Yesu Kristo ni Imana.


  Igitabo cy'Ibyahishuwe urukurikirane.

Iyobera Ubutatu.


William Branham.

Soma konti yuzuye muri...
Ibyahishuwe na Yesu Kristo.

Ibyahishuwe 1:5,
5 No kuri Yesu Kristo, ni we mugabo wo guhamya ukiranuka, n'imfura yo kuzuka, utwara abami bo mu isi, udukunda, kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso Ye.

Ibyahishuwe 1:8,
8. Ndi Alufa na Omega, itangiriro n'iherezo, ni ko Umwami Imana Ivuga, Iriho, kandi Yahozeho kandi Izahoraho, ni Yo Ishobora byose.

Nyamara, izo mvugo zose: “Uriho”, “Wahozeho”, “Uje”, “Umuhamya Ukiranuka”, “Imfura yo kuzuka mu bapfuye”, “Umutware utwara abami bo mu isi”, “Alufa na Omega” n'Ushobora byose“, ni amazina y'ibigwi n'ibintu bigaragaza UMUNTU UMWE RUKUMBI, ari we Umwami Yesu Kristo, watwejejeho ibyaha byacu mu Maraso Ye bwite.

Umwuka w'Imana muri Yohana akoresha izo nyito kugira ngo agaragaze Ubumana bw'Ikirenga bwa Yesu Kristo no kugira ngo ahishure Ubumana, ko Imana ari IMWE RUKUMBI. Uyu munsi, hariho ikosa rikomeye, ryo kwizera ko hariho Imana eshatu, aho kuba imwe. Uko guhishurirwa, nk'uko Yesu Ubwe yaguhaye Yohana, gukosora iryo kosa. Nta bwo ari uko hariho Imana eshatu, ahubwo Imana imwe rukumbi ifite imirimo itatu. Hariho Imana IMWE RUKUMBI, ifite amazina y'imirimo atatu: Data, Umwana n'Umwuka Wera. Nguko uguhishurirwa gukomeye itorero rya mbere ryari rifite, kandi kugomba kongera kuboneka, muri iyi minsi ya nyuma, hamwe n'amagambo avugwa atunganye ku bw'umubatizo w'amazi.

Abahanga mu by'iyobokamana b'iki gihe ntibavuga rumwe nange, kuko dore ibyo ikinyamakuru cya gikristo cyanditse, kiti: “Iyo nyigisho (iy'Ubutatu) ni ingingo shingiro y'Isezerano rya Kera ku buryo budasubirwaho. Na none ni na yo y'ishingiro ry'Isezerano Rishya. Cyo kimwe no mu Isezerano rya Kera, Isezerano Rishya rihabanye n'igitekerezo cy'uko haba hariho Imana zirenze Imwe. Nyamara Isezerano Rishya ritwigisha na none ku buryo bweruye ko Data ari Imana, ko Umwana ari Imana kandi ko Umwuka Wera ari Imana, kandi ko ibyo atari imiterere itatu y'umuperisona umwe, ahubwo abaperisona batatu, bafitanye isano hagati yabo umuperisona n'undi. Aho ni ho hari inyigisho bita ihebuje y'abaperisona batatu mu Mana imwe.”

Baravuga na none, bati: “Imana, dushingiye kuri Bibiliya, si umuperisona umwe gusa, ahubwo ni abaperisona batatu mu Mana imwe. Aho ni ho hari ubwiru bukomeye bw'ubutatu.”

Ubwiru, bityo! Bishoboka bite ko abaperisona (abantu) batatu babasha kuba Imana imwe? Gusa atari uko nta gice na kimwe cya Bibiliya kibishyigikiye gihari, ahubwo ibyo byerekana ndetse ikintu kibuze mu mitekerereze. Abaperisona (abantu) batatu batandukanye, nubwo baba bateye kimwe mu bibagize, ni Imana eshatu, cyangwa imvugo yataye ubusobanuro bwayo bwose.

Na none nimwumve aya magambo, Ati: “Ndi Alufa na Omega, Itangiriro n'Iherezo, ni ko Umwami Imana ivuga, Uriho, Uwahozeho kandi Uje, Ushobora byose.” Bivuga neza ubumana. Nta bwo ari umuhanuzi usanzwe, umuntu. Ni Imana. Kandi nta bwo ari uguhishurwa kw'Imana eshatu, ahubwo ni ukw'Imana IMWE RUKUMBI, Ishobora Byose.

Itorero rigitangira, ntibizeraga Imana eshatu. Ntiwasanga imyizerere n'imwe nk'iyo mu ntumwa. Ni nyuma y'igihe k'intumwa iyo nyigisho yinjiyemo, kandi ni mu nama y'i Nikeya yahindutse ingingo igibwaho impaka n'inyigisho y'ingenzi. Inyigisho y'Ubumana yateje amacakubiri i Nikeya. Kandi ayo macakubiri yashoje habayeho impande ebyiri zidacana uwaka: uruhande rumwe rw'abizera Imana nyinshi; abizeraga Imana eshatu, naho ku rundi abizera Imana imwe. Ni byo rwose, ibyo ntibyahise bibaho, ariko aho ni ho byageze, kandi ni byo dufite ubu. Ariko uguhishurirwa Umwuka yahaye Amatorero, abinyujije kuri Yohana, kwagiraga, kuti: “Ndi Umwami Yesu Kristo, kandi ndi UMWUZURO. Nta yindi Mana ibaho.” Kandi afatanyisha ikimenyetso ke uko guhishurirwa.

