Kugaragara kw'Imana Kutamenyekanye.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Igihe cya nyuma urukurikirane.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Kugaragara kw'Imana Kutamenyekanye.

Kuba mu Bwiza bw'Imana utabizi! Ni iki abo bantu bashoboraga gutekerezaho? Imana yahoze... ibyo ni uko byahoze uko Yazaga kose. Ubwo Yesu yari hano ku ncuro ya mbere, Yavuze ati: “Mwebwe - musiga ingwa kandi mugataka inkuta n'imva z'abahanuzi, kandi ari mwebwe mwabishe.” Murabona, hari ikiba, kandi kikarenga ari nta umenye ko cyabaye. “Kandi Imana ibihisha amaso y'abanyabwenge n'abashakashatsi, maze Ikabihishurira abana bashaka kumenya.” Yesu yashimiye Data wa twese kuba yaragenje atyo. Murabona, ibyo binyura hafi cyane y'abantu, ariko ntibabimenye.

----
Noneho, mu bihe by'abahanuzi, ni ibiki bybaye? Bakoze bimwe. Ntibabamenye kugeza aho baziye, kugeza aho barangirije umurimo wabo, bamaze kubakuramo Intore; hanyuma aho bamariye kugenda, ni bwo bamenyaga ko hagati muri bo hari umuhanuzi.
Yesu, Yaje mu isi... Imana Data yari muri We. “Njye na Data turi Umwe. Data aba muri Njye. Si Njye ukora imirimo, ah'ubwo ni Data uyikora. Kandi ni ntakora imirimo ya Data. Mwe kunyizera.” Noneho, niba mwitegereza, ubwo Yazaga, nka kimwe cya mirongo urwenda cy'abatuye isi ni bo bonyine bamenye ko Yari mu isi kiriya gihe, kandi ari We Mukiza w'isi. Kandi rero, ntibari barigeze bamenya uwo Yari we, n'itorero cyangwa undi wese, kugeza aho bamubambiye, bakamuhamba, maze Akazuka ku munsi wa gatatu, bataramenya Uwo Yari we.

Iraza bikarinda bigenda, abantu batabimenye, kugeza birenze; kuko ari nta ho biteze guhurira na tewolojiya yabo... Nta ho biteze guhurira n'igihe cy'umunsi. Murabona ibyo ari byo, bahora batuye mu kurabagirana kw'ikindi gisekuru.
Impamvu batakiriye Yesu, ni uko bari munsi yo kurabagirana kw'Amategeko. Kandi ubwo Yesu yazaga, nta bwo Yarwanyaga Amategeko, ah'ubwo Yari yarazanywe no kuyasohoza, mu by'ukuri, ntibashoboraga kumwakira, kuko Ubutumwa Bwe butari buhuje neza neza n'amahame yabo, kandi ibyo babyitaga imihango. Kandi ba-... Nta bwo Yaje mu buryo bari bamutegerejemo. Nta gaciro Yahaye imihango yabo. Kandi mu by'ukuri, Yarabashenye, kandi akora ibihabanye n'imihango yabo, ku buryo batekerezaga ko Yaremega ibice mu Matorero. Kandi ntibashoboraga kumwakira kubera Ubutumwa Bwe. Kandi tuzi neza twese ko Yaje mu murongo w'Ubuhanuzi bwa kimana, ariko nta byo bari bazi kiriya gihe.
Kandi biriya byashobora kongera kuba, kandi nta byo twamenya. Ntekereza ko Abaye ahingutse by'ukuri muri iri joro, byaba bihabanye n'ibyo dufite twese... twashushanije twese ku makarita yacu, no mu mashuri yacu n'ibindi. Haboneka bake bamenya ibiriho biba. Yavuze ko ari uko byajyaga kugenda, uburyo Azazamo.

