Yezebeli umuhanuzikazi.


  Igitabo cy'Ibyahishuwe urukurikirane.

Wa Mugore Yezebeli.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Tuwatire.

Ibyahishuwe 2:20-23,
Nyamara mfite icyo nkugaya, kuko ukundira urya mugore Yezebeli wiyita umuhanuzi kazi akigisha imbata zange akaziyobya kugira ngo zisambane kandi zirye intonorano. Icyakora namuhaye uburyo bwo kwihana, ariko ntiyashaka kwihana ubusambanyi bwe. Dore nzamugusha ku buriri, mutezane amakuba n'abasambane be nibatihana imirimo yabo mibi. Kandi n'abana be nzabicisha urupfu, amatorero yose amenye yuko ari Nge urondora ubwenge n'imitima, kandi ko Nzitura buri wese wo muri mwe ibikwiriye ibyo yakoze.

Icya mbere ─ kandi k'ingenzi cyane twiga kuri Yezebeli, ni uko atari umukobwa wa Aburahamu, kandi iyinjira rye mu miryango ya Isirayeli ritakozwe mu buryo bw'Umwuka, nk'uko byagenze kuri Rusi umumowabukazi. Oya, mugenzi. Uriya mugore yari umukobwa wa Etibali, umwami w'i Sidoni (1Abami 16:31), wari umutambyi wa Ashitaroti. Yari yarageze ku ngoma abanje kwica Phélès, uwamubanjirije. Turabona rero ko se yari umwicanyi (ibi biratwibutsa neza Kayini). Kandi ntiyari yarigeze yinjizwa muri Isirayeli mu buryo bw'Umwuka bwari bwaragenwe n'Imana bwo kwinjiza abatari Abayuda. Yari yarinjijwe n'ishyingiranwa rye na Ahabu, umwami w'imiryango cumi ya Isirayeli. Nyamara, nk'uko twabibonye, ntibwari ubumwe bwo mu Mwuka; ahubwo bwari ubwa Politiki. Bityo uyu mugore wivurugutaga mu bigirwamana ntiyari afite ubushake na buke bwo kuzahinduka uwo kuramya Imana y'ukuri yonyine. Ahubwo, yazanywe n'umugambi weruye wo kubuza Abisirayeli guhindukirira Imana. Nyamara, Isirayeli (imiryango cumi) yari yaramaze kumenyera kuramya inyana zikozwe mu izahabu, ariko yari itarirundumurira byimazeyo mu bigirwamana, kuko baramyaga Imana kandi bakemera amategeko ya Mose. Ariko Ahabu amaze kurongora Yezebeli, kuramya ibigirwamana byafashe intera ya kirimbuzi. Ni bwo uyu mugore yabaye umutambyikazi mu nsengero yubakiye Ashitaroti (Venus) na Baal (imana-zuba) kugeza ubwo Isirayeli yageze aharindimuka kuva yabaho.

Tumaze kubona ibi, dushobora noneho gusobanukirwa icyo Umwuka w'Imana atwereka muri iki gisekuru cya Tuwatira, ari na byo by'ibi.
Ahabu yarongoye Yezebeli mu nyungu za politiki, agamije gukomeza ubwami bwe no kubushyigikira. Ni byo itorero ryakoze neza neza ryunga ubumwe, ku ngoma ya Konsitantini. Ni impamvu za politiki zabahuje, nubwo bihaye urwitwazo nk'urw'abanyamwuka. Nta n'umwe uzanyemeza ko Konstantini yari umukristo. Yari umupagani wigize umukristo. Yasigishije irange ry'umweru ku misaraba iri ku ngabo z'abasirikare. Ni na we watangije umuryango witwa abarwanyi ba Colomb (Chevaliers de Colomb). Yashyirishije umusaraba ku isongero ry'inzogera y'umunara wa Kiliziya ya mutagatifu Sofiya, hanyuma ibyo biza kugirwa umugenzo.

Ni Konsitatini wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe bose, abapagani, abakristo bo ku izina n'abakristo b'ukuri. Mu gihe gito, yabaye nk'ubigezeho, kuko abizera nyakuri, bazaga bizeye gushobora kugarura abari baragiye kure y'Ijambo. Aho baboneye ko batashoboraga kubagarura mu kuri, baje guhatwa kwitandukanya na politiki. Kuva icyo gihe, biswe abayobe, kandi baratotezwa.

Nimunyemerere mvuge ko ibimeze nka byo ubu biriho gukorwa. Abantu bose bishyize hamwe. Barandika Bibiliya bazahuriraho bose, Abayuda, Abagatolika cyangwa Abaporoso. Bafite inama yabo yihariye i Nikeya; bo bayita Inama mpuzamadini. Mbese muzi uwo ayo madini arwanya? Arwanya Abapantekote b'ukuri. Simvuga idini ryitwa Abapantekote. Ndavuga Abapantekote kuko buzuye Umwuka Wera, kandi bagaragaza ibimenyetso n'impano kuko bagendera mu Kuri.