Nimutekereze kuri ibi : ni nde Se wa Yesu? Matayo 1:18, haravuga hati:
«Mariya… babona afite inda y'Umwuka Wera.»
Ariko Yesu ubwe yahamyaga ko Imana ari yo yari Se. Imana Data n'Imana Mwuka Wera ni amagambo dukoresha kenshi, kandi tubona hano ko Data n'Umwuka ari UMWE. Ni ko bari koko bitabaye ibyo Yesu yaba yari afite ba Se babiri. Igihe cyose, mumenye ko Yesu yavuze ko We na Se ari Umwe ─ nta bwo ari babiri: Ibyo bigira Imana IMWE RUKUMBI.

Kubera ko amateka n'ibyanditswe bitubwira ko ibi ari iby'ukuri, uzibaza aho igitekerezo cyakomotse cy'uko haba hariho eshatu. Ibyo byabaye inyigisho shingiro mu nama y'i Nikeya yo muri 325 nyuma ya Yesu Kristo. Ubwo butatu (ijambo utabona ahantu na hamwe mu Byanditswe) bwakomotse ku kwizera Imana nyinshi kw'i Roma. Abaroma bari bafite imana nyinshi, basengaga. Na none basengaga abakurambere, abo bafataga nk'abahuza. Rwose bahaye gusa izo mana za kera amazina mashya, kandi ku bw'ibyo bafite abatagatifu, kugira ngo base n'abegereye kurushaho Bibiliya. Ku bw'ibyo, mu kimbo cya Jupiter, Venus, Mars n'izindi, dufite Pawulo, Petero, Fatima, Christophe, ndetse n'abandi. Kubera ko imyizerere ya bo ya gipagani itabashaga guhura n'iy'Imana imwe, bayigabanijemo gatatu, kandi bahinduye abatagatifu ababingingira, nk'uko bari barabigize mbere ku bakurambere babo.

Guhera icyo gihe, abantu ntibongeye kubona ko hariho Imana imwe rukumbi, ifite imirimo itatu cyangwa ukwigaragaza. Bazi ko dushingiye ku Byanditswe, hariho gusa Imana imwe rukumbi, ariko bageragezaga guha agaciro inyigisho idafite ishingiro ivuga ko Imana yaba imeze nk'iseri ry'umuzabibu: Abaperisona (abantu) batatu bafite ubumana bumwe, bugabanijwe ku buryo bungana buri umwe. Ariko aha, mu Byahishuwe, havugwa ku buryo bweruye ko Yesu ari: “Uriho”, “Uwahozeho”, na “Uje.” “Ni Alufa na Omega”, “bisobanura ko We” “Ahera kuri A Akageza kuri Z”, ni ukuvuga UMWUZURO. Ni We byose ─Ushobora Byose. Ni We Rurabo rwa Roza rw'i Sharoni, Umwangange wo mu Kibaya, Inyenyeri Yaka yo mu ruturuturu, Ishami rikiranuka, Data, Umwana n'Umwuka Wera. Ni We Mana, Imana ishobora byose. IMANA IMWE RUKUMBI.

1 Timoteyo 3.16 haravuga hati:
“Si ugushidikanya ubwiru bw'ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n'abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizererwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza.”
Ngicyo icyo Bibiliya ivuga. Aha, nta cyo ivuga ku muntu wa mbere, ku wa kabiri cyangwa kuwa gatatu. Ivuga ko Imana yerekanywe ifite umubiri. Imana imwe rukumbi. Kandi iyo Mana imwe rukumbi yerekanywe ifite umubiri. Ikibazo cyakagombye rero gukemuka. Imana yaje mu ishusho y'umuntu. Ariko ibyo ntibiyigira INDI MANA. YARI IMANA, IYO MANA IMWE IDAHINDUKA. Byari uguhishurirwa kw'icyo gihe, kandi na n'ubu ni uko guhishurirwa. Imana imwe rukumbi.

Twongere dufate Bibiliya kugira ngo turebe icyo Yari cyo mu ntangiriro, dushingiye ku guhishurirwa Yatanze Ubwayo. Yehova ukomeye yigaragarizaga Isirayeli mu Nkingi y'Umuriro. Marayika w'isezerano, yabaga ari muri iyo Nkingi y'Umuriro kandi Yayoboraga Isirayeli umunsi ku wundi. Mu rusengero, yamenyeshaga ukuza Kwe Akoresheje igicu cy'ubwiza gikomeye. Maze umunsi umwe Yigaragaza Ari mu mubiri wabyawe n'umwari, wari waramuteguriwe. Ya Mana yari ifite ubuturo hejuru y'amahema ya Isirayeli noneho Yari Yambaye ihema ry'umubiri, kandi Yari ifite ubuturo Bwayo mu bantu, Iri mu ishusho y'umuntu. Ariko Yari IYO MANA IMWE IDAHINDUKA.

