Noheli. Inkomoko ya Noheri.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Noheli.

Inkomoko ya Noheri.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Isenyuka Ry'Isi.

Noneho, Noheri... Nifuza ko nyakuri abantu bashobora gusobanukirwa muri iyi si, icyo nyakuri Noheri iri cyo. Noneho, ijambo rya mbere Noheri ni ubwoko bw'imvugo za Gaturika. Bisobanuye Ibya Kristo...“C-hr- i-s-t-m-a-s [niko bita noheli mu Cyongereza]” (Murabona?) “misa ya Kristo” Murabona? Yashyizweho cyangwa yatangijwe n'itorero ry'Abaroma. Kandi Kristo ntabwo yigeze avuka ku itariki makumyabiri n'eshanu z'ukwa cumi n'abiri nkuko nanjye atariho navutse. Ah. Ahubwo ni ikirundo cyuzuye cy'imigenzo. Ni ibyo gusa. “Isi yose,” nkuko umuhanuzi yavuze ati, “yahindutse nk'igisebe cy'umufunzo.” Uko ni ukuri. Nta kintu gitunganye wahabona. Buri munsi mukuru uba ushyigikijwe n'ibintu... Kuko, Santa Claus [pere noweli] yafashe umwanya wa Noheli, ukuvukira mu kiraro. Inkwavu, n'inkoko, n'ingofero nshya byasimbuye umuzuko. Kandi nihe wanyereka Imana igaragara muri byo bintu? Murabona? Impamvu y'ibi ni umuntu n'ubucuruzi...

Koko, batangiye kugura impano za Noheli kuva mu kwezi gushize, kandi icyo biri cyo ni imyitwarire ya gipagani. Nta kintu kirimo cyerekeye ibyo kubaha Imana. Oh, bagerageza kuvuga bati, “Muhe impano, abanyabwenge.” Ariko ibyo... Ni nka kagezi k'inzitwazo za satani. Niba ushaka gutanga ikintu, tanga ubuzima bwawe kuri Kristo. Ntubuhe undi; bumuhe. Ubwo nibwo yapfiriye. Iyo niyo ntego yo kuza Kwe. Murabona?

Ariko byahindutse ahantu biba ari umuvumo ku bana bato. Hamwe mu baturanyi bashobora kuba bafite byinshi, mu gihe undi mwana muto nta kintu afite, kandi barimo babareba. Kandi icyo kintu cyose uko cyakabaye kiba gipfuye. Uko niko biri. Kandi abacuruzi bakongera ibintu byabo ku hantu nkaha. Bo... koko, umugore wanjye yagiye gushakira ibintu abo bantu bato, kandi nko mu byumweru bitatu bishize, baramubwira bati, “oh, ububiko bwacu bw'ibintu twarangiye bwose twarangije kubugurisha. Twari twatumije ibyikubye kabiri ububiko bwacu uyu mwaka, byose twarangije kubigurisha.” Ibyumweru bitatu cyangwa bine mbere y'uko igihe cyo guhaha kigera. Oh, ukuntu ari ikintu cy'ubucuruzi bakoze.

Kandi nyuma ya byose, ese muzi uko Noheli yatangiye, iki twita Noheli, “Misa ya Kristo”? Hano hari amateka yayo, hari utuntu duke nanditse hano ku rupapuro. Nabisoje umwaka ushize, mbere y'uko ngira ibihe birindwi by'amatorero, nabigishije hano, nafashe “Inama y'i Nikeya,” n'“ Inama Yabanjirije Nikeya” n'“Inama ya Nyuma ya Nikeya” na “Ba Data b'i Nikeya,” ni icyo gitabo cya Hislop's Two Babylons n'Igitabo cy'Abahowe Imana b'i Foxe“ n'ibyo bindi, kubera ko nari narumvishe ababwiriza babivugaho. Ariko nashaka kubyisomera ubwanjye ngo ndebe, bityo mbashe kubimenya igihe nabisomera abantu ubwanjye cyangwa nkabibwira abantu banjye, kubera ko Imana izabimbaza ibyo nabwiye abantu ku munsi w'urubanza. Noneho ntacyo mfite kuvuga kucyo undi muntu wundi yavuze ko yasomye; ndashaka kubyisomera ubwanjye (Murabona?) kandi nkabimenya.

