Igihagararo mu mubiri wa Kirisito.
<< ibanjirije
rukurikira >>
Ukugirwa Abana #3.
William Branham.Soma konti yuzuye muri...
Igihagararo mu mubiri wa Kirisito.Kandi noneho, intego y'ibi byigisho, ni ugushimangira abamaze kugera mu Gihugu. Intego y'uku kwiga k'Urwandiko rwandikiwe Abefeso, ni iyo Gushyira Itorero mu gihagararo Cyaryo, mu Mwanya Waryo muri Kristo. Ni urugero rw'Isezerano rya Kera, n'urw'Igitabo cya Yoshuwa, mu gihe Yoshuwa yari yatanze imigabane, - twarabibonye kucyumweru gishize, - mu gihe Yoshuwa yari yaratanze imigabane, yarahaye buri muntu umugabane we mu gihugu. Kandi yari yarabikoze ahumekewe.
-----
Sawa, byashoboka ko wazakora amakosa, kandi igihe cyose uzagira ikibi ukora, uzakibonera igihembo. Yego mugabo. Uzasarura icyo uzaba warabibye! Ariko ibi, nta ho bihuriye n'agakiza kawe. Iyo umaze kubyarwa na Mwuka w'Imana, uba ufite Ubugingo Buhoraho, kandi ntushobora gupfa nk'uko Imana idapfa. Uri urugingo rw'Imana, uri umwana w'Imana.Navutse ndi umwe mu ba Branham. Washobora kunyita irindi zina, nta cyo byampinduraho ngo ndeke kuba uwo mu muryango wa Branham. Byashoboka ko igihe kimwe isura yanjye ihindana cyane, narahinamiranye kubera rubagimpande, nkaba nagira impanuka y'imodoka ikanshwanyaguza, ku buryo naba nsa n'igikoko, icyaba gisigaye ni uko naba nkiri uwo mu ba Branham! Kubera iki? Hari amaraso ya Branham muri njye.
Ni cyo uri cyo. Kandi, igihe cyose Imana yakugize... Nyamara, wibuke, simbwira abari hanze ya Kristo. Ndabwira abari muri Kristo. Ni gute binjira muri Kristo? “Binyura mu Mwuka umwe!” M nkuru M-w-u-k-a... bishaka kuvuga: “Binyuze mu Mwuka Wera umwe rukumbi, twabatijwe twese, ngo tugire Umubiri umwe rukumbi.”... Ni gute tuwinjiramo? Byaba binyura mu mubatizo w'amazi? Rwose sinemeranya na mwe, ababatisite, na mwe Itorero rya Kristo; ntibinyira mu mubatizo w'amazi, ndabashwishurije! Muri 1Abakorinto 12, handitswe ngo: “Ni Mwuka umwe, Mwuka Wera, utwinjiza muri uwo Mubiri.” Kandi tuba mu mutekano nk'uko uwo mubiri uba uri mu mutekano. Imana... ni Yo yabisezeranye.
Bishoboka bite ko Imana yongera kumuciraho iteka kandi Yaragiye i Kaluvari? Yazamutse Gologota, Arakubitwa, Yuzura inguma umubiri wose, ntiyashoboraga gukira, ntiyashoboraga no kuvuga ijambo na rimwe, byendaga kugera aho. Ibyo byabereyeho iki? Yari yirengereye ibyaha by'inyokomuntu. Atabitewe no kuba umunyabyaha, Ahubwo abitewe no kuba “Yarahindutse icyaha” ku bwa njye na we. Ibyaha byo mu isi byose, uhereye kuri Adamu kugeza igihe Azazira, byari ku bitugu Bye. Si Umwana Wayo Imana yahanaga, Yahanaga icyaha. Murabona uburyo byari biteye ubwoba? Yari ariho aduhongerera. Yari ariho aducira inzira yo kurokokeramo, abo Imana yari izi, mu kumenya ibintu bitaraba Kwayo, ko bajyaga kubaho.
Sawa, rero, iyo muri, “mu Mwuka umwe, twabatirijwe kugira uriya Muburi, Umubiri umwe, ari Wo Kristo”, ni bwo tuba mu mutekano by'iteka ryose. Nyamara, ngicyo igisa n'igikora ikintu kidasobanutse, cyane cyane ku bizera b'abanyaruminiyani, bizera ko bagomba kugira icyo bakora, ko bagomba kugira icyo baratira Imana bagezeho. Ni gute byaba ibintu bibiri icyarimwe? Bibe ubuntu cyangwa imirimo, kimwe cyangwa ikindi. Ntibishobora kuba... ku bw'ibintu bibiri bitandukanye; bigomba kuba ku bw'ikintu kimwe.
