Uyu muvuga ko ari nde?

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Noheli urukurikirane.

Uyu muvuga ko ari nde?


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Uyu muvuga ko ari nde?

Matayo 21:10-11,
10 Ageze i Yerusalemu ab'umurwa bose barashika, barabaza bati “Uriya ni nde?”
11 Barabasubiza bati “Ni umuhanuzi Yesu w'i Nazareti y'i Galilaya.”

Noneho, tuzi igihe turi kubamo, kandi benshi muri mwe mumenyeranye n'iki Cyanditswe cyo muri iki gice. Birakomeza, nyakuri ku munsi Kristo yaje muri Yerusalemu, arimo agendera ku ndogobe. Kandi twe... Hari imvugo imenyerewe ivuga ko yari indogobe y'umweru, ntekereza ko, ari mu gushushanya kuza kwe kwa Kabiri ari ku ifarasi y'intambara. Icyo gihe, umuhanuzi yaravuze, kuri ibyo ati, “Azagendera... Umwami wawe aje agendera ku cyana cy'indogobe, kandi aciye bugufi kandi aratuje.” Uko niko Yaje ari ku ndogobe nto, iyo nto yikorera imitwaro. Ariko igihe gikurikiyeho ubwo azaza avuye mu bwiza (Mu gice cya 19 cy'Ibyahishuwe), Aza nk'Unesha ukomeye. Ikanzu yibijwe mu maraso, yicaye ku ifarasi y'umweru, kandi ingabo zose zo mu ijuru ziramukurikira ziri ku mafarasi yera. Kandi ibikunze kuvugwa (Bitari ibyanditswe cyangwa amateka), ibyo bakunda kuvuga ni uko yari ku ifarasi yera ubwo Yazaga muri Yerusaremu.

Noneho, kubwo kuba natoranije ibi nuko bikiri... Ni ukubera ko turi mu gihe cy'ibishushanya igihe cya Noheri, kandi Umwaka Mushya; mu isoza ry'umwaka ushaje, kandi mu kuzana umushya. Hasigaye iminsi mike uhereye nonaha, abantu benshi baraba bafata amapaji mashya, kandi bakora ibintu bishya, ndetse bahiga imihigo mishya; mu itangira ry'Umwaka Mushya. Kandi kuri njye ntabwo bisa cyane nka Noheli. Ntabwo nzi impamvu. Nakunze kubyita ko ari umunsi wa “pere-noweli.” Murabona? Kubera ko nta byinshi bihari nyakuri...

Ntabwo bishobora kuba byaba umunsi w'amavuko wa Kristo. Nyakuri ntabwo byashobora kuba ari byo. Yashobora kuba yaravutse mu kwa Gatatu cyangwa mu kwa Kane, kubera yari Umwana w'Intama. Kandi yari intama y'ingabo ndetse yavutse munsi y'imfizi y'intama, Aries [urusobe rw'inyenyeri ruvugwa ko rusa nk'imfizi y'intama] Bigomba kuba. Murabona? Kandi... kandi intama ntabwo zijya zivuka mu kwa cumi na biri uko byamera kose. Intama zivuka mu gihe cy'urugaryi. Kandi noneho ikindi kintu, imisozi y'i Yudaya ubu, hari urubura rupima nka metero esheshatu kuri yo. Ni gute abungeri bajyaga kuba bari hanze?

Noneho ibi nyakuri byaturutse ku migenzo y'Abaroma, aribyo byari umunsi mukuru w'amavuko w'imana zuba. Uko imikorere y'izuba itambuka, iminsi igenda iba miremire ndetse ikaba miremire, maze ijoro rigatangira kuba rigufi. Kandi hagati y'itariki 20 na 25 z'ukwa Cumi na biri aba ari umunsi mukuru w'imana zuba, bivuye mu migenzo y'Abaroma. Kandi noneho izo mana zabo... Kandi noneho bajyaga bizihiza umunsi mukuru w'imana zuba. Maze Constantine mu gushyiraho itegeko nshinga ry'itorero na leta n'ibindi, aravuga ati, “Turabihindura (atazi umunsi uwo ari wo) maze abishyira ku munsi mukuru w'amavuko w'imana zuba, maze awugira; isabukuru y'amavuko y'Umwana w'Imana.” Murabona? Iki... Ariko ntabwo tuzi uwo munsi uwo ari wo.

Ariko noneho, ibyo byakuyeho cyane ibyari ibya Kristo, kugeza ubwo byabaye buri kintu... Bamwe bongeye kugarura iyo migenzo ya bimwe mu biremwa byahozeho, niko nibwira, binyuze mu izina rya Mutagatifu Nicholas cyangwa Kriss Kringle, imwe mu mingenzo y'abadage. Kandi byo byari ibintu by'imigenzo, kandi Kristo ntawuri muri ibyo habe na gato.

