Guhishurwa kw’abana b’Imana.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Ukugirwa urukurikirane.

Ukugirwa Abana #2.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Abana b'Imana Bagaragajwe.

Ese turizeye? Sinzi icyo nari gukora iyo mba ntari umukristo. Sinari byonyine gukunda kuguma hano undimwanya munini. Nta mpamvu yindi yo kubaho niba atari ukuzana abandi bantu ku gakiza, nicyo ikintu cy'ikirenga nzi. Noneho, uyu mugoroba, dushaka gutangirira ku ncamake y' isomo ryacu ry'ubushize. Ndagerageza gusoma... igice cyose uyu mugoroba, niba bishoboka. Nuko, kucyumweru mugitondo... nzagerageza nibura gukora amateraniro abiri, igitondo n'ikigoroba (niba ntacyo bitwaye), kubwo kwinjira neza muri iki gihagararo cyo nshaka kwereka itorero. Yoo! Birahebuje kumenya igihagararo cyawe! Kandi nta numwe ushobora kugira icyo aricyo cyose yakora, atazi icyo akora.

Wakora iki mugihe utegereje kubagwa, kandi hakaba hari umusore w'umuganga ukirangiza amashuri... utarigeze ubaga na rimwe. Kenshi, akaba ari mwiza, umusore, akagira umusatsi utunganije, usokoje neza, akaba yambaye neza, yarimbye, n'ibindi, akavuga ati: “natyaje ibyuma, natunganije ibikoresho byose, n'ibindi.” Ariko, ushobora kutamushira amakenga. Nahitamo kugira umuganga w'umusaza wabimenyereye mbere yo kwitegura ibagwa. Nshaka kugira gihamya ko atari umuntu uvuye mu mashuli vuba, nkeneye umuntu ufite ubunararibonye. Kandi, uwo nzi umwe w'impuguke, nshaka guhamagara iri joro ni Mwuka Wera, ni Umuganga n'Umwigisha ukomeye w'Imana.

-----
Noneho, uyu mugoroba, Icyanditswe cyacu kigabanya mo ukubiri. Urwandiko rwandikiwe ab'Efeso, ni igitabo cya Yosuwa cy'Isezerano rishya; rikora imigabane kandi rigashyira abanesheje mu myanya yabo. Rero, turasubiramo mu ncamake, iminota mike, kugeza ubwo tugize aho tugera, mbere yo gutangira gusoma, guhera ku murongo wa 3. Rero, twabonye umugoroba w'icyumweru gishize yuko Imana mu Isezerano rya Kera, yari yarasezeranije Isiraheli igihugu cy'uburuhukiro, kubw'ibyo, bari barabaye abagenzi, inzererezi. Bari mu gihugu kitari icyabo, nuko Imana yarabasezeranije, binyuriye kuri Aburahamu, ko yajyaga gutura, kandi ko yamanutse agatura mu myaka Amagana ane hagati mubwoko bw'abanyamahanga, bwabatotezaga, yabasohojeyo ikiganza gikomeye, ngo abajyane mu gihugu cyiza gitemba amata n'ubuki.

Nuko, rero, ubwo isezerano ryari rigiye gusohora, Imana yahagurukije umuntu wo kubajyana muri cyo gihugu. Nibangahe muri mwe uyu mugoroba, bazi uwo ariwe? Mose. Murebe, urugero, nyarwo neza neza ry'uwo twahawe, ngo atujyane mu gihugu cy'isezerano: Kirisito, nuko dufite Isezerano; kubw'ibyo, isezerano ryacu, ni ikiruhuko cyo mu mwuka, naho icyabo cyar ikiruhuko cy'umubiri. Rero,bajyaga mu gihugu cyo bashobora kuvuga bati “iki, ni iguhugu cyacu, ntitukiri inzererezi, dutuye hano, ni igihugu cyacu, kandi dufite ikiruhuko. Turatera ingano zacu, imizabibu yacu, tuzarya imbuto z'imizabibu yacu, nuko, nidupfa tuzabisigira abana bacu.”

-----
Hanyuma, mwaba mwarabonye uwakoraga bya bitangaza bikomeye, Mose, wambukije Isiraheli, kugera ku gihugu kandi wabajyanye kugeza mu bihugu cy'isezerano, ariko akaba atarabagejeje muri gakondo? Ntabwo ariwe wabahaye gakondo yabo; yarabayoboye abajyana mu gihugu, ariko ni Yosuwa wagabanije igihugu abana b'Isiraheli. Sibyo? Kirisito nawe, yagaruye itorero kugeza aho umutungo wabo, wabateguriwe, barawuhawe, ntiyasigaye ahandi atari kuri Yorodani, ariko ni Umwuka wera ushyira itorero kuri gahunda. Yosuwa w'uyu munsi ashyira itorero muri gahunda. Atanga impano kuri buri wese, imyanya, igihagararo. Kandi ni Ijwi ry'Imana, ribwira umuntu w'imbere ko Kirisito yakijije: Umwuka Wera. Nuko rero, ese mubyukuri murashyikira ibi bintu? Noneho, twinjire mu rwandiko rwandikiwe Abefeso. Noneho, mu buryo bumwe, ari gushyira Itorero mu mwanya waryo, buri wese mu mwanya we. Mugihe Yosuwa yabashyize mu gihugu kigaragara. Ubu rero, Umwuka wera ari gushyira Itorero mu myanya waryo, mu gihugu, mu mwanya barimo, gakondo yabo.