Njye, yoo, njye, nta kindi mbasha kubona usibye ubuntu bw'Imana. Ni uko nteye. Nta gihe ntizeye ubuntu. Ku bwanjye, byose ni ubuntu, mu mpande zose, byonyine. Nta bwo ari, nda-nda... ndetse, mu buzima bwanjye, ubwo nari nkiri umwana muto, nta kindi nabonaga usibye ubuntu, ubuntu. Bavuga bati: “Nshimira mu mugongo, na njye nzagushimira mu wawe.” Mu by'ukuri, iyo mvugo iteye ubwoba. Ariko njye, wanshimira mu mugongo cyangwa utabikora, birampwaniye. Niba ukeneye ko ngushimira mu mugongo, ndawugushimira uko biri kose. Murabona, ubuntu. Yego mugabo. Murabona, ubuntu bukorera mu rukundo. Niba ubikeneye, uko waba ari nta cyo wigeze kunkorera kose, akaba a-ari nta ho duhuriye na we, niba ubikeneye, ndabikora uko biri kose. Ubuntu! Kuko ubikeneye!
Nari nkeneye agakiza. Nta kintu na gito cyari gihari cyashoboraga kunkiza. Nta cyo nashoboraga guhindura ku iherezo ryanjye, sinashoboraga kwikiza na busa. Ahubwo nari nkeneye agakiza, kuko nizeraga ko hariho Imana. Maze Imana yohereza Umwana Wayo mu mubiri usa n'uw'icyaha, kugira ngo Ababazwe mu mwanya wanjye, none narakijijwe, ni ku bw'ubuntu, kandi ku bw'ubuntu bwonyine, nakijijwe. Nta kintu na gito najyaga gushobora, cyangwa mwajyaga gushobora gukora ngo mwikize ubwanyu. Kandi abo Yamenye kera, mbere y'uko isi ishyirirwaho urufatiro...
-----
Hanyuma, imbere muri Yo, hari icyitiriro cyo kuba Umucunguzi. Byashoboka bite muri biriya biremwa, mu gihe ari nta cyaha na gito, habe n'igitekerezo na gito cy'icyaha, ngo hagire ikirimbuka? Ntibikabeho. Rero, icyajyaga gushobora kurimbuka cyagombaga kuremwa, kugira ngo Ishobore kuba Umucunguzi. Muri yo, hari Umukiza w'indwara. Mwaba mwizera ko ari Umucunguzi? Mwaba mwizera ko ari Umukiza w'indwara? Ariko rero, byajyaga kumera bite iyo hatajya kubaho icyo gucungura, habe n'icyo gukiza uburwayi? Murabona, hagombaga ikiremwa gityo.Rero, ariko Ntiyamuremye atyo, buriya, gusa Yahaye umuntu umudendezo w'amahitamo: “ni uhitamo iki, uzabaho, ni uhitamo kiriya, uzapfa.” Kandi umuntu wese uje mu isi aracyashyirwa imbere ayo mahitamo na n'ubu. Imana, mu kumenya ibintu mbere y'uko biba Kwayo, Yari izi uwajyaga kwakira n'utajyaga kwakira.
-----
Ku bw'ibyo, dore noneho Imana. Biratunganye, Yigaragaje nk'Imana. Biratunganye, Yigaragaje nk'Umucunguzi: abantu bari mu irimbukiro, maze Arabacungura. Biratunganye, Yigaragaje nk'Umukiza w'indwara. Icyo abantu bashobora kuvuga, nta cyo bihindura, ni cyo Ari cyo; uko biri kose ni cyo Ari cyo. Ni Uwiteka. Kandi Afite intego. Kandi intego Ye, yari, mu ntangiriro, kurema ibiremwa byajyaga kuyikunda bikanayiramya.Rero Yaremye ibiremwa, kandi ibyo biremwa byaraguye. Kandi buriya, Imana, nk'uko Itagira aho igarukira, Yararanganije amaso mu bihe uko biha ibindi, maze abona abantu bajyaga gukizwa bose. Abantu bose, Yari ibizi binyuze mu kumenya ibintu bitara-... bitaraba Kwayo. Ku bw'ibyo, iyo Iba yari izi, binyuze mu kumenya ibintu bitaraba Kwayo, uwajyaga gukizwa n'utarajyaga gukizwa, Yari ishoboye rero gutoranya. Rero, ijambo ntiriteye ubwoba, uko biri kose, si byo? Yari Ishoboye gutoranya, kuko Yari izi uwajyaga gukizwa n'utarajyaga gukizwa. Ku bw'ibyo, kugira ngo Yigarurire abari bagiye gukizwa, Yagombaga gutanga i-igitambo cy'impongano y'ibyaha byabo. Yoo, twashakaga, bibaye ibishoboka, kubona ibyo, ni imirongo mike gusa. Yadutoranirije Ubugingo Buhoraho, kuko Yari izi ko hari abajyaga kwiyanga; uko abana b'isi bajyaga gusuzugura iby'Imana, kuri bo nta na gito byajyaga guhindura, kuko bari abana b'Imana. Kandi abo, Yarabahamagaye.
