Akayunguruzo k'umuntu utekereza.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Bagendera Umukristo.

Akayunguruzo k'umuntu w'umunyedini.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Akayunguruzo k'umuntu utekereza.

Kubara 19:9,
Umuntu udahumanye ayore ivu ry’iyo nka, aribike inyuma y’aho muganditse, ahantu hadahumanijwe, ribikirwe iteraniro ry’Abisirayeli, ngo bajye barivanga n’amazi, riyahindure ayo guhumanura. Iyo nka ni igitambo gitambiwe ibyaha.

Insanganyamatsiko mvugaho uyu mugoroba, ni “Akayunguruzo k'umuntu utekereza.” Ibyo birasa nk'aho ari insanganyamatsiko itesha umutwe kugira ngo umubwirizabutumwa, niba arwanya kunywa itabi, ayikoreshe nk'insanganyamatsiko “Akayunguruzo k'umuntu utekereza.”

Icyo gitondo, igihe najyaga guhiga inkima... byabayeho ko... Mwe muri kuri radiyo cyangwa mwumva mukoresheje telefone, muba mwarabonye ukuntu mu maso y'iryo teraniro hasaga igihe navugaga insanganyamatsiko yanjye. Ibyo biba byaratumye museka... “Akayunguruzo k'umuntu utekereza.”

Noneho, ibyo byose byabayeho mu gitondo ubwo Abamarayika b'Umwami bambonekeraga kandi izo nkima zikaremwa n'Ijambo. Mwese murabyibuka. Kandi ndetse, rwose ku gasongero k'umusozi aho nari ndi, ahari... Byari mbere gake yo kubwiriza ku Bihe Birindwi by'Itorero. Nari najyiye guhiga mu gitondo mbere yo kurasa k'umunsi; aho hari... Natekerezaga ko izuba ryarimo kurasa, byari ahagana saa kumi za mu gitondo. Byari ibintu bidasanzwe... Nabonye uwo Mucyo, ndahindukira, kandi aho ku gasongero k'umusozi hari Ibitereko Birindwi by'Izahabo, imiyoboro y'ibyo kurya ari ho hazamukaga umukororombya.

Uwo mwanya nyuma y'ibyo, Umwami Yesu aratubonekera kandi icyo gihe, numva ijwi rivuga riti “Yehova wo mu Isezerano rya Kera ni Yesu wo mu Isezerano Rishya!” Kandi Yari aho, nyuma y'igihe runaka, ahishuwe binyuze mu Bitereko Birindwi by'Izahabu, noneho guhishurirwa kuza kunyuze muri ibyo Bitereko Birindwi by'Izahabu. Mubirebe. Ni bangahe bibuka iyo nsanganyamatsiko? Nayanditse mu mugongo w'agasanduka ka - k'amasasu nari mfite mu mufuka wanjye “Yehova wo mu Isezerano rya Kera ni Yesu wo mu Isezerano Rishya.” Imana mu ijuru izi ko ari ukuri.

----
Nasomye, mu gitabo cya- cya Daniyeli, umurongo ahavuga Uwaje asanga Umukuru nyir'ibihe, wari ufite imisatsi y'umweru nk'ubwoya bw'intama. Nyuma, nabonye uwo Mukuru nyir'ibihe; Yari uwo Mukuru nyir'ibihe, uhora uko yari ejo, uyu munsi n'iteka ryose. Nabonye ko noneho byari ikimenyetso. Kubera iki ubwoya bw'umweru? Nyuma, Umwuka Wera usa numvugisha usa n'umucamanza wa kera nabonye inshuro imwe. Noneho, nshaka mu mateka... Ndareba, hagati aho, mu mateka ya Bibiliya kugira ngo ndebe icyarimo. Mvumbura ko abacamanza ba kera, kimwe n'umutambyi mukuru, muri Israel, bagombaga kwambara imisatsi n'ubwanwa bw'imvi, nk'ubwoya bw'intama, kubera ko umweru bambaraga wasobanuraga ko yari afite ububasha bw'ikirenga bw'abacamanza muri Israel. Kandi ndetse uyu munsi, tugarutse mu myaka ijana - wenda imyaka magana biri cyangwa wenda hasi- abacamanza b'abongereza bose, baba abasore cyangwa abakuze, iyo binjiraga kugira ngo bace imanza, bambaraga ingofero y'umweru mu kwerekana ko nta bundi bubasha muri ubwo bwami hejuru y'ijambo ryabo. Ijambo ryabo ryari ikidakuka mu bwami. Ibyo bavugaga ntibyavuguruzwaga. Noneho ndabibona. Nyuma, mubona ahagaze aho, Umuntu ukiri muto, ariko wambaye ingofero y'umweru. Yari Ubutware bw'Ikirenga kandi bwuzuye; Yari Ijambo kandi Yambaraga ingofero y'umweru.

