Izamurwa.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.

Izamurwa.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Izamurwa.

Zaburi 27:4-5,
4 Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe nicyo nzajya nshaka, Ni ukuba munsu y'Uwiteka iminsi yose nkiriho. Nkareba ubwiza bw'Uwiteka, Nkitegereza rusengero rwe.
5 Kuko ku munsi w'amakuba azandindisha kumpisha mu ihema rye niho azampisha. Mu bwihisho bwo mu ihema rye niho azampisha. Azashyira hejuru ampagarika ku gitare.

Imana ifite uburyo ikoramo ibintu, kandi ntihindira namba imigenzereze yayo. Ntihindura namba... Ni Imana idahinduka. Muri Amosi3:7; havuga yuko ntacyo izakora ku isi mbere yuko mbere na mbere igihishurira imbata zayo, Abahanuzi kandi ni ukuri ko yabisezeeranije, izabikora.

Twanyuze mu bisekuru by'itorero, ariko twasezeranijwe ko mu minsi ya nyuma, bihura na Malaki 4, hazabaho kugaruka k'Umuhanuzi mu gihugu .Ni ukuru! Itegereze imiterere ye nuko azasa .Imana ikoresha uyu mwuka inshuro eshanu: ubwa mbere muri Eliya, nyuma muri Elisa no muri Yohana umubatiza, hanyuma mu guhamagara Itorero ngo risohoke, no kubasigaye b'Abisirayeli. Inshuro eshanu ubuntu, J-ES- U-S, f-a-i-t-h (kwizera mu cyongereza) kandi ni umubare w'ubuntu. Murabona?

None, mwibuke ko Ubutumwa bwasezeranijwe. Niba ubu bwiru bwose bwaracuracuritswe gutya, ni indundo y'abahanga mu iyobokamana, byari ngombwa ko uwo aba Umuhanuzi uturutse ku Mana bitanyuze hirya no hino; kugirango ahishure ibyo. Kandi nibyo rwose yasezeranye gukora. Murabona? None, nimwibuka ijambo ry'umwami riza k'Umuhanuzi, ntabwo ari k'umuhanga muby'iyobokamana, ku Muhanuzi. Niwe ndorerwamu y'Ijambo ry'Imana. Ntashobora kugira icyo avuga ...Ntashobora kuvuga ibitekerezo bye. Ashobora gusa kuvuga ibyo Imana ihishuye! N'Umuhanuzi Balamu, igihe yagerageje kugurisha ubutware bwe, avuga, ati: “Ni gute umuntu yavuga ikintu Imana itashyize mu kanwa ke?” Ni ikintu Imana ikora kikubuza kuvuga ikindi kintu cyose. Wavutse utyo. Ntimwakabashije kubikora ari uko....

Nk'uko wavuga, uti: “Njye sinshobora guhumura amaso yanjye” mu gihe urimo kureba. Murabona? Urabishoboye, Ntushobora kunanirwa gutega ikiganza cyawe, mu gihe ubishoboye. Murabona? Ntushobora kuba imbwa igihe ukiri umuntu.Murabona? Waremwe rwose utyo, kandi Imana igomba buri gihe.... Mugihe cya Yesaya, cya Yeremiya, cya Eliya no mu bindi bihe byahise, mugihe itsinda ry'abahanga muby'iyobokamana batangiraga kuzambya byose. Yoherezaga Umuhanuzi, imukuye ahantu hatazwi. Uwo ntiyagombaga kuboneka mucyiciro na kimwe cy'imibereho yabo. Agomba gutanga Ijambo maze hanyuma akavanwa k'urubuga. Ni umuntu utavugirwamo wiyeguriye ukuri kw'Imana. Kandi buri gihe ni... Kugirango mubashe kubimenya, aravuga ati “Niba hari umwe muri mwebwe w'umunyamwuka cyangwa umuhanuzi....”

