Igitabo cy'Ibyahishuwe.


  Igitabo cy'Ibyahishuwe urukurikirane.

Ibyahishuwe na Yohana.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ibyahishuwe na Yesu Kristo.

Ibyahishuwe 1:1-3,
1 Ibyahishuwe na Yesu Kristo, iby'Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we, na we akabimenyesha imbata ye Yohana,
2 Uhamya ibyo yabonye byose, ari Ijambo ry'Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.
3 Hahirwa usoma amagambo y'ubu buhanuzi, hahirwa n'abayumva, bakitondera ibyanditswe muri bwo: kuko igihe kiri bugufi.

Uwanditse (utari umuhanzi) w'iki gitabo ni intumwa Yohana. Abanyamateka bahuriza ku kuvuga ko yasaziye Efeso, nubwo mu gihe cyo kwandikwa kw'iki gitabo, yari ari ku kirwa k'i Patimo. Iki gitabo ntikivuga ku buzima bwa Yohana, ahubwo ni ik'Ibyahishuwe na Yesu Kristo mu bihe byajyaga kuzaza by'itorero. Ku murongo wa 3, byitwa ubuhanuzi, kandi rwose ni cyo biri cyo.

Bakunze kwita iki gitabo nk'aho ari Ibyahishuwe na Yohana, ibyo si byo. Ni Ibyahishuwe na Yesu Kristo byahaweYohana bigenewe Abakristo b'ibihe byose. Ni cyo gitabo cyonyine rukumbi mu bitabo bya Bibiliya cyanditswe na Yesu Kristo Ubwe, binyuze mu kuboneka Kwe Abonekeye uwanditse.

Ni cyo gitabo cya nyuma cya Bibiliya, nyamara kivuga itangiriro n'iherezo ry'ibihe by'ubutumwa bwiza.

Nyamara, ijambo ry'ikigiriki risobanura “Ibyahishuwe,” ni apocalypse, bisobanura “guhishura ibihishwe.” Uko guhishura kugereranywa neza neza n'urugero rw'umunyabugeni ushyira ahagaragara igikorwa cy'ubugeni yakoze, akakimurikira abantu. Ni igikorwa gituma icyari gihishwe mbere gihishurwa kigashyirwa ahagaragara, kigahishurwa. Kandi uko guhishurwa si uguhishurwa gusa k'Uwo Yesu Kristo ari we, ahubwo ni UGUHISHURWA KW'IMIRIMO YARI AGIYE GUKORA MU GIHE K'IBIHE (ibisekuru) BIRINDWI BY'ITORERO BYARI BIGIYE GUKURIKIRAHO. Ntituzigera na rimwe dutinda cyane ku kamaro k'uguhishurirwa n'Umwuka ku mwizera nyakuri. Uguhishurirwa kuri mwe ni ikintu gifite umumaro w'ingenzi, birashoboka ko byaba birenze uko mubitekereza. Aho simvuga ku by'icyo Gitabo k'Ibyahishuwe no kuri mwe; ndavuga uguhishurirwa KOSE. Ni ikintu cy'agaciro gahebuje ku Itorero.

Muribuka muri Matayo 16, aho Yesu yabajije abigishwa be ati:
“Mbese abantu bagira ngo umwana w'umuntu NDI nde?” baramusubiza bati: “bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cyangwa ngo uri umwe mu bahanuzi.” Arababaza ati: “ariko mwebweho ubwanyu mugira ngo NDI inde?” Simoni Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo, Umwana w'Imana Ihoraho.” Yesu aramusubiza ati: “Urahirwa, Simoni wa Yona, kuko umubiri n'amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu Ijuru. Nange ndakubwira nti 'Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryange kuri urwo rutare, kandi amarembo y'ikuzimu ntazarishobora.”

Abagatorika b'i Roma bavuga ko itorero ryubatse kuri Petero, ariko mu by'ukuri ni imyumvire ya kinyamubiri. Ni gute Imana yabasha kubaka itorero Ryayo ku muntu uhindagurika kugeza ubwo yihakana Umwami Yesu arahira? Imana ntishobora kubaka itorero Ryayo ku muntu n'umwe wavukiye mu cyaha. Ntiyavugaga urutare rwari ruri aho, nk'aho Imana yari yejeje ubutaka bw'aho hantu. Kandi nta nubwo ari, nk'uko Abaporotesitanti babivuga, ko itorero ryubatse kuri Yesu. Byari UGUHISHURIRWA. Mubisome nk'uko byanditswe: “Ntabwo ari inyama n'amaraso BYAGUHISHURIYE ibyo, AHUBWO NI DATA WABIHISHUYE, kandi KURI URWO RUTARE (UGUHISHURIRWA) NZAHUBAKA ITORERO RYANGE”: Itorero ryubatse ku Guhishurirwa, kuri “NI KO UMWAMI AVUZE”.