Ubwo, nyuma cyane, igihe icyo kibwirizwa cyarangiraga, najyiye mu burengerazuba; ni aho abamarayika b'Umwami bambonekeye mu ishusho y'Ibimenyetso Birindwi. Kandi igihe bazamukaga mu kirere (ibyo dufitiye ifoto aha no mu gihugu hose), Yari aho, igihe cyose atwikiriwe n'ingofero Ye, Ubutware bw'Ikirenga. Ni Umutwe w'Itorero. Ni Umutwe w'Umubiri. Nta kintu kimeze nka We, ahantu ahariho hose. Yaremye byose Ubwe. Yaremye byose k'Ubwe. Yaremye byose k'Ubwe, kandi hanze Ye nta kintu cyaremwe. Afite ububasha bwose mu ijuru no ku isi, kandi byose ni ibye. Muri We hatuye mu buryo bw'umubiri kuzura kose k'ubumana. Kandi Ijambo ryari Imana kandi Yigize umuntu muri twe, kandi ni We wahishuye ibanga ry'umugambi wose w'agakiza abahanuzi bose bavuze n'abanyabwenge. We gusa yari atwikiriwe n'iyo ngofero kandi Yari afite Ububasha bw'Ikirenga.

Nahagaze ku musozi, icyo gitondo, kandi nabonaga ko inkima zanyuze aho. Ntangira guca bugufi. Nari ndi aho kuva mu mwanya muto gusa, igihe ibihuru byahuhaga iruhande rwanjye noneho umuntu munini, wari ufite imbunda ifite iminwa ibiri, aza anyuze mu bihuru noneho antera ubwoba bwinshi. Naciye bugufi vuba. Nari mfite ubwoba ko ninyeganyega andasa. Ibihuru byakomeje kunyeganyega, ni yo mpamvu nagumye gutuza.

Inkima iza ku gasongero ku musozi noneho uwo mugabo ayirasa n'iminwa ibiri, ariko arayihusha. Ku bw'ibyo, inkima ihungira inyuma y'umusozi noneho ndatekereza nti “Noneho, ngiye kugenda mu gihe urwo rusaku rukomeza gusakuza rwisubiramo n'imbunda ye irarasa.” Ntangira kumanuka umusozi noneho uwo mugabo arasa neza imbere yanjye. Ibyo bituma mpindura icyerekezo noneho ntangira kumanuka ku rundi ruhande. Kandi, icyo gihe, arasisha imbunda ya 22. Amasasu yasakuzaga anyura hejuru yanjye noneho ndatekereza nti “Noneho, dore ndi ahantu hari umutekano muke”

Ku bw'ibyo, ndahindukira, manuka ngana ku mugezi noneho ndatekereza nti “Ngiye kumanuka aho noneho nihishe kugeza barangije noneho nkasohoka.” Mu gihe namanukaga, habayeho ko nkururwa... nkururwa n'ikintu runaka iburyo bwanjye. Noneho igihe narebaga, mbona ipaki y'itabi irimo ubusa, umwe muri bo yajugunye mu gihe yirukankanaga inkima mu biti.

Narayirebye gusa. Sinayifashe kubera ko, bwa mbere, sinkunda uwo muhumuro. Nararebye: noneho yari ifite izina ry'uruganda runaka rw'itabi, ntekereza ko, ntagombaga kuvuga, ariko muzarumenya. Hariho iyo mvugo “Akayunguruzo k'umuntu utekereza, uburyohe bw'umuntu unywa itabi.” Ndabireba noneho ndatekereza nti “Akayunguruzo k'umuntu utekereza!” Ndatekereza nti: Iyo umuntu aza kuba atekereza ntiyari bunywe itabi.