Noneho, nyakuri, Noheri, Kristo, nizera ko buri wese yashobora kubihamya... Nkuko umuzuko ushobora guhamywa urebye ku Muremyi, uburyo yaremye ubu buzima bw'ibimera, kandi uburyo buri kintu cyose gikurikije umugambi Wayo kigomba gupfa, kandi iyo gipfuye, cyongera kubaho kubera ko kidafite ubuzima buhoraho. Ariko uburyo bumwe gishobora kongera kubaho, binyura mu mbuto yongeye guterwa ifite ubuzima muri yo. Murabona? Noneho, Imana yigaragaza mu byaremwe, kandi byerekana ko izi mana za gipagani dufite n'ibi bintu bindi dufite bitari ukuri. Murabona, ni ibintu by'ubwenge bw'abantu n'imitekerereze. Ariko Uwaremye ijuru n'isi yigaragaza ubwe muri ibyo byaremwe Bye, icyo Aricyo muri gahunda Ze. Kandi noneho niba...

Ese mwigeze mutekereza, igihe Kristo yavukaga, ko Umwana w'Imana, Yavukiye mu kavure mu kiraro, kandi aryamye mu kavure? Kubera ko Yari Umwana w'Intama. Ntabwo yagombaga kuvukira mu mazu, abana b'intama ntabwo bavukira mu mazu. Kandi noneho mwigeze mubona ko, igihe bamujyajye i Karuvali, n'uburyo Atigeze Atoroka ngo Yiruke. Bari bamwikoreje umusaraba. Baramukubita kugeza ubwo umugongo we warimo uva amaraso. Kandi baramushorera; bajyana Umwana w'Intama ku mubazi. Murabona? Yari Umwana w'Intama. Ubwo, niba ubu buhamya bwose bw'ibyaremwe, Icyo Yaricyo... Ni gihe ki abana b'intama bigeze bavuka mu kwa kane? Nyakuri. Murabona, ni ibintu by'ubupfu (Murabona?) gutekereza ikintu nk'icyo.

Ibi byakozwe na kiliziya Gaturika y'i Roma mbere y'uko ihinduka Kiliziya Gaturika muri Roma, nko hagati ya 86 ni 106, ahantu hamwe muri aho, cyangwa muri 306, ahari. Noneho, tubona ko abapagani b'iroma baramyaga Yupiteri, ariyo mana y'izuba; kandi bakaramya Ashtoreti, ariyo yari imana y'ukwezi, cyangwa mu bundi buryo nyina w'ijuru. Rero, mu gukomeza ibi, baravuze bati iyo Ashtoreti, cyangwa imana nyina w'ijuru ntabwo bayigumishijeho, ahubwo bayinduyemo Mariya. Noneho bikomeza kuba kuramya ibigirwamana, bahuza Ubukristo no kuramya ibigirwamana.

Noneho nabwo, kandi bemeraga, cyangwa baramyaga kandi bakubaha iminsi mikuru y'imana zuba yabo, ariyo yari Yupiteri. Ni igihe izuba kuva mu kwa cumi n'abiri itariki ya mbere kugeza kuri makumyabiri n'eshanu, ritahindukaga, ryakurikiraga umurongo wa capricorn.

Kandi kubw'ibyo, mfite hano urupapuro nshaka kubasomera igihe kimwe, ibyo birababaza. Muvuga ibyabaye hano hepfo ku mugezi cya gihe; ndashaka kubereka ibyabereye muri Yerusalemu kugira ngo bihamye ibyo, mu byumweru bike bishize aha mu kinyamakuru. Babonye ikintu muri Yerusalemu mu byumweru bike bishize biraza gushyigikira mu buryo bwiza ibya Marayika wabonetse hano hepfo kuri iyo saha imwe maze anyohereza mu murimo. Yego. Murabona? Noneho, ntabwo nari nabimenye kugeza mu byumweru bike bishize, kandi hano mfite icyo kinyamakuru.

Noneho, mwitegereze igihe rinyuzemo aho, riba riri muri byo... Murabona, noneho, nyuma ya makumyabiri n'imwe z'ukwacumi n'abiri, iminsi itangira kuba migufi buri wose, cyangwa igatindaho gato, kugeza ubwo bigeze mu kwa Karindwi. Noneho igatangira kugenda iba migufi kugeza igeze... Noneho icyo ni igihe cyo kuruhuka. Kandi abapagani b'Abaroma baravuze ngo ni isabukuru y'amavuko y'imana zuba. Kuva mu Kwacumi n'abiri itariki ya mbere cyangwa Ukwacumi n'abiri itariki makumyabiri n'imwe kugeza mu Kwacumi n'abiri itariki makumyabiri n'eshanu, bagiraga amarushanwa y'Abaroma, amasiganwa y'amagare akururwa n'amafarasi, muri icyo gihe.

Rero noneho, igihe Abakristo cyangwa Abakristo b'i Roma, bongeyemo iyo mihango kugira ngo babashe gufata impu zombi, baba abapagani n'Abakristo, baravuze bati, “Niba ari isabukuru y'amavuko y'imana zuba, reka noneho tubihuze bibe isabukuru y'amavuko y'Umwana w'Imana.” Aha niho hari uwo munsi wanyu wa makumyiri na gatanu w'Ukwacumi n'abiri kubw'iyo misa yanyu; misa ya Kristo. Oh, mbega ikintu giteye ubwoba. Murabona?

