Ubutumwa bwo kurenga kw'izuba.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Igihe cya nyuma urukurikirane.

Musozi wa Sunset.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ni iki gikurura ku musozi?

Nta gihe kirekire gishize, nari mpagaze kuri uru ruhimbi, Umwuka Wera yaravuze ati: “Hazabaho umunsi bazashinga inkomangizo imbere y'inzu yawe, bazarandura uruzitiro rwawe. Ndetse, ibyo - ntuzabigire ikibazo, ntuzarakare”. Nabonye uruzitiro rwanjye ruranduzwa kandi rushingwa ku musozi. Nabonye umusozi imbere yanjye, ucukuwe, imiharuro n'ibindi bintu byari aho, aho ikintu cyari cyabigabanyijemo utubanza duto. Aravuga ati... Ndareba kandi hari Akagegera (Ricky) kaje aho, gahirika urwo ruzitiro, kakoze ibyo. Naravuze nti: kuki utabimbwiye? Nabonye kansuzuguye, bituma ngakubita. Kandi igihe byabaga, naravuze nti: “Sinongeye kubikora kuva aho mviriye ku kibuga cy'imirwano, ariko nifuzaga ko gusa wamenya...” nuko ngikubita umugeri. Kandi nyuma yo kugakubita hasi, ndakabyutsa ndongera ngakubita hasi. Nakabyukije inshuro eshatu cyangwa enye, bwa nyuma nakohereje ku musozi n'umugeri. Nyuma, nagiye aho, ndavuga nti: “ibyo si byiza”. Noneho, ndagahagurutsa kandi ngafata ikiganza, ndavuga nti: “Sinkurakariye, ariko nashakaga ko gusa umenya ko udashobora kumbwira gutyo”. Noneho, igihe nahindukiraga, nkagaruka, Umwuka Wera yari aho, ku ruzitiro, Yaravuze ati: “Noneho, bice ku ruhande. Igihe iyo nkomangizo izashingwa, uzajye mu Burengerazuba”.
Iki gitabo ni cyo nkeneye,
Iki gitabo ni uburyo bwiza,
Inzira igaragaza uko twarwanya imibabaro yacu. Amina!
Kandi ik'igitabo ni Ijambo, kandi iri Ijambo ni Imana. Kizababwira icyo gukora kugira ngo murwanye ibibatera umubabaro.

Hashize imyaka itatu, numvishe inshuti yanjye, umuhanga mu gushushanya inyubako z'umugi, yari arimo gushinga inkomangizo, atuye aho hasi, ku muhanda w'iwanjye. Nagiye aho, ndabaza nti: “Muri mu biki Mud?” Ni umuhungu w'Umugabo King, inshuti yanjye bwite.
Arasubiza ati: “Billy, tugiye kwagura uy'umuhanda”.
Mwese murabyibuka. Naravuze nti: “Birashoka ko byaba ari iteme”. Nari nabibwiye mwene Data Woods. Naramubwiye nti: “Rinda ubutunzi bwawe. Birashoka ko ir'iteme ryanyura aha, cyangwa ikintu nk'iki”. Umuhanda wari warasenyutse; amatafari n'amabuye anyanyagiye hose. Noneho aravuga ati...
Ndavuga nti: “Rinda ubutunzi bwawe”. Ubwo, igihe na...
Umugabo King ambwira ko byagombaga kuba. Ninjiye mu nzu, mbwira umugore wanjye, wari wicaye aho, nti: “Mukunzi, hari ikintu cyanditswe ahantu ku bijyanye n'ibyo. NI KO UWITEKA AVUZE”.