----
Narebye ibyo noneho ndatekereza nti “Ibyo bisa na- n'amadini y'uyu munsi, n'amatorero dufite.” Buri rimwe rifite akayunguruzo karyo bwite; afite ubwoko bwayo bwite bw'akayunguruzo. Binjiza icyo bashaka neza kandi ikitinjira... bakoresha akayunguruzo kabo bwite mu kwinjiza cyangwa gusohora. Bareka ingano runaka y'ibintu by'isi ikinjira kugira ngo bashimishe abatizera bari aho. Barabinjiza- icyo baba bari cyo cyose - niba bafite amafaranga... Arabinjiza, icyo baba bari cyo cyose, niba ari abantu bakunzwe... Ariko ikintu kimwe gusa ni ukuri: ntimushobora kwinjira mu Itorero ry'Imana gutyo, mu idini, yego, ariko oya mu Itorero ry'Imana ry'ukuri kandi ry'umwimerere.

----
Abantu bazi icyo bashaka. Ku bw'ibyo, niba bagomba kwakira icyo bashaka, noneho bagomba kugira ubwoko runaka bw'akayunguruzo kugira ngo mu buryo buhagije ibintu by'isi bizemo kugira ngo bahaze amerwe yabo y'iby'isi. “Akayunguruzo k'umuntu utekereza, umuhumuro w'umuntu unywa itabi; akayunguruzo k'umuntu w'umunyedini n'ikiryohera umuntu w'isi.”

Barashaka kuba abanyedini. Batekereza ko bagomba kuba abanyedini kubera ko bafite ubugingo. Igihe twageraga inshuro ya mbere muri icyo gihugu, twabonye Abahinde basengaga izuba, n'ibindi. Kubera iki? Kubera ko ari ikiremwa muntu. Twinjiye cyane mu ishyamba ry'inzitane muri Afurika, tubona ko abaturage kavukire baramya ikintu runaka. Kubera iki? Ni ibiremwa muntu kandi bagomba kuramya. Ku bw'ibyo ikiremwa muntu, urwego yaba yaraguyeho, azi igihe cyose ko hari ikintu runaka ahantu runaka, ariko agira uburyohe runaka bw'isi ku buryo adashobora kuyungurura mu buryo buri bwo. Agomba kugira akayunguruzo ke bwite, buri umwe arema akayunguruzo ke bwite.

----
Murebe mu Kubara 19 (ndifuza ko mwabisoma igihe muraba muri iwanyu kandi mukaba mufite igihe gihagije). Murebe, igihe Israel yakoraga icyaha, bwa mbere, yatoranyaga inka y'igihogo itarigeze ihambirwaho igiti ku ijosi ryayo. Ibyo byashaka kuvuga ko nta kintu yari yarigeze itangwaho. Kandi yagombaga kuba igihogo. Ibara ry'umutuku ni ibara ryo gucungura. Mwari muzi ko ubumenyi buvuga ko, iyo mufashe umutuku noneho mukareba uwo mutuku binyuze mu mutuku, biba umweru? Murebe umutuku munyuze mu mutuku, ni umweru. Imana ireba inyuze mu maraso y'umutuku y'Umwami Yesu, noneho ibyaha byacu by'umutuku bigaragara nk'umweru neza nka shelege- umutuku unyuze mu mutuku. Kandi inka bayicaga ahagana ku mugoroba ku bw'iteraniro ryose rya Israel. Kandi bashyiragaho inzira zirindwi z'amaraso yayo ku rugi iteraniro ryose ryagombaga kwinjiriramo, ikigereranyo cy'Ibisekuru Birindwi by'Itorero, n'amaraso.