Kandi abantu babibyajemo uburo bwo kugura whiskey, no gukina imikino y'amafaranga, n'ibigezweho. Kandi umuntu... Umucuruzi ashobora kugurisha ibicuruzwa bye mu gihe cya Noheri bikaba byakibuba igihe cyose gisigaye cy'umwaka. Murabona? Ni umunsi ukomeye w'ikiruhuko, ubucuruzi. Kandi abana bato b'abakene aho ku mihanda, abo ababyeyi babo badashobora gusura n'izo mpano zimeze nk'iza pere-noel, noneho bakagenda aho mu mihanda, hamwe n'utwo dutoki twabo twanduye ndetse n'ayo maso yabo atukuye. Nanga iyo mbonye icyo gihe kigeze. Cyari gikwiriye kuba igihe cyagenewe kuramya Imana gusa mu buryo nyabwo, aho kuba umwanya wo kurwara imitima no kurwara umutwe. Kandi ibintu bikorwa, nta na kimwe kigenewe Kristo kubijyanye nabyo. Ariko turi hagati mu bintu nk'ibi byose ubu.

Twibona ubwacu, mu bintu nk'ibyo barimo. Murabona, ni ukwinjira mu minsi mikuru ikomeye. Yesu yarimo aza mu Munsi mukuru wa Pasika. Maze yinjira muri Yerusalemu... cyangwa arimo yinjira muri Yerusalemu. Kandi ubuhanuzi bwa buri kintu Yavuze bugomba gusohora. Buri kintu muri Bibiliya gifite ubusobanuro. Buri zina rifite ubusobanuro. Nta kintu cyanditswe mu Byanditswe cyaba kidafite ubusobanuro bwimbitse.

Naravuze umugoroba umwe i Tucson, nti “Ni Ukubera Iki Byari Ngombwa ko Biba Abungeri aho Kuba Abanyatewolojiya?” Yari yavutse mu ruhande rw'itorero. Kandi Umwuka Wera ajya kure iyo mu butayu aba aribo afata, atari abanyatewolojiya, ahubwo abungeri, Byagombaga kuba muri ubwo buryo. Abanyatewolojiya ntabwo bajyaga kwizera ubwo butumwa. Kubw'ibyo byari ngombwa ko biba abungeri. Nabwirije hano haruguru, imyaka mike ishize (Imyaka nk'ibiri ishize), “Kubera iki, Byari ngombwa ko biba Betelehemu nto?” Umwami nabishaka, Noheri itaha, ndashaka ko tubwiriza kuri, “Kubera iki Byari Ngombwa Abanyabwenge?” Izi za “kubera iki” zifite ibisubizo kuri zo, kandi biri hano muri Bibiliya. Kandi turi kuba mu bihe bitangaje, igihe gikomeye kuruta ibindi mu bihe byose byabayeho. Turi kuba mu gihe, ubwo igihe icyo aricyo cyose... igihe gishobora kurangira maze iteka rikivangamo hamwe nacyo maze bigakomeza. Ibisekuru by'abahanuzi bose n'abanyabwenge bari babitegereje... Dukwiriye kuba kuri buri saha turi maso, dutegereje kuza kwe.

Twisanze ku munsi wa Noheri, nkuko babigize kuri Noheri yambere. Isi iri hafi gusenyuka, nkuko nabibwirijeho igihe kimwe ahantu runaka, kubijyanye n'ubutumwa bwa Noheli, “Gusenyuka kw'isi.” Kandi isi nanone iri hafi kongera gucikamo uduce. Reba kuri uyu mutingito wabaye hano haruguru muri Califonia. Narabivuze mbere ko mbere yokuza k'Umwami Yesu, ko Imana izarigitisha hariya hantu. Nibwira ko ari Hollywood, na Los Angeles, n'aho hantu habi hose, ko Imana ishobora byose izatuma harigita. Hazamanuka hajye munda y'inyanja. Kandi kubera ibyaha byabo byinshi (Murabona?), ni imbibi.

Iterambere ryagiye rijyana n'izuba, kuva... Kandi ryatangiriye mu burasirazuba rigenda rijya mu burengerazuba. Kandi noneho rigeze mu gice cy'uburengerazuba. Nibiramuka bikomeje, bizongera bigaruke bundi bushya. Noneho iyo niyo mbibi. Kandi icyaha cyarakomeje hamwe n'iterambere, none ubu bigeze aho ari nk'imisarane mu bisekuru byose. Ibintu bakora ubu... ibyo nta iremwa muntu cyajyaga kuba cyaratekereje ikintu nk'icyo mu gisekuru icyo aricyo cyose. Abagore biroshye ubwabo muri uwo mwanda, kugeza ubwo nta mugore mu gisekuru icyo aricyo cyose wajyaga kuba yaratekereje ibintu nkuko tubikora uyu munsi. Kandi noneho tugakomeza kwiyita ubwacu Abakristo. Mbega igisuzuguriro.

