Ibitega Bitobotse.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.

Isoko y'ubungingo.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ibitega Bitobotse.

Nifuzaga kuganira ku mutwe w'inyigisho kuri uyu mugoroba, mu gihe cy'akanya gato: “Ibitega bitobotse.” Isirayeli yari yarakoze ibyaha bibiri. Imana yavuze ko yari yarabaretse, Yo, soko y'ubugingo, kandi ko bicukuriye ibitega, kugirango banyweremo. Nyamara ni ikintu... Impamvu yanteye gutekereza kuri uwo mutwe w'inyigisho, ni uko unjyanye n'ibyo navugaga mu gitondo, ku bijyanye n'igihe turimo, n'impamvu ituma duhirimbana.

Kandi turabona isirayeri, yo yari icyitegererezo, nkaho ariyo yari Imana, Yo igomba guhora iri ya yindi idahinduka. Kandi hari ikintu gusa kimwe rukumbi Imana yubaha, ni inzira yari yaraciriye abantu. Ariko igihe bigomekaga kuri iyo nzira, Imana yarasuzuguwe, nuko Imana inyuza abantu mu mubabaro kugira ngo bagarukire ibyo yababwiye, uko byari kuba bimeze kose. Yanabahaye itegeko: “ntimugafate, ntimugakore, ntimugasogongere.” Ntabwo gusa ari uko byari bibi gukora kuri ibyo bintu, ahubwo ni uko ari bibi gusuzugura ibyo yategetse. Kandi iteka hariho, ntabwo hashobora kubaho itegeko rihana hatabayeho ibihano bijyanye niryo tegeko. Rero niba ntabihano biriho, icyo gihe itegeko nta buremere riba rifite, niba ntaguhana kujyanye naryo. Itegeko!

Nyamara, turabona ko ibyo bo bakoze icyo gihe bisa neza neza n'ibyo dukora uyu munsi, ibyo abantu b'itorero bakora. Noneho turabona ikintu kidasanzwe hano. Abantu bamwe bashora kubona ko ari ibidasanzwe kuba haravuzwe ngo: “mwebwe muri... bicukuriye ibitega, ibitega bitobotse.”ubwo, wenda birashoboka ko bamwe murimwe batazi igitega icyo ari cyo. Ni bangahe bazi neza igitega? Rero, ni benshi muri mwe. Niba mwarakuriye aho bororera inka, muzi igitega icyo ari cyo. Ndacyibuka, nanyoye ibisimba byinshi byazagamo, kubwo gusobanukirwa neza igitega icyo ari cyo. Nabwirije mu biturage iyo kure, aho, mu rwuri, hari hari ikibumbiro cyuzuye amazi yo mu gitega giteretse aho, amazi yimvura, murabizi, kandi cyari gikuze, nk'uko. Nuko nijoro wasangagamo udusimba tw'inigwahabiri, mbese nsobanukiwe neza n'amazi yo mugitega.

I-igitega, ni ahantu, ni ikintu bacukura mu butaka gisimbura icyobo. Abantu batagira ibyobo, bakoresha igitega. Mu bundi buryo, igitega, ni ububiko bw'amazi bwakozwe n'amaboko y'abana b'abantu, umuntu acukura mu butaka kugirango afate amazi, yo kuza gukoresha. Bamwe bazayakoresha nk'amazi yo gukaraba, abandi bazayakoresha nk'amazi meza, abandi nabo wenda muburyo butari bumwe. Kera, ibihe bimwe amazi yose twagiraga yabaga ari ayo mu gitega. Hari ikintu kiyazamura twazunguzaga, tukazunguza, tukazunguza, tuzunguza, kugirango amazi azamuke tuyavome mu gitega. Noneho, hari icyo tubona kubijyanye n'igitega, kigitandukanya n'icyobo, rero igitega, mugihe gito wasangaga cyumye. i-i-igitega ntigishobora kwiyuzuza ubwacyo. Cyo ni-ni... biragoye kugikoramo. Ntiwabasha kwikorera mu gitega. Ahubwo kigomba gutegereza imvura ngo igwe mu gihe cy'itumba n'urugaryi nkuko bimeze mu.... Ibisanzwe ni mugihe cy'itumba iyo hari urubura n'imvura, niyo izana imvura mu gitega. Kandi iyo kidateze ayo mazi, ubwo rero ntabwo mushobora kuba mukiyabonye. Ni ibyo niko bimeze... harumagara. Ntigishobora kwiyuzuza. Icyo gitega ntigishobora kwiyuzuza ubwacyo. Ahubwo cyuzuzwa n'amazi y'imvura akimenekamo.