Ni gute Abeli yamenye icyo yagombaga gukora kugira ngo atambe igitambo cyari gikwiriye guhabwa Imana? Ku bwo kwizera yahawe uguhishurirwa amaraso. Kayini ntiyagize uguhishurirwa nk'uko (nyamara, yari yahawe itegeko), icyo gihe, ntiyashoboraga gutamba igitambo gikwiriye. Ni uguhishurirwa guturuka ku Mana kwatumye habaho itandukaniro kandi byahaye Abeli Ubugingo buhoraho. Muzemera rwose ibyo umushumba avuga, cyangwa ibyo seminari yigisha, ariko, ubuhanga bwo kuvuga mwagira bw'ibyo mwabasha kwigishwa nta mumaro byagira, igihe cyose Imana izaba itarabahishurira ko Yesu ari Kristo, ko Amaraso ari yo abeza, kandi ko Imana ari Umukiza wanyu, ntimuzigera na rimwe mubona Ubugingo Buhoraho. Ni uguhishurirwa ko mu buryo bw'Umwuka kubikora.

Nyamara, navuze ko Igitabo k'Ibyahishuwe ari ibyahishuwe na Yesu n'icyo Akora mu matorero y'ibyo bihe (ibisekuru) birindwi. Ni Ibyahishuwe, kuko abigishwa ubwabo ntibari bazi ukuri guhishwemo. Ibyo ntibari babihishuriwe mbere. Muribuka ko, mu Gitabo k'Ibyakozwe, bagiye kubaza Yesu bati “Mbese ubu ni cyo gihe Ugiye kugarura ubwami bwa Isirayeli?” Arabasubiza ati: “Si ibyanyu kumenya iminsi cyangwa ibihe.” Bariya bantu bari bagifite mu mitwe ubwami bwa Yesu bwo mu isi. Ariko ubwami yari agiye kubaka bwari ubwami bwo mu buryo bw'umwuka. Ndetse nta nubwo yashoboraga kubabwira umwanya Yajyaga kugira muri ubwo bwami uwo ari wo, kuko Se Atari yabimuhishuriye. Ariko hano, nyuma y'urupfu Rwe no kuzuka Kwe muri icyo gice nyirizina cy'umurimo we w'ubuhuza, Abasha gushyira ahagaragara muri ibi Byahishuwe na We ubwe, ibyo aha Yohana uko Ukuboneka Kwe n'Ikuzo Rye bizaba bimeze mu Itororero, n'icyo bizakora.

Muri ibyo Byahishuwe, Atumenyesha iherezo rya Satani. Asobanura uburyo azakuraho Satani kandi akazamujugunya mu nyanja yaka umuriro. Ahishura iherezo ry'abagome bayobotse Satani. Kandi Satani ibyo arabitinya.

Mwigeze mubona uburyo Satani yanga ibitabo bibiri bya Bibiliya kurusha ibindi byose? Binyuze mu bahanga mu by'iyobokamana bigenga n'izindi ngirwa bahanga, ntibahwema kwibasira igitabo k'Itangiriro n'igitabo k'Ibyahishuwe. Muri ibyo bitabo byombi, tubonamo inkomoko ya Satani, inzira ze zizira no kurimbuka kwe. Ngiyo impamvu abirwanya. Atinya gushyirwa ahagaragara, kandi muri ibyo bitabo byombi, arahishurwa neza neza uko ari. Yesu yavuze ku bya Satani ati: “Nta cyo mugomba kandi na we ntacyo angomba.” Satani yakwifuza kubihinyuza, ariko, kubera ko atabishobora, yihatira ku buryo bwose gukuraho ikizere cyacu dufitiye Ijambo. Ariko iyo Itorero ryanze kwizera Satani rikizera uguhishurirwa guturuka mu Ijambo, gutanzwe n'Umwuka, icyo gihe amarembo y'ikuzimu ntiyashobora kugira icyo aritwara.