-----
Imana itanga igisubizo ku masengesho yanyu. Musabe, kandi muzahabwa. Kandi ibyo... Nshobora gutinda kuri ibi h amasaha menshi ku bagabo n'abagore, ndetse n'Abakristo, basengera ikintu; maze Imana ikabasubiza ariko ntibabimenye. Kandi noneho, Imana yabahaye igisubizo. Bashakaga Mesiya. Bari baziko bashobora kuzagira Kayizari, maze bagira Dawidi; bagize Salomo umugabo w'umunyabwenge; bagize Dawidi intwari ikomeye; bari bafite ibintu by'ubwoko bwose; ariko bari baziko bagomba kugira ubufasha buvuye mu mw'ijuru kandi bo... Imana yabasezeranyije Mesiya. Maze Iboherereza uwo Mesiya nk'igisubizo cy'amasengesho yabo, ariko ntabwo bamushakaga.

Ndibaza niba uyu munsi, niba amasengesho yacu... Muzabumva bavuga bati, “Musengere ububyutse bukomeye. Musengere ibi. Musengere ko hadudubiza. Musengere ubumwe.” Ndibaza, niba Imana itwoherereje iyo gahunda, niba dushobora kuyemera. Nibaza niba dushobora kwemera icyo Itwoherereje. Murabona, Yo... Impamvu dusengera ibi bintu, ni ukubera ko tuziko bikenewe. Ariko igihe Imana ibyohereje muri ubu buryo Ibishakamo, noneho bikaba bidahuye n'uko tubyifuza, maze ubwo, ntitube tukibyakiriye. Kandi uko niko byari bimeze muri icyo gihe. Niba atari ahuye n'ibyifuzo by'imyemerere yabo n'ibindi... Ntabwo bashobora kumwakira n'uyu munsi. Iyi niyo mpamvu babazaga iki kibazo, “Uyu ni nde? Uyu muntu urimo uza ni nde” Murabona cyari igihe kigoye. Oh, buri muntu yari ahagaritse umutima. Hari ikintu cyendaga kuba.

Reba isi uyu munsi, mbega guhagarika umutima isi yose iri kubamo. Manuka aho hepfo mu muhanda... Nta mutekano uhari iyo utwaye. Nta mutekano iyo utwaye mu mihanda migari. Buri muntu aba ahagaritse umutima, buri wese ararakaye kandi... Ikibazo ni iki? Mutuze. Murimo murajya he? Ibyo nibyo bituma ibigo by'abasazi byuzura. Ibyo nibyo bitumye itorero rijya muri uwo muvurungano. Bafite imitwe ifunze ku bintu runaka. Ntabwo bashobora guhagarara ngo bite ku Ijambo ry'Imana n'isaha turi kubamo; byose biri ku gahato, no guhagarika umutima.

Kandi noneho, turabizi. Twese turabizi. Isi yagiye inyura mu bise byo kuramukwa bikomeye. Kandi itorero riri guca mu bise byo kuramukwa. Rigomba kunyura mu bise byo kuramukwa mbere y'uko ritanga... Buri wese mu bahanuzi, igihe baje mu isi, byari ibise byo kuramukwa ku itorero. Isi yanyuze mu Ntambara ya Mbere y'Isi, Intambara ya Kabiri y'Isi, kandi noneho irimo kwitegura Intambara ya Gatatu y'Isi. Kandi yongeye kuba mu bise byo kuramukwa indi nshuro. Ariko hari ikintu kimwe gusa gishobora kuzana amahoro, kandi uwo ni Kristo.

Imigambi yacu yose, n'ibitekerezo byacu, iyo mihango ya kiyobokamana twubakiyeho, n'imikorere yacu ya politiki, n'amasiyansi yacu yose na buri kintu, byagaragajwe neza ko ntacyo biricyo. Kandi noneho turasenga Imana kugira ngo idufashe, itabare, “Ize maze Igire icyo ikora kuri twe.” Kandi noneho igihe Izabikora, ndibaza niba tuzashobora kubisobanukirwa; niba tuzashobora kubyakira; cyangwa niba tuzashobora kubiha agaciro?