Ninjiye mu nzu, mfata igitabo cyanjye, ndagisuzuma, hari handitsemo ngo: “Bizaba...” nyuma y'imyaka umunani!
Noneho igihe nabibonaga, naravuze nti: “Mukunzi, ubu noneho ni cyo gihe ngo tujye mu Burengerazuba”.
Iminsi ibiri nyuma y'ibyo, narimpagaze mu cyumba, mu gitondo, mu masayine, ninjira mu Mwuka w'Imana; mbona itsinda ry'inuma nto ziguruka, narebye ibyo bisiga bito. Murabyibuka. Nabonye Abamalayika barindwi mu ishusho ya piramide baza bansanga bihuta cyane. Yaravuze ati: “Uzagane i Burengerazuba, uzajye i Tucson; uzaba hafi ku birometero 64 mu Majyaruguru y'i Burasirazuba kandi uzaba uri gukura ku myenda yawe ibishokoro, cyangwa bullheader. Nk'uko babyita hariya.

Mwene Data Fred Sothmann, wicaye aho uri kundeba ubu uy'umwanya, yari ahari icyo gitondo. Nari nabyibagiwe.
Naravuze nti: “Habaye guturika kumvikanye nk'igishyitsi cy'isi, ibyo byanyeganyije hafi ibintu byose byari mu gihugu. Simbona ukuntu umuntu yashobora kubirokoka”. Nagize ubwoba. Nari ndi i Phoenix. Mwese, munyumva uyu mugoroba, mumpamirize aho. Nari nigishije kuri icyo kintu ubutumwa buvuga ngo “Bagabo, ni gihe ki?” Turi he? Nagiye i burengerazuba. Benshi muri mwe, mufite iyi bande, benshi muri mwe mwumvishe ibyo bivugwa, umwaka umwe cyangwa mbere cyane yuko biba.

Nagiye mu burengerazuba, nibiza ibyagombaga kuba. Umunsi umwe, nakiriye umuhamagaro w'Umwami. Nabwiye umugore wanjye, naravuze nti: “Mukunzi, ndi... akazi kanjye wenda kararangiye”, sinarimbizi. Ndavuga nti: “Njye... Imana wenda irangizanije na njye ubu, ngiye gutaha mu Rugo. Wowe, genda ushake Billy, fata abana, Imana izabacira inzira, mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Jya mbere kandi utunganire Imana. Uzakore uko ushoboye abana barangize amashuri, uzabarere mu gutinya Imana”.
Aravuga ati: “Bill, ntuzi - ntuzi niba ari ukuri”.
Ndavuga nti: “Oya, ariko umuntu ntiyashobora kubirokoka”.
Mu gitondo, Umwami arankangura, Aravuga ati: “Zamuka aho i Sabino Canyon.” Mfata igice cy'urupapuro na Bibiliya yanjye.
Umugore wanjye arabaza ati: “Ugiye he?” Ndavuga nti “Simbizi. Ndabikubwira ningaruka”.

Nzamuka mu Kibaya, ndurira kugera aho ibizu byagurukaga impande zose. Mbona ifumberi yari iri aho. Ndapfukama ngo nsenge, kandi nzamura ibiganza byanjye, noneho Inkota ikubita ikiganza cyanjye. Ndeba impande zose. Ndatekereza nti: “Ni ibiki?” sindi njyenyine. Reba iyi nkota mu kiganza cyanjye, ityaye, icanye, ishashagirana nk'izuba. Ndavuga nti: “Noneho, nta muntu uri iruhande rwanjye ku birometero aha hejuru cyane muri iyi manga. Ibi byaba bivuye he?”
Numva Ijwi rivuga riti: “Ni Inkota y'Umwami”.
Ndavuga nti: “Umwami w'umuntu ugenda ku ndogobe n'inkota”.
Ara - Ijwi riragaruka, riravuga riti: “Si inkota y'umwami, ahubwo ni Inkota y'Umwami, Ijambo ry'Umwami”. Aravuga ati: “Witinya, ni ugukurura kwa Gatatu gusa. Ni igihamya cy'ubukozi bwawe.”

Najyaga guhiga n'inshuti yanjye, ntazi ikigiye kuba. Umuntu aranterefona, ni uwari wandwanyije ku bijyanye n'ifoto ya Malayika w'Umwami, uwari wayifashe. Nagombaga kujya i Houston, ku bw'umuhungu we, kuko yagombaga kujya mu bagororwa bagomba kwicwa kandi yagombaga kwicwa umunsi runaka. Ansanga aho, arandamutsa, aravuga ati: “Mubitekerezeho, umuntu narwanyije aje kurokora umuhungu wanjye w'ikinege!” Ishyirahamwe rirengera ikiremwa muntu rimpa icyo bita Oscar, cyangwa sinzi uko mubyita, kuko narokoye ubuzima.