Mu gushaka Yezebeli ku mpamvu za politiki, Ahabu yagurishije umurage we w'umwana w'imfura. Mu kwifatanya n'idini, uba ugurishije umurage wawe w'umwana w'imfura, bene Data, mwabyizera cyangwa mutabyizera. Amatsinda y'Abaporoso yose yasohotse mu idini hanyuma akarisubiramo, yagurishije umurage wayo w'umwana w'imfura kandi, iyo ugurishije umurage wawe w'umwana w'imfura, wisanga wabaye nka Esawu: uzarira cyane unihane uko ushoboye kose, ibyo nta cyo bizakugezaho. Hasigaye gusa gukora ikintu kimwe, ni: “ugusohoka mu idini, bwoko bwange; kandi ntimuzagire uruhare mu byaha byabo!” Niba mushidikanya ku byo mbabwiye, nimusubize rero iki kibazo: hari umuntu wambwira itorero cyangwa umuryango w'Imana wigeze kugira ububyutse, hanyuma ukagarukira Imana nyuma yo guhinduka idini? Nimwige amateka. Nta na rimwe muzabona ─ nta na rimwe.

Saa sita z'ijoro zarageze kuri Isirayeli ubwo yifatanyaga n'isi, igurana iby'Umwuka ibya politiki. I Nikeya, saa sita z'ijoro zaruzuye ubwo itorero ryakoraga nk'ibyo. Saa sita z'ijoro ziruzuye ubu, igihe amatorero ariho yishyira hamwe.

Nyamara, ubwo Ahabu yarongoraga Yezebeli, yaramwemereye akora mu isanduka ya leta kugira ngo yubake insengero ebyiri nini zo kuramirizamo Ashitaroti na Bayali. Urusengero rwubakiwe Bayali rwari runini cyane ku buryo abaturage ba Isirayeli hafi ya bose bashoboraga kuruteraniramo. Kandi ubwo Konsitatini yihuzaga n'itorero, yarihaye inyubako nyinshi, azishyiramo ibicaniro n'ibishushanyo by'ibicurano, maze atangizamo inzego z'ubuyobozi.

Ashyigikiwe n'ubutegetsi bwa Leta, Yezebeli ategeka igihugu cyose kuyoboka idini rye maze yica abahanuzi n'abatambyi b'Imana. Igihe cyari gicuze umwijima ku buryo Eliya, intumwa y'icyo gihe, yatekerezaga ko ari we wenyine wari usigaye. Nyamara, Imana yari yarishigarije 7000 bitari byarigeze bipfukamira Bayali. Na n'ubu kandi, hagati y'aya madini ya Kibatisita, kimetodisite, gipuresibiteriyani, n'ayandi, haracyari bamwe bazasohoka kandi bakazagarukira Imana. Mumenye neza ko ntarwanya abantu, kandi ko ntigeze mera ntyo. Ni idini n'imikorere y'amadini ndwanya. Mpaswe kubirwanya kuko ari Imana ibyanga.

Turuhuke ubu kugira ngo dusubire mu byo twabonye mu kuramya nk'uko babikoraga i Tuwatira. Navuze ko baharamirizaga Apoluwoni (wari ikigirwamana-zuba) hamwe n'umwami w'abami. Nyamara, uwo Apoluwoni yitwaga: “uwigizayo ikibi”. Yigizayo ikibi, kugira ngo kidakubita abantu. Yabahaga umugisha, kandi kuri bo yari imana y'ukuri. Bamufataga nk'uwigishaga abaturage. Yabasobanuriraga uko basenga, imihango y'urusengero, uko bakorera ibigirwamana, ubutambyi, urupfu, n'ubuzima nyuma y'urupfu. Yavugiraga mu muhanuzikazi wahanzweho, wicaye ku ntebe y'amaguru atatu. Oh la la! Muramubona? Nguwo wa muhanuzikazi witwa Yezebeli, maze akigisha abaturage. Kandi inyigisho ze ziyobya abakozi b'Imana, zibajyana mu busambanyi, noneho ubusambanyi busobanura: “Ugusenga ibigirwamana”. Ngibyo ibisobanuro by'Umwuka by'iryo jambo. Ni ukwihuza kunyuranije n'amategeko. Ukwihuza kwa Ahabu n'ukwa Konsitantini kombi kwari kunyuranije n'amategeko. Bombi bakoze ubusambanyi bwo mu Mwuka. Abasambanyi bose bazisanga mu nyanja y'umuriro. Ni ko Imana ivuga.

Soma konti yuzuye muri...
Igisekuru Cy'Itorero Ry'I Tuwatire.

Kuramo (PDF Icyongereza)... Jezebel Religion.


  Abana b'Imana iti...

Unesha akitondera imirimo yanjye akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose,

azayaragiza inkoni y’icyuma nk’aho ari inzabya z’ibumba, ayiyamenagurize rimwe nk’uko nanjye nabihawe na Data.

Kandi nzamuha Inyenyeri yo mu ruturuturu.

Ibyahishuwe 2:26-28



Igitabo cy'Ibyahishuwe.
Komeza kurupapuro rukurikira.
(Ibihe birindwi by'Itorero.)


Muri iki gisekuru
k'i Tuwatira, we
ni UMUGORE
UTEGEKA.
We ni Baburoni
y'Ubwiru.



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet.

(PDF Icyongereza)

The Two Babylons

by Rev Alexander Hislop.
(PDF Icyongereza)

Umusozi na rosebush
mu rubura
mu Bushinwa.

Amashurwe yumuriro.

Nkingi y’umuriro.
- Houston 1950.

Umucyo ku rutare
piramide.