Nyuma, bafataga umubiri wayo noneho bakawutwika. Bawutwikishaga ibinono, uruhu, amara n'amase. Byose byatwikirwaga hamwe kandi ibyo byagombaga kwakirwa n'umuntu wera kandi bigashyirwa ahantu hera hanze y'iteraniro. Ni yo mpamvu, iyo Israel ishobora gusa kureba ikigereranyo! Iri Jambo ry'Imana ntirigomba gukorwaho n'ibiganza byanduye byo kutizera. Rigomba gukorwaho n'umuntu wera kandi niba yera, yagombye kunyura mu Kayunguruzo k'Imana. Umuntu wera, ibiganza byera! Kandi ibyo byagombaga kurindirwa ahantu hera si ahantu hari ba Yezabeli na ba “Ricky” n'ibindi byose, bafata Ifunguro Ryera n'ibintu birukanka n'abagore n'abagabo bangiritse, bajya kubyina, bajya mu minsi mikuru, imisatsi migufi, bambaye amakabutura n'ibindi byose kandi bakiyita, nyamara, abakirisitu. Ibyo bigomba kurindirwa ahantu hera kandi bigakorwaho n'ibiganza byera. Noneho ubwo, igihe Israel yacumuraga kandi ikamenya ko bakoze nabi, noneho bajojoberezwagaho ivu ry'iyo nka; aho yari amazi yo gutandukanya, kwezwaho icyaha.

Murebe, nguyu! Kandi igihe Israel, mbere yo gushobora kwinjira mu gusangira (hamwe n'abandi) mu kuramya, yagombaga bwa mbere kwambuka amazi yo gutandukanya- gutsindishirizwa na... Ukwizera kuva ku byo bumva kandi bumva Ijambo. Nyuma, binjiraga mu iteraniro munsi y'ibyo bimenyetso birindwi, amaraso, mu kwerekana ko ikintu runaka cyapfuye kandi cyagendaga imbere yabo cyezaho ibyaha. Batandukanaga mu kumva Ijambo, amazi yo gutandukanya, nyuma binjiraga mu gusangira (hamwe n'abandi).

Ahantu hamwe Imana yasangaga umuntu, byari inyuma y'iryo tegeko. Ntiyashakaga kumusanga ahandi hantu. Yagombaga guhagarara inyuma y'iryo tegeko. Imana yasanze Israel ahantu hamwe gusa. Kandi Imana ibasanga uyu munsi ahantu hamwe gusa, kandi ni muri Yesu Krisitu. Ni Ijambo, amazi atandukanya. Amaraso Ye yamenewe Ibisekuru Birindwi by'Itorero noneho nyuma n'Umwuka Wera; twinjira muri uko gusangira kwahawe Itorero gusa. Yoo! mbega ukuntu Akomeye!

Noneho, turashaka na none kureba mu Befeso 5:26, ahavuga ko ari ukozwa n'Ijambo, amazi yo gutandukanya. Rikora iki? Noneho Akayunguruzo k'Imana, ni Ijambo. Amazi yo gutandukanya - wogejwe n'amazi yo gutandukanya n'Ijambo, Akayunguruzo k'Imana.

Ku bw'ibyo, ntimushobora kuhazanwa n'akayunguruzo k'idini cyangwa n'akayunguruzo k'amahame. Hari akayunguruzo kamwe gusa kabemerera kwinjira aho hantu hera: binyura mu kozwa n'amazi n'Ijambo. Ijambo ry'Imana ni akayunguruzo k'umuntu utekereza.

