Intambara Ihambaye Kurusha Izindi Zigeze Kurwanwa.

<< ivyahise

igikurikira >>

  Abakristo Ubugingo rukurikirane.

Intambara - Mubitekerezo by'umuntu.


William Branham.

Musome mu...
Intambara Ihambaye Kurusha Izindi Zigeze Kurwanwa.

Noneho, mbere y'uko intambara iyo ariyo yose ijyakurugamba, bagomba kubanza gushaka ikibuga bahuriramo cyangwa ahantu bagombakurwanira, ahantu hatoranijwe. Mu Ntambara ya Mbere y'Isi yari yashyizwe mubutaka butagira nyirabwo, kandi ahantu barikurwanira, hagomba kuba ahantuhazwi. Mu ntambara yambere y'isi, habayeho ahantu nkaho, mugisigazwa cy'ubutaka, aho bazarwanira. Hagomba kuba ahantu runaka hazwi.

Kimwen'igihe Isiraheri yagiye mu ntambara n'Abafilistiya, hari umusozi kuri buriruhande aho bahurira. Kandi aho niho Goliyati yasohotse maze ahamagara ingaboza Isiraheri. Aho niho Dawidi yahuriye nawe mu kibaya, igihe yambutse akagezikanyuraga hagati y'iyo misozi ibiri, atoramo amabuye. Aho hagombaga kuba ahantuhemejwe.

Kandi muri ibi, hari ikibuga bahuriramo, “ahantuhatagira nyiraho,” kandi barwanira aho hantu. Ntabwo barwana umwe hano, ngoundi hariya, kandi undi hakuno hano; hari aho guhurira mu rugamba, maze bagapima imbaragazabo, aho buri ngabo zipima imbaraga zirwanya izindi ngabo— ikibuga cyoguhuriramo. Noneho, ntucikwe n'ibi. Igihe iyi ntambara ikomeyeyatangiye kw'isi, hagombaga kuba ahantu ho guhurira; hagombaga kuba ahantu hatoranijwe aho urugambarugomba gutangirira, ndetse aho urugamba rugomba gukomerera; kandi aho niho kibuga cy'intambara yatangiye mubitekerezo by'umuntu. Kandi icyo kibuga cy'intambara cyatangiye mu bitekerezoby'umuntu. Aho niho intambara yatangiriye. Ibitekerezo by'umuntu byaratoranijwengo bibe ahantu h'urugamba, aho byagombaga gutangirira; kandi ibyo byari, kubera ko ibyemezo bifatirwa mubitekerezo, mu mutwe.

Noneho, ntabwo barutangiriye mu miryango runaka; ntabwo batangiriye mu bintu bya mekanike; ntabwo aria ho byatangiriye. Kubw'ibyo, idini ntabworyakwigera, rikora umurimo w'Imana, kubera ko ikibuga cy'urugamba, aho ugombaguhurira n'umwanzi, ni mu bitekerezo. Ugomba gukora amahitamo yawe. Muzahahurira.

Ibyemezo bifatirwa mu bitekerezo, mu mutwe. Aho nihoSatani ahurira nawe. Kandi ibyemezo nibyo, kuberako Imana yaremye umuntu muriubwo buryo. Noneho, mfite… Iyo muba mureba ku nyandiko yanjye ahangaha, hariikarita nto nashushanyije. Nari nyifite hano ntabgo haciye igihe kinini— yariiri ku kibaho. Ikiremwamuntu cyakozwe kimwe n'akabuto k'ingano. Ni akabuto,kandi ikiremwa muntu ni imbuto. Mu mubiri, uri imbuto ya so na nyoko, kandiubuzima buturuka muri so, naho ibigize umubiri bigaturaka muri nyoko. Bityobyombi hamwe, igi n'amaraso bigahura, kandi mu turemangingo tw'amaraso harimoubuzima, kandi muri aho bitangira gukura, bigakora— umwana.

Noneho, kandi buri mbuto iba ifite igishishwa ahagana hanze; imbere hari umurama, kandiimbere mu murama harimo ibyo bigize ubuzima. Rero, uko niko turemye. Turiumubiri, ubugingo, n'umwuka. Hanze, umubiri, igishishwa, kandi imbere muri ibyo (umutimanama n'ibindi) ni ubugingo, kandi imbere mu bugingo harimo umwuka. Kandiumwuka ayobora ibyo byose bindi.