Niba mutabibonamo ikintu kibi, ngiye gufata hano urugero nkuye mu murimo wange bwite. Muzi mwese ko iyi mpano yigaragaza mu mibereho yange ari impano idasanzwe. Ni impano ku bwayo Umwuka Wera ashobora kurondora indwara, ibitekerezo byo mu mitima n'ibindi bintu bihishwe ibyo Imana yonyine Ishobora kumenya, kandi Irabimpishurira. Nifuzaga ko mwabasha kuba mundi iruhande maze mukareba ukuntu mu maso h'abantu hihinduriza igihe Satani azi ko agiye gutahurwa. Simvuga hano abantu ubwabo, ahubwo ni Satani, ubatwaje igitugu binyuze mu cyaha, kutagira icyo bitayeho n'indwara. Iyaba mwashoboraga kubona mu maso habo! Satani aba azi ko agiye gushyirwa ku mugaragaro, kandi ishusho y'abantu ihinduka ku buryo butunguranye. Satani agira ubwoba; aba azi ko imirimo ye igiye guhishurirwa abantu ku bw'Umwuka w'Imana. Ngiyo impamvu yanga bikabije amateraniro yacu. Ko amazina avugwa n'indwara zigahishurwa, Satani ibyo arabitinya. Ibyo se ni ibiki? Nta bwo ari ugusoma ibitekerezo, cyangwa ubuhanga mu gukurura ibitekerezo, nta nubwo ari ubukonikoni. Ni UGUHISHURIRWA ku bw'Umwuka Wera. Ni bwo buryo bumwe rukumbi nshobora kumeya ibyo bintu. Birumvikana, imitekerereze ya kimuntu izita ibyo icyo ari cyo cyose usibye Umwuka Wera.

Ngiye kubereka indi mpamvu ituma Satani yanga icyo Gitabo k'Ibyahishuwe na Yesu Kristo mu Itorero. Azi yuko Yesu Kristo uko Yari ari ejo, ari ko Ari uyu munsi kandi ko ariko Azahora iteka ryose, kandi ko Adahinduka. Ibyo abizi neza kurusha uko mirongo ikenda kw'ijana by'abahanga mu by'iyobokamana babizi. Azi ko, kubera ko Imana idahinduka muri kamere Yayo, ari na koIdahinduka mu nzira Zayo. Satani azi rero adashidikanya ko Itorero ry'umwimerere ryo kuri Pantekote, ryari rifite imbaraga z'Imana (Mariko 16 mu bikorwa), ni ryo Torero Nyakuri Yesu avuga ko ari irye. Ayandi yose ni ay'ikinyoma, nta kabuza.

Noneho nimwibuke ibi: Kristo mu Itorero ry'ukuri ni ugukomeza kw'Igitabo k'Ibyakozwe. Nyamara Igitabo k'Ibyahishuwe kitwereka ko umwuka wa antikristo Wari ugiye kuzinjira mu Itorero kugira ngo uryanduze, urihindure akazuyazi, iryo ku ishusho gusa kandi nta mbaraga rifite. Gishyira ku mugaragaro Satani ahishura imirimo ye (kugerageza kurimbura ubwoko bw'Imana no gutesha agaciro Ijambo ry'Imana), kugeza igihe azajugunyirwa mu Nyanja yaka umuriro. Satani arwanya ibyo. Ibyo bimutera ubwoba. Azi ko niba abantu bahawe UGUHISHURIRWA NYAKURI KW'ITORERO RY'UKURI n'icyo riri cyo, icyo rihagarariye, n'uko RISHOBORA GUKORA IMIRIMO IKOMEYE KURUSHAHO, icyo gihe rizaba ribaye ingabo zidatsindwa. Nibahabwa uguhishurirwa nyakuri kw'imyuka ibiri ikorera mu ishusho y'imiterere y'itorero rya gikristo, kandi ko, ku bw'Umwuka w'Imana, batahura umwuka wa antikristo kandi bakawurwanya, Satani nta mbaraga azagira imbere y'iri Torero. Ugukorwa n'isoni kwe uyu munsi ntikuzagira ikigukuraho nk'uko kwamubayeho mu butayu, igihe Kristo Yatsinze ibyo yagerageje gukora byose kugira ngo amushyire munsi y'ububasha bwe. Ni byo, Satani arwanya uguhishurirwa. Ariko twe turagukunda, Niba uguhishurirwa nyakuri gutuye mu bugingo bwacu, amarembo y'ikuzimu ntazadushobora, ariko twebwe, tuzayahindura.