Noneho, mukubihuza... Koko, muravuga muti, “Ese ntihabaho undi munsi wo kubikora?” Yego, ariko guhuza Kristo n'ubupagani... Icyo kintu kimwe yaje gusenya, nyuma bakamuhuza na cyo indi nshuro. Murabona? Icyo ni cyo kintu gipfuye. Kandi Santa Claus, umuntu umwe w'umusaza mu Budage, witwaga Kriss Kringle, wagendaga aho aha abana impano ku munsi wa misa ya Kristo; yari umugaturika, kandi bamugize umutagatifu; ubu mutagatifu Nicholas. Murabona? Oh, byaba byiza ndamutse... Murabizi uko biri kose. Murabona, tubifite mu bisekuru...

Ariko muri iki gitondo, icyo nshaka kuvuga ni iki, uyu munsi wa Noheri uje usanze isi mu mimerere itari myiza kuruta uko yari iri mu myaka igihumbi maganacyenda cyangwa ibihumbi bibiri ishize igihe Kristo yazaga. Nta tandukaniro. Ahubwo ni mu mimerere imwe nkuko yari imeze ubwo, uko niko iri ubu. Bo... Ndashaka gufata umwanzuro, cyangwa umutwe w'icyo ngiye kuvuga ni “ugusenyuka kw'Isi.”

Igihe Kristo yaje kuri Noheri mu myaka igihumbi magana cyenda ishize, isi yarimo isenyuka; buri kintu cyari kigeze aho cyangirika. Isi ya kiyobokamana yari yangiritse. Isi y'Abaroma, ikinyabupfura, cyari mu mimerere iri hasi cyane mibi. Oh, ubusambanyi bw'isi... Abayahudi bari bararetse Imana yabo ndetse bafata iyo minsi mikuru yejejwe maze bayihindura ibintu by'imigenzo yo kurangiza umuhango. Imana yari yarabavuyemo. Kandi bari baziko hari ikintu kigomba kuba; isi yose yarabikoze; kugira ngo bigume hamwe... Kwari ugusenyuka. Kandi ikintu cyari gutuma biguma hamwe, buri gihugu cyarimo gishakisha icyo kintu mu buryo bwacyo cyangwa umuntu washobora kuza maze akabikomeza hamwe.

Kandi iyo niba atariyo foto y'uyu munsi, ntabwo naba nzi isi. Irimo irashaka ikintu cyatuma iguma hamwe. Imeze nkuko yari imeze mu myaka ibihumbi bibiri ishize. Isi mu myaka ibihumbi bibiri ishize yari ikeneye Mesiya kugira ngo yongere Ashyire ibyo bintu hamwe. Ariko mu myaka ibihumbi bibiri ishize, Imana yahaye isi Mesiya. Kubera ko niba hari icyo dutekereza ko cyaba kandi tukaba tugitegereje, Imana izakitwoherereza. Kandi noneho, isi nyuma y'imyaka ibihumbi bibiri, yongeye gusubira muri iyo mimerere imwe yarimo mu myaka ibihumbi bibiri ishize. Irimo iracikamo ibice, amahanga... Nta rufatiro ruhari. Ubukomunisti, Ubugaturika, Ubuporoso, politiki, ikinyabupfura, buri kintu kirimo gusenyuka.

Kandi barimo barasaba Mesiya. Ariko hano hari icyo nshaka kuvuga; Niba Ashobora kuzaza, ese twazamwakira; cyangwa twakora nkuko bakoze? Ese twamwanga? Ese tuzi nyakuri icyo dukeneye? Rimwe na rimwe dushaka... Dusengera ibyifuzo byacu, kandi rimwe na rimwe ibyo twifuza ntabwo ari ibyo dukeneye. Dukwiriye kubona ko tudasobanukiwe ibyo dukeneye; dutekereza ko tubikora. Ariko Imana yasezeranye kuduha ibyo dukeneye, kandi Izabikora.

Soma konti yuzuye muri...
Isenyuka Ry'Isi.


Kristo ntabwo yigeze
avuka ku itariki
makumyabiri
n'eshanu z'ukwa
cumi n'abiri
nkuko nanjye
atariho navutse.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Akibitekereza, marayika w’Umwami Imana amubonekera mu nzozi ati “Yosefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy’Umwuka Wera.

Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.”

Nuko ibyo byose byabereyeho kugira ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi bisohore ngo

“Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu,Azitwa Imanweli”, risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”.

Matayo 1:20-23


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Chapter 9
The Third Pull

(PDF Icyongereza)

Mbere...

Nyuma...

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.