Ubuturo bw'igihe kizaza bw'Umukwe wo mu ijuru n'Umugeni wo ku isi.
<< ibanjirije
rukurikira >>
Ijuru rishya n'Isi nshya.
William Branham.Soma konti yuzuye muri...
Ubuturo bw'igihe kizaza bw'Umukwe wo mu ijuru n'Umugeni wo ku isi.2 Petero 3:5-7,
5 Nuko biyibagiza nkana yuko ijuru ryahozeho uhereye kera kose, n'isi yakuwe mu mazi ikazengurukwa nayo ku bw'Ijambo ry'Imana,
6 ari byo byatumye isi ya kera irengwaho n'amazi ikarimbuka.
7 Ariko ijuru n'isi bya none, iryo Jambo ni ryo na none ryabibikiye umuriro uzatera ku munsi w'amateka, urimbura abatubaha Imana.Mbega isezerano, ry'aba bahanuzi n'aba banyabwenge bakomeye, aba bigisha ba Bibiliya, hashize igihe kirekire, mu minsi ya kera, babonye uwo Munsi uhebuje uza! Tugendeye kuri iyi mirongo, umuntu yashobora gutekereza, cyangwa akajyanwa ku kwizera ko umubumbe wose, iyi si, izarimburwa.“ Nzarema Ijuru Rishya n'Isi Nshya,” murabona, ko ijuru rizashira n'isi izashira, bikurweho neza. Ariko mukubisuzumira hafi, hamwe no gufashwa n'Umwuka Wera, dushobora kubona Ukuri kuri iyi nsanganyamatsiko; ni byo tugiye kwiga.
Ni ikirere gusa kibikikije, n'icyaha kiri ku isi bizarimburwa. Murabona? Noneho, turumva ko ijuru, bishatse kuvuga “ikirere cyo hejuru”.
Bikora iki? Bikora ko ubwo, ibi byose, iyo mishubi, n'indwara, n'urupfu, na politike, n'abanyabyaha, n'abanyabyaha kazi, n'imyuka mibi, ibi byose bizashira, bizakurwaho. Murabona? Ni gutya bigomba kuba, ubwo tuzaba aha ndetse. Turi bubihamishe Bibiliya. Ni aha ndetse tuzaba. Noneho, murebe, imishubi, mikorobe, indwara zose n'ibindi, bizakurwaho burundu. Ibi byose, uku kubaho kuri ku isi ubu, imikorere yakozwe n'ikiganza cy'umuntu, politike, icyaha, ubwoko bwose bw'imyuka mibi isi yanduye, n'juru ryose hejuru yacu aha byandujwe n'imyuka mibi. Noneho, tugiye kubibona mu burebure no mu bugari, murabona.
Ibi byose, bibaho mu ijuru, cyangwa ikirere, n'isi biriho ubu. Iyi si ifite ibyo bintu ubu, ariko si muri iyo ntego yaremwe. Ni icyaha cyayihinduye gutya. Murabona? Yaremwe n'Imana, Umuremyi. Ariko byose... Kandi imibiri yacu yose, tubamo ubu, yashyizwe ku isi igihe Imana yayiremaga, kubera ko muturuka mu mukungugu w'isi. Byase byashyizwe, aha. Igihe Imana Ubwayo yayiremaga, mwari mu gitekerezo Cyayo. Kandi muri We, Uwiteka Ukomeye, hari igitekerezo, ari cyo kimugaragaza. Kandi noneho, ni ku bw'icyaha ibi byose byabaye. Kandi Imana, muri iki gisekuru, iregeranya ibikoresho Byayo.
Satani aracyari aha. Ni ku bw'ibi ibi bintu byose biba. Aracyari aha, kandi imbaraga ze zose z'ikibi ziracyari aha. Murebe, ni ku bw'ibi ubu, isi yanduye cyane. Ni ku bw'ibi hari umwanda wose n'ibintu by'ubugoryi biba; amaraso atemba, intambara, politike, icyaha, ubusambanyi, ubwoko bwose bw'ubwando buba; ni ukubera ko ari Satani uyobora iyi si n'iki kirere. Muravuga muti: “Ikire-... ?” Yego mugabo!