Noneho, nimugera imuhira, mwicare maze mushushanye inziga ebyiri, muri buze kubona kouruziga rwo hanze ari umubiri ufite ibyumviro bitanu aribyo ushyikiranirahonawo, kandi ibyo ni ukureba, ukuryoherwa, ukwiyumvayumva, uguhumurirwa, ukumva; ibyo nibyo byiyumviro bitanu bigenzura umubiri. Imbere mu mubiri harimoubugingo, kandi ubwo bugingo bugenzuwe no ugukeka, amarangamutima, ukwibuka, ugutekereza, no urukundo; ibyo ni ibintu bigenzura ubugingo. Ariko umwuka, ufite gusa icyiyumviro kimwe— umwuka. Yoo, reka tubirebe! Umwuka ufiteicyiyumviro kimwe, kandi icyo cyiyumviro ni ukugenzurwa na kimwe, kwizeracyangwa gushidikanya. Uko ni ukuri. Kandi hari inzira imwe kuwugeraho, ayo niamahitamo asesuye. Ushobora guhitamo ugushidikanya cyangwa ushobora guhitamoukwizera, kimwe muri byo ushaka gukorana nacyo.
Hanyuma, Satani yatangiriye kuri icyo gice cyingenzi atuma umwuka w'umuntu ushidikanyakw'Ijambo ry'Imana. Imana yatangiriye kuri icyo gice cy'ingenzi ishyira IjamboRyayo muri uwo mwuka. Ngaho aho muri, ibyo nibyo bibikora.

Iyaba, iri torero, aka kanya rishobora gushyira hamwe kandi ari umwe muri ubwo buryo, kuburyo buri muntu ashobora kuba mu guhuzumutima, nta gacu ko gushidikanya ahoariho hose, ntabgo hashoboraga kuba umuntu ufite intege nke hagati muri twe muminota itanu ikurikiyeho, ntihajyaga kuba umuntu ushaka Umwuka Wera, keretse koyariguhita awubona. Iyo mujya kubona icyo kintu gitunganye.

Noneho, aho niho intambara itangirira— aho nyine mu bitekerezo byawe, waba ubishaka... Noneho, mwibuke, ubu si ubumenyi bwa Gikiristo noneho, ibitekerezo ku kintu; ibyo sikobiri... Ibitekerezo byemera Ubuzima buri mw'Ijambo ry'Imana, kandi aho bizanaUbuzima. Ibitekerezo byawe gusa ntabgo bibikora, ariko Ijambo ry'Imanaryinjirira mu miyoboro y'ibitekerezo byawe. Murabona? Ntabwo ari ibitekerezo, nkuko Ubumenyi bwa Gikiristo bubikora, gutekereza ku kintu. Oya. Ibyo si byo.Ariko ibitekerezo byawe biracyemera byarangiza bikagifata. Ibitekerezo byawebigenzurwa n'iki? Umwuka Wawe; kandi umwuka wawe ufata Ijambo ry'Imana, kandiicyo ni ikintu gifite Ubuzima muri cyo. Kizana Ubuzima muri wowe.

Yoo, Mwene Data, igihe ibyo bibayeho, igihe Ubuzima buje muri wowe bunyuze muri iyomiyoboro ijya muri wowe, Ijambo ry'Imana riba rigaragajwe muri wowe. “Nimugumamuri Njye kandi amagambo yanjye akaguma muri mwe, noneho musabe icyo mushakakandi muzogihabwa.”

Nonehoibyo n'iki bikora? Biturutse mu ndiba z'umutima, ariwo bugingo, biturutse ahobirasohoka, kugaburira buri muyoboro. Ikibazo gikomeye duhagaze hano dufitegushidikanya kwinshi tugerageza kwemera ibiri hanze. Mukwiriye guhagarika ibyokandi mukaza muri uwo muyoboro hamwe n'Ijambo ry'Imana ry'ukuri, hanyumarikajya hanze, ubwaryo, ako kanya. Ibiri muri wowe nibyo bibarwa. Ibyo nibyobintu bibarwa, n'imbere. Ibyo Satani atera n'imbere.