Murabyibuka, navuze mu ntangiriro y'ubu butumwa ko iki Gitabo twiga mu by'ukuri ari Ibyahishuwe na Yesu We ubwe mu Itorero n'umurimo We mu bihe (ibisekuru) bizaza. Hanyuma nagaragaje ko Umwuka Wera agomba kuduha uguhishurirwa, tutamufite ntitubasha kucyumva. Ibyo bitekerezo byombi bishyizwe hamwe, mushobora kubona ko ukwiga gusanzwe no gutekereza gusanzwe bitazaba bihagije kugira ngo bigire iki gitabo ukuri kudashidikanywaho. Ku bw'ibyo bizasaba umurimo w'umwuka wera. Ibi ni ukuvuga ko iki gitabo kibasha guhishurirwa gusa ingeri y'abantu yihariye. Ibyo bizasaba umuntu ufite ubushobozi bwo kurobanura ko mu buryo bw'ubuhanuzi. Bizasaba ubushobozi bwo kumva Imana ivuga. Ibyo bizasaba ko habaho inyigisho ndengakamere, atari ukwiga gusa ugereranya umurongo n'undi, nubwo ibyo ari ikintu kiza. Ariko ubwiru busaba inyigisho ikomoka k'Umwuka, Umwuka Adahari ntibizigera na rimwe bisobanuka neza. Mbega ukuntu dukeneye kumva Imana ivuga, no kwikingura twiyegurira Umwuka, kugira ngo twumve kandi tumenye.

Nk'uko maze kubivuga, iki gitabo (Ibyahishuwe) ni ugusohozwa kwa nyuma kw'Ibyanditswe. Ndetse no mu Bitabo bya Bibiliya byemejwe ko byahumetswe, kiri kw'iherezo, neza neza aho kigomba kuba kiri. Musobanukiwe noneho impamvu bivugwa ko umuntu wese ugisomye cyangwa se uwumva ibikivugwamo ahabwa umugisha: ni uguhishurirwa guturuka ku Mana kubaha ubutware kuri Satani. Kandi musobanukiwe impamvu abacyongeraho cyangwa bakagabanyaho ikintu runaka bajyaga kuvumwa. Byakagombye kuba bityo, mbese ni nde wagira icyo yongera cyangwa agabanya ku guhishurwa gutunganye kw'Imana maze akanesha umwanzi? Biroroshye. Nta na kimwe kiriho gifite izo mbaraga zinesha nko guhishurirwa Ijambo. Murabona: ku murongo wa 3, umugisha wahawe abitondera by'umwihariko iki Gitabo. Ndatekereza ko hano hari icyo twashingiraho ku kamenyero abatambyi b'Isezerano rya Kera bari bafite ko gusomera Ijambo imbere y'iteraniro, mu gitondo. Murabona, kubera ko abantu benshi batari bazi gusoma, umutambyi yagombaga kubasomera. Igihe cyose iyo ryabaga ari Ijambo, umugisha wabaga uri aho. Uko biri kose iyo ryabaga ryasomwe cyangwa ryumviswe.

“Igihe kiri bugufi.” Mbere, igihe nticyari kiri bugufi. Mu bwenge n'umugambi w'Imana, uku guhishurirwa gukomeye (nubwo rwose kwari kuzwi n'Imana uko kwakabaye) ntikwari kwarabashije gutangwa kugeza icyo gihe. Na none duhita dutahura ihame rigira, riti: “Uguhishurirwa guturutse ku Mana kwa buri gisekuru kubasha gusa kuboneka muri icyo gisekuru, kandi mu gihe runaka cyagenwe. Dufate amateka ya Isirayeli. Uguhishurirwa kwaturutse ku Mana kwahawe Mose kwabonetse gusa mu gihe runaka cyagenwe cy'amateka, kandi ndetse neza neza igihe abantu batakambiraga Imana. Yesu We ubwe, Wari uguhishurwa kuzuye k'Ubumana, rwose yaje igihe ibihe byari bisohoye. Kandi muri iki gisekuru (cya Lawodikiya), uguhishurirwa guturutse ku Mana kuzaza mu gihe cyagenwe. Ntikuzazuyaza, na none ntikuzaza igihe kitaragera. Mutekereze kuri ibyo kandi rwose mubizirikane, kuko uyu munsi turi mu gihe k'imperuka.

Soma konti yuzuye muri...
Ibyahishuwe na Yesu Kristo.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

  Abana b'Imana iti...

Kuko dore iyo ubutaka bwanyoye imvura yabuguyeho kenshi, bukameramo imyaka igirira akamaro ababuhingirwa, buhabwa n’Imana umugisha.

Ariko niba bumeramo amahwa n’ibitovu, buba buhinyutse bugeze hafi yo kuvumwa kandi amaherezo yabwo ni ugutwikwa.

Abaheburayo 6:7-8



Igitabo cy'Ibyahishuwe.
Komeza kurupapuro rukurikira.
(Yesu Kristo ni Imana.)


Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet.

(PDF Icyongereza)

Ugushyingirwa no Gutana.

(PDF)

Amateka Y'Ubuzima
Bwanjye
W. Branham.
(PDF)

Uko Malayika Yansanze,
N'Ubutumwa BWE
(PDF)



 


Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.