Itorero aha rizabacira urubanza bijyanye nuko muzaba umuyoboke mwiza cyangwa mubi. Bazabakorera imihango myiza yo gushyingurwa kandi bazururutsa idarapo ku rupfu rwanyu; bazohereza amakamba akomeye y'indabyo kandi- kandi bazakora ibintu byose ku bwanyu. Ariko igihe igihe kizaza ubwo ubugingo bwanyu buzaba bugomba guhura n'Imana, bugomba kuzagira Ubugingo bw'iteka! Kandi, niba ari ubugingo buhoraho, ni igice cy'Ijambo. Kandi kimwe n'uko ijambo ryanjye ridashobora guhakana... Ikiganza cyanjye ntigishobora guhakana ikiganza cyanjye... Amaso yanjye ntashobora guhakana kubaho kw'ikiganza cyanjye cyangwa ikirenge cyanjye, ino ryanjye cyangwa ikindi gice cy'umubiri wanjye. Ntibishobora guhakana ko biriho. Ku bw'ibyo, umugabo cyangwa umugore w'igice cy'Ijambo ry'Imana ntashobora na we guhakana ikindi gice. Ubwo noneho mwe abagore, iyo mutekereje ko mushobora kuza imbere y'Imana n'imisatsi ikase, muba muri mu ikosa! Murabyumva? Muri mu ikosa! Nk'uko mumeze, ntimushobora kwambuka Akayunguruzo k'Imana twogerezwamwo n'amazi y'Ijambo. Nyuma y'ibyo, twinjira mu gusangira... Mutekereza ko muhari, ariko ntimubishobora igihe cyose mutanyuze mu Ijambo. Kandi buri ngingo yose ntoya, buri rimwe mu Magambo y'Imana, uko ryaba ari rito kose “Umuntu ntazatungwa gusa n'umutsima, ahubwo n'ijambo ryose.” Ibyo bigomba kunyura muri ako Kayunguruzo.- (kunyura). Kandi ibyo bitanga uburyohe bw'umuntu ukiranuka, kubera ko ari cyo ashaka; ashaka ikintu runaka kugira ngo kimweze.

Ijambo, Ijambo ry'Imana, ni Akayunguruzo k'umuntu utekereza kandi Ritanga uburyohe bw'umuntu ukiranuka. Tuzi ko ari ukuri. Riyungurura ibyaha byose byo kutizera. Ntihakiriho kutizera igihe munyuze muri ako Kayunguruzo, kubera ko ari uburyohe bw'umwizera nyakuri.

Umwizera nyakuri ashaka kuba umunyakuri uko bimeze kose. Ntashaka kuvuga gusa ati “Noneho, mba mu gice runaka cy'imibereho. Ndi uw'itorero, ku itorero rikomeye ryo mu mujyi.” Nta cyo bivuze cyane ko byaba umurimo mu Nguni y'umuhanda cyangwa icyambu cy'ibihuru ahantu runaka: umuntu utekereza azi ko agomba gusanga Imana. Kandi icyo itorero ryavuga cyangwa undi muntu, agomba kuza bijyanye n'amategeko Imana yashyizeho. Kandi ayo mategeko ni Ijambo ry'Imana, ariko mushobora kuyungururwa muri Ryo? Ni gute muzabigenza? Ni gute muzagenza kugira ngo umuntu ashobore kunyura muri Ryo, niba ashaka gushyigikira imyizerere ye? Murabona? Si uburyohe bw'umuntu utekereza. Oya! Umuntu utekereza azatekereza; umuntu utekereza azatekereza kabiri, mbere yo gusimbuka mu kintu runaka nk'icyo.

Mwumve ibi: iri Jambo ntirishobora kwihakana. Ubwo noneho ibyo birahagije cyangwa ni icyifuzo. Ni icyifuzo cy'iki? Mbere ya byose, ni iki cyatumye mwifuza? Ni- ni ikiri imbere mu bugingo bwanyu, hari Imbuto yatoranijwe kera: Bwari Ubugingo buhoraho bwari aho kuva igihe cyose. Bwari buhari kuva igihe cyose. “Abo Data yampaye bose bazansanga. Nta n'umwe muri bo uzazimira.”

“Uburyohe bw'umuntu utekereza”, Iyo umuntu utekereza yumvise Ijambo ry'Imana, (mwibuke) “Intama zanjye zumva ijwi Ryanjye kandi ntizizakurikira umunyamahanga”... kubera ko aho imbere hari Ubugingo, kandi Ubugingo busanga Ubugingo. Icyaha gisanga icyaha kandi icyaha ni indyarya cyane ku buryo gitera gutekereza ko twakijijwe mu gihe tutakijijwe. Ni agasongero k'uburyarya.

Soma konti yuzuye muri...
Akayunguruzo k'umuntu utekereza.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira

ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n’ijambo rye

aryishyire rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge.

Abefeso 5:25-27


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Chapter 11
- The Cloud

(PDF Icyongereza)
 

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.