Nuko, ikintu cya mbere, atangiye akora hano, atangira urwandiko rwe, agira ati: “Pawulo”. Kandi tugiye kureba nyuma ho gato ubwo bwiru bwose yabuhishuriwe, atari muri seminari , atari kubwa tewolojiya ahubwo ryari Ihishurirwa rya Kimana ry'Umwuka Wera, iryo Imana yahaye Pawulo, bizwi neza ko ubwiru bw'Imana, yavuze ko, yari yarahishe kuva isi yashyirwaho urufatiro, yahishuriwe kubw'Umwuka Wera. Kandi umwuka wera uri hagati mu bantu, ashyira buri wese mu mwanya we, ashyira itorero mu mwanya waryo.

-----
Ariko umuntu uri hanze ya Kanani, ntacyo yamenya, ndetse yari inzererezi. Simvuze ko atari umuntu mwiza, ntabwo aricyo mvuze. Ntanubwo mvuze ko umuntu wari muri Egiputa, atari umuntu mwiza, ariko ubwo ibi atari ibye, kandi umutungo... Isezerano ryahawe Itorero, ntabwo ari igihugu gisanzwe, ahubwo ni igihugu cy'umwuka, kubera ko turi abatambyi b'Ubwami, ihanga ryera, nuko rero, mugihe ari abatambyi b'Ubwami, b'iryo hanga ryera, b'ubwoko yironkeye, bahamagariwe gusohoka, intore, batoranijwe, bashyizwe ahitaruye, nukuvuga ko isi yo hanze yamaze gupfa neza. Kandi tuyobowe n'Umwuka Wera. Abahungu n'abakobwa b'Imana bayoborwa n'Umwuka w'Imana; atari umuntu, ahubwo Umwuka.

-----
Amatsiko menshi, icyaremwe cyose gitegereje kugaragazwa, (Murabona?) Ukugaragazwa! Kugaragazwa ni iki? Ni ukumenyekanisha! Isi yose. Abasilamu, hariya, ibyo barabitegereje. Mu mpande zose, abantu bategereje ibyo ahantu hose. “abo bantu bari he?” twari dufite.., twagize umuyaga w'umuriri, twagize inkuba n'imirabyo, twagize amavuta n'amaraso, twagize ibintu bitandukanye byose, ariko twananiwe kumva iryo jwi rito rituje, rireshya umuhanuzi, ryahushye ikanzu ye hose, ryasohotse rikavuga riti: “Ndi hano, Mwami.” Murabona?

-----
Iyo turi muri Kirisito, dufite imigisha y'Umwuka. Hanze ya Kristo, tugira kwiyumva. Muri Kirisito, dufite imigisha y'ukuri, atari uguhanga kwizera, atari ukwisanisha, ariko, igihe cyose mushaka kumera nkaho muri mu gihugu cy'isezerano kandi mutarimo, ibyaha byanyu bizabagarukira. Kandi mbere y'igihe kirekire muzisangana ishavu, (nkuko tubyita mw'isi) muzabona ko icyo muvuga mutagifite. Ariko igihe muri muri Kirisito-Yesu, yabasezeranije amahoro y'ijuru, imigisha y'ijuru, umwuka w'ijuru; byose ni ibyanyu. Muri mu gihugu cy'isezerano kandi mwigaruriye ikintu cyose. Amen. Mbega uko ari byiza! Yoo! Reka tubyige. Yadutoranirije muri We... Noneho, ni hano itorero ryatannye. (achoppée.) Ni muriwe Imana Yadutoranirije... Muri Nde? Muri Kirisito!

-----
Rero, irindi joro cyangwa se, ikindi gitondo, saa moya, ubwo Umwuka Wera, mu bwiza Bwawo n'ubuntu Bwe, yankuye muri uyu mubiri, ndabyizeye? (ndabyizeye, ko ari byo cyangwa atari byo, ntabyo mvuze), maze ninjira muri icyo gihugu, nuko mbona abo bantu aho, bose bari urubyiruko. Kandi nabonye abantu bafite ubwiza ntigeze mbona mu buzima bwanjye. Nuko arambwira ati: “bamwe muri bo bari abakecuru b'imyaka mirongo icyenda. Ni abo wigishije. Ntibitangaje ko bakwita bariyamira: 'Mwene Data! Mwene Data!'”   [Reba: Rupfu. Hanyuma?]