Maze Yohereza Yesu, kugira ngo Amaraso Ye abe impongano, abe Amaraso y'impongano, abe ituro ry'impongano, cyangwa nko-nko kwemerwa, cyangwa nko kwezwa. Inzira isa n'uruganda yo kwezwa, mu buryo bukomeje... Si incuro imwe gusa, mu materaniro y'ububyutse, Ahubwo “Ahoraho ngo atwingingire”, akaba umukristo ahora yejejwe amanywa n'ijoro. Hari Amaraso ya Yesu Kristo adutera - adutera kwemerwa, binyuze mu musaraba, buriya... mu Bwiza bw'Imana, ayo Maraso, uko bukeye uko bwije, akomeza kutwezaho icyaha cyose. Kandi turarinzwe, mu bwugamo. Turinzwe dute? Na Mwuka Wera, mu Mubiri w'Umwami Yesu, mu mutekano. “Uwumva Amagambo Yanjye, akizera Uwantumye, afite Ubugingo Buhoraho kandi ntateze kuzanyura mu rubanza, Ahubwo yavuye mu rupfu agera mu Bugingo.” Nta rubanza! Umukristo ntateze kuzanyura mu rubanza. Kristo yamugiriyeyo. Umurengezi wanjye yagiye mu cyimbo cyanjye. Yarandengeye, Avuga ko nari injiji. Yabwiye Data ko ntari nkwiriye, ko nari injiji, Ahubwo ko Yankundaga, kandi akaba Yari yaragiye mu cyimbo cyanjye; Yaje kundengera, none ubu mfite umudendezo! Yego mugabo. None Yamennye Amaraso Ye, hariya, nk'impongano y'icyaha cyacu.
-----
Hanyuma, ukugirwa umwana, ugushyirwa mu mwanya. Noneho, Imana iriho irakora, Ikora ibi. Sawa, niba nshobora kubereka ibi, hanyuma turahita dukora; noneho umurongo wa 5, ndashaka kuwusoma.
Yagambiriye kera ku bw'urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw'ineza y'ubushake bwayo,
Imana inezezwa no gukora ubushake Bwayo, mu kutugira abana, mu kudushyira mu myanya. Nyamara, icyo Ikora ni iki? Ishyira Itorero Ryayo mu myanya. Icya mbere, Yahamagaye Itorero Ryayo, abametodisite, abaperesibiteriyani, abaluteriyani, ababatisite, Irabahamagara. Hanyuma, ni iki Yakoze? Yohereje Mwuka wera, maze Ibaha umubatizo wa Mwuka Wera.Mwebwe abapantekote, nashakaga ko muvana ibyo mu mitima yanyu. Pantekote si idini, pantekote ni umwitozo. Ni Mwuka Wera. Si idini. Ntiwashobora guhindura Mwuka Wera idini. Ntazabyemera. Sawa, mufite idini mwahaye iryo zina, ariko Mwuka Wera yiviramo maze Akabasiga aho, aho muri, igihe We, yikomereza kujya mbere gusa. Murabona? Pantekote si idini, pantekote ni umwitozo.
-----
Noneho, gutanga umwanya w'umwana. Icya mbere, nyuma y'aho umwana aziye, rero yari umwana, hanyuma, twabonye ko ari imyitwarire ye yamushyiraga mu gihagararo cyo kwemerwa nk'umwana, ni ukuvuga niba yaritwaraga uko bikwiye cyangwa ntabishobore.Kandi ni, ubupantekote... Noneho munyemere mbereke ko pantekote atari idini. Ababatisite bari hano ni bangahe, abahoze ari ababatisite, hanyuma bagahabwa Mwuka Wera, nimuzamure ibiganza. Murabona? Abametodisite bari hano ni bangahe, bahawe Mwuka Wera, nimuzamure ibiganza. Abanazareti bari hano ni bangahe, bahawe Mwuka Wera, nimuzamure ibiganza. Abaperesibiteriyani, bahawe Mwuka Wera? Murabona? Abaluteriyani? Andi madini, batagiraga aho bahurira na pantekote na busa, abari mu idini gusa, bakiriye Mwuka Wera, nimuzamure ibiganza. Murabona? Rero, pantekote si idini, ni umwitozo.
Rero, Imana yakwinjije mu Mubiri wa Kristo. None ubu ni iki Ikora? Nyuma y'aho ugaragarije ibihamya, ko wejejwe n'imyitwarire yawe myiza, ko wumvira Mwuka Wera, utitaye ku byo isi yashobora kuvuga.