-----
Mu minsi mike, iyo barekeyemo amazi ahinduka amazi adatemba. Iyo barekeye amazi mu gitega, agumamo nkamazi adatemba. Kandi akuzuramo ibikeri, imiserebanya, n'inzoka. Twe twabyitaga “imihini”, mito cyane... sinzi niba... atari mikorobo, ni... simbashije kubimenya, sinzi uko mwabyita. Ariko ni ibintu biba mu mazi, bita imihini. Ngirango murabizi. Ni bangahe bazi ibyo ndimo kuvuga? Oh, ariko, muby'ukuri, mwebwe, ababa mugiturage murabisobanukiwe mwese. Ukureka kw'amazi kugumamo mw'imbere, maze ibikururwa n'amazi adatemba bikazana nayo. Nuko ukureka kw'amazi niko gutuma byiberamo. Ni ukubera ukureka kwamazi niko gukurura ibisimba byikundira imyanda iba mu mazi adatemba.

Mu byukuri ibyo bisa cyane n'insengero zacu mu minsi ya none. Ndatekereza ko twaretse... Kimwe mubyaha bikomeye itorero ryakoze mu minsi ya none, neza neza nkuko isirayeri yabigenje mu bihe bya kera, baramuretse, We, soko y'amazi y'ubugingo, kandi bicukurira ibitega byakozwe n'amaboko y'abana babantu. Kandi ibi cyahindutse ubuturo bw'abakunda bene ayo mazi. Imiserebanya, ibikeri nibindi byose by'umwanda byiberamo, kuko ari ibitega byakozwe n'amaboko y'abana babantu. Kandi ibyo binti bituye muri ibyo bitega, uru ni urugero nyakuri rw'amadini y'iki gihe. “Noneho” muravuga muti: “Mwene Data Branham kubera iki uvuga cyane kuri bariya bantu kumugaragaro?” byari kuvugwaho. Ni ngombwa kubivugaho. Muhunge icyo kintu, kuko bizarangira gikoze ikimenyetso cy'inyamaswa. Ni mwibuke, ni ukuri! Kizaba ari ikimenyetso cy'inyamaswa. Idini riyobora neza neza kuri cyo. Ni mu nzira yo kukiganaho, noneho, wakwanga wakunda, kubw'imbaraga.

-----
Nimuve mu iliba mufata nk'ibitega, imigenzereze ikozwe n'amaboko y'abana babantu, ese mwatekereza ko umuntu yakora ibintu nk'ibyo? Ni mutekereze ku myumvire y'umuntu unywera amazi ku isoko yabugenewe hanyuma akayareka anjya kunywera mu gitega cyakozwe n'amaboko y'abana babantu, hamwe n'ibikeri, imiserebanya, imitubu, nibindi byose birimo? Birasa n'ibidashinga, mu ruhande rumwe bikumvikana neza, ariko ibyo ni iby'abantu bakoze. Bateye Ijambo umugongo, isoko y'ukuri y'Imana ndetse n'imbaraga zayo, bajya kunywera mu bitega. Ibyo bari barakoze kera, bongeye kubikora ubu. Baravuga bati... yaravuze ati: “barandetse.” Niko yavuze, hano muri Yeremiya 2.14, cyangwa 13, nako. Yaravuze ati: “barandetse, njyewe, isoko y'ubungingo.”

Noneho turabona igitega icyo ari cyo. Turabona icyo gitega. Turabona uko cyubatswe. Ni ikintu cyakozwe n'amaboko y'abana babantu, kivuye mu gisenge cyanduye. Amazi amanuka aba avuye ku gisenge cyanduye, kandi agakukumba ibiri ku gisenge byose akabinyuza mumubirikira nawo wakozwe nabana b'abantu, mu itiyo ibimanura yakozwe n'abana babantu, ikabigeza mu gitega cyakozwe n'amaboko y'abana babantu. Kandi umwanda wose ukitekeramo, na za mikorobe, imiserebanya, bikeri, n'ibindi byose byakukumbwe, barabikunda. Kandi, ni mwwitegereze, ni ibikoko byanduye: imitubu, yo mu mazi adatemba. Umurubu ntushobora kuba mumazi abengerana. Ubikoze byawica. Ni ngombwa ko uba mu mazi adatemba.