Noneho icyo nicyo cyakozwe aho inyuma mu minsi yabo. Barasengaga; bagize abo bayobozi bose bakomeye; bari bari munsi ya za guverinoma; bari munsi y'abami; bari baragiye bayoborwa na buri kintu, abacamanza. Ariko bari babizi ko hari ikintu kimwe cyashobora kubacungura; uko kwari ukuza kwa Mesiya. Kandi “Mesiya” bisobanuye “umusigwa,” umuntu wari usizwe, noneho uwo muntu, asizwe n'Ijambo, Ijambo ryambaye umubiri hagati muri twe. Kandi igihe Yaje, ntabwo Yari Ahuye n'ibyifuzo by'uburyo bamushakaga, ntabwo yari ahuye n'ibyifuzo bari bafite by'uburyo Agomba kuza. Noneho kubw'ibyo barataka bati, “Uriya ni nde? Uru rusaku n'urw'iki?” Ni Itsinda ry'abaturage hariya hepfo ku irembo, barimo bacamo zaburi ibice...

Maze baravuga ati, “Kubera iki, mubacecekeshe. Bari gutuma tugubwa nabi uburyo barimo gusakuza, ndetse bavuza induru, kandi bitwara uko kuntu.” Aravuga ati, “Baramutse bacecetse, aya mabuye ako kanya yahita asakuza.”

Oh, igihe cyarimo kirangira. Ubuhanuzi buri gusohora. Ntabwo byari bitangaje. “Intare intontomye noneho ninde utatinya? Kandi Imana ivuze; ninde wareka guhanura?” Oya, niba Adahuye nibyo twifuza... Niba Atameze uburyo twamushakagamo, mu buryo twatekerezaga ko Agomba kuzamo, ntabwo twamwakira. Noneho yari iyo migenzo yabo yari yarabajyanye kure y'Ijambo ryanditse. Bari bari kure cyane, bananirwa kumumenya uwo bari barasengeye ngo aze. Amatorero yabo yari yarabatwaye kure, kugeza ubwo icyo kintu basengeye cyari aho hamwe nabo, ariko kidahuye nicyo bifuza, kandi noneho ntibashoboraga kubyizera. Byabasabye kujya kure yabyo. Barabyirukana. Bo... Hari ikintu kimwe ushobora gukora igihe uhuye na Kristo. Wenda wamwemera cyangwa ukamwanga. Ntabwo wanyuramo hagati. Ntabwo wakora ibyo. Ntabwo ari ibyawe gukora nk'ibyo. Ni muri ubwo buryo.

Noneho mwitegereze, mbega ukuntu bari bake Babshije kumumenya ko ari we Jambo risizwe rya kiriya gihe. Murabona, Imana mu itangiriro, kubwo kuba Itagira iherezo, kandi Ikaba izi ibintu byose kuva mu itangiriro... Kandi ikintu ibi bintu byari bimaze kwari ukwereka Ibiyigize. Ibigize Imana... Ufite ibikugize. Ni ibitekerezo byawe. Utekereza ikintu, hanyuma ukakivuga, hanyuma ukagifata. Iyo ni Imana. Yo, mu itangiriro... Niba wari... Niba warahoze cyangwa uzigera uba mu ijuru, ubwo wahoze mu ijuru kuva na mbere. Uri igice cy'Imana. Wari ibitekerezo byayo. Yamenye izina ryawe. Yamenye uwo wari we mbere y'uko habaho n'agace gato kagaragarira ijisho, mbere y'uko habaho umucyo. Mbere y'uko habaho ikintu cyose, Yarakumenye, n'izina ryawe, maze agushyira mu Gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'Intama mbere y'uko isi ibumbwa. Murabona, wari ibitekerezo Byayo. Kandi noneho... Noneho uhinduka Ijambo. Kandi ijambo ni igitekerezo kigaragajwe. Noneho uragaragazwa.

Uko niko Yari Ari. Yari mu itangiriro We Ubwe. Imana itura yonyine hamwe n'ibitekerezo Byayo. Ntabwo izongera gukora ibyo ukundi kubera ko ibitekerezo Byayo birimo kugaragazwa. Kandi iyo niyo mpamvu turi hano muri iyi minsi; ni Imana irimo gusabana n'ibitekerezo Byayo bigaragajwe. Murabona? Ngaho aho turi. Noneho mwe, mufashe ibitekerezo, nta nubwo mwakwiyongeraho mukono umwe ku gihagararo cyanyu. Ntabwo mushobora gukora ibi, biriya cyangwa ibindi. Ni Imana igira imbabazi. Ni Imana. “Abo Data yampaye bose bazaza kuri Njye, kandi nta muntu ushobora kuza aho ndi Data atamureheje.” Ibyo bikemuye ikibazo.

Soma konti yuzuye muri... Uyu muvuga ko ari nde?


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Arababaza ati “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?”

Simoni Petero aramusubiza ati “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.”

Matayo 16:15-16


Hari ikintu
kimwe ushobora
gukora igihe
uhuye na Kristo.
Wenda wamwemera
cyangwa ukamwanga.


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Nkingi y’umuriro.

Bicu byo mu ijuru.

Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Chapter 11 - The Cloud

(PDF Icyongereza)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Pearry Green personal
testimony.

(PDF Icyongereza)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.