Noneho, Yesu ari aho, Agaragajwe n'Ibyanditswe, n'abanditsi n'Abafarisayo ba kiriya gihe ntibashoboraga kumumenya. Babibuzwaga n'iki? Kuki batashoboraga kubikora? Kuko bari baramwishushanirije mu bundi buryo. Ni bwo Yesu yababwiraga ati: “Mucukumbura mu Byanditswe kuko muzi ko ari Ho hari Ubugingo bw'Iteka, kandi ni Byo bimpamya.” Murabona? Noneho, Yaje neza neza nk'uko Ibyanditswe byamushushanyaga. Ariko bari barishushanirije ko wenda, Aramutse aje, Mesiya yajyaga gukora nk'ibyakozwe na Mose, cyangwa ibyakozwe na Nowa; kububakira inkuge cyangwa ikindi. Ariko, impamvu Yaje muri buriya buryo, byarabatunguye; kuba mu Byanditswe n'imihango yabo, ibyo ntibyabigishije; rero abantu bari mu gihirahiro ku buryo batari bazi ibyabagaho.

Ndibaza niba ibyo byashobora kuba none. Ndibaza niba ibyo byashobora kuba bitandukanye n'ibyo imihango yacu yatwigishije. Kandi ibyo byashobora kuba, kandi hari icyashobora kuba hagati yacu ndetse ntitunabimenye, kugeza ubwo bimaze kuba, hanyuma bikarangira. Ni uburyo bwenda gushushanya ubwo bizasohoreramo.

Mwaba muzi ko, ubwo Yohana Umubatiza yinjiraga mu rubuga, byari byaravuzwe mu Gitabo cya Yesaya cyose, imyaka amagana mbere? Ntekereza ko Yesaya yahanuye nko mu myaka magana inani, mbere yo kuza kwa Kristo. Mwaba muzi ko Yohana yaje neza neza mu buryo Yesaya yari yaravuze ko yajyaga kuzamo, yaje neza neza nk'uko Malaki yavuze ko yajyaga kuzamo, ndetse n'abigishwa bakaba bataramumenye? Igihe kimwe, muri Matayo 11, Yohana yari muri gereza - kandi intumwa, bamwe mu bigishwa be bajya kubaza Yesu niba Yari Uriya, cyangwa -cyangwa niba baragombaga gutegereza undi.

Noneho, mwitegereze, Yesu nta bwo yabahaye igitabo cy'uburyo bwo kwitwara, uburyo bitwara muri gereza, cyangwa uburyo wayobora imico yawe. Yavuze ati: “Nimugume hano maze murebe ibiba, maze mujye kwereka Yohana ibyo mwabonye.” Ibyo byari igihamya ko...
Yari iryo Jambo.

Kandi noneho, mwibuke, Ijambo rihora riza ku muhanuzi. Turabizi twese. Imana nta cyo Ikora itabanje kucyereka abahanuzi Bayo. Ni yo mpamvu Igitabo cy'Ibyahishuwe ari umwuzuro wa Kristo mu buryo butunganye hano imbere yacu, Igitabo. Noneho, Igomba kuzagira uwo Yohereza ngo ahamye icyo Gitabo, kugihishura, kubumbura Ibimenyetso n'ibindi. Ariko ku birebana no guhishukirwa Kristo mu buryo buruseho, bimaze kwemerwa hano nyine. Ni We Mwuzuro w'Ibi, wo Guhishurirwa.

Noneho, mwitegereze, ntibiteze kunanirwa, ariko Ijambo riza ku muhanuzi. Mwitegereze Yohana ahagaze mu mazi, umuhanuzi, avuga ko Mesiya yari ari aho hagati muri bo. Avuga ati: “Hari Uhagaze hagati muri mwe none aha, mutazi; Azababatirisha Umwuka Wera n'Umuriro.” Noneho, mwibuke, Yari ahagaze hagati muri bo, byavuzwe na Bibiliya, ariko ntibamumenya. Igihe kimwe, ubwo Yesu yamanukaga, Yohana yaramumenye maze avuga ati: “Nguyu Umwana w'intama w'Imana ukuraho icyaha cy'abari mu isi.” Noneho, murebe, mbere y'uko Agira umumenya, Yaje ku muhanuzi. Yari Ijambo. Yohana yari umuhanuzi.

