahindika ibiki muri ibyo? Naho padiri wanyu? Akamaro kacu kari he? Ntacyo turi cyo. Ni byo.

-----
Ariko Yohana yararize. Kandi ku bwanjye dore impamvu yarize. Ni ukubera ko, niba nta muntu n'umwe wari ukwiriye, akaba nta n'umwe wari ubashije gufungura Igitabo cy'Ugucungurwa, ibyaremwe byose byari kurimbuka. Ngiki Igitabo, ngiki icyangombwa cy'umutungo, kandi kizasubizwa Umubyeyi-Mucunguzi uzabasha kuzuza ibyangombwa bisabwa. Iryo ni itegeko ry'Imana ubwayo, kandi ntishobora gutenguha itegeko ryayo, cyangwa nako Ntishobora kwihakana itegeko ryayo. Murabona? Imana yasabaga Umubyeyi- Mucunguzi waba ukwiriye, washoboraga kubikora, wari ufita ibyangombwa kugirango abikore. Nuko Malayika ararangurura ati: «Ngifite mu kiganza, ngaho uwo Mubyeyi-Mucunguzi naze.» Yohan yararebye. Nuko Yohana aritegereza. Yitegereza kw'isi hose. Yitegereza munsi y'isi. Nuko ntihagira n'umwe uboneka. Ibyaremwe byose, n'ibindi, byose byari byaratakajwe. Ni byo ko Yohana yarize. Byose byari byaratakajwe. Icyo gihe, yarize igihe gito cyane. Nuko umwe mu bakuru wari uhagaze aho aravuga ati: «Wirira Yohana.» Yoo! Mbega! Amarira ye yamaze igihe gito cyane. Yohana yaribwiye ati: «Yoo! Mbega! Uwo Mugabo ari hehe? Hariya hari abahanuzi; bavutse nk'uko nanjye navutse. Hariya hari abanyabwenge. Hariya hari... Oh! nta n'umwe hano?»

-----
Kandi iyo Ntare yo mu muryango wa Yuda yarabitsindiye. Yaramubwiye ati: «Ntiwongere kurira Yohana. Kuko Intare yo mu muryango wa Yuda, Urubyaro rwa Dawidi, yarabitsindiye. Yaranesheje. Yarabikoze. Byararangiye Yohana.» Yoo! Mbega! Yazanye irange rihanagura ibyaha rikabisubiza mu biganza bikakaye by'uwa... kubw'ubwenge bwe, by'uwari wabyanduje, ikiremwa-muntu. Yego.

Ariko ubwo Yohana yahindukiraga ngo arebe, yabonye Umwana w'Inama. Mbega ukuntu Wari utandukanye n'Intare! Yari yavuze ati: «Intare yarabitsindiye.» Murabona nanone hariya, nabivuga, Imana yihishe mu bwiyoroshye. Yaravuze ati: «Ni Intare.» Ni umwami w'inyamaswa. Intare yarabitsindiye. Intare, ni inyembaraga. Naryamye mu bihuru byo muri Afurika, nuko numva za munagajosi zisohora urusaku rumena amatwi. Naho- naho inzovu nini cyane kandi ifite imbaraga ikajwigira, umutonzi ureba hejuru: “wi...” Numvise kandi inyamaswa z'agasozi zo mu butayu zisakuza amaraso akaba yahagarara, n'i-ingaru, kugeza ubwo... Nuko njye na Billy Paul twari twirambitse aho mu gicucu gitwikiriwe n'amababi menshi, kandi iyo twumvaga intare itontomye, ibyo mu butayu byose byarakangaranaga. Ndetse n'ibikeri byaracecekaga. Ni Umwami uvuze. Yoo! Mbega! Oh! ndababwiza ukuri, aha ni ho amadini n'ugushidikanya bituruka. Iyo Umwami avuze, ibindi byose biraceceka. Kandi Umwami ni uyu: ni Ijambo Rye.

-----
Rero, yaravuze ati: «Intare yo mu muryango wa Yuda.» Kubera iki? Ni uwa Yuda... «O Yuda, ntuzikura imbere y'umunyamategeko cyangwa se hagati y'amavi ye, kugeza igihe Shilo aziye», Ariko azaturuka muri Yuda. Nuko Intare, ikimenyetso cy'Umuryango wa Yuda, Irakwiriye. Yaranesheje. Kandi, ubwo yahindukiraga ngo arebe aho Intare yari iri, we yabonye Umwana w'Intama. Ntibisanzwe gushaka Intare ahubwo ukabona Umwana w'Intama. Abakuru bayise Intare. Ariko Yohana we ubwo yitegerezaga, yabonye Umwana w'Intama, «Umwana w'Intama, usa n'uwatambwe kuva ku rufatiro rw'isi.» Umwana w'Intama watambwe. Ibyo byari ibiki? Uwo mwana w'Intama wari iki? Waraviriranaga, wakomeretse. Umwana w'Intama wari watambwe, ariko wari wongeye kugarura ubuzima. Waraviriranaga. Yoo! Mega! Nshuti zanjye, ni gute mwareba ibyo, hanyuma mugakomeza kuba abanyabyaha?

