Kuki Umwuka Wera yatanzwe?

<< ibanjirije

rukurikira >>

  Ukugirwa urukurikirane.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Kuki Umwuka Wera yatanzwe?.

Yohana 14:26,
Ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.

Ejo nimugoroba, twavugaga kucyo Yari cyo. Umwuka wera yari iki? Kandi twabonye ko Ari hafi ibintu byose Imana yasezeranije. Nibyo. Muri we twahasanze rwose ibyo Itorero rikeneye. Twabonye ko ari Ikimenyetso cy'umusozo (kashe), Umufasha, Uburuhukiro, n'Umunezero, n'Amahoro, n'Ukuzuka. Kandi ikintu cyose Imana yasezeranije Itorero rye kiri mu Mwuka wera.

-----
Nuko, none ejo... Kuri uyu mugoroba, turigisha ku ngingo igira iti “Ni iyihe ntego yatumye Imana yohereza Umwuka wera?” Ese Umaze iki? Niba ari ikintu cy'agahebuzo bikabije, none ni ukubera iki Imana yamwohereje?

-----
None, intego, yari iyihe- yari ntego ki yatumye Imana yohereza Umwuka wera? None, nzandika ibyo, Yohana 14, uhereye ku murongo wa 14, kandi no gukomeza gusoma muri icyo gice, nk'icyo gushingira ho. Intego yatumye Imana, turabibona aha, yohereza Umwuka wera, yari intego imwe, ko Imana ubwayo ibasha gutura mu Itorero ryayo, no gukomeza ibikorwa byayo inyuze mu Itorero, ni uko Imana yari muri Kristo,yakomezaga ibikorwa bye inyuriye muri Kristo; inyuze muri kristo, yanyuze mu Itorero. Akomeje igikorwa cye binyuriye mu Itorero.

None, tuzi Umwuka wera icyo Ari cyo. Twabonye ejo ku mugoroba ko ari Imana. None, iyo dutekereje ku Mana, Data, nk'uko Yesu yabivuze, aha, Se, Imana, umwana, muri Yesu; Imana, Umwuka wera, nk'uko tumwita muri ikigihe, none, ntabwo bishaka kuvuga ko hari Imana eshatu zinyuranye, zitandukanye. Birashaka kuvuga ko hari Imana imwe, mu bikorwa bitatu

Tubivuge muri ubu buryo: icyo Imana Yari cyose, yagisutse muri Kristo, Yisize ubusa nuko imusuka muri Kristo. “Kandi Kristo yari mu buryo bw'umubiri umwuzuro wose w'Ubumana.” Icyo Yehova yari Ari, yagisutse muri Kristo. Kandi icyo Kristo yari cyose, yagisutse mu Itorero, ntabwo ari mu muntu, ahubwo mu mubiri wose uko wakabaye. Nuko, Iyo duteranye mu bumwe, tugira Imbaraga. Icyo Imana yari cyo cyose cyari muri Kristo, kandi icyo Kristo yari cyo cyose kiri muri mwe. “Kuko Imana yambaye umubiri, nuko Itura muri twe,” I Timoteyo 3:16, niba mubyandika ; “si ugushidikanya, ubwiru bw'ubumana, burakomeye cyane: Imana yigaragaje mu mu biri, kandi twayikozeho. Imana, Yehova yambaye umubiri; nuko igenda ku isi kandi twarayibonye n'amaso yacu.”

Murabizi, muri icyo gice, Yohana14, Filipo yaravuze ati “Mwami, twereke Data, kandi ibyo biraba bihagije.” Yesu yaravuze ati “Hashize igihe kirekire ndikumwe nawe Filipo, none ntabwo unzi? Igihe wambonye, wabonye Data. None, kuki umbwira, uti ‘Twereke Data?’” Imana yambaye umubiri.

None, dore. Data yari Imana hejuru yanyu, ni ko bavuga. Kandi ibyo uhereye kuri Adamu, Imana, Data yari hejuru ya Mose n'abana b'Isirayeli, mu nkingi y'umuriro. Hanyuma, Imana hamwe na twe, muri Kristo; yagendanye na twe, yavuganye natwe, yasangiye na twe, yararanye na twe. Imana hejuru yacu, Imana hamwe na twe, kandi none, Imana muri twe, icyo Imana Yari cyo cyose cyinjiye muri Kristo, icyo Kristo yari cyo cyose cyinjiye mu Itorero.

Ese icyo ni iki? Imana ku murimo muri mwe. Aho ari ho hose mu isi, iyo Ishatse kubahamagara, muba muri ahantu, icyo gihe akorera muri mwe kugrango abashe gusohoza ugushaka kwe kwiza. Ni gute dukwiriye gushimira Imana kubw'ibyo! Imana, Umwuka wera, yoherejwe kubwo intego yo kugirango Imana iture mu Itorero, igakora inyuze muri buri gisekuri, Igasohoza ugushaka kwayo k'Ubumana.