Ndibuka umwigisha wanjye wa kera w'umubatisite wambwiraga, yavugaga ati: “Mwaba muzi ibyari byabaye?” Avuga ati: “Yesu yabatije Yohana.” Mvuga nti: “Sinemeranya na we.”
Avuga ati: “Nta shiti, Yohana ntiyigeze abatizwa; yaje abwiriza, abatiza, nta n'umwe wari ukwiriye kumubatiza, Yesu aba ari We umubatiza.” Mvuga nti: “Nta byo nzi.”
Maze igihe kimwe mu gihe cyo kwiga Ibyanditswe, Mwuka Wera abihishura atya. Murabona? Murebe, ava mu mazi; avuga ati: “Ni iki kiguteye kunsanga? Nkeneye kubatizwa na We.” Yesu amusubiza ati: “Emera umbatize kuko bidukwiye gusohoza gukiranuka kose.” Yohana nk'umuhanuzi, azi Ijambo. Igitambo Yari cyagombaga kubanza kuhagizwa amazi mbere yo gushyikirizwa umutambyi; ni bwo Yabatizwaga na Yohana, kuko “Bikwiye ko dusohoza gukiranuka kose.” Ijambo riza ku muhanuzi, mu mazi.

Rero, ubwo Yabatizwaga, abantu bari batara-... Maze Mwuka Wera aramanuka, mu buryo butagaragariye bose, Yabonywe na Yohana.
Marayika w'Umwami Imana yashobora kuba ari hano muri uyu mugoroba, kandi wenda umuntu umwe yamubona, wenyine.
Uwo Mucyo, iyo Nyenyeri yaciye hejuru ya buri kigo cy'ubushakashatsi, aho ba banyabwenge bakurikiraniraga; nta kigo cy'ubushakashatsi na kimwe cyagize icyo kibimenyaho, nta undi wayibonye, habe na busa, ariko bariya banyabwenge, kuko bari barahawe kuyibona, barayibonye. Yari Ibabereye icy'ukuri.

Ubwo Umucyo, Inkingi y'Umuriro ijugunya Pawulo hasi mu nzira ijya i Damasiko, amenya ko yari ari mu Bwiza bw'Imana. Noneho, uwo Muheburayo ntiyashoboraga kwita undi mwuka uwo ari wo wose ati: “Mwami”. Ikimenyimenyi, yari azi ko yari ya Nkingi y'Umuriro yari yarayoboye ubwoko bwe bambuka ubutayu. Avuga ati: “Uri Nde Mwami?”
“Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?” Avuga ati: “Ndi Yesu.”

Yesu avuga ati: “Navuye ku Mana kandi Nsubiye ku Mana.” Yari wa Muriro wari mu gihuru cyagurumanaga, Uwayoboye Mose mu butayu, kandi Yasubiye muri iyo Shusho. None ubu, nguyu mu nzira ijya i Damasiko, yanyukanyukiwe hasi. Kandi abantu bose bari bamushagaye ntibigeze babona iyo Nkingi y'Umuriro. Kandi Byafatikiraga cyane Pawulo ku buryo Byamuhumye, maze bakamurandata kugeza mu nzira yitwa Igororotse, i Damasiko. Yari impumyi. Ananiya, umuhanuzi, hariya, yabonye mu iyerekwa, yaragiye maze amurambikaho ibiganza, yakira Mwuka Wera, maze imboneranyi zirahunguka zimuva ku maso hanyuma ashobora kongera kubona. Byari bimubereye ibifatika ku buryo byamuhumye, kandi hagati aho, nta n'umwe mu bari bamugaragiye wamenye ko Yari ari aho, ntibashoboraga kumubona.

N'ubu-n'ubu ni ko bimeze muri uyu mugoroba! Hari umuntu umwe, wiyicariye hariya, ushobora kuzana Imana mu rubuga, naho abandi ntibagire icyo barabukwa. Murabona, kumenya Imana! Kandi Yesu, ubwo Yari ari hano mu isi, kandi Amaze gusohoza Ikimenyetso BIbiliya yari yaravuze ko Yajyaga gukora; ntibyabateye kumumenya, kuko bitari bihuye n'imihango yabo. Ku bwa kiriya gisekuru, Ntiyagombaga kuza ngo Akore ibyari byarakozwe na Mose. Yagombaga kuza kandi Akabyarwa n'umwari. Kandi Ya-... kandi dushingiye ku Gutegeka kwa kabiri 18:15, Yagombaga kuba ari Umuhanuzi. Kandi Yakoze neza neza iriya mirimo na biriya bimenyetso.