Umwana w'Intama yaraje. Umukuru aravuga ati: «Intare yaranesheje, Intare yo mu muryango wa Yuda.» Nuko Yohana aritegereza kugirango arebe Intare, nuko Umwana w'Intama aba ari We utambuka, atitira, avirirana kandi yuzuye ibikomere. Yari akwiriye. Hashoboraga kugaragara ko Yashoje urugamba. Yari yaratambwe, ariko yari yongeye kuba muzima.

Mbere ntabwo Yohana yari yahabonye Umwana w'Intama, murabizi. Mbere ntaho Umwana w'Intama yari yavuzwe. Nta na hamwe yari yavuzweho. Yohana, igihe yashakishaga, ntiyari yamubonye, haba mu majuru. Ariko nguwo Araje, Mwitegereze neza aho yaturutse... Yavuye hehe? Yahagurutse ku Ntebe ya Se, aho Yari yicaye guhera igihe yatambwaga maze akazuka. Yarazutse none yicaye iburyo bw'Imana, ariho ubuziraherezo, kugira ngo aduhakirwe. Amina. Yagiyeyo, nk'umwinginzi, kugirango uyu munsi adutakambirishe Amaraso Ye bwite, imbere y'ubucucu bw'abantu. Uwo ni We nishingikirijeho. Yagaragaragaho ibizinga by'amaraso, ibizinga by'imbabazi z'ibyaha.

-----
Noneho nimukurikire neza. Dore ikintu mugomba kumenya. Rero, yari yitaye ku murimo We w'umuhuza, yingingira abizera. Mu gihe cy'imyaka ibihumbi bibiri, yari ahari, nk'Umwana w'Intama. None ubu, nguwo araje, aturutse mw'Iteka, kugirango afate Igitabo kirimo icyemezo cy'umutungo, Amene ibimenyetso bigifatanyije, maze ahishure ubwiru burimo. Ibyo bizaba ryari? Mu gihe cya nyuma. Murabyumva neza? Ni byiza cyane, noneho nimureke dukomeze. Rero, kumena Ibimenyetso, maze ugatangariza ubwiru aba... malayika wa karindwi, ari we ufite Ubutumwa bwo guhishura ubwiru bw'Imana. Ubwiru bw'Imana buri mu Bimenyetso Birindwi. Murabona? Ni byo Yavuze hano. Ubwiru bwose bwihishe mu Bimenyetso Birindwi.

Noneho ubu, Umwana w'Intama uraje; Uvuye ku murimo w'Umuhuza hagati y'Imana n'abantu, Ugahinduka Intare, Ugafata Igitabo. Ni uburenganzira bwawo. Mbere cyari gifitwe n'Imana, ubwiru, ariko ubu ni Umwana w'Intama uje. Nta muntu n'umwe wabashaga gufata Igitabo. Cyari kikiri mu biganza by'Imana. Yaba papa, padiri, cyangwa undi wese, (nta n'umwe) wabashaga gufata icyo Gitabo. Ibimenyetso birindwi byari bitarabumburwa. Murabona? Ariko igihe Umuhuza, igihe umurimo We, nk'Umwinginzi, wasozwaga. Yaratambutse. Kandi Yohana, Umukuru yaravuze ati: «Ni Intare.» Maze Iratambuka. Muyitegereze neza. Yoo! Mega!

Iza gufata Igitabo, noneho mukurikire mwitonze, kugirango Ihishure ubwiru bw'Imana, bwa bundi abandi bose bashidikanyagaho mu gihe cy'ibisekuruza by'amadini. Noneho, murabona, malayika wa karindwi-iyo icyo Gitabo, ubwiru, ni Ijambo ry'Imana-malayika wa karindwi byanze bikunze agomba kuba ari umuhanuzi, kugirango Ijambo ry'Imana rimumanukire. Nta bapadiri, nta bapapa, nta n'undi muntu uwo ari we wese ushobora kubihabwa; Ijambo ry'Imana ntirijya rimanukira abantu nk'abo. Ijambo ry'Imana buri gihe rimanukira abahanuzi gusa.

Malaki yasezeranyije umuhanuzi nk'uwo. Kandi ubwo azaza, azafata ubwiru bw'Imana, mu gihe itorero rizaba riri mu buyobe bukabijebw'ayo madini, maze agarure ukwizera kw'abana ku kwa ba se. Hanyuma isi izatsindwa n'urubanza, maze isi itwikwe. Hanyuma abakiranutsi bazakandagira ivu ry'abanyabyaha imyaka ibihumbi. Ibyo murabyumva neza noneho? Ni byiza cyane.

