Imbaraga z'Imana zo guhindura.

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Jambo Ihoraho.

Mugize imitima mishya.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Imbaraga z'Imana zo guhindura.

Noneho, mu Rwandiko rwandikiwe Abaroma, igice cya 12, umurongo wa 1 n'uwa 2, turashaka - turashaka gusoma iki Cyanditswe:

“Ndabinginga rero, bene Data, ku bw'imbabazi z'Imana, ngo mutange imibiri yanyu nk'ibitambo bizima, byera, binezeza Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Mwe kwishushanya n'ab'iki gihe biyobagiza; ah'ubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mubashe kumenya ubushake bw'Imana, icyiza kandi gitunganye... icyiza, kigusha neza kandi kiboneye.”

Noneho, niba ari ubushake bw'Uwiteka, nashakaga gufata umutwe w'ikibwiriza muri iki gitondo: Imbaraga zihindura z'Imana. Kugira ngo mutishushanya n'ab'iki gihe; ah'ubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya,... (none aha) kandi mubashe kumenya ubushake bw'Imana: icyiza, kigusha neza kandi kiboneye.

Ni Icyanditswe gikuru abashumba banyu benshi bakoresheje mu gihe cyabo. Cyakoreshejwe uhereye kicyandikwa. Ariko hagati aho, ikintu kimwe ku Ijambo ry'imana, ni uko Ridateze gusaza, kuko ari Imana. Ntiriteze gusaza. Muri buri gisekuru, uhereye mu myaka ibihumbi bibiri na magana inani cyangwa irenga, iri Jambo ry'Imana ryasomwe n'abantu, abapadiri n'abandi, kandi ntiriteze gusaza. Ubwanjye ndisomye imyaka itari munsi ya mirongo itatu n'itanu. Kandi uko ndisomye, rimbera rishya: kuko Rihumekewe. Ni Imana mu ishusho y'Inyuguti. Murabona, ni ibirango by'Imana bigaragajwe, hanyuma byandikwa ku mpapuro.

Mu bihe byinshi, umuntu yakunze kuvuga ati: «Mu by'ukuri, ni umuntu rero wanditse Bibiliya.» Ntibikabeho. Bibiliya yivugira Ubwayo ko ari Imana yanditse Bibiliya. Ni Ijambo ry'Imana. Kandi Ri... Kandi Ntiriteze kuzahinyuka. Yesu yavuze ati: «Ijuru n'isi bizahinyuka... bizashiraho, ariko Amagambo Yanjye ntateze kuzahinyuka.» Nk'uko ari Ryo Mana, Ntirishobora guhinyuka. Mu by'ukuri, Rigize igice Cyayo. Kandi rero twebwe nk'umuhungu Wayo cyangwa umukobwa Wayo, uri urugingo Rwaryo kandi ibyo bikugira urugingo Rwayo. Ni yo mpamvu ituzana ngo dusabanire ku Ijambo ry'Imana.

Mu by'ukuri, iri jambo «guhinduka», narikoreye ubushakashatsi ejo mu nkoranyamagambo. Nibagiwe igihe nagombaga kubera hano, mu gihe nasahakishaga Icyanditswe. Hanyuma mbona iri Jambo, cyangwa uyu Murongo, cyangwa ah'ubwo iki Cyanditswe. Kandi inkoranyamagambo ivuga ko «ari ikintu cyahindutse.» bigomba guhinduka. Guhinduka: «kutagira aho uhuriye n'icyo wahoze.» Byarabaye, «imico ye n'ibindi byarahindutse rwose». Guhindura!

Natekerezaga muri iki gitondo ku Itangiriro 1. Isi nta shusho yari ifite kandi nta kintu cyari kiyiriho, hari umwijima ku isi, nta buzima na mba bwari buhari. Kandi igihe isi yari muri iyo miterere, Mwuka w'Imana yagendagendaga hejuru y'amazi, hanyuma iyo shusho yose iza guhindurwa: iva muri iryo curaburindi maze ihindurwamo ingobyi ya Edeni. Izi mbaraga zihindura z'Imana, zishobora gufata ikitagira icyo kiri cyo maze zikagihinduramo igitangaje, imbaraga zihindura z'Imana.