Nyuma, twaratashye, nazamutse ku musozi kugira ngo mpige. Aho, Mwene Data Fred na njye, mu gitondo, igihe nasohokaga, kandi na - nafashe pecari yanjye, noneho ndareba, mbona aho abandi baganaga. Ndavuga nti: “Mwene Data Fred, wowe uzajye kuri uriya musozi mu gitondo kare, nimugoroba, nzajya ku wundi. Sinzarasa isatura, sinzayica. Ariko niba uy'umukumbi, niziza muri iki cyerekezo, nzarasa imbere yazo, ubwo zizahindukira”.

Mwene Data Fred ajya aho kandi nta satura zari zihari. Ampa ikimenyetso n'ikiganza, ndamubona. Manuka mu kibaya, muri ibyo byobo binini, izuba ryarimo rirenga. Nagiye ku rundi ruhande rw'umusozi nta kintu ntekerezaho kijyanye n'ubuhanuzi. Ndicara, ntegereje, nduhuka; ndatekereza nti: “Byagenze gute kuri iz'isatura”.
Mfata intuza yanjye... ndicara, amaguru asobekeranye nk'uko Abahinde babigenza, murabizi. Ndeba ku kuguru k'umwenda wange wa siporo, hariho igishokoro. Nkikuraho. Ndavuga nti: “Ntibisanzwe! Dore ndi hafi kuri mayilo 40 [km 64 - N.D.T.] mu majyaruguru y'uburasirazuba ya Tucson. Agahungu kanjye Yozefu kicaye aho kantegereje”. Mu gihe narebaga, mbona umukumbi w'isatura uhinguka muri hafi yade 1000 [km 1 - N.D.T.] uza aho ndi, hejuru y'umusozi, njugunya igishokoro hasi. Ndavuga nti: “Ngiye kuzifata. Ndajya gushaka Mwene Data Fred kandi ndafatisha igice cy'urupapuro kuri iyi ocotillo [Ubwoko bw'igiti cyo mu butayo bwo mu majyepfo y'uburengerazuba ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. - N.D.T.] kugira ngo menye inzira ngomba gufata, noneho tujye gushaka Mwene Data Fred.
Noneho ntangira kuzamuka umusozi n'imbaraga niruka cyane uko mbishoboye ku rundi ruhande. Ako kanya, ntekereza ko umuntu yandasheho. Sinari nigeze numva guturika nk'uko; ibyo byanyeganyeje igihugu cyose rwose. Kandi, igihe ibyo byabaga, hari itsinda ry'Abamarayika barindwi bari bahagaze imbere yanjye.

Mpura na Mwene Data Fred n'abandi nyuma gato. Arabaza ati: “Byari ibiki?”
Ndasubiza nti: “Byari ibyo.”
“Ni iki ugiye gukora?”
“Gutaha mu rugo. Kuko NI KO UWITEKA AVUZE, ubwiru burindwi bwahishwe muri Bibiliya iy'imyaka yose, ay'amadini n'ibindi, Imana igiye kudufungurira ub'ubwiru burindwi mu bimenyetso birindwi!”
Hari urwo ruziga rwazamukaga ku isi, rukoze ikintu kimeze nk'igicu. Igihe ibyo byabaga, bizamuka neza biringaniye mu musozi, bitangira gukora uruziga rujya mu burengerazuba, biturutse mu cyerekezo byaturutsemo. Abahanga babivumbuye nyuma gato, byapimaga mayilo 30 [km 48 - N.D.T.] z'ubugari, bimeze neza cyane n'ishusho ya piramide.