Noneho,muravuga muti, “Ntabwo niba; ntabwo nywa inzoga; ntabwo nkora ibi bintu.” Ibyontacyo bifite gukorana nabyo (Murabona?); ni imbere. Uko waba uri mwiza kose,uko waba ugira ikinyabupfura kose, uko waba uri umunyakuri kose, ibyo bintubirubahwa, ariko Yesu yaravuze ati, “uretse umuntu wavutse ubwakabiri...” Murabona? Hagomba kuba hari ikintu cyabaye aho imbere. Niba ataribyo, ibyon'ibintu by'ibihimbano byo kwishushanya, kuko aho hasi mu mutima wawe ushakakubikora uko biri kose.

Ntagobikwiriye kuba ibikorano; bikwiriye kuba ari ibyukuri. Kandi hari gusa— gusa, inzira imwe bishobora kuzamo, kandi iyo n'inzira y'amahitamo asesuye, biza mubugingo bwawebinyuze mu bitekerezo byawe. “Nkuko umuntu atekereza mu mutima we niko ari. Nuramuka ubwiye uyu musozi, 'Va aho' kandi ntushidikanye mu mutima wawe, arikoukizera ko ibyo wavuze bigomba kubaho; ushobora guhabwa ibyo wavuze.” Murabyumva? Ngaho aho muri. Murabona? Hari ikibuga cy'intambara.

Iyomushobora kubona ibyo bitangiye. Turifuza cyane kubona ibintu bibaye; turifuzacyane gukora ibintu by'Imana. Uyu mugore muto ntabwo abujijwe amahoro— ntagushidikanya arifuza cyane kubaho; arashaka kugubwa neza. Abandi bari hano, bashaka kumera neza. Kandi iyo twumvishe ibijyanye na cya kibazo, kimwe naDogiteri, umuzuko w'abapfuye, ibintu bikomeye cyane ibyo Imana yacu yakoze, noneho twumva tubuze amahoro. Ndetse n'ibintu ukuntu bimeze, tugerageza kugerabinyuze muri ibi byiyumviro aho dufata ikintu hano, kimwe n'amarangamutima.

Nikoabantu benshi ibihe byinshi bumva nabi Ijambo, kandi nabisobanukiwe kubw'ibi, kubw'uburyo bahamagara abantu ku gicaniro. Ndavuga nti, “ntabwo nemeranya noguhamagara abantu ku gicaniro,” bitavuze ko mudakwiriye guhamagara abantu kugicaniro, ariko umuntu gufata undi ku kaboko akavuga ati, “Oh, Mwene Data John, uzi ibyo ari byo? Njye na mwe turi abaturanyi ibi bihe byose; ngwino hano kugicaniro; uce bugufi.”

Niiki arimo gukora? Nifuzaga kuba mfite ikibaho hano, nari guhita mbereka ibyoarimo gukora. Arimo aragerageza gukora ku bugingo bwe binyuze muri ibyobyiyumviro byo gukunda. Ibyo ntago bikora. Iyo ntago ariyo nzira. Nyakuri ntagoariyo. Ahari arimo gukora kuki? Kwibuka, binyuze mu byiyumviro by'ubugingo. “Oh, Mwene Data John, wari ufite mama wawe utangaje; yarapfuye mu gihe kininigishize”: kwibuka. Murabona? Ibyo ntukwiriye kubikora, bikwiriye ku nyura mumurongo w'amahitamo asesuye. Wowe, ubwawe, reka Ijambo ry'Imana... Ntabwo uzakubera ko mama wawe yari umuntu mwiza; ntabwo uza kubera ko uri umuturanyimwiza; uza kubera ko iyo Mana yaguhamagaye ngo uze, kandi Urayemera bishingiyekw'Ijambo Ryayo. Iryo Jambo risobanuye buri cyose. Iryo Jambo, niba udashabora gukura ibintu byose munzira, umutimanama, ibyuyumvirobyose, maze ukareka Ijambo rikinjira, iryo Jambo razakura nyakuri.

Hano, murabona icyo bitwikiriye? Muravuga, “Ntacyononeho, uh...” Muravuga muti, “Ntacyo, uwo mutimanama, n'ibyuyumviro, ndetsen'ibindi ntacyo bifite gukorana nabyo, Mwene Data Branham?” Nyakuri birabikora. Ariko iyo uretse Ijambo rikinjira maze rikabitwikira rikoresheje umutimanama, noneho ntibishobora gukura; bizagoreka ijambo. Wigeze ubona akabuto kezak'ikigori katewe mu murima maze kakagwirwa n'igiti, kizakura cyaragoramanze. Umuntu wese, ikintu icyo aricyo cyose gikura niko bizagenda, kubera ko hariicyakibangamiye.