Abandi barakekeranyaga gusa, mu gihe cy'ibisekuruza by'amadini. Ariko, murabona, uwo muntu, uwo malayika wa karindwi wo mu Byahishuwe 10.1 kugeza kuri 4 agomba kuba... ni umu... Ubwiru bwahawe malayika wa karindwi, kugirango asohoze ubwiru bwose bwasigaye budasobanuwe mu gihe cy'ibisekuruza by'amadini.

Noneho, mushobora kubona impamvu nta kibazo mfitanye na bariya bene Data b'abanyamadini. Ariko ni imiyoborere ya kidini! Ntacyo... kugerageza kubimenya ntacyo bibamariye, kuberako ibyo bitashoboraga guhishurwa. Bihamanya n'Ijambo. Barabyiyumviriye, nuko-nuko bizera ko biriho, nuko kubwo kwizera babigenderamo, ariko ubungubu byaragaragajwe ku buryo bufatika. Amina. Yoo! Mega! Mbega Ibyanditswe!

-----
Amategeko y'Imana yasabaga... Ni We Ugifite. Itegeko ry'Imana ryasabaga Umubyeyi-Mucunguzi. Nuko Umwana w'Intama Aratambuka yifitiye ikizere: «Ndi Umubyeyi wabo. Ndi Umucunguzi. Ubu, ni Njye wabatakambiye. None nje kumenyekanisha uburenganzira bwabo.» Amina. Amina. «Naje gushimangira uburenganzira bwabo. Mu by'ukuri, bafite uburenganzira ku byo batakaje igihe bagwaga, nabitanzeho ikiguzi.» Oh! Mwene Data. Fiyu! Ese ibyo ntibituma mwiyumva nk'abizera? Atari ukubera ibikorwa byiza dukora, ahubwo ari ukubera Imbabazi Zayo! Oh! Mutegereze gatoya! Ngabo abakuru b'itorero n'abandi, biyambuye amakamba, ndetse n'abakomeye baciye barapfukamye, murabona.

Nta muntu n'umwe washoboraga kubikora. Nuko Ahita yigira imbere agana iburyo bw'Imana, Afata Igitabo maze asaba uburenganzira Bwe. «Narabapfiriye. Ndi Umubyeyi-Mucunguzi wabo. Na... ndi Umuhuza. Namennye amaraso yanjye. Nahindutse Umuntu. Kandi babikoreye kugirango ndonke iri Torero, nari nararyeretswe mbere isi itararemwa. Iyo ni yo yari imigambi yenjye. Natangaje ko rizahaba. Kandi ntawabashaga kugifata, ariko naramanutse ndagifata njyewe ubwanjye. Ni Njye mubyeyi wabo... Nabaye Umubyeyi.» Ni uko Afata Igitabo. Amina! Ni inde untegereza kuri uyu mugoroba? Uwo ni inde torero, ni inde untegereje hariya? Ni inde wundi wagutegerereza hariya atari uwo Mubyeyi-Mucunguzi? Oh! la la! mbega amagambo akora ku mutima, cyangwa mbega igikorwa kinyuze umutima!

Ubu Afite icyangombwa cy'umutungo cy'ugucungurwa. Agifite mu biganza. Noneho igikorwa cyo guhuza cyararangiye. Agifite mu biganza. Mwibuke, igihe cyose Cyahoze mu biganza by'Imana, ariko noneho Kiri mu biganza by'Umwana w'Intama. Noneho mukurikire neza. Icyangombwa cy'umutungo cy'ugucungurwa kw'ibyaremwe byose kiri mu biganza Bye. Kandi Yaje kugitwara kugirango agisubize inyoko-muntu. Kugitwara, atari ukugirango agihe abamalayika. Yaragitwaye kugirango agisubize ibiremwa-muntu cyagenewe, kugirango yongere abahindure abakobwa n'abahungu b'Imana; abagarure mu busitani bwa Edeni, ku byo bari baratakaje byose; ibyaremwe uko bingana, ibiti, ubuzima bw'inyamaswa, n'ibindi bitavuzwe. Yoo! Mega! Ibyo ntibibaguye neza?

Soma konti yuzuye muri...
Icyuho Hagati Y'Ibisekuruza Birindwi By'Itorero n'Ibimenyetso Birindwi.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw’iburyo, agutunga mu ijuru

arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n’ibirimo, n’isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo ati “Ntihazabaho igihe ukundi,

ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”

Ibyahishuwe 10:5-7


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)
Aho inkota yagaragaye.

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

Iki gitabo
gifungishije Ibimenyetso
birindwi gihishurwa
mu gihe cy'Inkuba
zirindwi zo
mu Byahishuwe
ibice 10.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.