Ijuru kimwe n'isi ubu byandujwe n'amadayimoni ashobora kuturega imbere y'Imana. Yesu arahari kugira ngo atuvuganire. Yego. Murabona? Mu gihe abarezi badahagarara gutunga urutoki, “bakoze ibi, bakoze ibi, bakoze ibi”, ariko Amaraso aratwikira buri munsi. Yaje gucungura iyi Ntore yabonye mbere. Ni ku bw'ibi byanduye cyane uyu munsi.
Aha, intumwa, muri Petero II, aha, igice cya 2, no ku mirongo ya 5 na... n'imirongo ya 5 na 6. Yego, ndabifite. Aravuga ku bice bitatu by'isi. Murabona, a - afatamo ibice bitatu. Murebe ukuntu abizana. “Isi ya kera yakuwe mu mazi”, noneho, ibi, yari isi yabayeho imbere y'umwuzure. Noneho, iriho, isi y'iki gihe turimo ubu, yayise “isi”. “Isi ya kera yakuwe mu mazi”, Itangiriro 1:2. Noneho, n'“isi”, iriho ubu. Noneho nyuma, aravuga kandi ku yindi, “isi y'igihe kizaza”, Isi Nshya. Isi eshatu; ibice bitatu by'isi.
Noneho murebe ukuntu Imana itwereka neza gahunda Yayo yo gucungura. Yoo, byujuje mu by'ukuri umutima wanjye ibyishimo, igihe nayibonaga, ukuntu itwereka neza gahunda Yayo yo gucungura, aho. Noneho, tugereranye ibyo tubona n'amaso yacu bwite. Icyo Imana yakoze kugira ngo icungure isi Yayo, Yakoze gahunda imwe kugira ngo icungure ubwoko Bwayo, kuko Imana idahinduka ntihindura n'imwe muri gahunda Zayo, cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose. Ni ikintu gihebuje cyane!
Uko Yatuyoboye kuri Yo, ku gicaniro muri twe, binyuze mu bice bitatu by'ubuntu; kimwe neza nk'uko Yayoboye isi mu bice bitatu, kugira ngo ize mu isi. Nk'uko Imana izaza mu isi nyuma yuko iyi izaba yaranyuze mu bice bitatu bitandukanye by'ubuntu. Nabyigishaga mu ntangiriro; sinigeze na rimwe mpinduka kuva icyo gihe. Ni Ijambo ry'Imana.
-----
Murebe, “Isi ya kera”, ya mbere y'umwuzure; “isi” iriho uyu munsi; n'Izaza. Noneho, igice cya mbere Itujyanaho... Murabona, Gahunda Yayo yo gucungura ni imwe neza mu bintu byose. Ikoresha uburyo bumwe. Ntihinduka na rimwe. Yaravuze iti, muri Malaki 3: “Ndi Imana, kandi Simpinduka.” Uburyo Ibikora, ni ukuvuga ngo, niba Yarakijije umuntu wa mbere Yigeze ikiza, n'Amaraso yamenetse y'Inzirakarengane, Izagomba gukiza ukurikiyeho; kandi bigomba kusaza ku bo Izacungura bose.Niba, mu gihe runaka, Yarakijije umuntu mu gihe cy'urugendo rw'ubuzima; byaba mu minsi ya Yesu, intumwa, abahanuzi, igihe icyo ari cyo cyose; igihe ibyangombwa bimwe byuzuye, Igomba kongera kubikora. Ni byo. Ntihinduka. Umuntu arahinduka, igihe kirahinduka, igisekuru kirahinduka, kugabura birahinduka, ariko Imana ihora ari imwe. Iruzuye. Mbega ibyiringiro byakagombye guha abarwayi!