Ntacyo, icyo nicyo kibazo ukwizera kw'Abapantekotegufite. Dufite ibintu byinshi bikubangamiye, kwizera twigishijwe, Umwuka Werawabaga muri twe. Twemereye ibintu byinshi: kurebera kuwundi muntu wundi. Kandisatani igihe cyose agerageza kukwereka amakosa y'undi muntu, ariko ageragezakugutwara kure y'ubuhamya bw'ukuri bwiza. Azakwereka inryarya igihe kimwe, uzasohora agerageza kwigana ikintu runaka. Ntabwo yigeze agikora, kubera koyarimo acyigana. Ariko iyo biturutse kw'isoko y'ukuri y'Ijambo y'Imana, “Ijurun'isi bizashira ariko Amagambo Yanjye ntazashira.” agomba kugumaho.

Bigomba kwemerwa mu bitekerezo; hanyuma bikizerwa mu mutima; hanyuma Ijambo ry'Imana rigahinduka ukuri; hanyuma buri cyiyumviro cy'ubugingo n'umubiri kibagikubwe n'Umwuka Wera. Noneho ukaba uri icyuyumviro cy'Imana; ukaba uri umutimanama w'Imana; buri kintu cyose cyo kubaha Imana kiratambuka muriwowe. Nta hantu haba hari gushidikanya. Nta kintu gishobora guhaguruka. Ntakintu gishobora kuza mu kwibuka maze ngo kivuge kiti, “Ntacyo, nibuka ko Miss Jones yagerageje kwizera Imana. Miss runaka, Miss Doe yagerageje kwizera Imanakubwo gukira indwara igihe kimwe, hanyuma akananirwa.” Murabona? Ariko niba uwomuyoboro waratunganijwe, kandi ukaba warazibuwe, kandi ukaba muriwo warujujemoUmwuka Wera, ibyo nta nubwo bishobora kuza mu kwibuka. Utitaye ku byerekeye Miss Jones n'ibyo yakoze; ni wowe hamwe n'Imana, ndetse nta wundi uretse mwebabiri. Ngaho aho muri; ngaho ahari intambara yanyu.

Musome mu...
Intambara Ihambaye Kurusha Izindi Zigeze Kurwanwa.


Urubuga rw’amakuru
y’icongereza.

Ivyahishuriwe Yohana.

Imana na Siyansi.
Index. Ivy’ubucukuzi.

Eliya Umuhanuzi.

Inkuru nziza.
Yesu yapfiriye ivyaha
vyacu.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Bicu vyo kw injuru.

Inkingi z’Umuriro.

Izuka uruhererekane.

Rihambaye
ry'Ubutatu.

Acts of the Prophet.

(PDFs Icongereza).

Bihe ndwi vy'Ishengero.

Amashashara Ndwi.

Ijambo Ry'Ubugingo
uruhererekane.

Noheri
uruhererekane.

Gihe c'iherezo
uruhererekane

Hirya Ya Ca
Gihuzu C’Igihe.

Imana n’Kahise.
uruhererekane.

Abakristo kugenda
uruhererekane.

Ubwato bwa Nowa.

Ivy’ubucukuzi.
Sodomu na Gomora.

Ruvyaro rw'inzoka.
Icaha c'inyanduruko.

Babuloni y'Akabanga.

Ubutumwa mu Ikirundi.

Ukwabirana
n’Ukwahukana.

   Bibiliya ivuga...

Uyu musi ntanze ijuru n’isi kw ivyabona bizobāgiriza, yuko mbashize imbere ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo; nuko ni muhitemw’ ubugingo, kugira ngo mubone kubaho, mwe n’uruvyaro rwanyu,

Gusubira mu Vyagezwe 30:19


Fyonda ku ishusho kugira ngo ubone ishusho yuzuye canke PDF.


Acts of the Prophet.

(PDFs Icongereza)

Ukwabirana
n’Ukwahukana.

(PDF)

William Branham
Life Story.

(PDF Icongereza)

Ingene Wa
Mumarayika
Yangendeye...
(PDF)


Ubutumwa hub... Hitamwo ururimi rwawe maze gukurura ubutumwa ku buntu buvuye ku muvukanyi Branham.