Kandi dusobanukirwa ko, nda... iyo dusoma Ibyanditswe, ko Imana yateguye iyo Edeni mu myaka ibihumbi-ibihumbi bitandatu. Mu by'ukuri, wasaga Itarakoresheje igihe kingana gityo; ah'ubwo mu gukeka no mu gukura ibyo mu Cyanditswe kivuga kiti: «Umunsi umwe ku Mana ni nk'imyaka igihumbi ku isi», ni ukuvuga, iyo Imana ijya kuba ibara ibihe. Kandi tuvuge ko byatwaye Imana imyaka ibihumbi bitandatu kugira ngo Ireme isi hanyuma Itera ku isi imbuto nziza zose. Hari... byose byari bitunganye. Nkunze gutekereza, n'iyo abanenzi bihaye gusoma igitabo cy'Itangiriro, biha kukinenga, kuko ari nk'aho bihora byisubiramo, bikuzunguza hirya no hino. Ariko turebe akanya gato, mbere yo kwinikiza umutwe w'ikibwiriza cyacu, ko Mose yari yabonye iyerekwa; kandi Imana yari yamuvugishije. Imana yavuganaga na Mose imbonankubone, begeranye. Mu by'ukuri, Ntiyigeze ivugana n'undi muntu muri ubwo buryo, nk'uko Yabikoranye na Mose. Mu by'ukuri, Mose, yari... umwe mu bahanuzi barusha abandi gukomera bose. Yari ishusho ya Kristo. Kandi noneho, Imana ishobora kuvuga, Ifite ijwi. Abantu barayumvise. Imana ishobora kuvuga.

Kandi Imana ishobora kwandika. Imana yanditse ya Mategeko Cumi n'urutoke Rwayo bwite. Igihe kimwe, Yanditse ku nkuta z'i Babuloni, n'urutoke Rwayo. Igihe kimwe, Yigeze kunama maze Yandika ku musenyi. Imana ishobora kuvuga. Imana ishobora gusoma. Imana ishobora kwandika. Imana ni Yo Soko y'ubuntu bwose, y'ububasha bwose, n'iy'ubwenge bwa kimana bwose, byose ni mu Mana. Ni yo mpamvu, tuzi ko ari Yo Muremyi wenyine ubaho... Nta undi ubaho. Satani ntashobora kurema habe na busa. Acurika ibyaremwe gusa. Ah'ubwo Imana ni Yo Muremyi yonyine. Bityo rero, Yaremesheje Ijambo Ryayo. Yohereje Ijambo Ryayo. Bityo, imbuto zose Yari yarashyize ku isi, Yaziremesheje Ijambo Ryayo bwite, kuko ari nta kindi cyari gihari Yajyaga huheraho ngo Ireme imbuto. Yari yazishyize hariya kandi zari munsi y'amazi. Yavuze byonyine iti: «Habeho iki, habeho na kiriya.»

Mu by'ukuri, tubona neza ko mu bihe byinshi, ni nk'aho Bibiliya ivuga cyangwa isubiramo icyo Itavuga. Urugero, mu Itangiriro 1, tubona ko: «Imana yaremye umuntu mu ishusho Yayo, Yamuremye mu ishusho y'Imana, Yaremye umugabo n'umugore.» Hanyuma Ikomeza ityo, maze ibintu byinshi bigera ku isi. Hanyuma, tubona ko ari nta muntu wari uhari wo guhinga ubutaka. «Ni bwo Imana yaremye umuntu mu mukungugu w'isi.» Yari umuntu utandukanye. Hanyuma Imuhumekera mu mazuru umwuka w'ubuzima maze ahinduka ubugingo buzima.»

Umuntu wa mbere yari mu ishusho y'Imana, uyu ni Umwuka. Yohana 4 handitswe hati: «Imana ni Umwuka, kandi abayiramya bagomba kuyiramya mu Mwuka no mu Kuri.» Ariko Imana ni Umwuka. Kandi umuntu wa mbere Yaremye yari umuntu-mwuka, kandi yari mu ishusho y'Imana. Maze Ishyira uwo muntu mu mubiri, hanyuma aragwa. Rero, Imana iramanuka maze Ifata ishusho y'umuntu, kugira ngo Icungure uwo muntu waguye. Iyo ni yo, ku-ku bwanjye, nkuru nyakuri y'Ubutumwa Bwiza.