Niba Yarigeze ikiza umuntu runaka, Igomba kongera kubikora igihe ibyangombwa bisa byuzuye. Niba Yarigeze, niba Yarigeze ikiza umuntu, Igomba kubikora ishingiye ku kintu kimwe cyatumye Ibikora inshuro ya mbere. Niba Yarigeze yuzuza umuntu Umwuka Wera, Igomba kubikora ishingiye ku kintu kimwe cyatumye Ibikora inshuro ya mbere. Niba Yarigeze izura umuntu mu gituro, Igomba kubikora inshuro ya kabiri, n'izindi nshuro, igendeye ku ihame rimwe.
Ntihinduka. Yoo, mbega ibyiringiro bimpa! Ni ibiki? Si mu gitekerezo cyakozwe n'ikiganza cy'umuntu, ikintu runaka amatsinda y'abantu yishyiriye hamwe; ahubwo Ijambo Ryayo ridahinduka. Muravuga muti: “Ese ni Ukuri?” Yaravuze iti: “Ijambo ryose ry'umuntu ribe ikinyoma, Iryanjye ribe ukuri.” “Kuko ijuru n'isi bizashira, ariko Ijambo Ryanjye ntirizatsindwa na rimwe.” “Ibyanditswe byose bitangwa no gusigwa, kandi rwose ni byiza kandi bigira umumaro wo kwigisha”. Kandi mwibuke ko “Ibyanditswe byose bizasohora”, buri gice.
-----
Mu Isi Nshya n'Ijuru Rishya, ntibizongera kuba na rimwe nijoro, igihe iyo Si Nshya izaza. Satani izabohwa... Satani, iracyari mu bwigenge ubu; ni umurezi. Ariko mu Isi Nshya, izabohwa noneho ijugunnye mu Nyanja y'Umuriro, muri uwo Muriro wera.Ubwo rero, muri iyo Si Nshya, tuyisuzume umwanya muto, ubu. Muri iyo Si Nshya, ijuru ntirizongera kwijima na rimwe; oya, ibi, biva ku muvumo, murabona. Nta na rimwe kwijima kw'ibicu biteye ubwoba. Imiyaga ntizongera na rimwe kuyikubura gutyo. Oya. Ntuzongera kuranduza ibiti, no kuranduza amazu, no guhirika ibintu. Imirabyo n'umujinya ntibizongera na rimwe gusohoka kwa Satani, aho, kugira ngo byice umuntu wigendera mu nzira, cyangwa bitwike inyubako. Murabona? Oya, ntibizongera na rimwe. Ntihazongera kubaho inkubi y'imiyaga izakubita, cyangwa imiraba na za serwakira, biranduza amazu, kandi bikica abana bato, n'ibindi. Oya - oya, ntibizongera kubaho. Kugira ngo bigerageze gusenya, ntibizongera kubaho. Satana yarirukanwe.
-----
Ndetse n'ibyo bintu, Satani, abanyabyaha, byarashize, by'Iteka; ntibizongera kubaho na rimwe. Byose... Murabona, Satani ntishobora kurema. Iyo biza kuba ari ko bimeze, yari bube Imana. Murabona? Ishobora gusa gucurika ibyaremwe. Kandi kuyoba kose, ibyayobejwe byose bizakurwaho. N'urupfu, ni kuyobywa k'ubuzima; kandi igihe kuyobywa kuzaba kurangiye, ntihashobora kungera kubaho urupfu. Ubusaza ni ikimenyetso cy'urupfu; kandi igihe ubusaza bwashiraga, ubuzima bwarinjiye. Ibimenyetso byose byo kuyobywa n'ibisigaye byose byarashize. Amahwa n'imishubi ni ikimenyetso cy'icyaha, “isi izavumanwa na bo”, kandi bizakurwaho. Indwara, yanyuze aho, izakurwaho. Urupfu ruzakurwaho. Amaraso yamenwe, bizakurwaho.Nta kindi kintu kizaza gukora kuri ako kanyatsi uretse kwera, Abacunguwe. Yoo! yo yo! Yego. Yoo, ndumva meza neza cyane. Imana, no kureba Kwayo; n'ibyaremwe Byayo by'uko kurema byacunguwe n'Amaraso Yayo Bwite. Byejejwe n'uburyo Bwayo Bwite bwo kweza; uburyo Bwayo bwica udukoko dutera indwara, bwica icyaha! Nk'iyo bari kwica udukoko dutera indwara, uburyo bwiza cyane bwo kwica izo mikorobe twigeze tugira, ni umuriro. Dushobora gufata ikintu icyo ari cyo cyose noneho tukacyojyesha amazi arimo isabune n'ibyo bintu byose by'ubutabire bavuga, ntibibikuraho na none mu buryo bwuzuye. Ariko muzagitwike rimwe!