Abayuda bahoraga bashakisha ibimenyetso. Ni uko bigishijwe, kutigera bagendera ku mbwirwaruhame za kinyamashuri; Abayuda bari bazi neza ibirenze ibyo. Abagiriki barabyigishaga. Ariko nta mbwirwaruhame za kinyamashuri, ah'ubwo ku bimenyetso. “Twereke ikimenyetso.” Abo bantu, umwe yavuze ati: “Rabbi, cyangwa Mwigisha, twereke ikimenyetso.” Bashakaga kumenya. Kandi Yari yaramaze kubereka Ikimenyetso, none bashakaga ubundi buryo bw'ikimenyetso, ariko Yashoboraga kubereka Ikimenyetso cya kiriya gihe cyonyine.

Ni byo Agikora na none. Uku gucuncumurwa kwa Mwuka Wera ni cyo Kimenyetso cyo kutubonekera Kwe, muri iki gisekuru, nk'uko Yasezeranye. Bashaka ikimenyetso. Kandi Yabahaye Ikimenyetso cy'Ibyanditswe, ah'ubwo bagashaka ikimenyetso gitandukanye. Ni aho abantu benshi ba none bagiye kurindagirira. Murabizi, Izamurwa rishobora kuba, kandi mutekereze akababaro k'ibyo. Hinga nsubire aho Yesu, aho...

Yohana yohereje abigishwa be kureba Yesu, niba Yari We Mesiya cyangwa Atari We. Icyo gihe, Yakoze ibintu byinshi. Ubwo abigishwa batandukanaga na We, ngo babwire Yohana ibyo bari babonye, Yesu yabwiye abari bicaye aho. Avuga ati: “Ni iki mwagiye kureba mu butayu? Ni iki mwagiye kureba ubwo Yohana yariho abwiriza? Mwaba mwaragiye kureba umuntu wambaye imyenda y'ibitare, n'ibindi, cyangwa imyenda y'igiciro?” Avuga ati: “Ni aba-... mu ngoro z'abami. Bahamba abapfuye, kandi bagasoma impinja, kandi bagashyingira abato, n'ibindi, ni ibyo. Ntibazi uburyo barwanisha inkota amaboko yombi.”

Avuga ati: “Ni iki mwagiye kureba? Urubingo ruzunguzwa n'umuyaga”, ni hagira umuntu cyangwa itsinda rimuha udufaranga twisumbuye, azamukurikira aho kwitaba umuhamagaro w'Uwiteka? Yohana ntabarizwa muri abo! Hari uwamuyobya amubwira ati: “Turaguha ibiruseho ni wihakana Ibi cyangwa biriya”? Yohana ntabarizwa muri abo! Avuga ati: “Ni iki mwagiye kureba, umuhanuzi?” Avuga ati: “Mbabwiye nti: arenze kuba umuhanuzi! Kandi niba mushobora kumwakira, ni we umuhanuzi yavuzeho ati: Dore, Nohereje integuza imbere Yanjye, izategurira inzira.” Kandi ni muri Malaki 3 Yabikoreye.

Igihe kimwe abigishwa bamubajije bati: “Kuki abanditsi bavuga ko Eliya agomba kubanza kuza”? Yesu abasubiza ati: “Yaraje ntimwabimenya.” Hanyuma basobanukirwa ko yari Yohana Umubatiza. Ziriya ntore z'intumwa ntizashoboraga kubona uwo Yari we. Yari we Eliya wavugwaga.

Noneho, murebe. Mwaba mubizi? Ukuza k'Umwami kuzaba ari ukuza ko mu ibanga. Avuga ati: “Ababiri bazaba bari mu gitanda maze umwe agende undi asigare.” Iryo ni ryo joro. “Ababiri bo mu murima, umwe azagenda undi asigare.”
Mwaba mubizi, hari abantu benshi, bapfa buri munsi ku isi, ku buryo ari nta washobora kubabara. Igihe kimwe, wabona hari abavuze bati: “Sawa, waba ushaka kuvuga ko imibabaro, yatugezeho ubungubu? Natekerezaga ko Itorero ryakagombye kugenda mbere y'imibabaro.” Nta byo bazi kandi ntibasobanukirwa ko Izamurwa ryashobora kuba ntibabimenye. Ni igenda mu ibanga ry'Itorero.