-----
Nigute ibyo tubyakira? Ni gute tubimenya? Imana, mbere y'Isi iremwa, Twarateganijwe ! Inde? Abari mugihugu cy'isezerano... twateganyijwe mu kugirwa abana kubwa Yesu Kristo... bijyanye n'uko yabishatse Kubw'ikuzo ry'icyubahiro cye... (Kugira ngo tubashe kumuramya yaravuze ati. Nicyo yari cyo, Imana, dushaka kumuhimbaza) ...ishimwee ry'icyubahiro Cye by'ubuntu yaduhereye mu Mukundwa we (Twemewe na Kristo) Muri we, dufite gucungurwa kubw'amaraso, imbabazi z'i-b-y-a-h-a

Ni ngombwa ko nsubira ku kugirwa abana, ariko ndashaka guhagarara ku “Byaha” hano, umwanya muto.“ Ibyaha”, mwarabibonye? Muziko Imana idacira urubanza abanyabyaha kuko bakoze icyaha? Imucira urubanza ko ar'umunyabyaha. Iyo umunyabyaha anyweye itabi, ntibimuhora, n'umunyabyaha; uko byagenda kose, murabona? Murabona? Nta byaha agira. Ahubwo nimwe mugira ibyaha, mwe bakristo. Murebye neza hano, birabwirwa itorero, nga aririndire muri gahunda. Murabona? Murabona?. “Imbabazi z' ibyaha”. I-b-y-a-h-a, nitwe dukora ibyaha. Ariko umunyabyaha we n'umunyabyaha nubundi, Imana ntimubabarira.

-----
Nuko, “ibyaha”, i-b-y-a-h-a, dufite imbabazi z'ibyaha byacu kubw'(iki?) Amaraso, Amaraso Ye y'igiciro. ...bijyanye n'ubutunzi bw'... Tubibona gute? N'uko dukwiriye, nuko haricyo twakose kugira ngo ibyaha byacu bibabariwe? iki Cye? ...ubuntu, Mbega we! Ntacyo nzanye mu ntoke, Mwami. Ntacyo nashobora gukora, rwose ntakintu mbaga gukora. Mwumve ! Yaranteganyije ! Yarampamagaye, Yarantoranije. Sinigeze Mutoranya. Niwe wantoranije, Niwe wabatoranije; Niwe wadutoranije twese. Sitwe twamutoranije, Yesu yaravuze ati: “ntimwigeze muntoranya, ninjye Wabatoranije.” Aravuga ati: “nta ushobora kuza kuri Jye atarehejwe na Data, kandi abo Data yampaye bose baza kuri Jye, kandi ntan'umwe muri bo uzazimira, keretse umwana wo kurimbuka, kugira ngo ibyanditswe bisohore.” Murabona? Yaravuze ati: “Ariko, abo Data yampaye bose baza aho Ndi.”

-----
Yaduteganirije kuba... Ijambo “kuba” rishatse kuvuga iki?, Ijambo,“kuba”? risobanura ko hari ikintu turindiriye, “ngiye kw'isoko. Ngiye ku ntebe.” Mwenedata Humes, urabyumva? “ngiye ku ntebe.” Rero, yaraduteganyije [murukundo rwayo] kuba abana b'abaragwa kubwa Yesu-kristo, bijyanye no gushaka kwe kwiza. Ubushake bungahe? Icyo ubwo bushake bwari cyo, icyo iyo neza yari Yo? Ye; ukwifuza kwe kwiza k'ubushake bwe bwite!

Noneho, kugirwa abana n'iki? Nuko rero, mureke mfate ibi noneho, sinzi niba..simbona igihe cyo kurangiza ibi byose, ariko ngiye gukora ku ngingo nyamukuru. Hanyuma, hari ikibazo, mushobora kumbaza ho gato nyuma, mwitambuka ry'ubutumwa, ikintu runaka. Mwibuke. Kugwirwa abana kwanyu, ntabwoa ri kuvuka kwanyu. Kugirwa abana kwanyu, nugushyirwa mumwaya kwanyu. Iyo mubyawe bwa kabiri, Yohana 1.17, ndizera, iyo tubyawe n'umwuka w'Imana, turi abana b'Imana. Ariko twarateganijwe, kandi reba icyo ngerageza kubazanaho, kur'aba bana b'iminsi ya nyuma, murabona? Ku... murabona? Twateganjyijwe kera ku-[kugera] ku kugirwa abana. Ni byiza, turahageze. Rero, reba ikibabaza aba pantekote. Baravuga ngo: “navutse bundi bushya !Umwami akuzwe ! Nakiriye Umwuka Wera!” ni byiza cyane. Uri umwana w'Imana, n'ukuri. Ariko nubwo atari ibyo ndi kuvuga. Murabona? Mwateganyirijwe kugirwa abana, kugira umwana, n'ugushyira mu mwanya, umwana.

