Impamvu ki yabaye abungeri.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Noheli.

Impamvu ki yabaye abungeri.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Impamvu ki yabaye abungeri.

Luka 2:8-16,
8 Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo.
9 Nuko marayika w’Umwami Imana abahagarara iruhande, ubwiza bw’Umwami burabagirana bubagota impande zose bagira ubwoba bwinshi.
10 Marayika arababwira ati “Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose,
11 kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami.
12 Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso: ni uko muri busange umwana w’uruhinja yoroshwe imyenda y’impinja, aryamishijwe mu muvure w’inka.”
13 Muri ako kanya haboneka ingabo zo mu ijuru nyinshi ziri kumwe na marayika uwo, zisingiza Imana ziti
14 “Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, No mu isi amahoro abe mu bo yishimira.”
15 Abamarayika bamaze gusubira mu ijuru abungeri baravugana bati “Nimuze tujye i Betelehemu turebe ibyabayeyo, ibyo Umwami Imana itumenyesheje.”
16 Bagenda bihuta, basanga Mariya na Yosefu n’umwana w’uruhinja aryamishijwe mu muvure w’inka.

Noneho, ni... Impamvu icyo kintu gikomeye cyahishuriwe abungeri? Yakabaye idutangaza. Hari imirongo y'Ibyanditswe mfite hano n'izindi nyandiko nagerageza kunyuramo ngo mbibahere impamvu, uko mbizi. Kandi wenda ko nyuma y'ibyo, Uwiteka, ku bw'ubuntu Bwe, ari bukureho izi “kuki” mu mitima yacu muri uyu mugoroba. Ariko Ya-... kuri twese, ntekereza, igihe kimwe cyangwa ikindi, twibajije ikibazo cyo kumenya impamvu icyo kintu gikomeye cy'ibihe byose cyahishuriwe abungeri. Kuki ibyo byahishuriwe abungeri bigasiba abanyatewolojiya ba kiriya gihe? Ni bo bari barateguriwe kumva ibyo. Kandi ni kuki ibyo byaciye ku bakire hanyuma bikajya mu bakene? Kandi, kuki ibyo byaciye ku bize, abanyabwenge maze bikigira mu boroheje no mu batakandagiye mu ishuri? Ngibyo bimwe mu bibazo bigize “Ni kuki” muri ibyo.

Kandi mwitegereze, nashobora kubaha indi mpamvu uriya mwana yavukiye i Betelehemu. Mu by'ukuri, mu giheburayo, Betelehemu bisobanura, nk'uko twabibonye mu myaka mike ishize, Betelehemu isobanura inzu y'imitsima y'Imana. Kandi twari twaragaragaje ibyo twifashishije Ibyanditswe, nta handi Yashoboraga gukomoka. Betelehemu yashinzwe na Rahabu n'umugabo we. Rahabu yari indaya umujenerali yabengutse, umujenerali wo mu ngabo za Isirayeli, aho bamariye gufata Yeriko… Kandi uko yari ahagaze, yari, binyuze mu kwizera, yarizeye Ubutumwa bw'Imana, maze aza kurokoka. Kandi nyuma y'ibyo, ubwo Yoshuwa yateraga igihugu imirwi agena aho buri wese yajyaga kuba...

Kandi hari icyigisho gikomeye niringiye kuzaha igihe kimwe abatuye i Tucson, ku babyeyi b'abisirayeli, iyo babaga babyara. Iyo yabaga aniha kubera ibise byo kuramukwa, yavugaga izina ry'umwana maze bigashyira uwo mwana mu mwanya, mu gihugu cy'isezerano, mu bwoko bwe. Igihebuje, ni uko Ijambo ry'Imana rihuye ryose. Niba ibyo bidahuye, si Ijambo ry'Imana ritabasha guhura, ni ibitekerezo byawe bidahura n'Ijambo. Naho Ryo, Rirahuye mu mwuzuro Waryo wose.

Rero, Yari Umutsima w'Ubugingo, nk'uko twari twarabyigishirije i Phoenix mu cyumweru gishize, cyangwa mu cyakibanjirije. Kandi mu kuba Umutsima w'Ubugingo, nta handi Yashoboraga kujya atari mu nzu y'Umutsima w'Imana. Kandi iyo ni yo mpamvu. Noneho, Yesu yari yavukiye i Betelehemu, kandi hariya i Betelehemu hari amasinagogi; abatambyi n'abandi banyedini bakuru babaga i Betelehemu. Dawidi, umwami-mushumba ukomeye, yari yaravukiye i Betelehemu; ise Yesayi yari yaravukiye i Betelehemu; sekuru Obedi yari yaravukiye i Betelehemu. Kandi, twitegereje igisekuru cyose, Yakomotse i Betelehemu. Kandi hano, Yesu Umwana wa Dawidi yavukiye i Betelehemu, hariya hanze y'ibitabashwa by'insengero. Rero, niba bariya bantu bari barize, kandi bakaba bari bategereje Mesiya muri iriya myaka yose (Ukuza kwa Mesiya kukaba kwari kwarahanuwe mu myaka ibihumbi bine), rero, niba Mesiya yaravukiye hanze y'ikitabashwa cy'urusengero, kuki byabaye ngombwa guhita bajya hariya mu misozi gushaka itsinda ry'abungeri b'inkandagirabitabo zitakojeje ikirenge mu ishuri ngo babazanire ubutumwa bukomeye, ubutumwa bwa mbere? Kandi iyo nshingano yahawe abungeri, iciye ku banyabwenge n'abanyamashuri, Ahubwo isanga abungeri. Ni ikintu gitangaje, si byo? Mu by'ukuri, hagomba kuba hari impamvu yabyo. Hari ikibazo; hagomba kuboneka igisubizo cy'icyo kibazo. Kandi nta muntu wamenya igisubizo uretse Imana. Ni Yo yonyine izi igisubizo.