-----
Kandi ni uko Imana yakoze, yubahirije amategeko yayo bwite, Imana ntishobora kubaha itegeko ryo gukurikiza, nuko, Yo, Igakurikize irindi. Ikurikira amategeko yayo bwite. None, Imana, kubwo gucungura itorero ryazimiye, isi yazimiye, ibyaremwe byazimiye: Imana, idafite itangiriro n'iherezo mu Mwuka, kubwo gucungura inyoko muntu yazimiye, Imana ubwayo yahindutse Umuvandimwe, Umuntu, Umwana yaremewe mu nda ya Mariya. Kandi aho, yatanze ikimenyetso, cyangwa ubuhamya inyuma y'amarembo ya Yerusalemu. Yahagaritswe hagati y'amajuru n'isi, nuko arapfa, kandi yacunguye byose. Nuko kubw'Amaraso Ye, yejeje Itorero, iryo Abafasha guturamo Ubwe bwite, kandi hamwe nuwo abasha kugirana nawe ubuvandimwe n'ubusabane; aho hantu ho gusabanira, hari hatakiriho uhereye igihe cy'ubusitani bwa Edeni, aho Imana yamanukaga buri mugoroba,ku isaha y'iteraniro.

Mwabibonye, Imana yamanukaga mu mafu ya nimunsi, izuba rirenze. Hari ikintu kidasanzwe igihe cy'umugoroba: abantu batekereza ku Itorero no ku Mana; abakristo. Murabona izuba rirenga, muzirikana ko izuba rirenga.

Nuko mu mafu ya nimugoroba, yamanukaga kugirango agirane ubusabane nabo. Kandi aho, yatakaje ubwo busabane, kubera ko icyaha cyayibuzaga kubugira. Kubw'ibyo yambaye umubiri kandi yatuye muri twe, kugirango abashe kugarukira umuntu bundi bushya, no gutura mu muntu, no kugarura umuntu muri cya gihe cy'ubusabane bwe nawe, no kumugarurira uburenganzira bwe Imana yari yaramuhaye. Dore icyo yakoze.

Niyo ntego y'Umwuka wera. Ni Data, bundi bushya, Imana Data itura muri mwe, isohoza imigambi Yayo, kubwo gusohoza umugambi wayo w'ubucunguzi; igakora inyuriye muri mwe, ikabagira abakorana Nayo: ikabaha umwanya, ikabaha umugabane kubwa mwene so na mushiki wanyu waguye, akazimira; ikabaha Umwuka wayo n'Urukundo rwayo, kubwo kujya gushaka abazimiye, nk'uko yabikoze mu busitani bwa Edeni. “Adamu, Adamu, uri he?” Dore icyo Umwuka wera akorera umugabo cyangwa umugore. Igihe yinjiye mu mitima yabo kandi Ikahagira ubuturo bwayo, hari inyota n'inzara. kubw'ubugingo bwazimiye.

Dore ikidahura n'amateraniro yo muri iki gihe. Ntabwo afite ugukoraho guhagije k'Umwuka, kubwo kujya gushaka ubugingo bwazimiye n'ubw'abarimbuka. Ahubwo ni ukwishakira izina, cyangwa itorero, cyangwa inyubako, cyangwa idini, aho kuba hari gahunda igenewe gushaka kuronka ubugingo. Mbega imbabazi! Twabashaga gutinda kuri ibyo.

-----
None, muri iki gisekuru turimo ubu, iki gisekuru, ni kure cyane kurenza Pantekote. Pantekote yahindutse amadini kandi yatangiye kwerekeza ibitekerezo byayo mu ruhande rw'amadini: “Turi aba, turi bariya.” Ni gusa intego- sano (kamere). Bazakora ibyo. Ni integuro, nibakore ibyo. Nyamara Itorero ryakomeje kujya mbere. Ryinjiye mu mbaraga nyinshi, nyinshi zidasanzwe. Ni ukugarurwa kw'impano. Kandi Abapantekote benshi ntibizera ugukira indwara kubw'Imana, ubukozi bw'Abamarayika, n'imbaraga z'Imana. Abapantekote benshi bita aya mayerekwa mbona “aya satana.” Amadini menshi ntiyifuza ndetse no kugirana isano n'ikintu icyo ari cyo cyose cy'ibi, muri Pantekote. Murabona, twarenze ibyo. Nk'uko Abametodisite bagenje Abapantekote, babita “Abasazi” kubera ko bavugaga mu idini. Nk'uko Abaluteriyani bagenje Abametodisite, babita “abasazi” kubera ko bateraga urusaku, murabona?