Ni bangahe bazi amabwiriza yo kugira abana abawe mw'isezerano rya kera? Yego rwose, mufite... mwumve. umwana yaravukaga. (ndizera ko habivuze mu kibwirizwa kimwe. Uracyibuka icyo aricyo, Gene, urabyibuka? Ni kuri Bande. Yo! cyar'iki? Nagitinzeho. Yo! Yego, muri 'mu mwumve', kugira abana abawe.) Rero, mw'isezerano rya kera, iyo- iyo umwana yavukaga mu muryango, yabaga ar'umwana mu kuvuka, kubera ko yavaga avutse ku babyeyi be, yabaga ari umwana mu muryango kandi akaba ar'umuragwa w'ibintu byose. Nuko, ariko uwo mwana yarerwaga n'abarezi. Abagalatiya, igice cya 5, umurongo wa 17, kumurongo wa 25. Byiza. Yarerwaga n'abarezi, abigisha.

-----
Kwinjira mur'iki gihugu cy'isezerano. Twinjiramo gute? Twarabiteganyirijwe, itorero, kubwo kumenya kera kw'Imana. Yateganyirije iki? Ku cyubahiro cye, kubw'ubuntu bwe, gukuzwa, kuramywa no guha ikuzo Imana. Papa, wari hariya kw'itangirio, yariho wenyine ubwe, ntacyo yar'Ifite hafi yayo, yifuje ko ikintu gishobora kuyiramya, niko yateguye ibintu maze iteganya itorero, mbere y'uko Isi isyirwaho imfatiro, ishyira amazina yabo mugitabo cy'Ubugingo cy'Umwana w'intama ubwo bari... atambwa mbere y'uko Isi ishyirwaho urufatiro, kugira babashe guhishurwa kubw'ikuzo n'icyubahiro, kw'iherezo ry'ibihe, ubwo ibintu byose bizaba bihurira mur'uwo Muntu umwe, Yesu Kristo. Ahuuu! Icyubahiro! nibyo, ni... kandi nuko bimeze, naho neza neza, Mwenedata, mushiki wanjye. Ntimuzigere muva kur'ibi.

Imana, kubera ubuntu bwayo bwo gutoranya, yarabahamagaye. Imana, kubera ubuntu bwayo bwo gutoranya, yarabejeje. Imana, kubera ubuntu bwayo bwo gutoranya n'imbaraga zayo, yarababatije maze ibinjiza muri icyo gihugu cy'uburuhukiro. Abinjiye mur'ubwo buruhukiro bararuhutse imihangayiko yabo. Baruhutse imirimo yabo, nkuko Imana yaruhutse Iyayo. Bafite umunezero utavugwa kandi buzuye ubwiza! Igiti cy'Ubugingo gishorera muri bo. Bafite kwihangana, baratuje, bafite kugwa neza, kwihangana, kwizera-kwizera, amahoro, gukiranuka n'ibindi. Igiti cy'ubugingo gishora muribo kubera ko ibyiringiro byabo biteye muri Yesu kristo, hamwe n'ubuhamya bw'Umwuka wera, buhamirizwa n'ibimenyetso n'ibitangaza biherekeza abizera. “Dore ibimenyetso bizaherekeza abazaba bizeye.” Mu gihe cyose cy'urugendo, bakiza abarwayi, birukana amadayimoni, bavuga mu ndimi, bagira amayerekwa. Ba... bagendana n'Imana, bavugana n'Imana. Nta dayimoni n'imwe yashobora kubanyeganyeza. Barashikamye, bahanze amaso ubugingo buhoraho... bibagirwa ibiri inyuma , birukira intego y'umuhamagaro w'ijuru muri Yesu kristo, niko biri. Niko biri, iryo torero.

Soma konti yuzuye muri...
Abana b'Imana Bagaragajwe.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

Ikimenyetso.

Ubumana Busobanuye.

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

kuko ndetse n’ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana,

kuko ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro. Icyakora si ku bw’ubushake bwabyo ahubwo ni ku bw’ubushake bw’Uwabubishyizemo,

yiringira yuko na byo bizabaturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.

Abaroma 8:19-21


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Chapter 11
- The Cloud

(PDF Icyongereza)

Nkingi y’umuriro.

Igicu ndengakamere.

Iyo turi
muri Kirisito,
dufite imigisha
y'Umwuka.
Hanze ya Kristo,
tugira kwiyumva.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.