Noneho, mwibuke, Mesiya yari amaze kugera mu murwa, yaravukiye mu murwa, mu ruhongore; iruhande rw'ibit abashwa by'insengero aho umutambyi mukuru... kandi abatambyi bakuru, abanyatewolojiya, abanyabwenge, abize, bose bari aho bategereje Mesiya. Kandi, Yari aho hagati yabo. Ariko kuki Bagiye... hariya mu misozi y'Ubuyuda gushaka ziriya nkandagirabitabo, zitakojeje ikirenge mu ishuri, injiji, abahebuje abandi ubukene? Wagira ngo, bari abantu batari bakwiye iyo nshingano, guhishura ubutumwa no guhabwa inshingano yo kogeza ubutumwa. Mwaba muzi icyo ntekereza? Bishobora kuba bidafite agaciro kanini, ariko nifuzaga kuvuga icyo ntekereza: Ntekereza ko ari ukubera ubwenge bw'Imana, mu by'ukuri, Yari izi ko abandi batajyaga kwakira ubutumwa nk'ubwo, urebye uburyo Yari yajemo. Ntibyari bijyanye n'icyifuzo cy'amashuri yabo. Byari bitandukanye. Si cyo bari barize kwizera ko Yajyaga kuba cyo. Byari bihabanye n'imyumvire yabo ya kinyatewolojiya. Amashuri yabo yose yari yateshejwe agaciro; yari yahindutse ubusa. Nizera ko ari ubwenge bw'Imana yari izi ko batajyaga kwakira ubutumwa nk'ubwo.

Mesiya yari aho rero, kandi hari uwagombaga kuhaba wo kubimenya. Kandi Yo yari izi abatari barataye umutwe mu bintu nka biriya. Byari birushijeho kumworohera kuzana ubutumwa Bwayo ku itsinda ry'abantu batize aho kubujyana mu bantu bari mu gihirahiro, bari baramaze kujya mu nzira zabo bwite ku buryo ari nta na gito cyajyaga kubasha kubagarura, kabone n'aho ryaba Ijambo ry'Imana. None ubu, ncuti bakirisito, munyemerere mbabaze iki kibazo mu bunyakuri bwose no mu rukundo. Ndibaza niba byonyine Yari yongeye gukora bimwe muri uyu mugoroba, iyo aba Yari itwoherereje muri iki gisekuru Ijambo ryasezeranywe, Iryasezeranijwe iki gisekuru, ndibaza niba abanyatewolojiya bacu, abigisha bacu, n'abanyabwenge bacu batajyaga kwanga Ubutumwa neza neza nk'uko abandi babigenje kiriya gihe? Umuntu ntahinduka, Ijambo ry'Imana na Ryo ntirihinduka na busa. Ni Imana itanyeganyezwa, ntihinduka.

Mwitegereze, Abamarayika bari baje kandi... Abamarayika bari baje kandi bari bashyiriye ubutumwa bwabo abantu baciye bugufi cyane, mu gihe hari abantu benshi barusha agaciro cyane (mu by'isi) izo ndushyi z'abashumba b'inkandagirabitabo. Umushumba ni we wari uhebuje abandi bose kuba inkandagirabitabo; nta kindi yari akeneye kumenya uretse intama ze. Nta mibare yari akeneye kumenya. Nta bwo yari akeneye kumenya uburyo batera atome imirwi. Nta mashuri yari akeneye. Yari akeneye byonyine kumenya intama ze; nta kindi yari akwiye kumenya. Kandi Imana, Ubwenge bw'ikirenga, Iriba n'Isoko by'ubwenge bwose, Yashatse guhitamo umuntu nk'uriya, Ahubwo abantu nka bariya no kwirengagiza intiti zose zari zaraminurije mu kumenya ibyo. Hari icyo ibyo byerekana, ni uko icyanya bariya bantu bari baratorejwemo kitari gikwiye. Yirengagije abahebuje gukomera bose bo mu gihugu, hari abantu bakomeye, abigisha bakomeye, Kayafa umutambyi mukuri, abandi bantu bakomeye benshi, abanyamashuri b'ibihangange ba Isirayeli bose, amadini yose, n'abanyatewolojiya babyimbijwe n'ubwibone bose, Imana yarabirengagije bose. Mu by'ukuri, ubwo ni bwo bwenge bw'Imana.