Nyamara ibyo byose, ni Umwuka wera umanuka, kuburyo Itorero ry'ikuzo ryuzuye risendereye kandi rihaze nk'ibuye, Hareluya! Imbaraga zikomeye z'Imana zishobora byose. Kuburyo twageze ahantu, aho ndetse n'ibikorwa Yesu yakoze bigaragara mu mwuzuro mu Itorero ubu. Turi bugufi, ncuti zanjye.

Ngiye guhagarara aha, akanya gato, kugirango mvuge impamvu Imana yashyize Umwuka wera mu Itorero, mbaha na none ikigereranyo (igishushanyo) kugirango mubimenye. Mu Isezerano rya kera, igihe u- umwana... Umuntu yashingaga urugo. Yashakaga umugore, ibyo, ni ikintu cya mbere hanyuma, yahindukaga umuntu ukomeye nk'umuryango. Byari byiza. Icyabagaho nyuma, ni uko habaga hariho ukuvuka k'umwana mu rugo (mu muryango). Ibyo, ni igihe Umwuka wera, murabona, undi mwuka yinjiye, yabaga ari umwana. Uwo mwana, ntiyabaga afite inshingano ihagije, kandi ntabwo yabaga na none umuragwa mbere yo kugera ku kigero cy'imyaka runaka. Kandi yagombaga kugeragezwa, mbere. Nibyo. Nuko aho, yabaga afite itegeko ryo guhindurwa umurangwa. Kuri mwebwe ababwirizabutumwa ni “Ugushyirwa mu mwanya k'umwana” Mvuga muri aka kanya, murabona, aho, iyo yageraga aho yabaga ahawe ububasha bwo kuba umuragwa....

-----
Ntabwo mwahindutse igihe cyose mutakiriye Umwuka wera. Ni ukuri. Mwizera «kubwo». Umwuka wera yavuganye namwe, kandi mwamuhamije mu ruhame. Satani afitenk'ibyo. «Nizera ko ari umwana w'Imana.» Satani nawe ni uko. Mukomeze kugenda mumugana. Igihe Petero yahamagawe kandi agatsindishirizwa, yizera Umwami Yesu Kristo; kandi muri Yohana 17:17, Yesu yaberesheje Ijambo, kuko Ijambo ryari Ukuri. Kandi Yari Ijambo. Yohana 1 haravuga hati «Mbere na mbere hariho Jambo, kandi Jambo Yahoranye n'Imana, kandi Jambo Yari Imana. Kandi Jambo Yambaye umubiri, nuko atura hagati muri twe.» Yari Ijambo, nuko Yarabejeje. Yaravuze ati «Data» abwira Umwuka wera muri we, “Mbejesha Ijambo.” We ubwe, abarambikaho ibiganza bye. «Ijamo ryawe ni ukuri.» Yamuremesheje gusa Ijambo, munda y'umugore; yoo! Ntibishoboka rwose ko cyaba ikindi kintu, usibye Ijambo ry'Imana, kubwo kumugaragaza. «Ndabeza.»

-----
Nuko, “Imirimo nkora.” Imana Iri mu Itorero ryayo, kubwo gukomeza imirimo Ye. Ni kubw'ibyo yohereje Umwuka wera. Nyamara yari Izi ibyo. We- Yaraziko bitajyaga kuba, kuko bitajyaga gushoboka gukorwa gutyo, nuko, kubwo, mu bundi buryo, nuko byasabye ko Yohereza. Data Yohereje Umwana, Yashyize byose, ibyari biri mu... Mwana muri mwe. Kandi ibikorwa bimwe nibyo Yakoze, neza neza ibikorwa bimwe, aho, ibyo Yesu Yakoze, namwe, muzabikora, Itorero. Ese ntimukunze gukora ibikorwa by'Imana? Yesu yaravuze ati “Niba mwifuza gukora ibikorwa by'Imana, munyizere.” Ese ni gute mu mwizera? Ntimushobora kubikora igihe cyose mudafite Umwuka wera.

Kubw'ibyo, Ntawubasha kuvuga ko ari Umwana w'Imana; muvuga icyo uri undi yavuze. “Bibiliya ivuga ko ari Umwana w'Imana; nizera Bibiliya. Umushumba aravuga ko ari Umwana w'Imana; nizera Umushumba. Mama avuga ko ari Umwana w'Imana; nizera mama. Incuti yanjye ivuga ko ari Umwana w'Imana; nizera incuti yanjye.” Nyamara uburyo bumwe kuri njye bwo kuvuga ko ari Umwana w'Imana, ni igihe Umwuka wera yinjiye kandi Akihamiriza ubwe icyo gihe menya ko ari Umwana w'Imana.