Kandi mubitekerezeho. Abantu bazakomeza kubwiriza, bavuga ko bizera ko bakijijwe, kandi bongerwa ku itorero kandi bubaka insengero kandi bakomeza batyo nk'uko babigenje igihe cya Nowa, n'ibindi, kandi batabizi. Kandi Izamurwa rizaba ryarabaye. “Ryamaze kuba ntimwabimenya.” Amagana y'abantu baburirwa irengero mu isi abantu ntibamenye aho bagiye, ntibagishobora kubabona. Hari uwagiye ahantu hamwe. Ntibateze kongera kumva aho bavugwa. Kandi ibyo bishobora kuba Izamurwa.

Ndababwira, ncuti, byonyine kuko turi bamwe mu bagize urusengero, cyangwa ikindi gisa n'icyo, ibyo nta cyo bitubwiye. Mwari mukwiye kwihambiriraho iki cyikingizo. Mwari mukwiye gufata iri Jambo ry'Imana uko Ryakabaye maze ukaritsimbararamo, hanyuma ukareka gukorera hano nk'uko Hollywood igenza. Byinjiye mu rusengero, kandi biteye isoni. Ariko Hollywood irashashagirana; itanga umucyo utera ibishashi, kandi itorero rya none rigerageza kwigereranya na Hollywood. Kristo ntari muri Hollywood. Kristo ari mu muntu. Hollywood irashashagirana mu gihe Ubutumwa Bwiza bumurika bwiyoroheje. Imana nta bwo iri aho hantu heza kandi hanogerejwe n'ibyo bintu byose tubona. Iza Yiyoroheje, mu ishusho yo guca bugufi n'ubugwaneza, maze Ikanyura rwagati muri twe.
Kandi niba muzi Ijambo, muzayibona. Ufite ugutwi, niyumve icyo Mwuka abwira amatorero, murabona.

----
Noneho, ikibabaje, ni uko Abapantekote bahindutse idini batyo. Nimurebe igihe turimo, ni iki iki gihe cyasezeranijwe. Tugeze he? Twateye agatambwe. Inkingi y'Umuriro ikomeje kujya imbere, kandi abana ba Isirayeli bakomezanyaga n'Inkingi y'Umuriro, cyangwa bagasubira mu Egiputa. Tugomba gukomezanya n'Ijambo. Kandi uyu munsi duhindutse abanebwe! Itorero rihindutse iry'isi no kutagira icyo ryitaho, none ibitekerezo byabo byayobejwe na televiziyo, na “We love Suzy” [“Dukunda Suzy”, filimi y'uruhererekane y'inyamerika.-U.I] na buriya buryo bw'imisazirwa, kandi baguma i muhira. Bigaragaza aho imitima y'abantu iherereye. Ushobora kubabwira ko ibyo bintu atari byo maze bagatekereza ko wasaze. Ni ibiki? “Abantu bikundira ibibanezeza kurusha uko bakunda Imana.” Murabona?

Yoo! Ikinezeza gihebuje ibindi namenya ni ugusenga kugeza ubwo mbasha kubona ko ndi mu Bwiza bw'Imana, kandi nkabimenya. Ntekereza ko ibyo byakagombye kuba uguhimbarwa kw'Itorero, ni ukuhaba kwa Mwuka Wera, kubona ya Mana yatanze Isezerano ihagaze rwagati muri twe, twumva Ubwiza Bwayo tukanabona Ijambo Ryayo, kandi tukabona Rihamijwe. Ibyo byakagombye gutanga ukwizera guhagurutsa ibirema, guhumura impumyi, kukazibura ibipfamatwi kukanavugisha ibiragi.

Soma konti yuzuye muri...
Kugaragara kw'Imana Kutamenyekanye.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.

Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi kandi mwamurebye.”

Yohana 14:6-7


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDFs Icyongereza)

Chapter 9
- The Third Pull

(PDF Icyongereza)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)
Aho inkota yagaragaye.

Mugabo, Ese Iki Ni
Ikimenyetso cy'Imperuka?

(PDF) Musozi Sunset.
Aho igicu cyagaragaye.


 


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.