None, umuhanuzi ... Mu itorero habamo impano y'ubuhanuzi, ariko Umuhanuzi yatoranyijwe kandi ashyirwaho kubw' igihe. Murabona? Nibyo, mugenzi wanjye! None, iyo ubuhanuzi butanzwe, babiri cyangwa batatu bagomba kubugenzura; kugirango bamenye niba ari ukuri cyangwa atari ko; mbere y'uko Itorero ribasha kubwakira. Nyamara nta muntu wabikoraga k'Umuhanuzi, kubera ko yabaga ari Ijambo ry'Imana kuburyo butavuguruzwa. Yabaga ari iryo Jambo mugihe cye. Murabona , Imana yigaragazaga... Niba Imana yarasezeranye kutwoherereza ibyo nanone mu minsi yanyuma, ni ukugirango isohore uwo Mugeni muri uru rudubi rw'amadini... Uburyo bumwe ibi byashobora gukorwa.

Ibyo ntabwo bizakorwa na rimwe.... Itotero ntishobora kwakira Kristo. Abapantekote... Nidushobora gukomeza gutangaza ubu Butumwa muburyo Itorero ririmo muri iki gihe. Nigute tugiye kubikora mu minsi yanyuma, muburyo barimo uyu munsi, mu gihe barwanyanya, kandi byose ari iby'idini cyane? Yoo! Imbabazi! Ni urudubi. Byamaze kugera mu madini. Nsaba umunyamateka wese, igihe icyo aricyo cyose kugaragaza ikinyuranyo. Igihe cyose Ubutumwa bwabaga butangajwe ku isi, bakabuhindura idini, bwarapfaga icyo gihe. Kandi na Pantekote yakoze kimwe n'abandi. Abapantekote basohotse.

Mwebwe, abo mu Materaniro y'Imana mufite ba papa banyu na ba mama banyu basohotse muri aya madini mugihe k'inama nkuru rusange ya konsile ya kera , bateraga hejuru kandi bashima Imana, kandi banenga ibyo bintu, mwagarutse nk'imbwa kubyo yari yarutse, kandi nk'ingurube mu cyondo, mwakoze kimwe n'abandi. Ubu muri abanyamahame cyane kuburyo mwafunze amasoko yanyu y'imbabazi, kandi birasaba ko uba ufite ikarita y'ubuyoboke mbere y'uko ubasha gufatanya namwe. Kandi namwe Abizera Imana imwe, Imana yabahaye Ubutumwa, kandi aho gutera imbere mugumya kuba abikisha bugufi, mwifuje kwicamo ibice no guhindura itsinda ryanyu idini. None muri hehe mwese? Mugatebo kamwe. Ni ukuri! Nyamara umwuka w'Imana ukomeza kujya mbere. “Njyewe, Umwami, nzayitera kandi nzayuhira kumanywa na n'ijoro, ntinya y'uko...”

Yategetse ko ibyo bintu bibaho, kandi none agomba kohereza ibi. Ikintu cya mbere kibaho mugihe atangiye kumanuka mu Ijuru, n'ijwi rirenga! Ni iki nyine? Ni Ubutumwa bwo gukoranya abantu. Ubutumwa buratangazwa mbere na mbere. “Ni igihe cyo kuboneza amatabaza. Muhaguruke kandi muboneze amatabaza yanyu.” Cyari ikihe gicuku? Icya karindwi; si icya gatandatu, icya karindwi.“Dore Umukwe araje! Muhaguruke kandi muboneze amatabaza yanyu.” Kandi barabikoze. Bamwe muri bo basanze badafi amavuta mumatabaza yabo. Murabona? Nyamara ni igihe cyo kuboneza amatabaza. Ni igihe cya Malaki 4, mu gihe atanga... Ni Luka 17. Ni Yesaya... Ubwo buhanuzi bwose... Byavuzwe neza mubyanditswe, ibirebana n'uyu munsi; nahano turabibona biriho. Ntihari i...