Noneho undi munsi, mpagarara aho, mpindukiza ifoto iburyo, aho hari Yesu nk'uko Yari mu Bisekuru Birindwi by'Itorero, afite umusatsi w'umweru kugira ngo agaragaze Ubumana bw'Ikirenga. Ni Alufa na Omega, Ni Itangiriro n'Iherezo; Ni Umucamanza w'Ikirenga w'Iteka ryose, Uhagaze aho, Yahamirije Ubutumwa bw'iyi saha. Kandi hazaba Umucyo w'igihe cya nimugoroba! Ibyo byose bisobanuye iki? Byari ibiki?

Nagiye Iburengerazuba. Nyuze hariya, kuri uy'umusozi, hamwe na Banks Woods; Aravuga ati: “Tera ibuye mu kirere. Bwira Umugabo Woods uti: ‘NI KO UWITEKA AVUZE, uzabona Ubwiza bw'Imana’”.
Bucyeye bw'aho, mu gihe nari mpagaze aho, haza inkubiri y'umuyaga, isimbutsa imisozi. Amabuye agabanya agasongero k'ibiti ku birenge 3 cyangwa 4 [cm 90 cyangwa 120 - N.D.T.] hejuru y'umutwe wanjye. Habaho guturika gutatu gukomeye, bene Data biruka bagwirirana. Hari hafi abantu cumi na batanu bari bahagaze aho, abavugabutumwa n'abandi. Arabaza ati: “Ibyo ni ibiki?”, “'Ibyo ni ibiki?” Ndasubiza nti: “Urubanza rukubise Igice cy'Uburengerazuba”.

Hafi iminsi ibiri nyuma y'ibyo, Alaska yenda hafi kumirwa n'umutingito w'isi. Uriya Mucyo ni uwuhe ku Musozi wa Sunset [Umusozi w'aho izuba rirengera - N.D.T.], mu ishyamba rya Coronado muri Arizona? Ik'ikintu kidasanzwe cyabereye aho ni ikihe, cyatumye abantu bava Iburasirazuba bajya i Burengerazuba, kandi bakayora amabuye yari ari aho, aho Ibyo byakubise? Kandi buri rimwe muri yo, buri buye ibyo byaranduje ryari rifite imfuruka ishatu kuri ryo. (bitatu bikoze kimwe.) Baryamye ku meza, ku buremere bw'impapuro, mu gihugu cyose. Ik'ikintu kidasanzwe ni ikihe ku Musozi wa Sunset, mu ishyamba rya Coronado?

Junior Jackson ari kumva; muribuka inzozi yagize, nkazisobanura nti “Tugana mu kurenga kw'izuba?” Kandi ibyo byabereye ku Musozi Sunset. Ni igihe cy'umugoroba, igihe cyo kurenga kw'izuba. Ubutumwa bwo kurenga kw'izuba, kw'iherezo ry'amateka, cyangwa ahubwo kw'iherezo ry'ubuhanuzi, burasohoye. Kandi hazabaho Umucyo mu gihe cy'umugoroba, ku Musozi wa Sunset, mu ishyamba rya Coronado, kuri km 64 mu majyaruguru ya Tucson. Murebe ku ikarita, murebe niba Sunset Peak [Agasongero ko ku musozi aho izuba rirengera - N.D.T.] katari aho ngaho. Ni aho rwose byabereye. Sinari nigeze mbimenya mbere y'uwo munsi.

Ibintu byose... Ibyo ntibipfa na rimwe. Ibyo byihishura mu buryo budahinduka. Kuva mu gusohora kw'ikintu ubwacyo kugeza kw'ifoto igaragaza Yesu ari kutureba; none n'ubu ni kimwe neza no ku Musozi wa Sunset, umucyo w'izuba rirenga. Umucyo w'umugoroba waraje, Imana yihamiriza Ubwayo. Ibi ni ibiki? Ni igisobanuro cy'uko Imana na Kirisito ari Umwe. “Umweru” - ni bangahe babibonye, umusatsi w'umweru kuri We, nk'uko twabivuzeho mu Byahishuwe 1? Murabona, Ubumana bw'Ikirenga, Ubutware bw'Ikirenga, nta rindi ijwi, nta yinda mana, nta kindi kintu! Muri We hatuye mu buryo bw'umubiri kuzura k'Ubumana. Abamarayika ubwabo bari bakoze ishusho y'umusatsi We. Amina.