Nibyo niko bimeze hamwe niyo myanda yose muri iyi minsi. Ntimushobora kubaho mu mazi meza y'Umwuka Wera. Niyo mpamvu barwanya Ijambo bivuye inyuma, kandi bakavuga bati: “ Ririvuguruza. Ibyo byose ntacyo bimaze.” Ni uko bibasaba ikizenga cy'amazi adatemba kugirango bivurugutemo. Ni ukuri. Kandi niko bimeze hamwe n'ibikeri, hamwe n'imiserebanya, kandi hamwe n'imitubu, ndetse n'ibindi bisa nabyo. Kugira ngo bibeho, bisaba ko byibera mu bishanga, mu byuzi by'amazi adatemba, kuko kamere yabyo, ari iyo kuba ahantu nk'aho. Kandi ntushobora guhindura inyamaswa, mu gihe cyose utarahindura kamere yayo. Kimwe nuko udashobora kuzana umuntu mu Ijambo ry'Imana, mu gihe cyose kamere ye itigeze ihinduka; kandi iyo kamere ye ihindutse, ava kucyo yari cyo akaba Umwana w'Imana, kandi Umwuka Wera akinjira muri we. Umwuka Wera yandiste Ijambo ry'Imana!

-----
Ugucyaha Kwe kwari ngo: “banteye umugongo, Njyewe, Jambo; kandi bihitiyemo igitega gitobotse mu mwanya wanjye. Emera... banteye umugongo, njyewe, soko y'ubugingo, isoko y'amazi y'ubugingo; nuko bashaka, kandi bakifuza kunywa amazi y'igitega gifite amazi adatemba.” Ese ibi mushobora kubitekerezaho? Ese ushobora kwibaza k'umuntu, aho, mu gihe hari iriba rifukuye ridudubiza ayo mazi meza abengerana aturuka hagati mu rutare, hahandi nk'aho mumusenyi, akonje ari meza mu buryo bushoboka, hanyuma agahitamo kunywa ayo mu gitega, amazi amanuka ava ku gisenge cy'ikibandahori, no kuyandi mazu ari hanze aho hose? Nuko akavomwa, aturutse muri icyo gitega cyaguyemo ibintu byose biturutse ku gisenge no ku bibandahori, n'ahandi bigatemba bijya mu gitega, noneho tugashaka ku... ku yanywa, aho kugira ngo ajye ku iriba rifukuye? Haba hari ikitagenda, mu mutwe w'uwo muntu. Ni ukuri.

Iyo umugabo cyangwa umugore yiteguye gushyigikira idini, ryemera kogosha imisatsi, kwambara amakabutura, kwisiga amarangi, nibindi nk'ibyo byose, hamwe n'ikintu gisa nka-nka porogaramu, hamwe na gahunda nke, n'aho bajya mu myidagaduro, nibindi nkibyo bidakwiriye, aho, kandi bakihanganira ibyo; kandi bagakunda ibyo bintu cyane kuruta Ijambo ry'Imana ryo mu buryo bwa kera, ryo rikosora rikaringaniza, rigahindura abagore mo abagore b'umutima, hanyuma rikabafata rikabambika nk'uko bikwiriye, rigatuma bitwara nkuko bikwiriye, rikabakiza isegereti n'itabi, kurahira no gutuka Imana, kubeshya no kwiba, kandi rikabakuramo iby'isi byose, kugira ngo ribahe ukunyurwa gutunganye. Ni kuki umugabo cyangwa umugore yahindukirira ibintu nk'ibi ajya kubishakamo icyamuhumuriza? Ni gute ibintu nk'ibyo wabisangamo ihumure?

-----
Abantu bo mu minsi ya nyuma baramuretse, We, Jambo rizima, amazi y'ubugingo; nuko bibumbira ibitega by'amadini; na none, baracukuye, ariremera! Nyamara, turabona ko bagize ibitega bitobotse. Kandi icyo gitega, cyuzuye imbuto yo kutizera, y'akadurivayo ko kutizera, ya za gahunda z'uburezi, ndetse nibindi nk'ibyo binyuranije n'amasezerano y'Imana. Ni abashidikanya ku Ijambo.