Turabona ibyo bintu bisohora, benedata na bashiki banjye nkunda, kandi Imana mu Ijuru iziko nashoboraga gupfira kuri uru ruhimbi ndetse muri aka kanya. Murabona? Mwebwe - Mwakagombye kwitegereza akanya ibirimo kubaho, n'ibidasanzwe. Mu gihe mubona Imana ivuye mu Ijuru ikanahagarara imbere y'amateraniro y'abantu, Yigaragaza ubwayo nk'uko iteka yabikoze... Kandi ni ukuri n'iyi Bibiliya yarabumbuwe aho. Murabona? Tubirimo! Idini rirapfuye, ryararangiye. Ntirizabyuka ukundi. Rizatwikwa. Icyo nicyo mukorera ibishishwa mu imirima. Ni muhungire kure ibyo mwinjire muri Kristo. Ntuvuge uti « Ndi mu Bametodisiti.» «Ndi mu Babatisita.» Ndi mu Bapantekote ahubwo injira muri Kristo. Kandi nuba muri Kristo, ntajambo ryanditse aha utazashobora kwizera. Hatitawe kubyo uwo ariwe wese wundi avuga. Kandi na none, Imana igaragaza icyo kintu kuko... Iyo Isutse Umwuka ku Ijambo, bimera bite? Nicyo kimwe n'igihe usutse usutse amazi kumbuto iyo ariyo yose. Izabaho kandi izera ikurikije ubwoko bwayo.

Uravuga uti “Nakiriye umubatizo w'Umwuka wera.” Ibyo nibishaka kuvuga y'uku wakijijwe. Biratandukanye cyane. Nimwitegereze hano: uri ikiremwa gifite ibice bitatu. Imbere muri uyu musore uri aha, harimo ubugingo, nyuma umwuka, hanyuma, hari umubiri ufite ibyiyumviro bitanu muri uwo mubiri, kugirango ukorane n'aho utuye mu isi. Ntibasha gukorana n'ibindi bintu. Ufite imyumviro itanu y'umwuka: urukundo, umutimanama, n'ibindi nk'ibyo. Kandi aho imbere niho utura.niho hakugira icyo uri cyo. Yesu ntiyavuze ko imvura igwira abeza n'ababi? Tera icyatsi kibi hano n'ingano hariya,nuko ubyuhire kandi ukomeze kubifumbira no gukora nk'ibyo; byombi ntibizatungwa nayo mazi? Nibyo! Ariko ibyo ni ibiki? Kimwe muri byo kizera icyatsi kibi kuko niko kiri; icyatsi kibi kizazamura amaboko kandi gishime kimwe n'ingano.

Bibiliya ntivuga ko mu minsi yanyuma hazaduka ba kristo b'ibinyoma, nago ari ba Yesu ahubwo ba kristo b'ibinyoma, abasigwa, ariko bidahura n'Ijambo, kuko Ijambo rizihamiriza ubwaryo. Ntirikeneye ikindi kintu cyose. Rizihamiriza ubwaryo. Kandi hazaduka abasigwa b'ibinyoma. Mufite imfatamajwi (bande) yanjye ivuga kuri ibyo.Yooo! Uhamagaye umwe kandi ukamubaza uti “Yooo! Uri Yesu?” - “Yooo! Oya rwose!” Abantu ntibakwemera ibyo. Nyamara iyo uvuze uti “Yooo! Habwa ikuzo! Mfite gusigwa...” Kandi ni ugusigwa nyakuri. Mwibuke ko Kayafa yaragufite nawe kandi ko yahanuye. Baramu nawe ni uko, yaragufite kandi arahanura; ariko ntasano bifitanye n'ikirimo imbere. Keretse ko icyo cyaba ari imbuto y'Imana, urukiryi rw'Imana uhereye mbere na mbere, kandi yatoranijwe naho ubundi urarimbuka. Uko wahimbaza kose, ukavuga mu ndimi, ukiruka, ugatera urusaku, ibyo nta sano bifitanye n'icyo kintu. Icyatsi kibi gishobora... kimwe n'ikindi cyose. Nabonye abapagani bahaguruka, bagatera urusaku bakavuga mu ndimi, bakanywera amaraso mu gihanga cy'umuntu kandi bakambaza satani. Murabona! Kubwo ibyo ntukeneye ikintu na kimwe muri ibyo byiyumvo n'ibyo bintu, ibagirwa ibyo! Umutima wawe niwo ugomba kuba muri iri Jambo. Kandi iryo ni Kristo. Rizane aha maze witegereze uburyo ryigaragaza, uburyo ryifungura kimwe n'indi mbuto yindi iyo ariyo yose, kandi ryivugira ubwaryo mu gisekuru ririmo.