Kandi igihe Umuriro wera w'Imana uzeza isi hamwe n'Ibintu by'ubutabire; Izaba yarazamuye Umugeni Wayo, uzashobora kwinjirana na Yo mu Ijuru, mu gihe byose biri kuba. Kugira ngo nyuma hagaruke ku isi, Ijuru Rishya n'Isi Nshya. Ubukonje bw'itumba ntibuzashobora kumugirira nabi. Ubushyuhe bw'iki ntibuzashobora kumugirira nabi. Ubutayu buzamera indabo zisa nk'iroza. Ntihazongera kuba icyaha cyangwa abanyabyaha.
Imana, n'Ibiremwa Byayo no kurema Kwayo bitura hamwe mu bwumvikane bwuzuye. Nk'uko ijuru n'isi ari umugabo n'umugore, kimwe na Krisitu n'Itorero, kandi bazahurira bose muri gahunda ikomeye kandi ihebuje yo gucungura, kandi bagarurwa uwo mwanya mu gituza cy'Imana. Murabibona?
Kandi, mu Isi Nshya, hari Umurwa Mushya. Yoo! yo yo! Mwumve neza, ubu. Ntimwibagirwe ibi. Yesu yavuze ati, muri Yohana 14, ko Yari agiye kuwutegura. “Ntimuzahagarike imitima yanyu.” Igihe Azagenda, “Mfite impamvu yo kugenda. Mwizeye Imana,” ni ko Yavuze, “Nanjye munyizere.” Ntibashoboraga kubona ko Yari Imana. Yaravuze ati: “Mwizeye Imana, noneho, munyizere. Kandi ngiye kubategurira Umwanya. Mu Nzu ya Data hari ubuturo bwinshi; mu Bwami bwa Data hari ingoro nyinshi.” Krisitu ni ho ari, ahugiye mu kubaka iyo Yerusalemu Nshya ubu. Noneho, mwumve neza. Mutuze. Nti, ntimubibure. Krisitu ari mu Ijuru, uyu munsi, mu gutegura Yerusalemu Nshya.
Nk'uko Imana yaremwe isi mu minsi itandatu, Yaremye isi mu minsi itandatu, cyangwa mu myaka ibihumbi bitandatu. Nk'uko yabivuze ati: “Ntimugomba kubiyoberwa”, twabisomye mu Byanditswe,“ imyaka igihumbi, ni umunsi umwe.” Kandi yaragiye, kandi Arigutegura Umwanya, urimo kubakwa kuva mu bihumbi n'ibihumbi by'imyaka, Ari gutegura Umwanya.“ Kandi igihe nzaba narigendeye, kandi nkaba maze gutegura umwanya, Nzagaruka, kandi Nzabatwara; kugira ngo aho Ndi muhabe na mwe.” Murebe, Umucyunguzi n'Abacunguwe!
Soma konti yuzuye muri...
Ubuturo bw'igihe kizaza bw'Umukwe wo mu ijuru n'Umugeni wo ku isi.