Nyamara, ibyo bitega bafite, Bibiriya ivuga ko “byatobotse.” Igitega gitobotse, ni igitega “kiva”, kirekura ibitonyanga. Ni iki gikora? Gitonyangira mu mwanda w'iyobokamana, ryitwa Inama nkuru ihuza amadini yose ku isi. Kandi aho niho igitega gitobotse kiberekeza; impamvu y'ibyo byose ni uko bamuretse We, kandi ba... isoko y'amazi atemba, kandi bakaba barubatse ibyo bitega. Bicukuriye ibitega binini bya za seminari, z'ubumenyi, z'amabwiriza, n'ibindi nk'ibyo. Ngibyo ubwoko bw'ibitega barimo gucukura muri iyi minsi: umuntu agomba kugira impamyabumenyi y'ikirenga muri Filozofiya, cyangwa impamyabumenyi y'ikirenga mubijyanye n'amategeko, cyangwa impamyabumenyi ihanitse mu mu ndimi, cyangwa se ibindi bisa n'ibyo, mbere y'uko bajya kubwiriza. Ibitega byujujwe Tewolojiya, byakozwe n'amaboko y'abana b'abantu. Babyinjiza muri ayo mashuri akomeye atanga ubumenyi bukataje, kandi aho niho babinjirizamo ubumenyi bwabo bwite bwakozwe n'abana babantu! Ntibitangaje ko ibi bintu byahinduka umunuko, Yoo! Ni uko abantu bahanywera.

Iyo abantu bashaka kubona umunezero, muri iyi minsi babigenza bate? Abantu aho kwakira umunezero w'Uwiteka, barahindukira bakajya mu byaha akaba ariho bajya gushakira umunezero. Abantu bajya ku rusengero bakiyita abakozi b'Imana, iyo bitigisije cyane, baragenda bakikongereza isegereti. Kandi iyo ba-iyo bashaka kwishimisha, biyambika bigufi maze bakajya gukata ibyatsi mu busitani aho abagabo banyura kubira ngo babagobeze. Bakora ibishoboka byose kugira ngo bamenyekane. Bashaka kwisanisha n'ibyamamare muri sinema. Uwo niwo munezero wabo. Mu gihe Yesu yavuze ati: “Ndi ubahagije.” Impamvu ituma bahindukirira ibyo bintu, n'uko badashaka kunywera kuri iyo soko. Bayiteye umugongo. Ntibashaka kuyinyweraho. Bashaka kwigira ahari imikorere yakozwe n'amaboko y'abana b'abantu, igitega cyuzuye imyanda y'amazi adatemba, niho bashobora kujya, nk'uko.

-----
Noneho, kubwo gusoza, nashakaga kuvuga ibi. Ibintu byose binyuranije n'ibi, ni ibitega bitobotse, bizarangira bivuyemo ibyo mwashyizemo; nimushyiramo ibyiringiro byanyu byose, igihe cyanyu cyose, n'ibindi, muri kimwe mu bitega by'amazi adatemba. Yesu yavuze ko ari ibitega bitobotse. Imana yaravuze iti: “Ni ibitega bitobotse, bazatuma ibyo muzashyiramo byose biva.” Ubwo rero, ni We buryo bumwe rukumbi bwo kugera ku kuri, ku bugingo, k'umunezero w'iteka no ku mahoro y'iteka. Ni We buryo bwonyine bwo kubigeraho. Oh! la la! Isoko idakama y'ubugingo, ni Yesu Kristo. Kubera iki? Kandi se we ni iki? Ni Jambo, ntahinduka; ni Jambo, ubugingo, isoko, “uko yari ari ejo, n'uyu munsi ni ko ari kandi niko azahora n'iteka ryose”. K'uwizera w'ukuri, aho niho hari umunezero udasanzwe, ubugingo budasanzwe, ndetse n'ukunyurwa kwe kudasanzwe biri muri Kristo. Ntibisaba guhaga, gukurubana, kuba umunyamuryango; bisaba kwizera maze ugatuza. Dore ibisabwa k'uwizera.

Soma konti yuzuye muri... Ibitega Bitobotse.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Wumirwe kubwibyo wa juru we, ufatwe n'ubwoba bukabije wihebe cyane. Niko Uwiteka avuga.

Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibili: baranyimuye kandi ari njye soko y'amazi y'ubugingo, kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse n'ibitega bitobotse bitabasha gukomeza amazi.

Yeremiya 2:12-13


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Amazi ava mu rutare.

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

As the Eagle
Stireth her nest.

(PDF Icyongereza)

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.