Mwitegereze, aharengeye h'ijuru hihutiye guha icyubahiro abantu bahebuje abandi guca bugufi kandi bahebuje abandi kuba inkandagirabitabo mu isi. Aharengeye h'ijuru hamanukiye kwimenyesha abantu bahebuje abandi guca bugufi mu isi, hirengagije abari babeshejwe hagati no kwimenyesha abashumba basanzwe; bazaniye abashumba basanzwe Ubutumwa buhebuje ubundi gukomera by'ibihe byose. Habayeho intumwa zikomeye nyinshi. Dushobora gutekereza ku gihe cya Nowa, abahanuzi, n'abatambyi bakuru, n'abandi babayeho mu bihe byatambutse, abantu bize bakomeye, abami, abanyabubasha, ariko hano, Azanye Ubutumwa bwihariye. Bwari ubuhe? “Mesiya yahageze.” Murabona? Kandi kugira ngo bimenyekane, yirengagije abize bose maze Ibimenyesha abashumba baciye bugufi. Nimubitekerezeho: abanyedini bose, inzego z'idini zose, abigisha bose, inyigisho za tewolojiya zose, amafaranga yari yakoreshejwe yose, amadini yose, n'inyigisho, byari byirengagijwe byose. Amashuri yose bari baratangiye amafaranga ku bw'abogezabutumwa bose, n'ishyaka ryose, n'abayoboke bose bazanye bose n'ibyo bari baratekereje kuba barakoreye guhesha Imana icyubahiro, uko biri kose ubutumwa bw'ingenzi bwa biriya byose bwari bwarabaciyeho. Ntibisanzwe! Kubera iki? Murabona?

Kandi mwitegereze, atari ibyo gusa, Ahubwo ni ahantu hatari hakwiriye ikintu nka kiriya. Abashumba ni bo rero bari barakiriye ubutumwa. None ubu, mwitegereze aho ubutumwa bwari buri: ahataratekerezwaga ko Yaboneka. Kandi ndibaza muri uyu mugoroba, niba twari dutegereje Ubutumwa bw'ukuri bw'Umwami Yesu, ndibaza niba ibyo byarabereye mu itsinda ridasanzwe, ahantu ryari... isi y'abize cyane n'amadini y'ubu byabona nk'itsinda ry'abayobe. Nibaza niba atari ho twamusanga. Aho tutatekerezaga, n'abavuzi banyuma mu kuvuga. Abashumba nta cyo bari bazi kigendanye no kuvuga, bari bazi guhamagara intama gusa; mu by'ukuri, ishobora kuba ari yo mpamvu ibyo byabatumweho.

Ariko hari Ijambo ryasezeranywe. Mwitegereze, ibyo byashobora kuzongera kuba. Ibyo baciye ku mpfura z'igihugu zose. Ibyo byaciye ku mpfura zose, maze bihishurirwa abantu batagiraga icyo baba cyo. Impfura zari zambaye impeta - zifite impamyabumenyi z'ikirenga muri tewolojiya no muri busikolojiya, n'amashuri y'ikirenga, insengero z'ibitabashwa n'ibindi, ibyo byose Imana yarabyirengagije maze ibyo bihishurirwa intamenyekana. Ubwenge, ubwenge butarondoreka bw'Imana ishoborabyose bwakoze ibyo ngo bubereke Ubutumwa bwihariye: Umucunguzi yageze mu isi. Mbega ubwenge! Nta handi ibyo byashoboraga guturuka uretse ku Mana ifite ubwenge. Ubwenge bwose n'amashuri yose n'ibindi, rero byari byarajugunywe mu gatebo kandi byarirengagijwe n'ubwenge bukomeye bw'Imana. Simpwema kubisubiramo kuko nshaka ko bicengera mu burebure. Byose byari byarajugunywe mu gatebo, nta cyo byari bimaze. Ibyo byose byari byataye agaciro kugira ngo ubwenge bw'Imana bubone uburenganzira bwo guhita, kuko Imana ifata ibitagira agaciro maze Ikabikambika.

Soma konti yuzuye muri...
Impamvu ki yabaye abungeri.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Maze abungeri basubirayo bahimbaza, bashima Imana ku byo bumvise byose no ku byo babonye nk’uko babibwiwe.

Luka 2:20

Kristo ntabwo yigeze
avuka ku itariki
makumyabiri n'eshanu
z'ukwa cumi n'abiri
nkuko nanjye
atariho navutse.


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Umusozi na rosebush
mu rubura mu
Bushinwa.

Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye
(PDF)

Nkingi y’umuriro.

Bicu byo mu ijuru.

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Pearry Green personal
testimony.

(PDF Icyongereza)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.