Byagenze gute ku Musozi Sunset? Ni Imana ihamya Ijambo Ryayo. Ni yo mpamvu habayeho uko guturika kose. Murebe, ni Imana iriguhamya na none Ijambo Ryayo ryasezeranijwe mu Byahishuwe 10:1 kugera kuri 7: “Ahubwo mu minsi y'ijwi rya marayika wa karindwi, ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw'Imana buzaba busohoye.” Ubwiru bwahishwe bw'Ibyahishuwe 10: 1 kugeza kuri 7, Ubutumwa bw'igisekuru giheruka cy'itorero. Ibyo bisohoza neza Mutagatifu Luka 17:30, muri ik'igisekuru: “Umunsi Umwana w'Umuntu azahishurwa”.
Kandi hazahaguruka abahanuzi b'ibinyoma na ba Kirisito b'ibinyoma bazakora ibimenyetso bikomeye n'ibitangaza kugeza aho bayobya n'Abatoranijwe, bibaye byashoboka. “Abantu bazaba na none mu gushidikanya. Kandi, nk'ibisanzwe, Itorero riri naryo mu rujijo.

Kandi muri ik'igihe ubumenyi, hose i Tucson bandika amakuru kandi bakayasohora mu kinyamakuru. Aho, kure ku Musozi Lemmon, izo kamera zikomeye ntizabibonye bizamuka aho, aho twari duhagaze kandi bikomeza mu burengerazuba. Byerekana ko igihe kirangiye. Ibyo bishobora kuhirukanka gusa igihe kigufi. Ni ku gice cy'uburengerazuba. Urubanza rwakubise rwose mu cyerecyezo kimwe aho ibyo byagiye. Bizamuka rwose hejuru ya Phoenix, rwose ku rundi ruhande, hejuru ya Prescott kandi no hakurya y'imisozi ugana ku Gice cy'Uburengerazuba, uwo mwanya hejuru ugana... Byajyaga he? Uwo mwanya muri Alaska kandi byaturitse nk'inkuba bigana muri icyo cyerekezo.

Kandi ababyitegereje n'abandi bose barakibaza ibibazo, ubushakashatsi bw'abanyabwenge buragerageza kuvumbura ibyari byo. Ni hejuru cyane kuburyo hataboneka igicu, igicu cyoroshye n'ibindi, aho hejuru. Ibyo byakoze iki? Ibyo biri he? Bose bari mu rujijo ku bijyanye n'urwo Ruziga rushashagirana rudasanzwe ruhagaze aho mu ijuru nk'uko bari bameze igihe abanyabwenge bazaga, bakurikiye inyenyeri, kandi babaza bati: “Umwami w'Abayuda umaze kuvuka ari he?” Ibi ni ibiki? Imana isohoza Ijambo Ryayo: “Kandi Ikiremwa cyo mu ijuru kizasohoka kwa Yakobo”.

Kandi Imana yo mu ijuru yasezeranye ko igihe cy'umugoroba kizagira imicyo y'umugoroba. Hashize imyaka itatu, ub'ubwiru bwari ubuhanuzi: ‘Mugabo, ni gihe ki?’ Ariko noneho, ni amateka. Byararangiye. Isezerano ryarasohoye. Mugabo, ni gihe ki kandi uku gukurura ni ukuhe? Ni Imana isohoza Ijambo Ryayo! Uko yari iri ejo, ni ko Iri uyu munsi kandi ni ko Izahora iteka ryose.

Soma konti yuzuye muri...
Ni iki gikurura ku musozi?


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Nuko uwo munsi ntihazabaho umucyo urabagirana, kandi ntuzaba ikibunda.

Ahubwo uzaba umunsi umwe uzwi n’Uwiteka, utari amanywa ntube n’ijoro, ariko nibigeza nimugoroba hazaba umucyo.

Zekariya 14:6-7


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDFs Icyongereza)

Imana Irihisha,
Ikihishura mu Guca
Bugufi.
(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)


 


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.