“Ntawubasha kuvuga ko Yesu ari Kristo, atari kubw'Umwuka wera.” Yuu! Nta muntu, niba yaravugishijwe n'Umwuka w'Imana wavuze ko Yesu ari ikivume, cyangwa wavuze ko yari ikintu runaka icyo gihe kandi ikindi kintu runaka muri iki gihe. Ibyo, byamuhindura umunyantege nke n'udafite igihagararo. Oya, mugenzi wanjye. Uko yari ari ejo, niko ari uyu munsi, kandi niko azahora iteka ryose. Umwuka wose w'ukuri uzahamya ibyo. Ni byiza cyane.

-----
Umwuka wera Yaje kugira ngo abahe Imbaraga. Mfite ibindi bice by'Ibyanditswe hano, gusa akanya. Umwuka wera Yaje kugira ngo abahe Imbaraga. Njyewe- sina... Muzashobora kubona uriya; muby'ukuri natwawe rwose, kuri uyu mugoroba. Kubaha Imbaraga, Imbaraga mu gusenga.

Murebe umuntu wabayeho ubuzima bwiza (bukiranuka), gusa buri gihe baratsindwa. «Yoo, ndababwira... Umuntu w'Intwari, «Yoo, nibyo rwose, nkunda Umwami, Mwenedata Branham!» Igihe cyose baratsindwa, ntibabona na rimwe igisubizo cy'icyo basabye. Nimwuzuze Umwuka wera igihe kimwe uwo mudamu woroheje, mwitegereze icyo bibyara. Igihe agiye imbere y'Imana, ntatsindwa. Yegera afite ubushizi bw'amanga Intebe y'Imana, yizeye. Ahafite uburenganzira, kubera ko ari umukobwa w'Imana, kubwo kuvuka (Ubwakabiri). Ni mufate uwo mugabo woroheje, w'umunyabwoba cyane, sebuja ntahwema gusakuza. Aravuga ati «Akanya gato.» Ikintu cyarahindutse, murabona, afite Umwuka wera. Abaha imbaraga. Ubuzima bwanyu bwuzuye Imbaraga.

-----
Yoo! Navuze ku mbaraga mu gusenga, imbaraga mu Ijambo, Imbaraga kubwo ubuzima bwera. Amina! Dore icyo Umwuka wera amara. Bamwe muri mwe bagenda bavuga bati “None, sinshobora kuburyo bworoshye kureka kunywa. Sinshobora kuburyo bworoshye kureka ibi.” Umwuka wera aza gutura muri mwe kugira ngo akure muri mwe izo “Sinshobora.” Nibyo ukuri. Kugira ngo Atume abagore bareka kwiyogoshesha imisatsi, kugira ngo Atume bareka kwambara amakabutura n'amapantaro. Nta rwitwazo. Kugira ngo Atume bareka amenshi n'amatiku yabo. Yoo! Nibyo, icyo ni cyo Amara, kubaho ubuzima bwera. Azakurikiza amabwiriza ya Bibiliya igihe cyose.

Umugore yavuga ati “Muby'ukuri harashyushye, ni ngombwa rwose ko nambara ibyo. Ibyo bimbabaza mu mutwe iyo ndetse imisatsi ikaba myinshi.” Nyamara nta rwitwazo ku Mwuka wera. Ari aho kubwo kubishyira mu bikorwa. Azakurikira Ijambo uko ryakabaye. Dore icyo Umwuka wera amara. Afite gutuma, mwebwe, abagabo, mutera umugongo bariya abagore basa n'abambaye ubusa, no kureka kubaheheta, mu gihe muri abayoboke b'amatorero. Dore icyo Umwuka amara.

Soma konti yuzuye muri...
Kuki Umwuka Wera yatanzwe?.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

Ikimenyetso.

Ubumana Busobanuye.

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Yesu aramusubiza ati “ Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we.

Ariko utankunda ntiyitondera amagambo yanjye, kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye.

Yohana 14:23-24


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet

(PDF Icyongereza)

Chapter 11
- The Cloud

(PDF Icyongereza)

Chapter 14
- Sabino Canyon

(PDF Icyongereza)
Aho inkota yagaragaye.

Mugabo, ese iki ni
ikimenyetso
cy'Imperuka?

(PDF) - Mt Sunset.
Aho igicu cyagaragaye.

Imana Iri mu
Itorero ryayo,
kubwo gukomeza
imirimo Ye. Ni
kubw'ibyo yohereje
Umwuka wera.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.