Mu by'ukuri, mu myaka ibihumbi bitandatu, Imana yabibye izi mbuto zitangaje zose, cyangwa ah'ubwo, Yavuze Ijambo Ryayo. «Ni uko bizamera, iki giti kizabaho, iki kizabaho.» Byose byari biboneye. Byari byiza cyane. Hanyuma Itegeka buri yose muri izo mbuto icyo yajyaga kuba cyo, ko yajyaga kuvamo igihingwa gikurikije ubwoko bw'ubuzima Ijambo ry'Imana ryari ryavuze ko cyajyaga kugira. Niba cyari shene (chene), hagombaga kuboneka shene. Niba cyari umukindo, hagombaga kuboneka umukindo. Mu by'ukuri, Umuremyi ukomeye yohereje Ijambo Rye gusa, kandi Ijambo-Mbuto ryari aho mbere y'uko imbuto ifatika iremwa. Hanyuma Ijambo rirema imbuto. Murabona. «Yaremye isi ihereye ku bintu bitagaragarira amaso.» Murabona. Ya-Yaremesheje isi Ijambo Ryayo. Imana yaremesheje ibintu byose Ijambo Ryayo.

Kandi nk'Imana, Umuremyi, yaremesheje ibintu byose Ijambo. Ibyo byagombaga kuba isi iboneye. Hari ahantu-ahantu heza. Hari paradizo- paradizo nyakuri kandi y'umwimerere, hano ku isi. Mu by'ukuri, nk'uko buri hantu hagomba kugira icyicaro gikuru ahantu hamwe... iki giterane gifite icyicaro gikuru, n'iki cyumba gifite icyicaro gikuru, uru rusengero rufite icyicaro gikuru. Kandi Imana ifite icyicaro gikuru. Kandi nanone, iki gihugu kinini, iki gihugu gikomeye, dutuyemo gifite icyicaro gikuru. Kandi rero, iyo Edeni ikomeye yari ifite icyicaro gikuru, cyabarizwaga mu ngobyi ya Edeni, cyangwa ah'ubwo muri Edeni, i Burasirazuba bw'ingobyi. Hanyuma Imana ihasyira umwana Wayo n'umugore we, Adamu na Eva, ngo bayobore ibyaremwe Byayo byose, hano ku isi.

Imana yari Se wa Adamu. Adamu yari u-umwana w'Imana. Dushingiye ku Byanditswe, yari umwana w'Imana. Maze Imana imuremera umufasha, ukuwe mu mubiri we bwite; wenda rwaba ari urubavu rwakuwe ahagana munsi y'umutima, bityo yajyaga kuba amwegereye, maze Imana imuremera umufasha. Mu by'ukuri, yari ataraba umugore we, nk'uko na we yari ataraba umugabo we; Yari yarabivuze gusa. Kandi ni ho akaga katangiriye, Satani yatanze Adamu kumwegera. Bityo, ryari Ijambo Ryayo Yari yavuze gusa.

-----
Kandi twese, turacyari mu ishusho y'Imana. Ariko bamwe ni abana b'Imana bagoramye cyane ku buryo bagenda bihabanye n'Ijambo Ryayo ndetse n'inzira Ya-Yatweretse kandi Yaduciriye, kugira ngo tuyigenderemo. Mu kugira icyo ishyiraho... Isi yaraducuritse ituvana mu nzira, itwireherezaho kandi itujyana kure y'urwo ruhavu rugororotse kandi rufunganye Yari yaraduteyemo, kugira ngo tube abahungu n'abakobwa b'Imana. Icyaha cyakoreye iryo shyano abahungu n'abakobwa b'Imana.

-----
Noneho, kuri mwebwe mudukurikiye kuri telefone, aho muri hose, ndashaka ko mwakira Kristo aho, nk'Umukiza wanyu bwite kandi mwuzure Mwuka We. Amagambo yavuzwe muri iki gitondoacengere imitima yanyu. Kandi mwakire Yesu ahongaho. Itegereze ubuzima bwawe maze urebe ubuzima uzabaho nyuma. Fata Akayunguruzo k'umuntu utekereza. Ni ubona ko hari icyo ukora gihabanye n'iri Jambo, kigendere kure, utajuyaje. Murabona? Kuko hari Akayunguruzo kajyanye urupfu kure yacu, ni Ijambo ry'Imana. Amagambo Ye ni Ubugingo kandi Azaturinda urupfu.

Soma konti yuzuye muri...
Imbaraga z'Imana zo guhindura.


  Abana b'Imana iti...

Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi.

Itangiriro 1:2



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Ugushyingirwa no Gutana.
(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika
Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)

As the Eagle
Stireth her nest.

(PDF Icyongereza)

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)