Bibiliya yigisha ko IMANA YARI IRI MURI KRISTO. UMUBIRI wari Yesu. Muri We hari harimo ukuzura k'Ubumana kose, MU BURYO BW'UMUBIRI. Ntacyabasha kuba gisobanutse neza kurusha ibyo. Ubwiru, ni byo. Kandi nyamara ni iby'ukuri. Ibyo ntibibasha gusobanuka kurusha aha. Rero, niba Itari abaperisona batatu icyo gihe, ntishobora kuba abaperisona batatu ubu. IMANA IMWE RUKUMBI, kandi iyo Mana imwe Idahinduka Yerekanywe ifite umubiri.

Yesu yaravuze ati:
“Navuye ku Mana kandi ndasubira ku Mana.” Yohana 16:27-28. Neza neza ni ko byagenze. Ntiyongeye kugaragara ku isi ku bw'urupfu Rwe, ihambwa Rye, izuka Rye, izamurwa Rye. Nyuma y'aho Pawulo yahuye na We mu nzira ajya i Damasiko ; yavuganye na Pawulo kandi yaramubwiye, ati: “Sawuli, Sawuli, undenganyiriza iki?” Pawulo yarabajije ati: “Uri nde, Mwami?” Yaramusubije, ati: “Ndi Yesu.” Yari Inkingi y'Umuriro, Umucyo uhumisha amaso. Yari yasubiranye iyo shusho, neza neza nk'uko yari yaravuze ko yari agiye kubikora. Yari Yasubiranye ishusho yahoranye mbere yo kwambara ingando y'umubiri. Neza neza ni uko nguko Yohana yabonye ibyo. Yohana 1:18. “Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana, ahubwo Umwana w'ikinege uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije.” Murebe aho Yohana aravuga ko Yesu ARI, Ari MU gituza cya Se.

Luka 2:11 haravuga hati:
“Kuko uyu munsi umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami.”
Yavutse ari Kristo, maze nyuma y'iminsi umunani, igihe yakebwaga, yiswe Yesu. Ndetse nk'uko Marayika yari yabibabwiye. Navutse ndi Branham. Mukuvuka kwange, bampaye izina rya William. Yari Kristo, ariko yahawe izina hano mu isi, mu bantu. Ubwo buturo, abantu babonaga barebeye inyuma, bwitwaga Yesu. Yari Umwami w'icyubahiro, ushobora byose wagaragaye mu mubiri. Ni Imana Data, Umwana n'Umwuka Wera. Ni We ibyo byose.

Soma konti yuzuye muri... Ibyahishuwe na Yesu Kristo.

Kuramo (Icyongereza).   Godhead Explained


  Abana b'Imana iti...

Umva wa bwoko bw’Abisirayeli we, Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine.

Gutegeka Kwa Kabiri 6:4



Igitabo cy'Ibyahishuwe.
Komeza kurupapuro rukurikira.
(Iyerekwa ry'i Patimosi.)



Ubutumwa hub...Hitamo ururimi rwawe kuramo ubutumwa free kuva Mwene data Branham.


Amayobera ya Kristo.

Icyongereza
kanyamakuru rubuga.

Igitabo cy'Ibyahishuwe.

 

Imana na siyansi.
- Archaeology.

Izamurwa kuraje.

 

Inyigisho nyamukuru
ubutumwa.

Ubutumwa Bwiza.
Yesu yapfiriye
ibyaha byawe.

Umubatizo w'amazi.

 
 

Igicu ndengakamere.

Nkingi y’umuriro.

Urukurikirane Izuka.

 

Shekinah icyubahiro cyImana.

Ubumana Busobanuye.

 

Ibihe birindwi by'Itorero.

Ibimenyetso Birindwi.

Izina ry'Imana.

Icyaha cy'inkomoko.
Byari pome?
(Urubyaro Rw'Inzoka)

Ikimenyetso.
Ugushyingirwa no Gutana.
Igihagararo cy'Umuntu
Utunganye.

Igihe cya Nyuma
urukurikirane.

Jambo Ihoraho.

Noheli.

Ubugingo buri muri
gereza ubu.

Rupfu. Hanyuma?

 

Iyerekwa ry'i Patimosi.

Wa Mugore Yezebeli.

Isanduku ya Nowa.

Ubushakashatsi bugezweho.

Ikinyarwanda ubutumwa.

Umugani.
Inkomoko -Babuloni.

Archaeology.
Sodomu na Gomora.

Kanda kumashusho kugirango ukuremo ishusho yuzuye cyangwa PDF.


Acts of the Prophet.

(PDF Icyongereza)

The Two Babylons

by Rev Alexander Hislop.
(PDF Icyongereza)

Umusozi na rosebush
mu rubura
mu Bushinwa.

Amashurwe yumuriro.

Nkingi y’umuriro.
- Houston 1950.

Umucyo ku rutare
piramide.

Yesu Kristo
ni Imana.
Yehova
w'Isezerano
rya Kera ni we
Yesu w'Irishya.