-----
Ubuziraherezo, mugiye gufata izina rya “Data, Umwana na Mwuka Wera” mu kubatiza, igihe ari nta murongo n'umwe w'Ibyanditswe ubishyigikira, muri Bibiliya. Nashakaga ko hagira arikiyepisikopi cyangwa undi wese wanyereka, muri Bibiliya, aho baba baragize uwo babatiza mu izina rya “Data, Umwana na mwuka Wera”. Nashakaga ko hagira unyereka aho baba baragize uwo babatiza mu rindi zina uretse Irya Yesu. Irya Yohana ntiryari... Kubatizwa, bari barabatijwe, bizera ko Yari agiye kuza, gusa ntibari bazi uwo Yari we. Ariko, aho baboneye ibyo ari byo, byabaye ngombwa ko babatizwa bundi bushya, mu Izina rya Yesu Kristo. Nashakaga ko hagira uwa-... Nabajije Amateraniro y'Imana, abandi babwirizabutumwa, ababatisite, abaperesibiteriyani, n'abandi. Banga kugira icyo babivugaho. Nashakaga kureba Ibyanditswe. Hanyuma, ni njye “munyabikabyo”, yemwe, nyuma, ndi “umusazi”, nataye umutwe, ndi “ikigoryi”, ari nta yindi mpamvu uretse kubabwiza Ukuri? Buriya, mvu-mvugisha Ukuri, bene Data. Iyo umuntu yihaye Imana, ukwiye kuyiyegurira wese, uhereye kuri A ukageza kuri Z. Ushyizwe ukwawe. Uri ikiremwa gitandukanye.Hahamagawe benshi, ariko abatoranijwe baba bake. Yego, hari benshi bahamagawe; umuntu agira umuhamagaro mu mutima we: “Yego, nizera ko Imana inkunda. Ndabyizera.” Ariko, mwene Data, ibyo... uzarimbuka kimwe n'abandi. Mu by'ukuri, bazahagarara hariya kiriya gihe, ndetse bavuge bati: “Mwami, nirukanye amadayimoni mu Izina Ryawe. Nakoze ibisigaye byose mu Izina Ryawe. Nakijije abarwayi mu izina Ryawe. Nabwirije ubutumwa Bwiza. Nirukanye amadayimoni.” Maze Yesu azavuga ati: “Mva imbere, nta n'ubwo Nigeze kukumenya, wa ndyarya we. Ni ukora ubushake bwa Data!” kuki abantu batabibona? Sawa, nzi ko binyukanyuka. Kandi si-simbikorera ubwende kubakomeretsa, simbikorera ubwende.
Bigaragara ko turi - turi mu bihe bya nyuma, kandi Imana iriho iragira abantu abana Bayo, gushyira mu myanya, mu Itorero, mu Mubiri wa Kristo, Abayo. Nyamara, Ntizahashyira benshi, nshobora guhita mbibabwira. Muvuga muti: “Yoo, mu by'ukuri, haba abantu benshi cyane!” Yego, ariko hashize imyaka ibihumbi bitandatu Ibasohora. Mwibuke, izuka ryarabaye, tukaba twarazamuranywe na bo. Hazaba bake, murabona. Murebe iby'agakiza kanyu uko bimeze, nimwihute, mwisuzume kugira ngo murebe ikitagenda. Murabona? Kugira ngo mubone uko ibintu- uko ibintu bimeze mu by'ukuri. Nzi ko bi-ko bikakaye kubyumva, ariko, bene Data, ni Ukuri. Ni Ukuri kw'Imana. Ukugirwa umwana!
-----
Ukugirwa umwana, ugushyirwa mu mwanya! Bari he? Nyereka aho bari. Imana, ihamagara abana Bayo, Ibashyira ukwa bonyine, mu kuberekana. Nta bwo bakeneye kugira icyo babivugaho, murabona ko hari icyabaye. Ishyira umwana Wayo mu mwanya we, Imuha umwanya we, neza neza ibintu bimwe. Afite ubutware bungana, ijambo rye ringanya uburemere n'irya Malayika ukomeye, no kurirusha. Umwana yari yashyizwe mu mwanya, yashyizwe ahirengeye, bamujyanaga hariya, bakamwambika umwambaro mushya, w'ibara rishya. Se akabyizihirisha ibirori, akavuga ati: “Nguyu umwana wanjye, uhereye none ni we utegeka. Ni we uyobora. Ni we ukuriye umutungo wanjye wose. Ibyo mfite byose ni ibye.” Ni ukuri.Soma konti yuzuye muri...
Igihagararo mu mubiri wa Kirisito.