Luteri nta kindi yabashaga kuzana kitari utubabi tw'icyatsi. Abandi babashaga kuzana ibyo bintu bindi. Nyamara ubu, turi mugisekuru cy'ingano, Abaluteriyani nyakuri bagomba kwera umwimerere wa Luteri. Umwimerere wa Pentekote wagombaga kwera Pentekote y'umwimerere. Nyamara twatambutse icyo gisekuru kandi turakomeje. 150.Muzi ko ari itorero gatolika ryatumye habaho Pantekotisite? Kandi itorero ry'Abapantekote rikomeje kubaho imyaka ibihumbi bibiri, ryaba rimeze nabi kurenza itorero katolika uko rimeze ubu. Niko bimeze! Ndabwira ibi benedata na bashiki banjye nkunda; Kandi Imana irabizi. Ariko, mwibuke, nshuti zanjye, ngomba guhura namwe hariya murubanza. Kandi birashoboka ko aho atari kure - Ngomba guhamiriza ukuri.

Mugihe najyanaga namwe gukora amateraniro no gusengera abarwayi, ibyo byari byiza; ariko mu gihe naje nzanye Ubutumwa... Iyo Ubutumwa bwamamajwe, n'ibitangaza by'ukuri; by'umwimere, kandi ukaguma muri abo bantu, umenye ko atari ubw'Imana; kubera ko icyo kintu cyaravuzwe mbere. Yesu yaragendaga kandi akagenda akiza abarwayi kugirango atere amatsiko abantu, hanyuma haza ubutumwa bwe. Ni ukuri! Hagomba kuba hari ikintu Imana ibanza imbere. Ugukiza indwara, ibitangaza biri aho kugirango bitere abantu amatsiko. Ikintu cya ngombwa kiba gihishe muri ibyo byose ni Ubutumwa, icyo ni iki? Ni igituruka muri byo imbere, kugerageza gushaka gushyigikirwa n'abantu, kugirango hahagarare maze bubwumve. Murabona? Kuko hari bamwe muri bo bagenewe ubugingo. Igice kimwe cyaguye kubutaka nuko inyoni zirakirya. Ikindi gice kigwa mu mahwa naho ikindi gice kigwa mu butaka bwateguwe mbere, nuko zirera.

Mbere na mbere hari ijwi rirenga, nyuma ijwi, kandi hanyuma impanda, ijwi rirenga n'Intumwa itegura abantu. Ikintu cya kabiri ni ijwi ry'umuzamuko. Ninaryo jwi rikomeye ryo muri Yohana 11:38-44, ryakuye Lazaro mu imva. Guteranywa k'Umugeni hanyuma kuzuka kw'abapfuye, kugirango hazamurwe. None, nimwitegereze uko ibyo bintu bitatu bisohora. Ni ikihe kintu gikurikira? Ni impanda. Ijwi rirenga, ijwi, impanda.

Ikintu cya gatatu ni impanda, kandi niyo yahamagaraga iteka abantu kuza mu minsi mikuru ; mu munsi mukuru w'impanda kandi hazabaho ifunguro (rya nimugoroba) ry'Umugeni; ifunguro (rya nimugoroba) ry'umwana w'intama n'Umugeni mu Ijuru. Ikintu cya mbere kirimo kubaho ni ubutumwa buhamagara Umugeni ngo ateraniriwze hamwe. Ikindi gikurikira ni umuzuko w'Umugeni usinziriye, abandi bapfuye mubindi bisekuru. Bazamurirwa hamwe, nuko impanda ibahamagarira umunsi mukuru mu Ijuru. Ibyo nibyo bisohora nshuti zanjye. Turi hariya twiteguye ubu. Ikintu kimwe itorero ryasohotse rigomba gukora na none, ni ukuguma kuzuba kugira ngo ryere. Ni igikoresho gisarura kinini gikomeye kizaza hanyuma inganagano zizatwikwa, ariko imbuto izahunikwa mu kigega. Murabona?

Soma konti yuzuye muri...
Izamurwa.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka,

maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose.

Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo.

1 Abatesalonike 4:16-18


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Amazi muri icyo gitare.

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

Pearry Green personal
testimony.

(PDF Icyongereza)

Ugushyingirwa no Gutana.
(PDF)

As the Eagle
Stireth her nest.

(PDF Icyongereza)

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.